Pages

Thursday, 9 April 2015

[amakurunamateka.com] UBUTUMWA BUGENEWE IMPUNZI Z'ABANYARWANDA BARI MURI RDC NO MU YANDI MAHANGA [1 pièce jointe]

 



On Thursday, 9 April 2015, 10:13, "Bakunzibake Alexis imberakuri.5@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
[Pièces jointes envoyées par Bakunzibake Alexis incluses ci-dessous]
UBUTUMWA BUGENEWE IMPUNZI Z'ABANYARWANDA BARI MURI RDC NO MU YANDI MAHANGA
Banyarwanda Banyarwandakazi dusangiye gupfa no gukira hano mu mashyamba ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo n'abandi, hashize igihe kirekire turi mu kababaro gakomeye kiganjemo urupfu rwa buri gihe, twicwa tuzira ubusa kandi bikagaragara ko bishyigikiwe na benshi kuri iyi si.
Guhera taliki ya 01/10/1990  kugeza  magingo aya, twebwe impunzi z'abanyarwanda twateshejwe agaciro, by'umwihariko impunzi z'Abahutu, kuko ari zo zatereranywe ku isi imyaka  ingana itya. Uyu munsi bikaba bitari kuri twebwe impunzi gusa, ahubwo Umuhutu yarahagurukiwe haba mu mahanga yahungiyemo, ndetse no mu gihugu cy'u Rwanda abarimo bateshejwe agaciro ku buryo bubonwa na bose. Nubwo bamwe babibona nk'igikorwa cyiza Leta ya  FPR  ikora.
Hashingiwe ku binyoma bikomeye bya FPR, buri wese aho ari nta byiringiro abona byo gutabarwa, kwaba gutabarwa n'Imana cyangwa n'abantu, kuko ikinyoma cya FPR cyabaye intwaro ikomeye yo kurimbura abanyarwanda, cyane  cyane hibasiwe Abahutu.
Iyo tuvuga ijambo ubwoko bw'Abahutu ntituba dushaka kuzana ivangura, ahubwo ivangura rya Leta ya FPR ni ryo ridutera kuvuga Abahutu n'akarengane kabo mu Rwanda no mu mahanga bahungiyemo. Iri vangura rya FPR rero ni igikorwa kibi cya kirimbuzi cyo kumaraho Abahutu hakoreshejwe  ubuhanga bw'ivanga rigamije ivangura. Iri jambo IVANGA RIGAMIJE IVANGURA rishaka kuvuga iki? Muri iki gihe mu Rwanda hadutse gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" aho bavuga kenshi ko mu Rwanda nta moko abamo, ko bose ari Abanyarwanda: iryo ni IVANGA rya mbere.
Mu Rwanda, nyuma y'uko indege ya Perezida HABYARIMANA ihanurwa FPR yabonye uburyo buyoroheye bwo kurimbura Abahutu, yitwaza ko iri guhagarika Jenoside, inabona n'uburyo bwo guhisha ibyaha byakozwe mu ntambara yatangiye taliki ya 01/10/1990. Abantu rero bishwe  kuva kuri iyo tariki, FPR yabonye uburyo bwo kubakusanya (amagufa yabo), igamije kwikuraho icyo kirego. Bose ibakusanyiriza mu nzibutso ibita Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Uyu  munsi rero FPR yicaye izi neza ko ikirego cy'ubwicanyi yakoreye Abahutu cyarangiye, kuko amagufa yabo yamaze kwitwa ay'Abatutsi iryo na ryo ni IVANGA rya kabiri.
Ikibabaje si ukuvanga ubwoko bw'abantu ukabagira bamwe, ikibabaje si ugufata amagufa y'abantu ukayita ay'ubwoko bumwe, ahubwo igiteye agahinda ni ugukora iryo vanga ugamije kuvangura ba bantu ngo ubone uko wibasira bamwe, ubafunga, ubakoresha uburetwa, ubica uko ushatse kugeza ubwo usaba n'inkunga yo kugufasha kubarimbura ntibigire uwo bibabaza. Banyarwanda banyarwandakazi, mpunzi zose dusangiye gupfa no gukira, uyu munsi turi mu kaga duterwa n'iryo vanga rigamije ivangura rya FPR, kuko icyo tuzira ni umujinya uturuka ku magufa y'abacu bishwe guhera kuwa 01/10/1990. Abo twakagombye kubiziza, ari na bo bateje intambara y'amasasu mu banyarwanda, n'ubwicanyi bugikomereje kuri twe kugeza ubu, ni bo ahubwo batuziza abacu biyiciye bakoresheje rya vanga rigamije ivangura bazanye mu Rwanda.
