Pages

Wednesday 29 April 2015

FW: [amakurunamateka.com] Burindi sezera East African Community

 


Bavandimwe mwese turabashima kubera ibyiyunviro byiza kandi binyuranye mutanga. Ibikorerwa mu Rwanda rwacu rero turabizi twese, ntiturushima aliko n'abarundi nabo ntibagomba kurwitwaza. Ni ibyo gutera imbera kwa democrasi mu Burundui turabibwirwa, niba tutabeshywa tuzi mo duke, nti twabihakanye. Ushaka yongere asome neza posting yacu.
Dushaka iki rero? 
Dushaka ubutegetsi busimburana mu muco, uhejeje ikivi (mandats ze)agahigamira abandi nabo bakagerageza, utaragize amahirwe ngo agabulirwe neza nucyuye igihe kimwe n'ibyo yishe cyangwa se atashoboye (kuko ntawukora adakosa) bikabona undi muhinzi mushya wabikosora. Abatemera ibyo batubabalire, ubwo ntabwo tuli kumwe.
Pierre Nkurunziza amaze imyaka 10 ategeka kandi bikulikije amasezerano Mandela yabakoreye. Ni mandats ebyili, singombwa rwose guceza ibyontazi ngo ihinduke imwe. Kuba ali umukuru w'igihugu, akavuga ko ashaka kongera kwitoza muli Afrika tuzi uko abaprezida bafatwa nk'ibimana ubwo bisobanura ko igipolisi, igisilikari, abatasi, inkiko zose, administration (ubutegetsi) kuva kuli nyumba-kumi kugeza kuli prezida wa Sena bose bagomba kumushyigikira, nubwo baba batamushaka. Ubwo amahirwe yuko undi yakwitoza akamusimbura akaba ali ntayo. Abantu bose ibyo barabimenye nicyo gituma iyo babonye umuprezida yiraza inyanza nka bimwe bya bwana Kabila, cyangwa Giti-mujisho, baba bataruye ko ashaka kuzaguma ku ngoma ntakundi. Abashoboye rero babifatira aho  (nibyo muliho mubona mu Burundi), naho gutegereza amatora n'inkiko inka iba yaraliwe kera. Ese mwibagiwe ya cours constitutionnel uko yitwaye mu bya Gbagbo na Ouatara muli Cote d'voire? 
Ngicyo igituma twagaye Bwana Nkurunziza kuko yateye ishoti libi urugero rwa democrasi twashimiraga Uburundi,  yitsinda mu izamu lye, ntabwo tumuziza ubuhutu cyangwa se ubututsi. Na Dr A. Gasana yabihamije muli posting "Dieudonne, Ntabwo ari ukubogama ahubwo twe twashakaga kwerekana THE BIG PICTURE kugirango abantu bibaze, basobanukirwe n'ikihishe inyuma ya biriya byose. Kuri jye, Nkurunziza aurait pu dejouer  kiriya kihishe inyuma(Kagame na Museveni) ashyiraho we n'ishyaka rye CNDD-FDD undi mu candidat bose bahurijeho utari we, maze ahubwo akaba ari we yamamamaza."
Ni nabyo kandi tuzagaya abo mu Rwanda birwa balya imitima abishwe n'amavunja, abo amazu yenda kugwira, abatagira za bourses, etc. babategeka guseruka ngo bahamye ko nibadakomezanya n'ujigitiye ingoma ubu baziyahura! 
Gutobera uburundi binyuze mu moko n'amafranga ntawubihakana, aliko abarundi bagomba kubifatira ingamba, barakuze. Ni nacyo twagayeho Urwanda rwa Habyarimana na opposition ye muli 1990-1994 batashoboye guhangana na za troubles zasaga nk'izi tubona maze bakazinesha. (1ere ministre yali uwo muli opposition yewe bwana Ntaganzwa we, ubwo ayihagaraliye akaba na alliee wa RPF (Guichaoua 2004)). Rwose mubimenye nta gihugu independant gishinzwe ikindi, biracuruzanya gusa (kandi umucuruzi muzi ko adashinzwe inyungu z'uwo acuruzaho), ni nacyo gituma kwizera Communaute internationale tudashyizeho strategie zacu ali ukwaya. Ibyabaye mu Rwanda ni isomo lya buli gihe: bwana Nkurunziza yirukanye ba bahutu ba Butare na Bugesera bali bamuhungiyeho icumu lya RPF batekereza ko ali bubafashe nkuko nabo bafashije imhunzi z'abarundi za 1972 na Ntega-Marangara kubwa Buyoya. Bwana Nkurunziza yakulikije inyungu z'Uburundi, arabashushubikanya ati ni muhoshi musubire iwanyu babagenere, singiye kwiteranya na RPF na Bwana Kagame. Birunvikana (les pays n'ont pas d'amis mais des interets) na bwana Kagame na RPF nabo bararwana kuli survival yabo. 
None niba Urwanda rwisuganya ngo rutobere igihugu bwana Nkurunziza ayoboye yakagombye kuba yaragihaye inzego zizabasha guhangana n'ibyo biza, naho yaba atagitegeka cyangwa se yaragize ibindi bizazane. Ntabwo rero ibi byo kwotsa Uburundi igitutu byakagombye gutuma agira kuliya, keretse nibura iyoba yarashyizeho "Emergency state" noneho kwitoza mu matora bikaba bisubitswe sine die. 

