Pages

Tuesday 28 April 2015

Re: [amakurunamateka.com] Burindi sezera East African Community

 

Yemwe yemwe uyu mugabo Kotant Venant ko muzi nk'umuntu ukuze usheshe akanguhe kandi wanasomye koko ibi niwe wabyanditse cg ni abamwibye email ye?
Ubu koko Kotant Venant  yasobanura itegeko mumategeko  y' uburundi Nyiricyubahiro Nkurunziza yishe mukuba yashobora gutorerwa kwiyamamariza kuyobora u Burundi?

Ese Kota Venant wibuka ko Nkurunziza yatowe n' abayoboke hafi 800 bari munama ya Kongre y' ishyaka abarizwamo CNDD-FDD? NIba se abo bamurwanya bizeye intsinzi kuki batihangana ngo bategereze ko amatora aba noneho bakazatora undi bityo bazajye mumumihandfa bagaragaza ko bibwe amajwi?Hari ahandi wabonye abantu bigaragambiriza ikintu kitari cyabo uretse abo banyapolitiki ngo na société civile y' u Burundi?

Harya ubundi ko abakandida bemerwa bwanyuma mukuziyamama kumwanya wa Prezida w' u Burundi na Komisiyo ishinzwe amatora kandi iyo komisiyo ikaba ntacyo iratangaza kuki abigaragambya batategereje icyemezo cya komisiyo?Ese ko uvuga ko Nkurunziza yishe itegeko abo bigaragambya nihe bamuregeye bakavuga ko inkiko zabarenganyije cg zakoreshejwe ikirego cyabo ntigihabwe agaciro maze bakabona kwigaragambya? Ariko ni bigaragambye nuko byibura ubwo burenganzira Nkurunziza yabahaye ndetse akabaha naho amaradio avugira.

Harya iyo FPR na Kagame ushima ko ubizi hashize imyaka irenga 20 iyobora hari umuntu cg ishyirahamwe wari wabona ryigaragambya rinenga Leta y' u Rwanda?Ibinyamakuru cg Radio bigerageje kubikora harya wibuka ibyo bikanirwa?

Kota nyabune ihangane wongere usesengura wabona hari ubundi buryo wavumbuye buha agaciro abateza akavuyo m' uburundi barengera igihugu.

Ndongera nkubwire nti kandi aho wagereranyije ubutegetsi bwa Nkurunziza na 1ere ministre w' u Rwanda nabyo ntibihura ahubwo iyo uvuga uti opposition y'i Burundi nizo ngirwa société civile nizo wagombye kugereranya na opposition yo mu Rwanda mugihe cyo kwa Habyalimana yihaye kwiyomeka kuri FPR kurusha gusesengura ibibazo abanyarwanda bari barimo.

Ibyabaye nibyakurikiye ntiwabibonye?

Njye ndemeza ndaciye kuruhande ko opposition na société civile b' i Burundi byacengewe kandi bikaba  biri gukoreshwa nyamara ubakoresha ariwe ubifitemo inyungu.

Nta n' isoni abantu bo muri CNDD -FDD baraba batumvikana hagati yabo kandi ibyo birasanzwe za Radio RPA na Bonesha zikirirwa zitwika igihugu ngo ni nigenoside igiye gukorwa?Aba bagabo se hagati yabo cg na FNL ko aribo bahanganye murwego rwa politiki kandi tukaba tuziko bose ari abahutu nibo bagiye gukorana hagati yabo jenosayidi?
Harya ko UBURUNDI buhana imbibi n' u Rwanda ,Tanzaniya,RDC wasobanura ute impunzi ziriguhungira gusa i Rwanda kandi dusanzwe tuziko abahungira muri Tanzaniya bafatwa neza ndetse bakanatuzwa bakanahabwa n' ubwenegihugu?

Harya ujya ubona hari ibindi binyamakuru byandika k' u Burundi nk' iby' i Rwanda ? Twavuga ibinyamakuru:Igihe,Umuryango,Umuseke,Imirasire,Kigalitoday,Rushyashya etc ... kandi byose byandika inkuru zimwe.Ubwo ntacyo ubonamo?Ongere usesengure kabona niyo waba wanga Nkurunziza ntabwo wagombye gushyigikira igituma abarundi bamarana.


Jean Damascène Ntaganzwa.

N.B:Ibindi siniriwe mbyandikaho kuko nabonye abandi nkaba Zac Biampa,Anastase Gasana,Rwembe ,Samuel babisobanuye kandi najye tukaba ibyo bavuze tubyemeranyaho.

