Pages

Sunday, 10 March 2013

M23 icitsemo ibice birarwana ku buryo intambara ishobora kuba igiye kwerekeza iya Kigali


Ibintu bigiye guhindura isura: M23 icitsemo ibice birarwana ku buryo intambara ishobora kuba igiye kwerekeza iya Kigali ubu nayo irimo kubyitegura bihagije

mars 9th, 2013 by rwanda-in-liberation
Kuva intambara yakongera kwubura mu burasirazuba bwa repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo  itangijwe n'abahoze muri CNDP ya Laurent Nkunda baje kwitwa M23 ntitwahwemye kubereka iherezo ry'uwo mutwe mushya wari uvutse mu mpera z'ukwezi kwa Werurwe 2012 ariko ukaza gufata izina rya M23 nyuma ahagana muri Gicurasi 2012. Mu kubereka amaherezo ya M23 twaberetse amavu n'amavuko ya M23 n'intambara zayo yaturutse ku masezerano ya CNDP na leta ya Kongo amasezerano yiswe aya 23 Mars 2009 ari naho havuye izina M23.
Twanaberetse uburyo CNDP yavutse mu gihe RCD yari imaze gucikamo ibice nk'uko byagenze muri M23 uretse ko kuri CNDP ho hatabaye kurwana imbonankubone ahubwo harwanye u Rwanda na Uganda bituma RCD Goma yari ku ruhande rw'u Rwanda na RCD Kisangani yari ku ruhande rwa Uganda aha ntitubigarukaho byari ukwibutsa abatakibuka uburyo RCD na CNDP byasenyutse ngo tubereke uburyo M23 isenyutse nk'uko twari twarabibabwiye bitarabaho kugirango tubashe kubabwira ibizakurikiraho nk'uko twanabibabwiye mbere wenda ababyemera bafate ingamba zabo abatabyemera nabo bafate izabo.
Igihe twababwiraga ko intambara yatangijwe na Kagame mu burasirazuba bwa Kongo izarangirira i Kigali ivanyeho ubutegetsi bwa Kagame  hari abatarabyumvaga kimwe n'uko na n'ubu hari abatarabyumva nyamara hari ibimenyetso bagenda babona. M23 imaze gucikamo ibice buri wese yumvise uburyo buri kimwe cyahise gishyamirana n'ikindi kandi kimwe kikaba cyarashinje ikindi kuba gikorana na leta ya Kagame (Jean Marie Runiga) ikindi kigakorana na leta ya Kongo (Sultani Makenga). Kugeza magingo aya ibi bice byombi byananiwe kumvikana kugeza n'aho birwana ubu intambara ikaba irimbanyije. Ibi bikaba bica amarenga ku irangira ry'ingoma ya Kagame abantu bamwe banibaza ko nta nzira bishobora kunyuramo nyamara twahereye kera tubibabwira. Mbese M23 igitangira hari ubwo abantu bari bazi ko izacikamo ibice kugeza n'ubwo birwanira ubwabo? Nyamara twarabibabwiye ko izazimira bamwe bakibaza inzira bizanyuramo none dore birabaye. Igisigaye ni uko igice kitari ku ruhande rwa Kigali kizahindukiza umunwa w'imbunda kiwerekeza kwa Kagame kandi aha niho ibintu bizakomerera kuko kizaba gishyigikiwe.
Kuba leta ya Kagame yaratangiye kwitegura intambara nabyo ni ibintu bigaragaza ko ifite ubwoba ko ibintu bigiye kuyibana isupu nk'uko twabibabwiye n'ubwo tutigeze tubabwira inzira bizanyuramo ku buryo burambuye usibye aho twababwiye ko amahanga azahagurukira Kagame kugeza amuhiritse kandi ibi ntibirabaho n'ubwo kumuhagurukira byo byabaye. Kagame rero yatangiye kwitegura guhangana n'ibitero by'intambara kuko yari azi neza ko guteza akavuyo muri Kongo bitari bigamije gufata Kinshasa nk'uko M23 yabyigambaga ahubwo byari bigamije kurangaza amahanga yari amugeze ku buce amusaba kurekura ubutegetsi.
Kuvuga ko Kagame yitegura intambara binagaragazwa n'ibikorwa bimazeho iminsi aho ibikoresho bya gisirikari birimo gukwirakwizwa hirya no hino kugeza no kuri bya bimodoka by'intambara bita tank cyangwa auto blindée bikwirakwizwa nijoro kubera gutinya ko ku manywa abantu babona ibyo bimodoka bagashya ubwoba bigatuma hari n'abafata ibyemezo byo guhunga cyangwa bakaba bakigomeka ku butegetsi ubu babona ko buri mu bibazo by'ingorabahizi.
Kumugoroba wo ku italiki 9 Werurwe 2013 bimwe muri ibyo bimodoka byagaragaye mu mihanda ya Kigali aho abantu batigeze bamenya impamvu ibyo bimodoka byabyagurutse bikiha imihanda ya Kigali mu masaha y'umugoroba. Nanjye nkaba narahuye na bimwe ku Kinamba imbere y'aho akabyiniro ka Cadulac kahoze iyi ikaba ari inkuru nahagazeho kuko mu ma saa moya z'umugoroba igihe hatari hakibona nibwo nahuye n'ibyo bimodoka by'intambara kandi hari n'abandi bavuze ko babibonye no mu tundi duce. Bikaba bikomeye kuri leta ya Kagame gusobanura impamvu ibyo bimodoka byavuye aho byari bisanzwe bibyagiye bikihereza ijoro mu mihanda ya Kigali. Abafite amakuru yo mu gisirikari mwazatugezaho iby'ibyo bimodoka byatangiye gusohorwa.
Amakuru tuzakomeza tuyakurikirane ariko ibyo twababwiye ngibyo byatangiye gusohoka. Abavuga ko Kagame ngo yatanze umukoro ku bambari ben go bamurebere uburyo yazahindura itegeko nshinga agasubira ku butegetsi muzamubaze niba na manda arimo afite cyizere ki cyo kuyirangiza ?
Nkunda L.
Kigali City

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.