Naho biliya by'uko Rwanda yagutse, ikaba yakira imhunzi-ndundi, izo muli M23, abanyarwanda  bagaruwe birukanwe  nta kibazo nko muli za Congo, za UE, za USA,  etc., uretse nuko ali agenda politique, ni na strategie ya miracle economique: indege zizana ibilyo ziliha ikibuga, ba experts baba benshi bagakodesha ya magorofa yacu Ikigali, nkuko n'abasilikari bavoma muli Loni bazana i Rwanda nuko tukagana Singapour!
 Ngayo nguko; nimwoye rwose kuvangitiranya ibintu, maze mudome urutoki aho ikosa liri nta marangamutima. 
  



Date: Tue, 28 Apr 2015 15:30:11 -0400
Subject: Re: [amakurunamateka.com] Burindi sezera East African Community
From: gasana31@gmail.com
To: sam4des@yahoo.com; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; udaheric@gmail.com; eugeneu2003@yahoo.fr; uwimanapouma@yahoo.fr; em.hame@laposte.net; elengakoy@hotmail.com; ndahayo_eugene@yahoo.fr; amakuruyurwanda@gmail.com; Rwanda-All@yahoogroups.com; democratie2020@gmail.com; radioitahuka@gmail.com; rwanda-l@yahoogroups.com; ngombwa@gmail.com; infotubeho@yahoo.fr; tsalmyd@yahoo.fr; innocent_twagiramungu@yahoo.fr; theafricawatch@gmail.com; tuzatsindaa@gmail.com; inkuruzagasabo@yahoo.fr; paulrusesabagina@yahoo.fr; urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr; umusoto@yahoogroups.com; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; isamuke5@gmail.com; ikazeiwacu1@gmail.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; onathanmusonera@yahoo.co.uk; orukundo@gmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; niyopaci@gmail.com; pdg.hakiza57@gmail.com; akagera@yahoogroups.com; lafianceearmee@gmail.com; abdallah.akishuli@yahoo.com; biramahire98@gmail.com; sisievariste@yahoo.fr; samcyprien@hotmail.com; sinumvayabo@yahoo.fr; sixchris@netti.fi; Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; johndayi@yahoo.com; diditedy@yahoo.fr; fdusabdu@gmail.com; donatienkwibeshya@yahoo.com; batungwanayoj@gmail.com; great-lakes@yahoogroups.com; gahima@gmail.com; mmunyabungo@gmail.com; kanyemera2002@gmail.com; hakizimanabonavaenture@yahoo.fr; christineha2002@yahoo.fr; jkanya@free.fr; therwandan@ymail.com; kotakori@hotmail.com; kdonatien@hotmail.com; mureme70@yahoo.com; zerwaphet@yahoo.com; mngolole@yahoo.com; veritasinfo@yahoo.fr; ekarekez@voanews.com; emukanku@voanews.com; twizeviking@gmail.com; b2003n@yahoo.fr; bylnoel@gmail.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; ndekezi82000@yahoo.fr; mahoriwacu@gmail.com; tamutamu105@yahoo.fr; elastomuzir2014@gmail.com; magnifiquevio07@gmail.com; imberakuri.5@gmail.com; mulijeanclaude@yahoo.co.uk; jeannefrancoises@gmail.com; sjm12@yahoo.fr; ndayambaje1966@gmail.com; gashegi@yahoo.com; edimugabo2020@gmail.com; mbonyifo@yahoo.fr; johnndahiriwe@yahoo.com; lombemakassi2011@gmail.com; ndagijimanagustave@yahoo.com; sembagares@yahoo.com; dukuvin01@gmail.com; nigena.claude@yahoo.fr; joyeusebeni@yahoo.fr; dielle0728@yahoo.com; uwizandre@gmail.com; gastnkur@gmail.com; vmakuza@yahoo.com
CC: amakurunamateka@yahoogroups.com; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; memajp2000@yahoo.fr; sibomanaxyz999@gmail.com; nzinink@yahoo.com; ismail.mbonigaba@yahoo.fr