De : "kota venant kotakori@hotmail.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
À : "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "amakurunamateka@yahoogroups.com" <amakurunamateka@yahoogroups.com>; "memajp2000@yahoo.fr" <memajp2000@yahoo.fr>; "radioitahuka@gmail.com" <radioitahuka@gmail.com>; "gasana31@gmail.com" <gasana31@gmail.com>; "sibomanaxyz999@gmail.com" <sibomanaxyz999@gmail.com>; "nuwacu@yahoo.fr" <nuwacu@yahoo.fr>; "niyimike@yahoo.fr" <niyimike@yahoo.fr>; "nzinink@yahoo.com" <nzinink@yahoo.com>; "infotubeho@yahoo.fr" <infotubeho@yahoo.fr>; "ismail.mbonigaba@yahoo.fr" <ismail.mbonigaba@yahoo.fr>
Envoyé le : Mardi 28 avril 2015 14h12
Objet : FW: [amakurunamateka.com] Burindi sezera East African Community

 
Aliko mwa bantu mwe nubwo RPF na bwana Kagame bakora byinshi bibi, aliko hali aho bakabilizwa! 
Uliya bwana Pierre Nkurunziza niwe wanze kunva ko kwica amategeko bibyara invururu, kandi yarabibonye henshi muli Afrika.  Ninde washyigikira igikorwa cya Nkurunziza cyo guhakana mandats ebyili yakoze yitwaje ko ngo iyambere atayihawe n'abarundi?   Ibi ni bwa buhendanyi n'ubusuma mu masezerano bikunze kuranga abanyapolitiki b'abanyafurika, kandi bifite ingaruka mbi cyane. Biratuma abarundi babura isimburana litomoye ly'ububutegetsi Mandela yali yabihereye, bilicira n'abandi bose basonzeye democrasi no gusimburana ku butegetsi hubahilijwe abakandida n'amatora bidafifitse mu mwanya wa  za coups d'etat na za jenosayidi.  
Bwana Nkurunziza  yitwaza ngo ntiyatowe n'abaturage batabonetse bakegulira uburenganzira bwabo abadepite ngo babibakorere murunva ali imhanvu yunvikana yo guhakana mandat yakoze, noneho agahindukira akavuga ngo yakoze imwe gusa? Kuki se atarekeye abandi iyo mandat atemera maze agategereza izo ebyili avuga ko agomba guhabwa n'abaturage bahugutse? Puu, ntawe ugomba kwiba ubutegetsi ashaka kwikondera igihugu akigira akalima ke, hagomba kubahilizwa za Constitutions kandi ziba zitomoye uretse amabandi aba ashaka kuzivugisha ibyo zitavuga. Rwose abanyafurika bakwiye kunva ko ingoma z'abami ba nyili-ibihugu ahenshi zasezerewe muli Afrika!

Bwana Kagame na RPF ibyo bakora byose batobera Uburundi ntacyo bihindura, rwose ikosa na nyirabayazana w'ibera i Burundi ni 100% ilya bwana Pierre Nkurunziza na Cndd-FDD ye baliho bashora igihugu cyabo mu Rwabayanga. Ni nka bimwe 1ere ministre wa Habyarimana yaliho agurisha igihugu bayobora kwa RPF (Guichaoua, 2004) ngo arahima Habyarimana: amakosa ntabwo yabaye aya RPF ahubwo yabaye aya Habyarimana n'uwo mu premiere we, bombi n'abaturage benshi bahasiga agatwe, RPF ifata ingoma abaturage batishwe baba ingaruzwamuheto!
Niba n'aba bategetsi b'Uburundi balishe abo mu mashyaka yabo bashoboye, bakagombye kuba intwali bakemera bagatanga ikigarasha cy'umukandida mubo basigaranye kigatsindwa amatora, nuko andi mashyaka afite abashoboye agafata ubutegetsi agatangira ikivi (mandat) gishya mu mulima w'Uburundi bikulikije Itegeko-nshinga lyabo Mandela yabafashije kwandikira Arusha. 

Uvuze ko nyili urugo yapfuye siwe uba amwishe!



To: amakurunamateka@yahoogroups.com
From: amakurunamateka@yahoogroups.com
Date: Mon, 27 Apr 2015 13:27:26 +0000
Subject: [amakurunamateka.com] Burindi sezera East African Community

 

Burindi sezera East African Community
 
Ibyo  muri East African Community ntibyumvikana:
 
Hashize iminsi mike Kenya itewe n'abaterroristes, hapafa bantu benshi. Ibi kandi byabaye inshuro nyinshi. Ibindi bihugu byo muri East Africa ntibyatabara, ikibazo bagihariye Kenya.
 
None dore ibibera mu Burundi, Ibindi bihugu bya East Africa biti irwarize.
 
Bya bindi byose bahora baririmba bya peace and security ni amagambo gusa.
 
U Burundi bwari bukwiye gusezera muri East African Community  kuko bigaragara ko Kagame yashyizeho abantu bo gutera imvururu mu Burundi no gutea ubwoba abaturage baboshya  ngo bahungire mu Rwanda, bityo bihe ingufu Kagame wiyumvamo ko ariwe mutegetsi wemewe mu karere. Ibi kandi yanabikoze kuri RDC aho yakomeje kuvuga ko ibibazo byayo ari ukubera governance mbi. No ku kibazo cy'Uburundi, Kagame ni uko abibona.




__._,_.___

Posted by: Damascene Ntaganzwa <ntaganzwa2001@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (10)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.