Kapiteni Muvunanyambo Donat (Hutu) yarwanije igikorwa cyo kwica abaturage bituma FPR aba ari we yica;
Liyetena Ruraza Claude (umututsi w'umugogwe) wakoraga mu butasi (DMI), yanze kwica abaturage b'abahutu b'inzirakarengane rwose aremera ahubwo aba ariwe wicwa na FPR. Uyu mu Liyetena yiciwe i Kanama muri Gisenyi taliki ya 11/09/1995;
Kapiteni Kwizera (Tutsi) yarwanije gahunda yo kwica abahutu bari bateraniye muri Pensez-y i Rulindo bareba umupira kuri Television bikamuviramo kwirukanwa mu gisirikare ;
Liyetena Rupari Aloys (Tutsi) wiciwe ku Mulindi wa Kanombe i Kigali kuko yarwanyaga akarengane abaturage b'abahutu bagirirwaga ko gufatwa no gufungirwa ubusa, nta yindi mpamvu uretse kuzira ubwoko bwabo;
Liyetena Rwagasana (Hutu) wari umusemuzi w'icyongereza/igifaransa muri FPR/APR wishwe azira ko ari umuhutu;
Liyetena Gatumbura (Tutsi) wakoze akazi k'ubushoferi muri APR igihe kirekire wishwe azira ko yaba afitanye ibisanira n'abahutu none akaba yari agiye no kurongora umuhutukazi wo ku Kibuye;
Serija wa mbere Nyirumuringa (Tutsi) wishwe azira ko yijujutiye ko yakoreshejwe ku gahato ibikorwa byo kwica abahutu no gutunda imirambo yabo bayijyana mw'ishyamba rya Nyungwe kuyitwikirayo mu rwego rwa FPR rwo gusibanganya ibimenyetso bya jenoside yakoreye ubwoko bw'abahutu, no kugira ngo ejo atazava aho abivuga;
Major Uwamungu Athanase (hutu) wishwe azira gusa ko ari umuhutu wahoze muri FAR watekereje ko ashobora gukorana na APR y'abatutsi kuko bose ari abanyarwanda;
Major Rugambage Lambert (Hutu) yahoze muri ex-FAR yishwe muri 1997 azira ko yijujutiye iyicwa ry'abaturage b'abahutu b'inzirakarengane hirya no hino mu gihugu;
Major Birasa John (Tutsi) wishwe na FPR imujijije nawe ko yanze kwica abaturage i Byumba aho yayoboraga ingabo za APR;
Kapiteni Hategekimana Theonetse (Hutu) nawe yahoze muri ex-FAR yishwe muri 1997 azira ko yijujutiye iyicwa ry'abaturage b'abahutu b'inzirakarengane hirya no hino mu gihugu;
Liyetena Koloneli Cyiza Augustin (Hutu) warwanije ivangurabwoko n'irondakarere ry'ingoma ya Habyarimana akaza kujya mu gisirikari cy'abatutsi APR muri 1994 nyuma akaza kwicwa azira ubwoko bwe, yishwe n'abo yagiye gukorana nabo yemera ko ari abandi banyarwanda nkawe;
Caporal Werabe Ernest (Hutu) ni umuhungu wa Docteur Mubirigi umuvandimwe wa Perezida Gregoire Kayibanda, yakoraga muri CID ya Gendarmerie akaba yararangwaga no gusabana cyane n'abantu b'amoko yose. Yasubitse amasomo ya Kaminuza y'i Butare mu 1992 ajya mu nkotanyi atayobewe ko ari abatutsi, abikora kubera urukundo rw'abanyarwanda b'amoko yose. Yishwe na FPR Inkotanyi nyuma y'intambara azira gusa ko ari umuhutu;
Sendashonga Seth (Hutu) umunyapolitiki warwanyije ingoma y'igitugu ya Habyarimana kuva muri 1975 bikamuviramo guhunga igihugu kuva icyo gihe nyuma aza kujya muri FPR nuko amaze kubona uburyo FPR/APR yirirwa yica abahutu ku misozi hirya no hino mu Rwanda aza gusezera muri Leta arongera arahunga, nyuma FPR imukurikirana aho yari yahungiye i Nairobi iramwica;
Major Ruzindana Alex (umututsi) waturutse Uganda, wari watangiye kuvuga mu biganiro yagiranaga n'abandi ko ibyo ingabo za FPR/APR yahozemo zikora byo kunyereza abahutu no kubica ari politiki mbi cyane itabereye u Rwanda rwitwaga ngo ni rushyashya, nuko FPR ikamwica ari icyo imujijije ; na
Inyumba Aloysia (umututsikazi) waturutse Uganda waranzwe no kuvugisha ukuri ku kibazo cy'abahutu n'abatutsi, cyane cyane mu nama y'ubumwe n'ubwiyunge yo mumwaka w' 2000 ubwo yateraga murya Padiri Bushayija Stanislas (umututsi,1957) akavuga mw'ijambo yagejeje ku banyarwanda bose icyo gihe, ko ikibazo cy'Abahutu n'Abatutsi ari ingorabahizi, ko Abahutu bavuga ko ari Abatutsi bagitangiye ko rero ari nabo bakagombye kukirangiza.