Ibyo byago byose byatugwiririye, benshi babibona nk'ibitazarangira, ndetse bakabona n'Imana ubwayo itashobora kubituvanamo. Kubw'ibyo, buri wese yamara kwiheba, agakora ibimujemo kugera ubwo bamwe bakora n'ibirushaho kubagira ho ingaruka ubwabo cyangwa kuri bagenzi babo, ari byo: ubusinzi bukabije, kutagira impuhwe, kubura urukundo, kugambanirana, kwishyira mu maboko y'ushaka kukurimbura, kwiyanga,  gupfana nabi bagenzi bawe, kurema ibice mu bo mubana, agahinda gahoraho, umushiha, gushimishwa no kurya no kunywa gusa, kwanga amasengesho n'abayakora,  kutisukura, kwigunga, kwiheza, n'ibindi....
Ibyo byose bikaba ari ingaruka z'ibikomere biterwa n'ibyadukorewe isi yose irebera, na n'ubu bikaba bikidukurikiranye, ndetse ukwicwa no kurimburwa kwacu bigafatwa nk'igikorwa gitagatifu kuri benshi batadushaka.
IBYO BYOSE TWABONYE, DUKWIRIYE KUBYIFATAMO DUTE?
IGISUBIZO NI: "UKUBYEMERA TUTABYEMEYE"
Iri ni ijambo rigomba gusobanuka neza kugira ngo buri wese arigendere ho azi icyo  rishaka kuvuga. Kuvuga ijambo, kubyemera tutabyemeye, bishatse kuvuga iki?
Iyo ukurikiranye amateka y'ibyanditswe muri Bibiriya (Ijambo ry'Imana), usanga hari n'abandi bantu babayeho mu buzima bw'akaga nk'ako turimo muri ibi bihe, aho usanga ubwoko bw'Abayisiraheri bwaragiye bubabazwa, kandi uko kubabazwa kukagaragara nk'uko batejwe n'Imana, Nyamara wareba neza ugasanga ibyo bakorewe byarakorwaga n'abanzi babo (Abantu).
IMANA YABAHANISHAGA ABANTU NKA BO IKABAREKERA MU BYAGO  NGO BABONE UKO BAYIMENYA ARIKO IKANAKORESHA ABANTU  B'IBINDI BIHUGU CYANGWA UBUNDI BWOKO.
Na none kandi iyo ukurikiranye ayo mateka, usanga intangiriro yo gukira ako kaga barimo, ari kwemera ko ibyago barimo babitejwe n'Imana. Iyo ikaba intambwe ya mbere yitwa kwemera ibyago urimo. Iyo ntambwe ya mbere Abayisiraheri bamaraga kuyitera, bagatangira guhindura imyumvire y'ububabare bafite baterwa n'abandi bantu, ahubwo bakababazwa n'icyatumye bagubwaho n'akaga barimo. Bityo aho kugira ngo buri wese apfane nabi mugenzi we, cyangwa ngo  yitakane  abanzi, ahubwo buri wese yiciraga urubanza agira ati: "Ibi byari bikwiye kumbaho kubw'ububi bwanjye".
Ibyo ntibyabateraga kunyurwa n'akaga barimo ngo bakagire twibanire, ahubwo batangiraga intambwe ya kabiri yo kwanga ubwo bubabare, ari byo byitwa ukutemera. Bagatangira kurwana ariko bihereyeho.  Buri wese akirwanya ku bubi bwe. Yamara kwitsinda agatangira urugamba rwo kwibohora, arwanya ababashikamiye, ariko anizeye ko  nyuma yo kugarukira   Imana, agiye kurwana ari mu ruhande rwa yo, na yo iri mu ruhande rwe. Nguko uko Abayisirayeli bashoboraga kuva mu kaga bashyizwemo n'abanzi babo biturutse ku Mana: ibyo rero ni byo byiswe "Ukwemera  utemeye".
