Pages

Friday 28 February 2014

Fw: *DHR* V2020-Gakenke : Haracyari abanyeshuri bandika ku mbaho babarijwe n’ababyeyi




 


Gakenke : Haracyari abanyeshuri bandika ku mbaho babarijwe n'ababyeyi

Yanditswe kuya 28-02-2014 - Saa 07:46' na Jean Claude Ntawitonda

Gakenke : Haracyari abanyeshuri bandika ku mbaho babarijwe n'ababyeyi

Abanyeshuri biga ku rwunge rw'amashuri rwa Kamubuga (G.S Kamubuga) mu karere ka Gakenke baracyandika ku mbaho z'ibiti by'ibibazanyo.

Abanyeshuri bandika ku mbaho bibarije mu mbaho zisanzwe bagera kuri 18 bakaba bazandikaho bakoresheje ingwa, nabwo ugasanga inyandiko zitagaragara.


Abanyeshuri bandika, ku mbaho babarijwe n'ababyeyi

Abarezi bo muri iki kigo bemeza ko biterwa n'uko benshi muri aba banyehuri bafite ababyeyi batishoboye uretse ko hari n'abafiite imyumvire ikiri hasi aho bumva ko batagurira umwana ikayi y'amafaranga 100 n'ikaramu ya 50 umwana wo mu wa mbere kuko bayasharaguzamo akashira vuba cyangwa bakayata.

Umwe mu barimu bigisha kuri iki kigo yabwiye umunyamakuru wa IGIHE wasuye iki kigo kuwa 27 Gashyantare 2014, ko hari n'ababura aya mafarana bagahitamo kubaza imbaho cyangwa bagakata tiripulegisi (triplex) akaba ari zo abana bigiraho.

Uyu mwarimu yagize ati "Duhora tubirwanya ariko bitewe n'ubushobozi buke bwa bamwe byaraniranye. Abana bigira kuri izi mbaho ni nabo baba aba nyuma. Dusaba ababyeyi kugura imbaho zigezweho zifite imirongo ariko benshi bavuga ko amafaranga y'u Rwanda 500 ari menshi kuyabona."

Habarurema Edouard, ukuriye abarimu muri iki kigo yongeyeho iyaba izi mbaho zari izigezweho nta kibazo kuko zifasha abana bataramenya kwandika neza byihuse.

Yagize ati "Imbaho ziba ari nziza kuko bazanduza bakongera bakazihanagura bakazikoresha, ni uko ari imyumvire y'ababyeyi ikiri hasi n'ubukene bituma badashobora kwigurira izigezweho."

Niyonsenga Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Kamubuga ashimangira ko hafi y'ibigo byose byo mu murenge wa Kamubuga bikoresha imbaho aho hari n'abana bazisiga mu gitondo zikigirwaho n'abaza ikigoroba.

Niyonsenga yagize ati "Abana batangira mu wa mbere ntibatwara ikayi cyangwa ikaramu. Ababyeyi (bishoboye) babagurira imbaho zikajya ziba ku ishuri abiga mu gitondo bakazikoresha kimwe n'abiga ikigoroba."

Iyo uganirye n'aba barezi bavuga ko na bo biteze kubona mudasobwa kuri buri mwana. Bavuga ko ntabyo barabona ariko bumvise ko iyi gahunda yageze mu mirenge y'Akarere ka Burera bahana imbibi.

Abaturage bavuganye na IGIHE bemeza ko nta mwana wo mu wa mbere ukwiriye kwigira ku ikayi kuko imbaho ari zo ziborohereza. Abadashobora kuzigura ni bo baconga imbaho zisanzwe bakaziha abanyeshuri.


Abarezi bavuga ko biterwa n'ababyeyi batishoboye kimwe n'imyumvire ya bamwe




Abarezi bavuga ko umwana wiga mu wa mbere yafashwa n'urubaho kurusha ikaye ruramutse ari urugezweho

ntawiclaude@igihe.com
 
__._,_.___







No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.