Pages

Saturday 9 March 2013

Hungry for Truth, Peace and Justice: GISOZI: IJAMBO RYA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA


GISOZI: IJAMBO RYA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA


Tariki ya 16 Mutarama 2010

Icyo mvuze ni uko kuba nanyuze hano, nagarutse uyu munsi mu gihugu nyuma y'imyaka 16 ariya mahano yarabaye mu gihugu. Nzi neza ko habaye itsemba bwoko, hakaba n'itsembatsemba. Ntabwo rero nari kugaruka nyuma y'imyaka 16, mu gihugu cyabayemo ibikorwa nk'ibyo mu gihe ntari mpari ngo ndyame nsinzire ntabanje kunyura aho ibyo bintu byabereye ngo mbanze mparebe, mpasure.

Indabyo nazanye, ni urwibutso abarwanashyaka ba FDU-INKINGI ndetse n'ubuyobozi bwayo bwa politiki bwampaye bumbwira buti uhanyure, ubwire abanyarwanda ko icyo twifuza ari uko dufatanya, gukorera hamwe tugakora ku buryo amahano nk'ayo y'amaraso atazongera kuba. Ni imwe (kutivuza ko amahano nk'ayo atazongera kuba mu gihugu), n'imwe no mu mpamvu yatumye FDU-INKINGI dufata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu mu mahoro tutagombye gukoresha intwaro nk'uko benshi batekereza ko umuti w'ibibazo ari ugufata intwaro. Kuko ntabwo twera ko kumena amaraso ari kwo kurangiza ibibazo. Iyo umuntu amanye amaraso aranamuhama.

Icyo rero twifuza muri FDU-INKINGI ni uko abanyarwanda dufatanya hamwe mu bitekerezo binyuranye dufite ariko tugakora ku buryo amahano yagwiriye igihugu cyacu atazongera kubaho. Biragaragara ko inzira y'ubwiyunge ikiri ndende. Iracyari ndende kandi koko urebye abantu bishwe muri iki gihugu ntabwo ari ikintu cyahita kirangira ako kanya. Ariko nanone n'iyo urebye usanga nta ngamba ya politiki ihari ifatika yo gufasha abanyarwanda kugera ku bwiyunge. Kuko nk'ubu hano turareba kuri uru rwibutso ruragarukira mu by'ukiri ku bantu bahitanywe n'itsembabwoko ry'abatutsi. Haracyari uruhare rundi rw'itsembatsemba ryakorewe abahutu kuko nabo barababaye bashyigikiye abantu babo bishwe nabo baravuga bati: "mbese ibyacu bizagerwaho ryari?"

Kugirango rero tuzagere ku inzira y'ubwiyunge ni uko ako kababaro ka buri wese tukumva. Ni ngombwa ko abatutsi biciwe abahutu babishe babyumva kandi bemera ko bagomba kubihanirwa. Ni ngombwa ko abantu baba barishe abahutu nabo bagomba nabo kubihanirwa. Kandi ni ngombwa ko abanyarwanda mu moko yacu tuvamo anyuranye twumva ko tugomba gufatanyiriza hamwe mu bumwe mu bwubahane tukubaka igihugu cyacu mu mahoro.

Ikituzanye rero ni ukugirango dushake uburyo dufatanyiriza hamwe gutangira iyo nzira y'ubwiyunge; dufatanyiriza hamwe gushaka uburyo akarengane gacika mu gihugu cyacu; dufatanyiriza hamwe gushaka uburyo abanyarwanda twese tubaho mu bwisanzure mu gihugu cyacu.  

Murakoze.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.