Pages

Monday 24 February 2014

Re: Fwd: *DHR* Rwanda: Aho bigeze, aho kuba umututsi naba umutwa!

Cyprien Munyensanga,
1.Icyo wita "gusisibiranya a la Gasana-Safari" ni iki uretse gusebanya. Niba Gasana na Safari mudahuje approche politique y'ibibazo by'u Rwanda, analyse yabyo n'uburyo byabonerwa umuti, ufite ubuhe burenganzira bwo kwita approche politique yabo "gusisibiranya" ngo nuko itandukanye n'iyawe. Iyo ni intolerance muri politiki nyarwanda yashenye iki gihugu kandi na n'ubu igikomeza kugisenya. Kuvuga biriya usebya abantu ukoresha za intimidations; mais vous n'intimidez personne, yaba jye yaba Safari.
2.Urandika ngo "birashoboka ko umuntu yashoboraga kwiyoberanya agasesera muri PARMEHUTU abandi ntibarabukwe". Biragaragra ko utazi cyangwa se utashatse kumenya PARMEHUTU icyo ari cyo kandi narabyanditse kenshI kuri uru rubuga no mu matangazo ya PRM/MRP-ABASANGIZI.Muri 1948 Komisiyo ya l'OUNU/UN yasuye u Rwanda yari ifiteho indagizo(tutelle) izenguruka igihugu cyose isanga mu Rwanda hari ubucakara bukabije ku banyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu noneho muri rapport yabo bandika bavuga ko abo banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu bakeneye EMANCIPATION. Kugeza muri 1957 hafi imyaka 10 nyuma y'iyo rapport, kubera ko ubutegetsi bwa Cyami ntutsi bwariho bwanze gukora iyo emanci[pation no gusangira ubutegetsi n'abahutu, Kayibanda Gerigori na bagenzi bahereye kuri ya rapport ya l'ONU bashinga ishyaka ryitwa PARTI DU MOUVEMNT DE L'EMANCIPATION HUTU ariyo PRMEHUTU mu magambo ahinnye. Abatutsi bo ntibari bakeneye EMANCIPATION kuko batari baragizwe abacakara mu gihugu cyabo nk'uko byagendekeye abahutu. Abatutsi rero bumvaga bashyigikiye emancipation y'abahutu, parti PRMEHUTU yarabakiraga izi neza ko ari abatutsi batanagombye kwiyoberanya. Bamwe muri bo nabonye muri ziriya za guverinoma muri link ni nka Jean Batiste Rwasibo, Narcisse Sekerere, T. Gatsimbanyi, A. Munyangaju n'abandi benshi bari no mu zindi nzego z'ubutegetsi zikomeye. Ninayo mpamvu abakoze Coup d'Etat le 5/7/1973 bareze perezida Kayibanda icyo bise "uburangare" ngo kuko abatutsi bari baramubanye benshi mu kazi ka leta no mu mashuli; ari nayo mpamvu bahise bashyiraho itegeko rya equilibre ethnique mu kazi ka leta no mu mashuli precisement.
3.Ku bya Dr. SindikubwaboTheodore wavuze by'umwihariko, najye ubwanjye sinari nzi ko ari umututsi nabibwiwe n'umukwe we Dr. Iyamuremye Augustin igihe twari kumwe muri guverinoma ari Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi na njye ndi Minisitiri w' Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.
Nigeze kumva ko na Lazare Mpakaniye na Otto Rusingizandekwe bombi bo mu Ruhengeli bari bakomeye nabo muri leta ya Kayibanda bari abatutsi, ariko nta gihamya mbifitiye ubwo ubizi yazabikubwira. Icyo nzi n'uko Perezida Kayibanda, umututsi wese qui epousait l'idee de la necessite de l'emancipation hutu nkuko rapport ya l'ONU yo muri 1948 yari yarabisabye yamwakiraga bagakorana akamushyira muri guverinoma ye no mu yindi myanya ikomeye yo mu butegetsi bwe(urugero nka Ndwaniye w'i Save i Butare wari Secretaire Depute w'Inteko Ishinga Amategeko, n'abandi).
Dr. Gasana Anastase chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi.



