Nabonye hari abandusha kukumenya banakwita "Rusisibiranya" uretse ko nanjye koko mbona ukabije gusisibiranya/
1. Ubuse wibagiwe ukuntu wakubise ibipfukamiro hasi igihe leon Mugesera byavugwaga ko agiye kujya muli Secretarit gen ya Muvoma maze ukajya urara kwa "Z" ukubita ibipfukamiro hasi ngo ntiwarota agusize mu Ruhengeri? Rero ngo niwe (Z) wahungaga ubifashijwemo na Seg wa Muvoma Habimana Bonaventure! Ahahaaa Guhungira ubwayi mu kigunda, uzabeshye abahinde.
2. Urihanukira ugahakana ko utari mubavuguruye MRND kandi twese dufite aho wasinye muri congrès extraordinaire yayishyingaga muli 1991? niba archives zawe warazitwitse kuki wibwira ko n'ahandi hose zahiye?
3. Ubuse wibagiwe ya document ndende waje witwaje usaba audience kwa président uvuga ko ugiye kumusobanurira umushinga wo gushyiraho utubyiruko rwa MRNDD rwitwa interahamwe, noneho perezida agategeka Dir Cab Ruhigira Enock kukwohereza mubari bamaze gutorerwa kuyiyobora? Ko Ruhigira akibifitiye ubuhamya uzabigenza ute ngo ubisisibiranye?
4. Uretse wowe na Agatha(nawe weguye akisubiraho...) na l'illustre inconnu Rucogoza, watubwira abandi bo muli Bureau politique basigaye inyuma ya Rukokoma amaze kwirukanwa na Congrès ya Kabusunzu?
5. Ubu se uremeza ko umaze kuba Minaffet ( quelle honte! ) hari izindi négociations zabaye entre le gouvernement et le FPR uretse kwemeza ko izana ingabo muli CND? Watubwira protocoles qui ont sanctionné ces négociations que vous auriez présidé?
6. N'ibindi n'ibindi...
Umugani wa SHEMA abawe bagombye kugusuzumisha, ariko hagati aho bakakubuza kwongera kuvuga ku mateka cyangwa kuli politike.
PS. Abo uvuga bishe Boniface Ngulinzira ni bande? Wishinyagura, n'ubundi ngo:" hapfa abagabo mu gihe imbwa zidegembya."
--------------------------------------------
En date de : Mar 25.2.14, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> a écrit :
Objet: Re: *DHR* (unknown)
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, "TUBEHO VictimRwanda" <infotubeho@yahoo.fr>, amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com
Date: Mardi 25 février 2014, 1h22
Banyarubuga,Gusebanya
nk'uku k'uwiyita Sandra Munyana ni umuco mubi mu
bantu no muri politiki. Nabizi ko abanyarwanda mu muco wacu
turi excessively djugemental, ko tuzi guca imanza mu
kubeshya no kubeshyera abandi, kubaharabika. Ndetse bikagera
n'aho abantu babikoresha nka intimidations nkuku nguku
ariko jye sindi mubo bene izo za intimidations zishobora
kugira icyo zikoraho.
1.Sinigeze ntona muri MRNDD nkuko uwita
Sandra Munyana abibeshya abasomyi kuko nayivuyemo rugikubita
amashyaka menshi amaze kuvuka kuko bwari uburenganzira
bwanjye bwo guhitamo ishyaka nshaka kujyamo ku bushake
bwanjye ntawe ubintegetse. Ndibuka ko icyo gihe muri 1991
ari jye wari Secretaire General wa Minisiteri jyenyine utari
muri Club des Secretaires Generaux bari bashyikiye MRNDD,
club yayoborwaga na Leon Mugesera wari Seccretaire General
wa Minisiteri y'Abali n'Abategarugoli. Igihe iyo
club yagiriyeho amashyaka menshi akivuka kirazwi n'abari
bayirimo barazwi. Sinari mbarimo, nabyo
birazwi.
2.Nagiye muri MDR muri 1991 interahamwe
zitaravuka kuko zavutse muri Janvier-Fevrier 1992. Nabaye
umwe mu bagize Bureau Politique ya MDR mba na membre wa
komisiyo Etudes et Programmes(party political strategist).
