Pages

Tuesday, 25 February 2014

Re: *DHR* (unknown)

Banyarubuga,
Gusebanya nk'uku k'uwiyita Sandra Munyana ni umuco mubi mu bantu no muri politiki. Nabizi ko abanyarwanda mu muco wacu turi excessively djugemental, ko tuzi guca imanza mu kubeshya no kubeshyera abandi, kubaharabika. Ndetse bikagera n'aho abantu babikoresha nka intimidations nkuku nguku ariko jye sindi mubo bene izo za intimidations zishobora kugira icyo zikoraho.
1.Sinigeze ntona muri MRNDD nkuko uwita Sandra Munyana abibeshya abasomyi kuko nayivuyemo rugikubita amashyaka menshi amaze kuvuka kuko bwari uburenganzira bwanjye bwo guhitamo ishyaka nshaka kujyamo ku bushake bwanjye ntawe ubintegetse. Ndibuka ko icyo gihe muri 1991 ari jye wari Secretaire General wa Minisiteri jyenyine utari muri Club des Secretaires Generaux bari bashyikiye MRNDD, club yayoborwaga na Leon Mugesera wari Seccretaire General wa Minisiteri y'Abali n'Abategarugoli. Igihe iyo club yagiriyeho amashyaka menshi akivuka kirazwi n'abari bayirimo barazwi. Sinari mbarimo, nabyo birazwi.
2.Nagiye muri MDR muri 1991 interahamwe zitaravuka kuko zavutse muri Janvier-Fevrier 1992. Nabaye umwe mu bagize Bureau Politique ya MDR mba na membre wa komisiyo Etudes et Programmes(party political strategist). Ni muri urwo rwego nakoze une etude ou petite recherche ku nterahamwe nashyize ahagaragara taliki ya 14/05/1992 nise "Interahamwe za Muvoma ou les irreductibles du MRND: Essai de deracinement du mal".
3.MDR icikamo ibice bibiri, igice cya "hutu power" n'igice cya "hutu modere" si jye byaturutseho kuko ntari mu buyobozi bukuru bw'iryo shyaka. Nahisemo "hutu modere" kuko numvaga ari yo philosophie politique nemera. Ngurinzira uvuga nasimbuye ko uvuga ko yari yaranze gusinya ko inkotanyi ziza mu mugi wa Kigali mwamiciye iki mu minsi ya mbere y'ukwezi kwa kane 1994. Ese amasezerano y'igihugu nkariya ya Arusha kugirango yemerwe ko asinywa na perezida wa repubulika, we umushyira he muri ibyo birego byawe.
Kuki ubeshya ko Minisitiri w'ububanyi n'amahanga ari we wenyine ukora negiciationS kandi yarabaga ari kumwe n'abahagarriye amashyAka yose(MRND, MDR, PSD, PL, PDC, PDI).
4. KUVA NAVUKA NABAHO NAGIYE MU MASHYAKA ABIRI KU BUSAKE BWANJYE: ISHYAKA RYA MDR N'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI.Leta ya FPR Inkotanyi yashe she MDR  muri 2003 ndi impunzi muri America narasezeye muri iyo leta ku bushake bwanjye bityo akaba nta ruhare habe na ruke nagize muri iryo seswa rya MDR nkuko uwiyita Munyana abibeshya abasomyi. Sinigeze mu buzima bwanjye mba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi; hari benshi hanze aha bahoze muri FPR uzababaze bazakubwira ko batanzi muri iryo shyaka cyangwa umuryango.
Anastase Gasana.


2014-02-24 8:46 GMT-05:00 Sandra Munyana <sandra_munyana@yahoo.fr>:
 