 Utyo Samuel, utyo utyo;
Ibi narabivuze muri posting yanjye yo ku ya 17/04/2015 hano kuri DHR aho nagize nti:
"Basomyi banditsi,
Aha ni ho mugomba kubonera ko ubutegetsi burangajwe imbere n'abahutu(hutu-led Govt) nk'ubwa Nkurunziza na CNDD-FDD i Burundi butandukanye kure n'ubutetegetsi burangajwe imbere n'abatutsi(tutsi-led Govt) nk'ubwa Kagame na FPR mu Rwanda. Ubw'abahutu burareka n'abatutsi bakavuga, societe civile igakora, umututsi ancien president Buyoya agahamagaza conference de prese agatangariza abanyamakuru ko adashyigikiye ko perezida w'umuhutu uriho yongera kwiyamamaza; mbese i Burundi hari un minimum de democratie ikora. Mu Rwanda ahari ubutetegetsi bw'abatutsi ntawe ukopfora, ushatse kuzamura agatoki baragaca,ushatse kuzamura ijwi bakamukata ijosi, emwe nushatse kuzana internal debate muri FPR nyirizina bakamufunga nka Colonel Byabagamba na General Rusagara. Ubu se ancien President Bizimungu(Hutu) abigenze nka mugenzi we ancien president Buyoya maze akoreshe conference de presse hariya i Kigali atange igitekerezo cye na we cy'uko itegeko nshinga ry'u Rwanda ritagomba guhinduka ngo perezida uriho yongere yiyamamaze! Ntashobora kuko yahita yicirwa aho. We na Minisitiri Ntakirutinka Karoli bafunzwe imyaka 10 muri gereza ya Kigali ubu bakaba bafungiye mu ngo zabo bazira gusa ko mu 2003 bashinze ishyaka Parti Democratique pour le Renouveau(PDR-UBUYANJA) ritavuga rumwe na FPR ya Kagame iri ku butegetsi mu Rwanda. Abakunda comparative studies/etudes comparees murasangwe."
Perezida Nkurunziza n'ubutegetsi bwe bahaye abarundi ukwishyira bakizana mu gutanga ibitekerezo byabo mu mashyaka ya politiki yigenga, mu mashyirahamwe yigenga, no mw'itangazamakuru ryigenga, byose bidakorera mu kwaha kwishyaka rya Nkurunziza riri ku butegetsi. None Kagame na DMI ye, bakoreshe amafaranga n'amoko yabo, bacengeye UPRONA(parti tutsi) n'amashyirahamwe ayibogamiyeho, bacengeye CNDD-FDD baha amafaranga abo ba Radjabu n'abandi kugirango iby'i Burundi byose bishingiye kw'isangira ry'ubutegetsi hagati ya hutu na tutsi babisambure amahanga areke kujya ahora aza mu Rwanda kubategeka gukora iby'isangira ry'ubutegetsi bisa nk'iby'i Burundi. Kandi mwese mwibuke ko ibi ari byo amashyaka yo muri opposition nyarwanda ari byo duharanira, ari byo dusaba ubu.Icyo Kagame agamije avec sa main invisible derriere les evenements au Burundi, ni ukugirango iby'i Burundi bishwanyuke maze abone argument yo kuvuga ko ibyo by'isangira ry'ubutegetsi hutu/tutsi atari byo kamara kuko n'i Burundi bitagize icyo bimara bityo ko bamureka ibyo mu Rwanda akabikora uko abyumva, uko abyishakira(asseoir une domination tutsi absolue au Rwanda).
(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2015-04-28 14:22 GMT-04:00 Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>:
 Mu Rwanda ho ni "one direction thinking". Kagame we abaturage basabwe kumuvugira ko agomba gukomeza gutegeka. Propagande yaratangiye. Nta wavuga ati nsishaka ko Kagame yongera kwiyamamaza. Murumva koko mu Rwanda wavuga iki kindi uretse kuvuga ibyo Kagame ashaka. Nabe no mu Burundi. Bo bateye imbere muri Demokarasi. Ikibazo ni uko hari abashaka kubyitwaza kugira ngo habe violence. Bamwe bakaba boshya abaturage ngo bajye guhungira mu Rwanda, maze berekane ko hari ibibazo mu Buraundi, ko mu Rwanda nat bihari. Ko ubutegetsi bwa Kagame bukunzwe n'abanyarwanda bose.  Ko kagame we nta kibazo afite cyo gufata manda ya gatatu.