Ni muri urwo rwego nakoze une etude ou petite recherche ku
nterahamwe nashyize ahagaragara taliki ya 14/05/1992 nise
"Interahamwe za Muvoma ou les irreductibles du MRND:
Essai de deracinement du mal".
3.MDR icikamo ibice bibiri, igice cya
"hutu power" n'igice cya "hutu
modere" si jye byaturutseho kuko ntari mu buyobozi
bukuru bw'iryo shyaka. Nahisemo "hutu modere"
kuko numvaga ari yo philosophie politique nemera. Ngurinzira
uvuga nasimbuye ko uvuga ko yari yaranze gusinya ko
inkotanyi ziza mu mugi wa Kigali mwamiciye iki mu minsi ya
mbere y'ukwezi kwa kane 1994. Ese amasezerano
y'igihugu nkariya ya Arusha kugirango yemerwe ko asinywa
na perezida wa repubulika, we umushyira he muri ibyo birego
byawe.
Kuki ubeshya ko Minisitiri
w'ububanyi n'amahanga ari we wenyine ukora
negiciationS kandi yarabaga ari kumwe n'abahagarriye
amashyAka yose(MRND, MDR, PSD, PL, PDC,
PDI).4. KUVA NAVUKA NABAHO
NAGIYE MU MASHYAKA ABIRI KU BUSAKE BWANJYE: ISHYAKA RYA MDR
N'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI.Leta ya FPR Inkotanyi yashe
she MDR muri 2003 ndi impunzi muri America narasezeye
muri iyo leta ku bushake bwanjye bityo akaba nta ruhare habe
na ruke nagize muri iryo seswa rya MDR nkuko uwiyita Munyana
abibeshya abasomyi. Sinigeze mu buzima bwanjye mba
umunyamuryango wa FPR Inkotanyi; hari benshi hanze aha
bahoze muri FPR uzababaze bazakubwira ko batanzi muri iryo
shyaka cyangwa umuryango.
Anastase Gasana.
2014-02-24 8:46
GMT-05:00 Sandra Munyana <sandra_munyana@yahoo.fr>:
Kuva kuri Anastase Gasanda kugera kuri Evode
Uwizeyimana unyuze kuri Safari Stanley, hari abanyapolitike
b'abahutu bahinduwe imfashanyigisho (matériél
didactique) mu kwigisha Inkotanyi zitabyirukiye mu Rwanda
imyifatire n'imikorere y'abanyapolitiki
b'abahutu basanze mu Rwanda, bityo bikabafasha kumenya
uko babifataho cyangwa ngo ntibatangazwe n'iyo
myifatire rimwe na rimwe itumvikana ku bantu basanzwe.
Mu gihe abo banyapolitike bo bibwira ko bazi kubeshya
bakinyuza ahantu hose, ko babeshye inkotanyi, ko babeshye
interahamwe, ko babeshye aba « modérés »
ko kandi ibyo byabahiriye ariko buzuza inda zabo,…
ntibazi ahubwo ko Inkotanyi zo zibazi neza cyane kandi
zibakoresha n'iyo baba batakiri ku ruhande rwazo kuko
zibafasha kwumvisha abatari bazi uko abahutu bateye murizo
basobanukirwa , kubera izo ngero zifatika babaha. Dore
insanganyamatsiko nke muzo inkotanyi zigisha zifashishije
imyitwarire ya bamwe mubanyapolitike b'abahutu :
- Iyo bari ku mbehe basunikiwe na
nyirurugo, bakora uko bashoboye ngo bumvikanishe ko biteguye
kurengera urwo rugo kurusha nyirarwo ;
- Iyo bageze hanze bagahura
n'uhanganye na nyirurugo bamvumvisha ko byacitse iyo
avuye, ko ahubwo uwari abahatse bamuzi nabi kuko batamusebya
bihagije ;
- Iyo bagarutse kwa shebuje ntibagira
isoni zo gushaka kwerakana ko barusha abahagumye
kurambarara kuri shebuja ;
- Iyo bagize amahirwe bakongera kuhava,
nanone bagera hanze biyuha akuya ko bakize mpore shebuja wa
kirimbuzi !
