Pages

Monday, 4 March 2013

Rwanda-Gisagara: abasirikari n’abapolisi bagose abaturage batatanze mitiweri

Gisagara: mu rukerera rw'ejo kuwa mbere ku italiki 4 Werurwe 2013 abasirikari n'abapolisi ngo baragota abaturage batatanze mitiweri bayitange ku ngufu cyangwa bafungwe

mars 3rd, 2013 by rwanda-in-liberation
gisagara-district.jpg
Amakuru dukesha bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo muri aka Karere ka Gisagara ni uko ejo mugitondo taliki 4 Werurwe 2013 abapolisi n'abasirikari bazindukira kun go z'abaturage bakazigota usohotse bakamufata udasohotse bakaza kumusohora mu nzu bumaze gucya. Ibi byemezo bikaba byafatiwe mu nama yabereye mu murenge wa Nyanza uyu munsi taliki 3 Werurwe 2013 yari ihuje abayobozi batandukanye ku rwego rw'umurenge n'utugali hamwe n'inzego za polisi n'iza gisirikari bakaba barebye ibibazo by'imari bafite bagasanga nta handi bakura amafaranga yo kubikemura none ngo barazindukira mu baturage bayabake ku ngufu naho ubundi ngo umurenge ntiwashobora gukomeza gukora.
Bamwe mu bayobozi baduhaye aya makuru tukaba tudashobora kuvuga amazina yabo kubera impamvu z'umutekano wabo batubwiye ko iki cyemezo ngo ari uburyo bwa nyuma bafite bwo gushakisha amafaranga kugirango nibura bimwe mu bikorwa by'umurenge by'ibanze bidahagarara ariko ngo ntibizera neza ko hari icyo bazakuramo kandi ngo n'iyo bagira icyo babona muri uku kwezi ngo ntabwo bazi uburyo ukwezi gutaha byazagenda ariko ngo aho gupfa none wapfa ejo kandi ngo icyo gihe nihagera bazashaka indi mitwe bateka ku baturage bayabavanemo kugeza basohotse mu bibazo barimo bijyanye n'ibihano byabafatiwe.
Twabibutsa ko nanone Kumugoroba wo ku italiki ya 1 Werurwe 2013 umuyobozi w'akagali ka Higiro witwa Ndayishimiye Jean Baptiste, mu murenge wa Nyanza, akarere ka Gisagara, intara y'Amajyepfo yashyikirije abaturage benshi inzandiko zibahamagaza kwitaba ku biro by'akagali ka Higiro ngo icyo bahamagariwe bazakimenya bahageze. Mugitondo cyo ku italiki 2 Werurwe 2013 abahamagajwe baritabye maze bageze ku kagali barafungwa ngo kuko batatanze amafaranga ya mitiweri.
Ubwo abafunzwe baje gutegekwa gusinya impapuro zivuga igihe bazatangira ayo mafaranga ariko nk'uko bari benshi cyane hari n'abatazisinye kuko byageze aho bikaba nk'akavuyo kandi ababasinyishaga bakaba babonaga basa n'abata igihe kuko byagaragaraga ko gusinya byasaga no kwikiza ko n'ubundi abaturage ayo mafaranga bashobora kutazayatanga kuko n'ubundi nta n'ubushobozi bafite bwo kuyabona kandi ngo ubukene buranuma.
Abayobozi b'akagali bamaze kubona ko bakora ubusa maze ahagana mu masaa kumi n'ebyiri z'umugoroba abafashwe bararekurwa kuko icyari kigamijwe kwari ukubaka amafaranga ku ngufu ariko bisa n'ibyananiranye kuko bayabuze kubera ubukene bw'abaturage ntaho bashoboraga kuyakura. Ubu rero bafashe icyemezo cyo kuyabakuramo ku kibi n'icyiza bakwanga kuyatanga bakabafunga nk'uko n'ahandi hose ubu bimaze kuba umuco ko bagomba kuyatanga uyabuze agafungwa.
Tuzakomeza dukurikirane ibi bikorwa by'urukozasoni bya FPR n'ubwo ikomeza kubeshya isi yose ko ngo yateje imbere ubuvuzi n'ubuzima bw'abaturage ariko ntibyumvikana ukuntu FPY yivuga imyato ngo za mutiweri kandi abantu bagafungwa ngo kuko batazitanze kandi n'izo batanga ngo ntacyo zibamariye.
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.