Pages

Wednesday, 24 April 2013

Rwanda: Ntabapfira gushira! Abanyarwanda bari mu mashyamba ya Congo baracyariho kandi ni benshi, ese babayeho bate?


ph4.png«Twitwa ABACUNGUZI kuko tugomba gucungura u Rwanda kandi tukaba tugera ikirenge cyacu mucya Yezu Christu » ! Ayo ni amagambo yavuzwe n'umunyamabanga mukuru wa FDLR General Willisson IRATEGEKA ubwo yaganiraga n'umunyarwanda uba mu gihugu cya leta Zunze Ubumwe z'Amerika , wiyemeje kujya gusura abanyarwanda baba mu mashyamba ya Congo akareba ubuzima babayemo. 

Gen Willisson Irategeka aratubwira kuburyo burambuye  imibereho y'abanyarwanda baba mu mashyamba ya Congo; kuri benshi bumva iki kiganiro baratangazwa n'ibintu byinshi by'ubuzima bw'abanyarwanda baba mu mashyamba ya Congo. Abo banyarwanda batereranywe n'isi yose , yaba ishami ry'umuryango mpuzamahanga ryita ku mpunzi, yaba leta ya Congo, ryaba itangazamakuru mpuzamahanga… ndetse n'abanyarwanda babanye nabo bakajya kuba mu bindi bihugu kuva mu 1996; ahubwo abo banyarwanda baba mu mashyamba ya Congo bakaba bicwa buri munsi na leta y'u Rwanda yakagombye kubahumuriza bagataha mu gihugu cyabo mu mahoro, ahubwo iyo leta iri gutekinika amahanga iyasaba gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda aho gukemura ibibazo bibutera!

Ni ubwo abo banyarwanda babayeho mubuzima bubi kandi bukomeye bafite ikizere cy'uko ubuzima barimo buzahinduka, bafite ingabo zibarindira umutekano,bafite ubutabera, bafite amashuri ndetse baranidagadura. Abo banyarwanda bose bibumbiye murugaga rwa FDLR ; urwo rugaga rukaba rwarashinzwe ku italiki ya 01/05/2000 i Nasho muri KIBUNGO.

Ese FDLR igamije iki ? FDLR igizwe na bande ? FDLR ikura abasilikare he? Ese ikurikiza ayahe mategeko? Ese abanyarwanda bari mu mashyamba ya Congo babona bate uburenganzira bwa muntu mu Rwanda? Ni ubuhe burere FDLR iha abana bavukira muri ayo mashyamba? FDLR ibanye ite n'abacongomani? FDLR ikura he ibyo itungisha abasilikare bayo? Abayoboke ba FDLR baherereye he? FDLR ibona ite ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda? Ni iki FDLR isaba perezida Kagame Paul w'u Rwanda?...

Ibi bibazo byose kimwe n'andi makuru anyuranye murabibonera ibisubizo mu kiganiro Gen Willisson Irategeka yagiranye n'umunyarwanda wabasuye mu kwezi k'ukuboza 2012. Turashimira cyane uyu munyarwanda watinyutse akajya kureba abanyarwanda batereranywe baba mu mashyamba ya Congo avuye muri Amerika , tukaba dushimira radiyo ITAHUKA cyane cyane umunyamakuru wayo Serge watugejejeho iki kiganiro. Buri munyarwanda wese wumva iki kiganiro yibaze ikibazo kandi anisubize: Ese birashoboka ko u Rwanda rwavuga ko rufite amahoro mu gihe abanyarwanda bakomeje guhezwa ishyanga mu mashyamba ya Congo? Igisubizo k'icyo kibazo cyaba ikihe?

Nimwiyumvire ikiganiro cyose hasi aha:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2013/04/20/fdlr-abacunguzi-mubuzima-bwabo-mu-mashyamba-ya-congo

Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.