Ingero zifatika zitangwa :
1) Anastase Gasana : kugira ngo atone muli
MRNDD, yashinze umutwe w'Interahamwe avuga ko hagomba
abasore bazahangaba n'abo mu mashyaka yavukaga muli
1991. Uyu Gasana nanone niwe wagiye kugurisha uwo mushinga
muli MDR kugira ngo bamwemere ko ataje kubaneka. MDR imaze
gucikamo kabiri, Gasana yigiriye mu majyogi acunga umwanya
kuko abandi ba cadres bose bari bahunze Twagiramungu. Aba
abaye Minaffet ajya mu mishyikirano ya Arusha. Agezeyo ahita
yibera Inkotanyi asinyira ibyo Ngulinzira yasimbuye
yari yaranze ( kuzana abasirikare b'inkotanyi
muli CND) . Twagiramungu yeguye muli 1995 Gasana yigumira
muli gouvernement ; we na Rwigema na Safari babohoza ishyaka
MRD. MDR isheshwe, abayobozi bayo bakicwa abandi
bagatotezwa, Gasana mu by'ukuri wari usanzwe ari
inkotanyi ntawamutunze agatoki. Yumvise ko amacenga ye
basigaye barayagize « Byenda gusetsa » ( mwibuke
Tito Rutaremara yibaza ngo Mbese Gasana agira indimi zingahe
mu kanywa ke ?) asaba
ubuhungiro… None kuva icyo gihe ngo asigaye arusha
impuzamugambi kwamagana Inkotanyi !
2) Stanley Safari : uwo musaza yabaye
Aprosoma, ayivamo ajya muli MDR Parmehutu, ayivamo ajya muli
MRND, ayivamo ajya muli MDR. Inkotanyi zifashe ubutegetsi
aba Deputé , Senateur. Aba mubasheshe iryo shyaka (MDR)
barirega kugira « Ingengabitekerezo » ya
Génocide ( ikijambo cyahimbwe na we na Gasana), ashinga
agashyaka kagombaga gukorera mu kwaha kwa FPR…
Bimuyobeye arahunga. None ubu ngo ari muli RNC ariko akaba
yirigwa yigisha impunzi ko FPR ari mbi, ko atigeze ayikorera
!
3) Me Evode Uwizeyimana : uwo musore
yatangiye ibya politike muli MDR ya Twagiramungu. Inkotanyi
zifashe igihugu asigarana nawe , Rukokoma ahunze mili
1995 asigara yo. Rukokoma agarutse kwiyamamaza muli 2003
amusubiraho aramufasha. Rukokoma asubiye hanze we arasigara.
Bigeze muli 2007 abura aho afatwa arahunga; ageze hanze aba
kw'isonga mu bavuga ububi bwa FPR. Twagiramungu
ashinze RDI, Evode ajyamo, yumvise ko Twagiramungu ashaka
gutaha avamo avuga ngo "Ntashaka kwiyahura!!!"
Bimaze kugaragara ko Twagiramungu atagitashye, Evode
asesekara I Kigali ahabwa akazi muli Minijust ko kunyomoza
ibibi bivugwa kuri FPR. Ngo Inkotanyi nta nzika zigira!!!
4) Rucagu Boniface: yabaye Sous-préfet ku
Kabaya mu Bushiru ndani…igihe cya MRDN, membre du
comité préfectoral, député, mu gihe cy'amashyaka
mensi akomeza muli MRND. Inkotanyi zimaze gufata iwabo
mu Kirambo akajya azigemurira amahene. Ariko akababa mu
bashinze radio RTLM ; zimaze gufata igihugu zimugira préfet
puis gouverneur ; none ubu niwe utegeka Itorero
ry'igihugu, rishinzwe kwigisha abantu bose amatwara ya
FPR inkotanyi.
Muri make rero twavuga ko bariya bantu bibwira ko barusha
abandi ubwenge ngo kuko barya ku ngoma zose kandi
bagahindura imyumvire n'imyifatire nk'uko
bahindura amashati, hari nibura uruhande rumwe muzo bakoreye
kandi banarwanyije ruzi kubabyaza umusaruro : urwo nta rundi
ni FPR-Inkotanyi kuko zo iyo zikeneye
impfashanyigisho (Matériel Didactique) yo kwerakana ukuntu
abapoliticiens b'abahutu ari indimanganya: Inkotanyi
zihita zitunga agatoki Gasana, Safari, Evode, Rucagu
n'abandi…abo kandi bakaba ntacyo bazitwaye kuko
zishobora kubikiza igihe cyose zishakiye cyangwa zikabareka
bakagumya kwandavura.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.