2014-02-23 11:05 GMT-05:00 Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr>:

 
Bwana Gasana Anastase,

Uherutse kwandika ugira uti:

Dr Sindikubwabo Theodore Perezida wa Leta y'abatabazi akaba yari umututsi wari warahinduje ubwoko ukomoka i Butare.

Njye nagiraga ngo nkwibarize: ko mperutse kubona ko uyu Sindikubwabo Théodore yabaye muri guverinoma za Grégoire Kayibanda kuva mu ntangiriro za 1961, birashoka ko icyo gihe umuntu yashoboraga kwiyoberanya agasesera muri PARMEHUTU, abandi ntibarabukwe?!

Muri za 60 se, no kwiyoberanya byari byaratangiye cyangwa byaje kuza hanyuma?!? 

Nkaba mboneyeho n’akanya ko gushimira Afande Pilote Jacques Kanyamibwa, kuko archives ze zifasha benshi!

Nawe ushobora kwirebera guverinoma zimwe na zimwe zo hambere, harimo n'izo Sindikubwabo yabayemo kuva rugikubita, aha hakurikira:


Ese byaba ari bimwe byo gusisibiranya « à la Gasana-Safari » bigikomeje cyangwa se waba ufite andi makuru yihariye?!

C. M.


Le Lundi 17 février 2014 16h46, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> a écrit :
 


---------- Forwarded message ----------
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Date: 2014-02-17 15:00 GMT-05:00
Subject: Re: *DHR* Rwanda: Aho bigeze, aho kuba umututsi naba umutwa!
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>, lyar66@yahoo.fr


Muvandimwe munyarwanda Lyarahoze Samuel,
Mbanze ngushimire iyi contribution yawe ifite agaciro kayiha kuba itahita gutyo ntacyo umuntu ayivuzeho.

