Pages

Friday, 5 April 2013

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK: ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994


ITANGAZO RYO KWIFATANYA N'ABACITSE KW'ICUMU N'ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

Ikirangantego cy'Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

baba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze y'igihugu ku mpamvu zitandukanye;

Muri iyi minsi y'icyunamo , Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera  kw' itegekonshinga Inyabutatu-RPRK(Rwandese Protocol to Return the Kingdom) ryifatanyije n'abatutsi, abahutu, n'abatwa babuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi  mu mwaka wa 1994 hamwe n'abayirokotse.

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK  riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw' itegekonshinga  riboneyeho gusaba  leta ya Perezida Paul Kagame ibi bikurikira:

1. Kwemerera abarokotse genocide y'abatutsi yo mu mwaka wa  1994 ko nawe yayigizemo uruhare rufatika yirengagiza amasezerano ya Arusha yari ageze ku musozo, igihe yateguraga akanashyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kurasa indege y'uwahoze ari perezida w'u Rwanda Yuvenali Habyarimana  agamije gufata ubutegetsi.

2. Kwemera kandi akicuza imbere y'Imana n'abanyarwanda ko amaraso y'Abatutsi ariyo yagize ikiraro yambukiyeho asingira ubutegetsi, nyuma yaho inkoramutima ze zari zamwiyamye  zimubwira ko narasa indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana,  bizakurikirwa n'iyicwa ry'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi, kubera umwuka mubi w'ivangura moko wari mu gihugu imbere wari waratewe n'intambara yiswe iyo kwibohoza ya 1990-1994.

3. Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kutongera gushinyagurira abacitse  kw'icumu rya genocide ababeshya ko  ari we  wahagaritse genocide, kuko bizwi neza kandi bifitiwe gihamya ko ingabo zahoze ari iza FPR zatangiye kugaba ibitero byo kwigarurira u Rwanda hashize iminsi ine abatutsi barimo kwicwa badafite gitabara.

4. Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK  rirahamagarira imbaga y'inyabutatu nyarwanda ko ingabo zahoze ari iza FPR zitigeze zishishikazwa no kurokora abatutsi bicwaga no guhagarika genocide, ahubwo zari zishishikajwe no kwigarurira udusozi twariho ingabo za  Perezida Yuvenali Habyarimana.

Nta mutwe wihariye w'ingabo (Quick Reaction Force) wigeze ushyirwaho na FPR wo gutabara abatutsi batemwaga muri genocide ya 1994 kuko icyari kigamijwe si ugutabara abicwaga, ahubwo kwari ukwigarurira imisozi.

5. Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK rifite gihamya ko abasirikare ba FPR/RPA benshi bakomokaga mu Rwanda bashyizwe ku biti bararaswa  abandi barafungwa kubera ko batandukiraga bakareka inshingano yo kwigarurira imisozi babaga bahawe na FPR bakajya kurokora abavandimwe babo bari barimo gutemwa.

6. Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK rirasaba  Perezida Paul Kagame kwemera no kwicuza imbere y'Imana n'abanyarwanda uruhare rwe rufatika yagize mu kwica abahutu b'inzirakarengane abaziza ko ari abahutu  kuva mu mwaka wa 1990 kugeza ku mwaka wa 1994 akanareka ubutabera bugakora imirimo yabwo.

7. Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK rirasaba  Perezida Paul Kagame kwemera akanicuza imbere y'Imana n'abanyarwanda kubera uruhare yagize rugaragararira buriwese igihe yagabaga ibitero ku mpunzi z'abahutu zatikiriye mu makambi y'impunzi no mu mashyamba ya Kongo bazira ko ari abahutu. Bikanashimangirwa n'icyegeranyo cy'Umuryango w'Abibumbye  (UN MAPPING REPORT) kigaragaza ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bari barahungiye muri Kongo  bushobora kwitwa GENOCIDE byemejwe n'urucyiko rubifitiye ububasha.

8. Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK rirasaba  Perezida Paul Kagame kwemera ko igikorwa cyo kwibuka cyakwumvikanwaho n'imbaga y'inyabutatu  nyarwanda  kugirango inzirakarengane zo mu moko yose zishwe zizira uko zavutse zibashe kujya zunamirwa.

Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga Inyabutatu-RPRK(Rwandese Protocol to Return the Kingdom) riboneyeho gusaba rinashishikariza abatutsi barokotse genocide y'abatutsi yo mu mwaka wa 1994 kurwanya bivuye inyuma agashinyaguro Perezida Paul Kagame akorera abacikacumu  buri mwaka ababeshya ko yifatanyije nabo,  kandi azineza ko ariwe wicishije nkana abatutsi muri genocide yabakorewe kubera kwanga gusangira ubutegetsi na leta ya  Perezida Yuvenali Habyarimana nkuko byari bimaze kwumvikanwaho mu masezerano ya Arusha, no kwanga kwumvira inama yari yahawe n'inkoramutima ze yo kudahirahira yica Perezida Yuvenali Habyarimana kuko bari bamaze kumwereka ko byakurikirwa n'itsemba bwoko ry'abatutsi, ariko aranga arabikora, yishakira gusa gufata ubutegetsi.

Ihuriro ry'Inyabutatu- RPRK rirasaba abanyarwanda b'ingeri zose (abahutu,abatutsi,abatwa) bashyira mu gaciro kandi bakeneye ko ukuri ku makuba yabagwiririye gushyirwa ahagaragara, ko bagomba kwamagana umugambi mubisha wa  Perezida Paul Kagame wo gucamo ibice abana b'u Rwanda akoresheje ikinyoma cyo guhuma amaso abatutsi basagutse kubo yicishije muri genocide ya 1994 ababeshya abigambiriye ko yifatanyije nabo mu kunamira ababo bishwe kandi azineza ko ari we wakomye imbarutso  yarangiza akabagira  ikiraro cyo kugera ku butegetsi.

Harakabaho u Rwanda,

Harakabaho ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda,

Harakabaho Umwami  i Rwanda,

Harakabaho Imbaga y'Inyabutatu nyarwanda,

Twese hamwe  twuzuzanye,

Imana ibahe umutima wo kwihangana muri iki gihe cy'icyunamo,

Kandi ihe iruhuko ridashira abishwe  muri genocide.

Eugene NKUBITO
Chairman

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK

 


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.