Kuva kuri Anastase Gasanda kugera kuri Evode Uwizeyimana unyuze kuri Safari Stanley, hari abanyapolitike b’abahutu bahinduwe imfashanyigisho (matériél didactique) mu kwigisha Inkotanyi zitabyirukiye mu Rwanda imyifatire n’imikorere y’abanyapolitiki b’abahutu basanze mu Rwanda, bityo bikabafasha kumenya uko babifataho cyangwa ngo ntibatangazwe n’iyo myifatire rimwe na rimwe itumvikana ku bantu basanzwe.
Mu gihe abo banyapolitike bo bibwira ko bazi kubeshya bakinyuza ahantu hose, ko babeshye inkotanyi, ko babeshye interahamwe, ko babeshye aba «  modérés » ko kandi ibyo byabahiriye ariko buzuza inda zabo,… ntibazi ahubwo ko Inkotanyi  zo zibazi neza cyane kandi zibakoresha n’iyo baba batakiri ku ruhande rwazo kuko zibafasha kwumvisha abatari bazi uko abahutu bateye murizo basobanukirwa , kubera izo ngero zifatika babaha. Dore insanganyamatsiko nke muzo inkotanyi zigisha zifashishije imyitwarire ya bamwe mubanyapolitike b’abahutu :
-    Iyo bari ku mbehe basunikiwe na nyirurugo, bakora uko bashoboye ngo bumvikanishe ko biteguye kurengera urwo rugo kurusha nyirarwo ;
-    Iyo bageze hanze bagahura n’uhanganye na nyirurugo bamvumvisha ko byacitse iyo avuye, ko ahubwo uwari abahatse bamuzi nabi kuko batamusebya bihagije ;
-    Iyo bagarutse kwa shebuje ntibagira isoni zo gushaka kwerakana  ko barusha abahagumye kurambarara kuri shebuja ;
-    Iyo bagize amahirwe bakongera kuhava, nanone bagera hanze biyuha akuya ko bakize mpore shebuja wa kirimbuzi !
Ingero zifatika zitangwa :
1)    Anastase Gasana : kugira ngo atone muli MRNDD, yashinze umutwe w’Interahamwe avuga ko hagomba abasore bazahangaba n’abo mu mashyaka yavukaga muli 1991. Uyu Gasana nanone niwe wagiye kugurisha uwo mushinga muli MDR kugira ngo bamwemere ko ataje kubaneka. MDR imaze gucikamo kabiri, Gasana yigiriye mu majyogi acunga umwanya kuko abandi ba cadres bose bari bahunze Twagiramungu. Aba abaye Minaffet ajya mu mishyikirano ya Arusha. Agezeyo ahita yibera Inkotanyi  asinyira ibyo Ngulinzira yasimbuye yari yaranze ( kuzana abasirikare b’inkotanyi  muli CND) . Twagiramungu yeguye muli 1995 Gasana yigumira muli gouvernement ; we na Rwigema na Safari babohoza ishyaka MRD. MDR isheshwe, abayobozi bayo bakicwa abandi  bagatotezwa, Gasana mu by’ukuri wari usanzwe ari inkotanyi ntawamutunze agatoki. Yumvise ko amacenga ye basigaye barayagize « Byenda gusetsa » ( mwibuke Tito Rutaremara yibaza ngo Mbese Gasana agira indimi zingahe mu kanywa ke ?) asaba
ubuhungiro… None kuva icyo gihe ngo asigaye arusha impuzamugambi  kwamagana Inkotanyi !
2)    Stanley Safari : uwo musaza yabaye Aprosoma, ayivamo ajya muli MDR Parmehutu, ayivamo ajya muli MRND, ayivamo ajya muli MDR. Inkotanyi zifashe ubutegetsi aba Deputé , Senateur. Aba mubasheshe iryo shyaka (MDR) barirega kugira « Ingengabitekerezo » ya Génocide ( ikijambo cyahimbwe na we na Gasana), ashinga agashyaka kagombaga gukorera mu kwaha kwa FPR… Bimuyobeye arahunga. None ubu ngo ari muli RNC ariko akaba yirigwa yigisha impunzi ko FPR ari mbi, ko atigeze ayikorera !
3)    Me Evode Uwizeyimana : uwo musore yatangiye ibya politike muli MDR ya Twagiramungu. Inkotanyi zifashe igihugu asigarana nawe , Rukokoma  ahunze mili 1995 asigara yo. Rukokoma agarutse kwiyamamaza muli 2003 amusubiraho aramufasha. Rukokoma asubiye hanze we arasigara. Bigeze muli 2007 abura aho afatwa arahunga; ageze hanze aba kw’isonga mu bavuga ububi  bwa FPR. Twagiramungu ashinze RDI, Evode ajyamo, yumvise ko Twagiramungu ashaka gutaha avamo avuga ngo “Ntashaka kwiyahura!!!” Bimaze kugaragara ko Twagiramungu atagitashye, Evode asesekara I Kigali ahabwa akazi muli Minijust ko kunyomoza ibibi bivugwa kuri FPR. Ngo Inkotanyi nta nzika zigira!!!
4)    Rucagu Boniface: yabaye Sous-préfet ku Kabaya mu Bushiru ndani…igihe cya MRDN, membre du comité préfectoral, député, mu gihe cy’amashyaka mensi akomeza muli MRND. Inkotanyi  zimaze gufata iwabo mu Kirambo akajya azigemurira amahene. Ariko akababa mu bashinze radio RTLM ; zimaze gufata igihugu zimugira préfet puis gouverneur ; none ubu niwe utegeka Itorero ry’igihugu, rishinzwe kwigisha abantu bose amatwara ya FPR inkotanyi.
Muri make rero twavuga ko bariya bantu bibwira ko barusha abandi ubwenge ngo kuko barya ku ngoma zose kandi bagahindura imyumvire n’imyifatire nk’uko bahindura amashati, hari nibura uruhande rumwe muzo bakoreye kandi banarwanyije ruzi kubabyaza umusaruro : urwo nta rundi ni  FPR-Inkotanyi  kuko zo iyo zikeneye impfashanyigisho (Matériel Didactique) yo kwerakana ukuntu abapoliticiens b’abahutu ari indimanganya: Inkotanyi zihita zitunga agatoki Gasana, Safari, Evode, Rucagu n’abandi…abo kandi bakaba ntacyo bazitwaye kuko zishobora kubikiza igihe cyose zishakiye cyangwa zikabareka bakagumya kwandavura.

__._,_.___
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.