1.Uratubaza uti: "Ese abanyarwanda turi abantu nk'abandi?" Igisubizo cyanjye ni oya.Mw'isi hose haba ibibi n'ibyiza haba ababi n'abeza. Ariko ububi bw'abanyarwanda bwo burengeje kamere kubera umuco wacu ufite indangagaciro nyinshi mbi wubakiyeho nko kwica(reba ibyivugo byacu), kubeshya twitiranya n'ubwenge(reba umuco w'ubwiru n'ikinyoma),igitugu akarengane, ubwibone n'urugomo bijyana nacyo byiyubatse mu muco w'ubutegetsi nyarwanda kuva ku ngoma ya Cyami ntutsi kugeza ubu, ivangurabwoko n'umuco wo guheza buri gihe no kwigizayo abandi(politique de l'exclusion/discrimination politics); muri politiki nyarwnda nta muco ushingiye kuri politique de l'inclusion/politics of inclusion uhaba. Umunyarwanda iteka ahora ashaka ikigizayo mugenzi we wundi w'umunyarwanda aho gukora icyatuma begerana.Hakiyongeraho n'ishyari rya kirimbuzi rituma umunyarwanda ahora yifuza inkuru mbi yaba kuri mugenzi we.Siniriwe mvuga uburyarya n'ubuhendanyi no kwiha utw'abandi aho bigamba ngo "umugabo ni urya utwe akarya n'utw'abandi". N'ibindi bibi byinshi usanga ari trop prononces mu gihugu cyacu kurusha mu bindi bihugu.Mu banyarwanda nta bimanuka bibamo, ni abantu nk'abandi ariko bafite ububi burengeje kamere.
2.General Ndindiriyimana na mugenzi we kuba ari abahutu ntibibagira abicanyi kandi atari bo imbere y'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Major Habyarabatuma Cyriaque warwanye ku batutsi b'i Butare ubu ubutabera bubogamye bwa Ibuka na Leta ya FPR Inkotanyi ntibwamujugunye muri gereza ya Butare aho arimo apfa umunsi ku wundi kugeza ubu. Perezida wa Ibuka rero we arifuza ko urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rukora nk'inkiko za leta ya FPR  aho Ibuka ariyo ica imanza aho kugirango zicibwe n'ubutabera kuko nta buhari.
3. Wavuze ukuntu umututsi Kagame na FPR Inkotanyi bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kandi ibyo wavuze ni ukuri. Birazwi bizwi n'abatutsi bacitse kw'icumu mu Rwanda ko mu nterahamwe n'impuzamugambi n'abahutupower babicaga hari hivanzemo n'abatutsi infiltres ba FPR Inkotanyi Kagame yohereje muri ziriya militias kugirango bakore nk'ibyo zikora(kwica abatutsi) kugirango hataramuka hagira uhagarika ubwicanyi bw'abatutsi we ataragera kucyo agamije cyo gufata ubutegetsi we na FPR ye budasangiwe n'abandi banyarwanda. Ni byo ujya wumva bigamba ngo bafashe Leta!.
Nagirango kandi nkwibutse ko Kagame atari we mututsi wenyine wagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi, hari n'umututsi Robert Kajuga ukomoka i Kibungo wari perezida w'interahamwe za MRND, Karamira Froduald washinze abahutupower movement umututsi wari warahinduje ubwoko ukomoka i Gitarama , na Dr Sindikubwabo Theodore Perezida wa Leta y'abatabazi akaba yari umututsi wari warahinduje ubwoko ukomoka i Butare.
3.Nkuko Strizek abivuga(wabyanditse), Kagame niwe wateje geonocide y'abatutsi ubwo yagiraga uruhare mu gufatanya n'abatutsi bo mu ngabo z'i Burundi umugambi mubisha wo kwica Perezida w'umuhutu Melchior Ndadaye mu kwezi kwa cumi 1993, ubwo yicaga abanyapolitiki b'abahutu mu Rwanda aribo Minisitiri Gatabazi Felesiyani wayoboraga ishyaka PSD, Gapyisi Emmanuel, Bucyana wari perezida wa CDR, ubwo yicaga abaperezida b'abahutu 2 Habyarimana Juvenal w'u Rwanda na Ntaryamira Cyprien w'u Burundi taliki ya 6/4/1994 ubundi akohereza abacengezi ba FPR Inkotanyi mu nterahamwe impuzamugambi n'abapawa gufatanya nabo kwica abatutsi kugeza igihe afatiye ubutegetsi.
Muri gahunda ye ya "ndi umunyarwanda" kuki Kagame adasaba imbabazi abatutsi kubera icyaha cya genocide yabo yagizemo uruhare rungana kuriya?
4.Kagame na FPR Inkotanyi babeshya abanyarwanda n'amahanga ko ngo bahagaritse genocide y'abatutsi kandi aribo bashyushyaga imitwe bamena lisansi ku muriro kugirango ikorwe, batuma Dusaidi Claude, Rudasingwa na Muligande muri America Washington na New York, na Bihozagara Jacques i Bruxelles kugirango babuze amahanga gutabara abatutsi mu Rwanda, kandi bakaba bari bazi ko hagati aho nabo barimo gukora indi geocide ku bahutu hirya no hino ku misozi mu Rwanda batifuzaga ko ayo mahanga yababona bayikora. Igihe kirageze rero ko iriya genocide hutu yakozwe na FPR ivugwa mw'izina ryayo, abayibonye ikorwa mu Rwanda no muri Congo, baba abahutu baba abatutsi nimuhaguruke mubyandike mu rurimi mushaka n'ikinyarwanda kirimo, mubitangemo ubuhamya mu maradiyo n'ibindi binyamakuru, abakora reseach papers na theses za Master's na PHD mubikoreho ubushakashatsi bwanyu buzaba ari n'umwimerere. Iki ni ikibazo kigomba gusobanuka abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu nabo bagahabwa uburenganzira bwabo bwo kubaza uwabiciye ababo, aho bajugunywe, kubaririra no kubashyingura mucyubahiro nabo.
