Pages

Sunday, 7 April 2013

Rwanda: FDU-Inkingi n’Ihuriro RNC twifatanije n’Abanyarwanda bose mu cyunamo | FDU Rwanda


Rwanda: FDU-Inkingi n'Ihuriro RNC twifatanije n'Abanyarwanda bose mu cyunamo

Kuwa 07 Mata 2013

Ku nshuro ya 19, Abanyarwanda twese turazirikana abacu baguye mw'itsembabwoko ryo muri 1994. Ayo mahano yataye igihugu mu cyunamo, yababaje n'isi yose ndetse n'isura y'umunyarwanda irangirika bikomeye ku isi yose. Imyaka 19 irashize, igihugu kiva amaraso cyarabuze ubuyobozi buhumuriza abenegihugu bose, nta vangura , kugira ngo bizere ko amahano yabaye atazongera na rimwe. Kubera ubutegetsi bw'igitugu, Abanyarwanda ntibarasubiza imitima mu gitereko. Niyo mpamvu duhamagarira buri wese kwitanga, tugaharanira amahoro arambye mu rwatubyaye.

Mata 1994, ni igihe kitazibagirana mu mateka y'igihugu cyacu ubwo amaraso y'inzirakarengane yatembaga mu gihugu hose, kuri buri gasozi k'uRwanda. Ihanurwa ry'indege yarimo Perezida Yuvenali Habyarimana w'uRwandana Perezida Cyprien Ntaryamira w'uBurundihamwe n'intumwa z'ibihugu byombi, ryabaye imbarutso y'itsembabwoko ryibasiye abatutsi. Abantu barenga miliyoni barishwe bazira ubwoko bwabo batigeze bahitamo. Izindi miliyoni eshatu zihungira hanze y'igihugu. Benshi muribo nabo barishwe bazira ubwoko bwabo. Kuva icyo gihe indwara y' ubwoba yokamye igihugu cyose ku buryo ntawe usinzira yizeye ko azabyuka ari muzima.

Ubutegetsi bwakurikiye iyo miborogo n'imivu y'amaraso ubu bwashimuswe n'agatsiko k'abantu bake cyane kayobowe na Perezida Paul Kagame. Ako gatsiko aho gushakira ihumure Abanyarwanda bose bashegeshwe n'aya mahano kahisemo politiki y'ikirumirahabiri kagamije inyungu z'abakagize n'imiryango yabo gusa. Mu magambo karavuga ko karwanya irondabwoko n'ivangura. Mu bikorwa kagatonesha inzigo hagati y'abenegihugu.

Abacitse kw'icumu rya genocide bagizwe nk'ibicuruzwa ako gatsiko kitwaza gasaba inkunga hirya no hino. Nyamara ababo bakomeje guhera mu gihirahiro. Kwibuka abacu bazize itsembabwoko n'itsembatsemba, byemerewe bamwe gusa mu gihe abandi bagomba guhezwa bazira amarorerwa yakozwe n'intagondwa kandi batarigeze bazituma kujya kwica mw'izina ryabo.

Intagondwa, ubwoko zikomokamo bwose, ntibwigeze buzituma kwica, gusahura, guhora no gukora andi marorerwa. Nta n'umwe ukwiye gutotezwa, yaba umuhutu, umutwa cyangwa umututsi, azira ibikorwa by'intagondwa zikomoka mu moko yose y'abanyarwanda.

Imyaka ibaye 19, Abanyarwanda bategereje ubutegetsi bubagarurira ihumure. Niyo mpamvu twiyemeje guhaguruka, tugahuriza hamwe ingufu n'ibitekerezo, tugaharanira ko Abanyarwanda babana mu bwuzuzanye no mu bwubahane bityo ivangura n'itotezwa rishingiye ku bwoko n'ikindi cyose bakabisezerera burundu.

Turasaba Umunyarwanda wese, guhaguruka tugaharanira ubwisanzure mu rwego rwa politiki bityo tukubakira hamwe igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose.

Isomo rikomeye twese dukwiye gukura mu mahano yagwiriye igihugu cyacu ni iryo guharanira igihugu twese twibonamo no guca iteka ko ntawe uzongera kuzira icyo ari cyo. Buri munyarwanda akeneye ukwishyira ukizana n'ubutabera nyabwo.

Imiryango ya politiki yacu yifatanije n'Abanyarwanda bose muri iyi minsi y'icyunamo.

Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi
Umuhuzabikorwa
Dr. Nkiko Nsengimana
Lausanne, Suisse

 

Komite Nshingwabikorwa y'agateganyo y'Ihuriro RNC
Umuhuzabikorwa
Dr. Théogène Rudasingwa
Washington DC, USA

 

 

 

FDU-Inkingi n'Ihuriro RNC twifatanije n'Abanyarwanda bose mu cyunamo


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.