Pages

Wednesday 6 March 2013

Rwanda: Abaturage bo mu karere ka Kayonza baratabaza kubera ko ubutegetsi bubarandurira imyaka bukanabatemera insina bwitwaje amaterasi


Abaturage bo mu karere ka Kayonza baratabaza kubera ko ubutegetsi bubarandurira imyaka bukanabatemera insina bwitwaje amaterasi

mars 6th, 2013 by rwanda-in-liberation
gutema-intoki.jpg
Hashize hafi ibyumweru bibiri abayobozi b'umurenge wa Kabare, akarere ka Kayonza mu ntara y'Uburasirazuba batangije icukurwa ry'amaterasi muri uwo murenge uturiya parike y'Akagera aho mu tugari  twa Gitare na Rubumba abayobozi ku nzego z'umurenge n'utugari bafatanyije n'ab'akarere batangije icukurwa ry'amaterasi maze si ukurandura imyaka bavayo ndetse n'intoki barazitema karahava ngo ntacyo abaturage bagomba kuvuga kuko ngo ni gahunda za leta.
Ubwo twamaraga kumenya iki kibazo twanyarukiye muri uwo murenge ariko tugera mu kagali ka Gitare mu mudugudu wa Gahonza taliki 3 Werurwe 2013 maze tuhasanga abantu benshi bamwe bapimaga abandi barandura amasaka ndetse abandi bacukura. Twabajije niba abarandurirwa imyaka bakanatemerwa intoki hari icyo bahabwa cyasimbura iyo myaka badusubiza ko ngo ntacyo babona kuko bababwiye ko ari gahunda za leta. Umuntu akaba yakwibaza iyo leta irandura imyaka abaturage bihingiye ngo ibatunge ndetse rimwe na rimwe bakaba baranayitanzeho amafaranga bikamuyobera.
Abaturage ariko banatubwiye ko ngo hari umukecuru utuye aho mu kagari ka Gitare ngo wanze ko bamurandurira amasaka ngo banamutemere urutoki dore ko twanabonye ko afite insina nyinshi binagaragara ko azikuramo umusaruro ufatika. Uwo mukecuru tutabashije kumenya amazina kuko abaturage batashatse kuyadutangariza ngo abacukura amaterasi bateye imambo mu mirima y'amasaka n'urutoki bashaka aho banyuza amaterasi maze abasaba kumuvira mu myaka ndetse ngo anabwira umuyobozi w'umurenge ko adashobora kwemera ko bamwangiriza imyaka ngo yayitanzeho amafaranga menshi. Yanongeyeho ngo keretse niba leta yabo ibikora ku ngufu ariko umuyobozi w'umurenge wa Kabare ngo asubiza ko badakoresha ingufu.
Ikibazo ngo cyarakomeye ku buryo abaturage bandi nabo ngo bavuze ko nabo batemera ko babarandurira imyaka maze umuyobozi w'umurenge ngo yegera uwo mukecuru amubwira ko niba yaratanze ibihumbi 200 ngo bayamuha ariko akemera ko barandura amasaka ye bakanatema urutoki ariko umukecuru ngo arabihakana. Ubwo ibintu bitangiye gukomera minisiteri y'ubuhinzi yamenye ikibazo maze yoherezayo intumwa taliki 4 Werurwe 2013 zijya kubwira abaturage ko ngo gahunda zizakorwa hatangijwe imyaka yabo.
Ku italiki 5 Werurwe 2013 ubwo twageragezaga kureba niba ibyavuzwe n'intumwa za minisiteri byaba byubahirijwe maze dusanga gucukura byakomeje ariko bitarimo imbaraga nk'izisanzwe bikaba bigaragara ko leta yaba igeze mu ihurizo ryo gushakisha inzira yanyuramo ngo irandure iyo myaka inateme intoki ku buryo byumvikana ko iki kibazo gishobora kuzabyara impaka nyinshi cyangwa kigasubikirwamo hagati n'ubwo ubu imwe mu mirima ubutaka babuteye hejuru bashakisha aho bazanyuza ayo materasi mu by'ukuri binagaragara ko uwo musozi acukurwaho atariwo akeneweho cyane kuko n'ubundi usanzwe uciye bugufi ku buryo umuntu yanahubaka ikibuga cy'umupira atagombye kwigizayo ubutaka bunini.
Turakomeza gukurikiranira hafi iby'iki kibazo tukazabagezaho uko ibintu byifashe ariko biragaragara ko leta ifite gahunda ndende yo gukenesha abaturage no kubateza inzara ibarandurira imyaka inabatemera intozi.
abaturage-bari-mu-gikorwa-cyo-kurandura-amasaka.jpg
Muvunyi G.
Kayonza/Uburasirazuba 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.