NATWE IMPUNZI ZATERERANYWE DUTANGIRE URWO RUGENDO TWUMVA KO ATARI AMAHANGA YADUTERERANYE, AHUBWO KO ARI IMANA YADUTERERANYE KU BW'IBYAHA BYACU, TUREKE KUBONA TWARATERERANYWE N'AMAHANGA, AHUBWO TWUMVE KO ARI IMANA YADUHAGURUKIYE IKORESHEJE ABANTU YIREMEYE.
Hari benshi batumva neza ko ari gahunda y'Imana, bagashakira mu bwenge bw'iyi si bupfuye, igisubizo cy'ibibazo impunzi zifite ariko ntibishoboke. Niba tutarabona ko aka kaga turimo gaturuka ku Mana, turacyafite igihe dutegereje ko ijambo ''kwemera tutemeye" rituzamo tukabona gutabarwa. Imana ikeneye ko twemera ikatugenga uko ishaka, ikatujyana aho ishaka n'uko ishaka, n'igihe ishakiye. Ariko benshi ntibabikozwa, aho bamwe bifuza kwereka Imana uburyo n'inzira ikwiye kunyuramo kugira ngo idutabare. Iyo myumvire ikaba igaragara mu bantu basenga n'abadasenga.
IKIBABAJE CYANE ARIKO NI UKO DUSHAKA KO IMANA IDUTABARA YIFASHISHIJE IBYAYITEYE KUTURAKARIRA. NDETSE TUKUMVA KO TUZATABARWA HIFASHISHIJWE INZIRA YADUTEYE GUSENYUKA, ARI NA YO IDUKURURIRA UMUJINYA W'IMANA.
Iyo Imana idusaba kwemera kuba uko ishaka, benshi turabyanga tukabyamaganira kure. ARIKO  SE  NTABWO BISHOBOKA KO TWABA UKO IMANA ISHAKA? Uyu  munsi, twebwe impunzi z'abanyarwanda, muri rusange twabaye nka wa mugenzi uba wicaye mu modoka atari we uyitwaye, maze imodoka yahengama akayifata agakurura ngo itagwa kandi ayicayemo. Ese birashoboka?
Hashize imyaka 25 impunzi turi mu kaga gakomeye cyane ko kwicwa umunsi ku  wundi, inzara,  kwambara ubusa, kurwara ntituvurwe, kutiga, kudashyingura abishwe, n'ibindi....Ibyo byose ni agahinda gakomeye katugwiririye. Ariko iyo Imana itubwiye ngo twemere tube uko ishaka, twumva tutabishobora kandi  n'ubundi turi uko ishaka. Ikibura ni ukubyemera gusa.
Ese ubu buzima ni bwo twashakaga kubona? Turi gusabwa kwemera ko ubu turi   uko Imana   ishaka gusa, maze igahera kuri uko kwemera abo turi bo, noneho ikadushyira aho ishaka ko tuba, NIBA UYU MUNSI TUTAREMERA KO TURI UKO IMANA ISHAKA NI IKIBAZO KUKO NIBA TUTABONA KO TURI MU KAGA TWASHYIZWEMO NA YO BIHITA BYEREKANA KO TUTAZANEMERA KO ARI YO IZABA IDUSHYIZE MU MAHORO. BITYO TUKABA TUKIRI KURE Y'IBISUBIZO.
Ntabwo Kuvuga ko tukiri kure y'ibisubizo ari uguca intege, ahubwo byaba ari ubugome wijeje abantu bakiri inyuma y'umusozi ko bagiye kuwumanuka kandi bataranatangira kuwurira. Urugero: uyu munsi hari abantu  badakeneye kumva n'aho bavuga Imana kandi bicaye neza muri ka kaga twahoze tuvuga.  Hari n'abibwira ko basenga Imana ariko  bayisengera mu buyobe bwo kwibwira ibinyuranye n'ibyo Imana ishaka kudusubirizamo; bityo bakagaragara nk'abasaba ibyo batazi:
•       Abo ni abakibona mu idini bakabona Imana izabasubiriza idini barimo.
