Fellow citizen Ngoga,
1. Ndagukurikira cyane mu byo wandika nzi ko uri umuntu ukunda ibya reconciliation hagati y'abana b'u Rwanda bose utabacaguye nkuko FPR ibacagura. Urakoze rero kubaza ibi bibazo kuko buriya atari nawe ubyibaza wenyine, hari benshi mubisangiye bo basoma gusa ntibandike.
2.Uti: Kuki tutakoresha MEDIA? Igisubizo ni uko tuzikoresha, byaba ibinyamkuru byandika nka Therwandan, Ikazeiwacu, Veritas, Amakurun'amateka, Shikama, Inyenyerinews, Umuvugizi, Inumanews, etc.. etc.. n'amaradio nka Ikonderanews, Ijwi rya rubanda, Itahuka, Inyabutatu Nyarwanda, Radio Nouvelle Generation, radio BBC, VAO, RFI, nka forums de dicussion nk'uru rwa DHR n'izindi nyinshi zikora nkarwo, Facebook, twitter, WhatsApp, byose turabikoresha.Hari ibisaba amafaranga menshi nko guhitisha inyandiko zacu mu binyamakuru mpuzamahanga nka Jeune Afrique, Le Monde, New York Times, Washington Post n'ahandi ibyo ntiturabibasha nawe urabyumva.Ariko tuba tubizi ko bikenewe.
3. Uti gukora audio en anglais et en francais mais aussi en KINYARWANDA. Ikinyarwnda ntukigireho ingorane cyaratsinze kuko ari rwo rurimi abo turasanira bahuriyeho. Hari abanyarwnda bake bavuga igifaransa, abandi bake kurushaho bavuga icyongereza ariko bose bahurira ku kinyarwanda ari nayo mpamvu ari cyo dushyira imbere kuko tuzi ko impinduka z'ubutegetsi zikenewe mu Rwanda ari abanyarwanda ubwabo bazazikorera; ntabwo ari abafaransa abongereza n'abanyamerika. Uzarebe Abarabu ibintu byabo byose babikora mu cyarabu gusa ubundi abo bazungu bagaha amafaranga abarabu bazi indimi z'amahanga bakabakorera za traductions. Natwe ubu ni yo ntera tugenda tuganishaho; uzarebe amashyaka yose ya opposition nta narimwe ridafite izina ryihariye ry'ikinyarwanda(exemples: ishyaka pdr-UBUYANJA, ishyaka pc-AMAHORO, ishyaka cnr-INTWARI, ishyaka fdu-INKINGI, ishyaka BANYARWANDA, ishyaka rdu-URUNANA, ishyaka rnc-IHURIRO, ishyaka fdu-INKUBIRI, ishyaka rdi-RWANDA NZIZA, ishyaka ps-IMBERAKURI, ishyaka prm/mrp-ABASANGIZI, n'ayandi n'ayandi).
4. Gukora ziriya za audiovisuels na documentaires no kwegeranya za temoignages birakenewe. Bityo hakaba hakenewe ko buri wese, nawe urimo, agomba gushyiraho ake kugirango bikorwe. Nawe n'undi mushobora gufata initiative yo kubikora. Abafite za temoignages kandi buri wese arazifite akabishyira ku mpapuro. Abandika memoires de licence maitrise na theses de doctorat mukabikora kuri ibi bibazo by'u Rwanda tujyaho impaka hano ku mbuga, muri facebook n'ahandi.Abandika ibitabo mukabyandika ku Rwanda rw'ubu kandi mu kinyarwanda kugirango twe kugira icyo dutakaza muri za informations utiles mufite ubundi bikazahindurwa mu ndimi z'amahanga nyuma ariko bihari byanditse.
5. Iriya documentaire ikenewe uvuga irimo ubuhamya/temoignages oculaires bw'abanyamahanga n'abanyarwanda babonye genocide hutu ikorwa na FPR/APR mu Rwanda no muri Congo DRC par exemple, irakenewe gukorwa bamwe muri bo(abatangabuhamya) batarapfa, kuko justement icyo Kagame na FPR bacungiraho ari le phenomene de l'oubli, abazi babonye ibibi bakoze bagasaza, nabo bagakora ku buryo baguma ku butegetsi igihe kirekire cyose gishoboka ubundi bakazabura ababashinja; ubwicanyi bwa genocide bakoze bukibagirana bugasigara ari amateka avugwa n'abari abana n'abari bataravuka batayazi bagiye bayabwirwa gusa. (Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka prm/mrp-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.