Iryo jambo rimwe gusa ni ryo ryamukozeho, kuko iyo nama ikirangira, abahezanguni ba FPR batishimiye ukuri kw'iryo jambo yavuze bahise bajya kumukomatanyiriza bamucira i Masaka kujya kuba Perefe wa Perefegitura ya Kigali Ngali.
Nyuma baza gusanga batagomba gukomeza kumwegereza abaturage kubera ubusabane bwe n'ukuri byamurangaga, nuko bamubika muri Sena igihe kirekire kugeza aho bamusubirije muri Goverinoma ari uburyo bwo kumukoresha nk'ingorofani byo kumuhuhura ngo abavire aho.
Undi ariko we witwa ngo aracyariho n'ubwo asa n'utakiriho kuko yakatiwe igihano cyo gupfira muri gereza ni:
Barahari.Njyewe nditangaho urugero aliko hali muli 1997 muli mssacres organisés par le FPR. Abankijije bali abatutsi nabo barokotse. Ni mborna akanya, ubushobozi n'igihe nzabishyira ahabona.Twilinde generaliza, bose ntabwo ali RPF.
From: "Martin Bangamwabo mbangamwabo@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
To: "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, April 20, 2015 12:09 PM
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Major Robert HIGIRO:" TWABA BAKE TWABA BENSHI, KAGAME TUZAMUKURAHO"
Mukomere Nyakubahwa GMinistiri ASANA,Jye mfite amatsiko:Hari abatutsi bazwi bahishe abahutu cyangwa nibura bakababurira ?Murajoze
De : "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Objet : [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Major Robert HIGIRO:" TWABA BAKE TWABA BENSHI, KAGAME TUZAMUKURAHO"
Fellow citizen Mukakalisa Gaudence,Ikibazo cyawe gifite ishingiro uretse ko bene kukibazwa bazabura icyo bagusubiza bagahitamo kukwihorera bagakora nk'aho posting yawe batayibonye; bagakora ibyo kutayiha agaciro kayo ikwiriye.Kuri bo nta mututsi uhembwa kubera ko yaba yarahishe umuhutu igihe FPR yatsembaga abahutu kuko nta mu muhutu wigeze ahigirwa kwicwa. Bo bavuga ko abahutu bapfuye ari abaguye mu masasu y'intambara hagati y'ingabo zarwanaga; kandi atari byo, ariko ni ko abapropagandistes ba FPR nka Tatien Ndolimana Miheto n'abandi babivuga mu buryo bwo guhisha icyaha cya genocide hutu bazi nabo ubwabo ko bakoze. Urumva rero nawe ko guhemba umututsi ngo yahishe umuhutu bivuga ngo yamuhishaga nde washakaga kumwica ari we FPR/APR Inkotanyi.Binyibukije un tutsi modere et patriote witwa Pasteur Antoine Rutayisire wigeze kuza mu Bubiligi akorana conference na Boniface Rutayisire perezida w'ishyaka Banyarwanda akaba na Perezida w'ishyirahamwe ry'abarusimbutse bose ryitwa TUBEHO TWESE, bumvikana ko abahutu bakwiye nabo guhabwa uburenganzira bwo gushyigura ababo mu cyubahiro, kubunamira, kubaririra no kubibuka. Pasteur Rutayisire ageze i Kigali igitekerezo agikoza perezida Kagame. Kagame aramusubiza ati ese ibyo uvuga ko mbishimye, noneho igihe abo bahutu bazaba bashyingura ababo mu cyubahiro babibuka babaririra, uzavuga ko abo bantu babo bazize iki ko bishwe n'iki ko bishwe na nde!! Pasteur Rutayisire abura icyo asubiza, nuko projet ya ba Rutayisire bombi y'abahutu kwibuka ababo nabo no kubashyingura mu cyubahiro iburiramo ityo iburijwemo n'uwabishe wangaga na n'ubu ucyanga ko abahutu kwibuka ababo no kubashyingura mu cyubahiro byaba intandaro yo kugaragaza ibimenyetso by'uko FPR/APR yakoze genocide hutu hirya no hino ku misozi y'u Rwanda no muri Zaire(1996-1997) yaje guhinduka Congo DRC.(Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka parti rwandais des moderes/moderate rwanda party-abasangizi, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).2015-04-10 14:21 GMT-04:00 Gaudence Nikobari Mukakalisa nikobari2014@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:Ese ko mbona kandi nkumva ngo hari abahutu bahembwa kubera ko bahishe abatutsi muri jenoside, ko ntarumva hari umututsi wahembwe kubera guhisha umuhutu ngo amukize ubwo bwicanyi bw'inkotanyi zahigaga abahutu?Byaba bisobanura se ko abahutu barusha impuhwe abatutsi? Muzambarize aba batanga ibihembo by'abarokoye abandi muri 1994.On Fri, Apr 10, 2015 at 5:33 PM, Innocent TWAGIRAMUNGU itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
Major Robert HIGIRO
"Bampaye miliyoni y'amadolari ngo nice Nyamwasa na Karegeya ndanga.....TWABA BAKE TWABA BENSHI, KAGAME TUZAMUKURAHO"
Urupfu rwa RWIGARAhttps://www.youtube.com/watch?v=y3WZ0fUhkQc#t=25____,_._,___
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.