 
Yemwe yemwe uyu mugabo Kotant Venant ko muzi nk'umuntu ukuze usheshe akanguhe kandi wanasomye koko ibi niwe wabyanditse cg ni abamwibye email ye?
Ubu koko Kotant Venant  yasobanura itegeko mumategeko  y' uburundi Nyiricyubahiro Nkurunziza yishe mukuba yashobora gutorerwa kwiyamamariza kuyobora u Burundi?

Ese Kota Venant wibuka ko Nkurunziza yatowe n' abayoboke hafi 800 bari munama ya Kongre y' ishyaka abarizwamo CNDD-FDD? NIba se abo bamurwanya bizeye intsinzi kuki batihangana ngo bategereze ko amatora aba noneho bakazatora undi bityo bazajye mumumihandfa bagaragaza ko bibwe amajwi?Hari ahandi wabonye abantu bigaragambiriza ikintu kitari cyabo uretse abo banyapolitiki ngo na société civile y' u Burundi?

Harya ubundi ko abakandida bemerwa bwanyuma mukuziyamama kumwanya wa Prezida w' u Burundi na Komisiyo ishinzwe amatora kandi iyo komisiyo ikaba ntacyo iratangaza kuki abigaragambya batategereje icyemezo cya komisiyo?Ese ko uvuga ko Nkurunziza yishe itegeko abo bigaragambya nihe bamuregeye bakavuga ko inkiko zabarenganyije cg zakoreshejwe ikirego cyabo ntigihabwe agaciro maze bakabona kwigaragambya? Ariko ni bigaragambye nuko byibura ubwo burenganzira Nkurunziza yabahaye ndetse akabaha naho amaradio avugira.

Harya iyo FPR na Kagame ushima ko ubizi hashize imyaka irenga 20 iyobora hari umuntu cg ishyirahamwe wari wabona ryigaragambya rinenga Leta y' u Rwanda?Ibinyamakuru cg Radio bigerageje kubikora harya wibuka ibyo bikanirwa?

Kota nyabune ihangane wongere usesengura wabona hari ubundi buryo wavumbuye buha agaciro abateza akavuyo m' uburundi barengera igihugu.

Ndongera nkubwire nti kandi aho wagereranyije ubutegetsi bwa Nkurunziza na 1ere ministre w' u Rwanda nabyo ntibihura ahubwo iyo uvuga uti opposition y'i Burundi nizo ngirwa société civile nizo wagombye kugereranya na opposition yo mu Rwanda mugihe cyo kwa Habyalimana yihaye kwiyomeka kuri FPR kurusha gusesengura ibibazo abanyarwanda bari barimo.

Ibyabaye nibyakurikiye ntiwabibonye?

Njye ndemeza ndaciye kuruhande ko opposition na société civile b' i Burundi byacengewe kandi bikaba  biri gukoreshwa nyamara ubakoresha ariwe ubifitemo inyungu.

Nta n' isoni abantu bo muri CNDD -FDD baraba batumvikana hagati yabo kandi ibyo birasanzwe za Radio RPA na Bonesha zikirirwa zitwika igihugu ngo ni nigenoside igiye gukorwa?Aba bagabo se hagati yabo cg na FNL ko aribo bahanganye murwego rwa politiki kandi tukaba tuziko bose ari abahutu nibo bagiye gukorana hagati yabo jenosayidi?
Harya ko UBURUNDI buhana imbibi n' u Rwanda ,Tanzaniya,RDC wasobanura ute impunzi ziriguhungira gusa i Rwanda kandi dusanzwe tuziko abahungira muri Tanzaniya bafatwa neza ndetse bakanatuzwa bakanahabwa n' ubwenegihugu?

Harya ujya ubona hari ibindi binyamakuru byandika k' u Burundi nk' iby' i Rwanda ? Twavuga ibinyamakuru:Igihe,Umuryango,Umuseke,Imirasire,Kigalitoday,Rushyashya etc ... kandi byose byandika inkuru zimwe.Ubwo ntacyo ubonamo?Ongere usesengure kabona niyo waba wanga Nkurunziza ntabwo wagombye gushyigikira igituma abarundi bamarana.


Jean Damascène Ntaganzwa.

N.B:Ibindi siniriwe mbyandikaho kuko nabonye abandi nkaba Zac Biampa,Anastase Gasana,Rwembe ,Samuel babisobanuye kandi najye tukaba ibyo bavuze tubyemeranyaho.