5.Urandika uti inyenzi-inkotanyi zashakishije genocide tutsi nk'iturufu ya politiki kuva 1959 kugeza 1990 kandi nibyo. Icyuho zagihawe na coup d'Etat yo kw'italiki ya 5/7/1973 yishe abanyapolitiki b'ikiswe icyo gihe "Nguga elargi" kandi nta mukiga leta yariho icyo gihe yari yishe, ibyo bituma igihugu gicikamo kabiri kubera inzigo itari ngombwa yahise ivuka icyo gihe mu bahutu nyirizina.
6.Umunyarwanda mugenzi wawe yarakubwiye nkuko wabitwandikiye ati: " Icyo abatutsi twese twemeranyaho ni uko aho gutegekwa n'imbwa z'abahutu twakwemera tugategekwa na Kagame tuzi neza ko yateguye genocide yacu, akayitangiza, akanga n'uko twatabarwa". Iki ni kimwe mu bimenyetsio bikwereka ko gahunda ya Havila/ Tutsi International/ Hima-Tutsi Empire/Icyanya cy'abatutsi cyo gupyinagaza andi moko bita "BANTU", abo mu bwoko bw'abahutu by'umwihariko atari amagambo gusa. Iriho irimo irashyirwa mu bikorwa kuva umuhima Museveni yafata ubutegetsi amazeho imyaka 27 mu Bugande, agafasha umututsi Kagame gufata ubutegetsi mu Rwanda amazeho imyaka hafi 20, bombi bagatera Zaire-Congo kwicayo abahutu bo mu Rwanda bari bahungiyeyo n'abahutu b'abanyekongo kugeza bashyizeho umututsi Ruberwa Azarias nka Visi-Perezida wa Congo DRC, ubu bakaba bategereje gukoresha abatutsi bari mu ngabo z'u Burundi no mw'ishyaka UPRONA n'abatutsi b'abanyarwanda bigumiye i Burundi nyuma ya 1994 kugirango batere akaduruvayo muri kiriya gihugu mpaka bivuganye Perezida w'umuhutu Nkurunziza batishimiye, na Tanzania aho Kagame yavuze ko afite aho ategeye Perezida Kikwete wa TZ, ahantu azihitiramo we ubwe ngo amwivugane. Uribuka leta ya FPR Inkotanyi umwaka ushize ikwiza impuha za propagande ngo "umugore wa Perezida Kikwete ni mubyara wa Perezida Habyarimana ". Urumva icyo bishatse kuvuga: ko Kikwete impmvu yumva akababaro k'impunzi z'abahutu zapfiriye kandi na nubu zigipfira mu mashyamba ya Congo ari ukuberako yabashatsemo; kandi ari ikinyoma ariko gihishe byinshi by'uko Kagame na Leta ye ya FPR yasuruye ikaba yarananiwe gukemura ikibazo hutu/tutsi cy'abanyarwnda mu Rwanda,igahitamo kujya igitwara mu bindi bihugu duturanye nkuko yakijyanye muri Congo kuva 1996, ubu ikaba ishaka no kugitwara Tanzania.
7.Umwanzuro wacu ni uko leta mbi nk'iriya ya Kagame na FPR ye igomba kuvaho igasimburwa na leta nshya irebera abanyarwnda bose nta vangurabwoko n'akarere cyangwa irindi vangura iryo ari ryo ryose ryivanzemo. Kuvanaho bene iriya leta mbi ntabwo ari akarima k'ubwoko runaka cyangwa umuntu runaka cyangwa akarere runaka, cyangwa agatsiko runaka; ni inshingano y'umunyarwanda uwo ari we wese yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba umutwa yaba imvange y'abo bose cyangwa bamwe muri bo, yaba ndetse n'umuyarwanda wavutse atari umunyarwanda akaza kubihabwa n'amategeko ari uko abisabye. (Dr.Gasana Anastase, Chairman wa Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-02-16 20:33 GMT-05:00 Nzinink <nzinink@yahoo.com>:


 
Rwanda: Aho bigeze, aho kuba umututsi naba umutwa!
NI UBUHE BUTUMWA URIKIKO MPANABYAHA RWASHYIRIWEHO U RWANDA RW’ARUSHA (TPIR) RUHA ABACIKACUMU RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI ?
Inkuru ya Samweli Lyarahoze
Tariki ya 15 Gashyantare 2014
Bavandimwe namwe nshuti,
Nongeye kubasuhuza. Nyuma y'amahano yagwiriye igihugu cyacu hari ibibazo maze imyaka 20 nibaza. Mbese abanyarwanda turi abantu nk'abandi? Mbese aho ntibyaba ari ukuri ko bamwe muri twe ari ibimanuka? Iyi nyandiko nifuje kubagezaho irashimangira ibyo bibazo nibaza. Nkeneye komenya icyo mubivuga ho. Mbaye mbashimiye. Samweli Lyarahoze, email: "lyar66@yahoo.fr". 

Soma iyo nkuru hano:




__._,_.___





No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.