Pages

Tuesday 26 March 2013

Ihora ihoze

Begin forwarded message:

From: Kami <cecil.kami@yahoo.fr>
Date: March 26, 2013, 1:05:26 AM EDT
To: DHR twagira <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Ihora ihoze
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

Ihora ihoze

barakinyibukije na none
ni cya kigome cy'injiji
Sheja cyamwambuye ubuzima
abazimu bazakimburize ituze

bakinyibukije cya gihotozi
i Gakurazo cyakoze hasi
abasenyeri kirasogota
abato kibatesha u Rwanda

ab'ijuru rwose nzabinginga
Ibingira uwo ntazibagirane
akarengane yamuritse hose
kuri wa munsi azagasinde

inyuguti zimaze kumwihisha
iyo nzirabwenge yarabishe
ishumi ryayo riba ubugome
n'i Kibeho bwari bugamijwe

ubuterahamwe si umuhoro
uhura na bene ayo mahe
amaheru ukayasobanukirwa
n'u Rwanda ukarusabira

yarahotoye n'ubu araganje
impotore n'imidende ni ibye
ibyaha kuri we ni ifunguro
no gufungwa ntabirota

nyamara ngo Ihora ihoze
umuziranenge yaricecekeye
nirikocorwa n'Uwamuhamagaye
umugome wa Kagame azahagamwa

iruhukire Sheja tuzagusanga
azashira ya mangambure
za nyangabirama zizaziba
umunezero uzatwuzura ubwo

C Kami






__._,_.___

 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.