Pages

Wednesday, 22 April 2015

Turashima Louise Mushikiwabo na Perezida Paul Kagame.


Ntimutangare ko nanditse nshima Louise Mushikiwabo na Perezida Kagame.
Hashize iminsi Ubufaransa bushize ahagaragara inyandiko zijyana  n'ibyo bakoze byerekeye intambra yabaye mu Rwanda.
Ubusanzwe Mushikiwabo aba yarabateye utwatsi abatuka kandi ababwira ko ibyo basohoye atari ibyo, ko babijagajaze nkuko Kagame yabivuze. Mushikiwabo aba yaravuze ko hasigaye izindi nyandiko nkaho ahari izo yababakishije bityo akaba azi umubare n'imiterere z'izo nyandiko zaba  zarasigaye.
Iyi ni ntambwe ikomeye mu kazi Mushikiwabo akora. Niba kandi ari Perezida Kagame wamusabye guceceka kuri iki kibazo, twizere ko bizakomeza, maze akazi k'ububanyi n'amahanga kakagenda neza katarwnagwa n'ubushotoranyi n'agasuziguro.
Ikibazo ni uko imyitwarire myiza bayimenye bakererewe. Iyo babimenya kare kandi bakita ku nyunga z'Abafaransa nkuko bita ku nyungu z'ibindi bihugu bibanye neza n'u Rwanda , ibibazo by'imibanire mibi hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa aba ari bike.

Perezida  Habyarimana niwe wakunze kuvuga ati wamenye uko uresha ! Kagame na Mushikiwabo babimenye  ibyinshi bimaze kwangirika nokurenga inkombe hagati y'Umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa. 

Cyakora igihe ntikirarenga niba biyemeje guhindura imyitwarire ku Bufaransa badakoresha "one direction" diplomacy isaba ko Ubufaransa bwakwirengagiza ibyo butishimiye bukaba aribwo burebwa gusa no guteza imbere imibanire hagati y'Ubufaransa n'u Rwanda.
Murakoze.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.