•       Abandi ni abibwira ko Imana izabakiza kuko ari abo mu bwoko runaka;
•       Hari n'ababona aka kaga kagwiriye abanyarwanda ari ukugira ngo babone ubutegetsi;
•       Abandi bakabonera ugutabara kw'Imana mu turere bahoze batuyemo. Abo mu Majyaruguru (Abakiga) bitana bamwana n'abo mu Majyepho (Abanyenduga), ab'i Burasirazuba bakitana bamwana n'ab'i Burengerazuba, buri  wese  yibwira ati: "Ese si twe buriya Imana igiye guha ubutegetsi!" Aha turasabwa kwitonda cyane kuko Imana itaje gutanga ubutegetsi, ahubwo ije guha ikuzo Umwana wayo Yezu  Krisitu ibinyujije mu  gahugu  gatoya k'u Rwanda bikazakwira ku isi.
TWARAKUBISWE  ARIKO TWANGA KUMVA.
Biba biteye agahinda iyo usuzumye amagambo n'ibitekerezo bya bamwe mu mpunzi, aho icyaduteye kugwiririrwa n'akaga ari  cyo dutura Imana ngo ikifashishe idutabara.
Hashize imyaka irenga  450  abanyarwanda bari mu kaga baterwa n'ivanguramoko, n'uturere, ari na byo byateye impfu zidashira zigejeje magingo aya.
Imana rero yahisemo ubwoko bugomba kubabazwa birenze urugero, kugira ngo itwigishe ingaruka z'ivangura. Bityo bose bazamenye izo ngaruka babyigishijwe na bwa bwoko bwababajwe cyane biturutse kuri iryo vangura. Ntabwo  rero  icyo cyago cy'ivangura ari cyo Imana izifashisha ngo itabare  abantu, ahubwo izabatabarira kukirandura burundu. Byaba bibabaje rero hari  abibwira ko Imana izakura umwanda mu Rwanda igasubizamo undi. Aho iyo uvuze umwanda babyumva nk'uko FPR ibyumva, bakumva ari abantu nk'uko FPR yumva ko umwanda ari  Abahutu. Oya rwose umwanda ugomba kuva mu Rwanda ni umwanda w'ivanguramoko  n'ivanguraturere kuko ari byo byarimbuye kandi bikaba na n'ubu bikirimbura abanyarwanda.
Imana yatuzanye muri ubu butayu kugira ngo dukarabiremo uwo mwanda, nitumara kunoga tubaye beza, tujye gukarabya abandi nabo  banoge, uwo ni wo  mugambi  w'Imana.
        UYU  MUNSI  RERO, TUGOMBA  KUREKA ABAFITE WA MWANDA BAKAWUGARAGAZA KUGIRA NGO TUBUHAGIRE. BABE BEZA, ARI NA YO MPAMVU MURI IYI MINSI IMANA IGENDA ISHYIRA AHAGARAGARA ABANDUJWE N'UWO MWANDA W'AMACAKUBIRI, ATARI UKUGIRA NGO TUBAHE AKATO, AHUBWO  ARI UKUGIRA NGO TUBAKARABYE BACYE,  KUKO IGIHE CYO GUTABARWA KIGEZE.
        Banyarwanda Banyarwandakazi  mpunzi  dusangiye gupfa no gukira, tugeze hafi y'inyanja tugomba gukarabiramo umwanda w'amacakubiri n'ivangura, ariko abaduhiga bashingiye kuri  ayo macakubiri n'ivangura bo bagiye kurohama kuko bafite imitima yinangiye.
Buri  wese  rero n'atumbire ijuru maze twambuke inyanja idusukura, dukandagire muri gakondo dukeye ku mutima, tutarangwa n'ivangura ryo kurimbura abantu nka FPR.
Turatashye rero, ariko ntabwo hatashye umukiga, ntihatashye umunyenduga, ntihatashye umuhutu, ntihatashye umututsi, ntihatashye umunyedini, ahubwo hatashye abuhagiwe mu nyanja ibabuza ivangura iryo ariryo ryose, kugira ngo tube akarorero k'amahanga.
ICYATEYE IMANA KUDUHANA SI CYO KIZAYITERA KUDUHOZA AHUBWO DUKARABE TUNOGE ABANTU BABIBONE IMANA IBYEMEZE.
Bikorewe i Walikale kuwa 07 Mata 2015
                                                                            (Sé)
BYIRINGIRO Victor
Jenerali Majoro
Perezida w'agateganyo wa FDLR
Pièce(s) jointe(s) de Bakunzibake Alexis | Consulter les pièces jointes en ligne.\
1 sur 1 fichier(s)

Envoyé par : Bakunzibake Alexis <imberakuri.5@gmail.com>

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.