Pages

Monday 15 April 2013

Kigali: Abakozi 8 ba Serena bakekwaho kwiba impano ya Perezida N’guesso


Kigali: Abakozi 8 ba Serena bakekwaho kwiba impano ya Perezida N'guesso


 8 
 
 
  0 Google +0

Abakozi bagera ku munani bakorera Hotel Serena bafunzwe bazira kwiba impano Perezida wa Congo Brazaville Denis Sassou N'guesso yari yoherereje umukazana we wari washyingiranwe n'umuhungu we ku itariki ya 23 werurwe 2013.

Kuri iyi tariki ya 23 Werurwe 2013, nibwo umuhungu wa Perezida wa Congo Brazaville Denis Sassou N'guesso yari afite ubukwe aho yari aje mu muhango wo gusaba umukobwa bagomba kubana.

Nk'uko bisanzwe mu mihango y'ubukwe habaho gutanga impano. Nyuma byaje kugaragara ko impano Perezida N'guesso yageneye umukazana we itarimo kuboneka nyuma yaho abakobwa bari bagaragiye umugeni bari bamaze kugenda bakusanya impano.

Iyi mpano yari yagenewe Emmanuela Thys usanzwe ufite mama we umubyara ukomoka mu Rwanda ndetse akaba anatuye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo aho bakunze kwita i Kagugu.

Aho iyi mpano iburiye, aba bakobwa bari bagaragiye uyu mugeni, bakoze ibishoboka byose mgo bashakishe aho yaba yarigitiye maze niko kuza gusanga bimwe mu bipfunyika byarimo iyi mpano biri munsi y'intebe abageni bari bicayeho.

Mu iperereza ryimbitse, abakozi bari muri serivisi bari baturutse muri Hotel Serena byaje kugaragagara ko baba aribo bihishe inyuma y'iri bura ry'iyi mpano.

Iyi mpano yari igizwe ngo n'amaherena akoze muri diyama ndetse n'imikufi ikoze nayo muri ayo mabuye y'agaciro. Ibindi ngo byari bigize iyo mpano ngo akaba ari igitenge ndetse n'ibindi…

Uyu mukobwa w'umunyarwandakazi asanzwe aba mu gihugu cy'Ububiligi ari naho yahuriye n'umusore wa Perezida N'guesso witwa Bongho Nouarra Christ ndetse akaba yari yazanya na Mama we umubyara muri uyu muhango akaba ari nawe umugore wa Perezida N'guesso.

Kugeza ubu amakuru avugwa ni uko abakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura bakaba bacumbikiwe muri burigade ya Remera. Bose hamwe ni abantu 8. Abakobwa 5 n'abahungu 3.

umuryango


Yanditswe kuwa:13 April, 06:27

 8 
 
 
  0 Google +0

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.