 
Aliko mwa bantu mwe nubwo RPF na bwana Kagame bakora byinshi bibi, aliko hali aho bakabilizwa! 
Uliya bwana Pierre Nkurunziza niwe wanze kunva ko kwica amategeko bibyara invururu, kandi yarabibonye henshi muli Afrika.  Ninde washyigikira igikorwa cya Nkurunziza cyo guhakana mandats ebyili yakoze yitwaje ko ngo iyambere atayihawe n'abarundi?   Ibi ni bwa buhendanyi n'ubusuma mu masezerano bikunze kuranga abanyapolitiki b'abanyafurika, kandi bifite ingaruka mbi cyane. Biratuma abarundi babura isimburana litomoye ly'ububutegetsi Mandela yali yabihereye, bilicira n'abandi bose basonzeye democrasi no gusimburana ku butegetsi hubahilijwe abakandida n'amatora bidafifitse mu mwanya wa  za coups d'etat na za jenosayidi.  
Bwana Nkurunziza  yitwaza ngo ntiyatowe n'abaturage batabonetse bakegulira uburenganzira bwabo abadepite ngo babibakorere murunva ali imhanvu yunvikana yo guhakana mandat yakoze, noneho agahindukira akavuga ngo yakoze imwe gusa? Kuki se atarekeye abandi iyo mandat atemera maze agategereza izo ebyili avuga ko agomba guhabwa n'abaturage bahugutse? Puu, ntawe ugomba kwiba ubutegetsi ashaka kwikondera igihugu akigira akalima ke, hagomba kubahilizwa za Constitutions kandi ziba zitomoye uretse amabandi aba ashaka kuzivugisha ibyo zitavuga. Rwose abanyafurika bakwiye kunva ko ingoma z'abami ba nyili-ibihugu ahenshi zasezerewe muli Afrika!

Bwana Kagame na RPF ibyo bakora byose batobera Uburundi ntacyo bihindura, rwose ikosa na nyirabayazana w'ibera i Burundi ni 100% ilya bwana Pierre Nkurunziza na Cndd-FDD ye baliho bashora igihugu cyabo mu Rwabayanga. Ni nka bimwe 1ere ministre wa Habyarimana yaliho agurisha igihugu bayobora kwa RPF (Guichaoua, 2004) ngo arahima Habyarimana: amakosa ntabwo yabaye aya RPF ahubwo yabaye aya Habyarimana n'uwo mu premiere we, bombi n'abaturage benshi bahasiga agatwe, RPF ifata ingoma abaturage batishwe baba ingaruzwamuheto!
Niba n'aba bategetsi b'Uburundi balishe abo mu mashyaka yabo bashoboye, bakagombye kuba intwali bakemera bagatanga ikigarasha cy'umukandida mubo basigaranye kigatsindwa amatora, nuko andi mashyaka afite abashoboye agafata ubutegetsi agatangira ikivi (mandat) gishya mu mulima w'Uburundi bikulikije Itegeko-nshinga lyabo Mandela yabafashije kwandikira Arusha. 

Uvuze ko nyili urugo yapfuye siwe uba amwishe!



To: amakurunamateka@yahoogroups.com
From: amakurunamateka@yahoogroups.com
Date: Mon, 27 Apr 2015 13:27:26 +0000
Subject: [amakurunamateka.com] Burindi sezera East African Community

 

Burindi sezera East African Community
Ibyo  muri East African Community ntibyumvikana:
Hashize iminsi mike Kenya itewe n'abaterroristes, hapafa bantu benshi. Ibi kandi byabaye inshuro nyinshi. Ibindi bihugu byo muri East Africa ntibyatabara, ikibazo bagihariye Kenya.
None dore ibibera mu Burundi, Ibindi bihugu bya East Africa biti irwarize.
Bya bindi byose bahora baririmba bya peace and security ni amagambo gusa.
U Burundi bwari bukwiye gusezera muri East African Community  kuko bigaragara ko Kagame yashyizeho abantu bo gutera imvururu mu Burundi no gutea ubwoba abaturage baboshya  ngo bahungire mu Rwanda, bityo bihe ingufu Kagame wiyumvamo ko ariwe mutegetsi wemewe mu karere. Ibi kandi yanabikoze kuri RDC aho yakomeje kuvuga ko ibibazo byayo ari ukubera governance mbi. No ku kibazo cy'Uburundi, Kagame ni uko abibona.








__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>

Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (15)

-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont j ai le plus peur, c est des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
- The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
- I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
- The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------





.


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.