Pages

Thursday 27 February 2014

Re: Re: [Dr Gasana] La République du Rwanda fût un mort-né!

NGABO,
URANYUMIJE!.Niba naditse La Republique nkibagirwa "du Rwanda", wahamya koko ko nakuvugiye ibyo utavuze kandi ari contexte ari na contenu ya message-reponse yanjye byumvikana nta shiti ko ari repubulika yo mu Rwanda mvuga! None se niba mvuga repubulika mputu ya mbere n'iya kabiri ko itabaye repubulika y'abanyarwanda bose, ko yavanguye nk'uko ingoma ya Cyami ntutsi yavanguraga, ni u Bufaransa cyangwa u Budage mvuga? Ntabwo nari nzi ko uri d'aussi mauvaise foi. Ibindi byose biri muri posting yanjye ubirengeje amaso urangije uti "uri rusisibiranya" kuko wibagiwe "du Rwanda" kandi contexte na contenu ya message yanjye byumvikana ko mvuga la republique du Rwanda, ndetse na message yawe nsubiza muri replique immediate(reply) ikaba ari neza munsi ya reponse yanjye. Ubwo koko uretse kwanduranya, ugusisibiranya ubonamo ni ukuhe! Ahaa!!! Ni ukumirwa!
(Anastase Gasana)



2014-02-26 0:41 GMT-05:00 <ngabo@arcor.de>:
Gasana,

uzi ko uri Rusisibiranya koko! Kuki citation yanjye wayiciyemo kabiri, ugatuma ihindura isura? Sinigeze mvuga ngo "La République  fût un mort-né" (iyi ni généralisation itariyo na mba - hari repubulika zihagaze neza!!!), navuze gusa ko "La République du Rwanda fût un mort-né!", kandi nabisobanuye.

Ikindi, ndabona usa n'uwitiranya "Repubulika y'u Rwanda" n'ubwami bw'u Rwanda. Niba wemeranya nanjye ko "La République du Rwanda fût un mort-né!", wari ukwiye guhita usobanurira abantu impamvu wemeranya nanjye, aho guhita utangira gutuka "Ubwami bw'u Rwanda", unabuhimbira ibinyoma bidafite ishingiro (na byo udasobanura!!!).

Niba ishyaka ryawe "abasangizi" ryariyemeje kudusangiza ku binyoma byanyu bidafite umutwe n'ikibuno, muzabage mwifashe.

Ngabo

----- Original Nachricht ----
Von:     Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
An:      ngabo@arcor.de, domocracy_human_rights@yahoogroupes.fr, infotubeho@yahoo.fr, amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com
Datum:   26.02.2014 02:11
Betreff: Re: Re: (unknown)

>  Ngabo namwe banyarubuga,
> Ndemeranya na Ngabo aho yanditse hano hasi que "la republique fut un
> mort-ne". Mu mahame-remezo ya politiki y'ishyaka prm/mrp-abasangizi page 10
> tuvuga ko Imitegekere y'ingoma ya Cyami ntutsi yari ishingiye ku buriganya
> n'ikinyoma, ivangurabwoko bw'abahutu n'umuco wo kwica twirira ubutwari.
> Repubulika mputu ya mbere n'iya kabiri nazo zaguye mu mutego w'ubwihimure
> zisimbuza ivangurabwoko bw'abahutu ryo ku ngoma ya cyami ntutsi irindi
> vangurabwoko noneho ry'abatutsi, na wa muco wo kwica urakomeza. Mbese ikibi
> gisimbura ikindi kibi.
> Aho Repubulika ntutsi iziye muri 1994 nayo yabaye ikibi cyasimbuye ikindi
> kibi kuko nayo yaguye mu mutego w'ubwihimure ku bahutu.
> Isomo ushaka jye nakuyemo ni uko u Rwanda rukeneye kuyoborerwa ku murongo
> wa politiki wo hagati ugororotse kandi ugorokeye abanyarwnda bose nta
> vangura habe na rimwe rijemo, icyo ryaba rishigiyeho icyo ari cyo cyose.
> Politiki y'ubuhezanguni yo kumpande zombi yagize igihe gihagije cyo
> kuyobora u Rwanda irarwangiza kugeza uyu munsi. Igomba kuvaho igasimburwa
> na politiki nshya y'ubworoherane, ubwihanganirane n'ubwubahane hagati
> y'abanyarwanda b'amoko yose.
> Ibi nibyo twagerageje mu mashyaka MDR. PSD, PL, PDC, PDI na PSR kuva muri
> 1991 ndetse muri 1992 dukorana partenariat na FPR ari icyo tugamije. Ariko
> FPR imaze gufata ubutegetsi mu kwa karindwi 1994, yakoze gahunda mbisha yo
> kwigizayo buhoro buhoro umwe umwe abahutu moderes bose bashaka imikoranire
> myiza na bagenzi babo b'abatutsi. Naje kumenya ko bakoze liste noire y'abo
> bagomba kuvana mu nzira mbere ya 2003(mbere y'amatora), iyo liste ikaba
> yari iteye itya: Kibungo ngo basanze nta muhutu ufite calibre yo kuba
> yababuza hegemonie absolue bashaka barahasimbuka, Kigali bandika Gasana,
> Gitarama bandika Rugenera Marc, Butare bandika Dr. Rwangabo, Gikongoro
> bandika Ntakirutinka Charles, Cyangugu bandika Faustin Twagiramungu, Kibuye
> bandika Sendashongo Seth, Gisenyi bandika Pasteur Bizimungu, Ruhengeri
> bandika Major Maniraguha Jacques(yari umudepute wa MDR), i Byumba bandika
> Ngirabanzi Laurien. Aba bose n'abandi benshi ba depute Hitimana wo ku
> Kibuye, ba Col Cyiza w'i Cyangugu ba Capt Hategekimana, etcc. bashakaga
> kubaka u Rwanda rushya rusangiwe na bose abahutu n'abatutsi ariko kubera ko
> atari ibyo muri FPR bifuza, bakoze ibibi byose bishoboka kugirango
> bwarwanye kandi basenye burundu iriya groupe n'iriya esprit. Muri strategie
> yabo barakwica nkuko bishe Rwangabo, Sendashonga, Col Kiza, Capt
> Hategekimana n'abandi, cyangwa se ukajya muri gereza imyaka myinshi nka
> Perezida Bizimungu na Ministre Ntakirutinka, cyangwa se ugasunikirwa mu
> buhunzi bagamije ko watakaza ya politiki yubakiye ku ngengabitekerezo
> y'ubworoherane hagati y'abanyarwanda kubera ko bayanga; ngo irabavangira
> muri gahunda zabo ndende bafite: asseoir une domination tutsi absolue au
> Rwanda. Ibyo gusangira ubutegetsi n'ibindi byose byiza igihugu kigenera
> bene cyo mu buryo buri genuine, OYA. Iyo uzanye ibyo uba uje kuvangira FPR
> Inkotanyi kuko atari yo gahunda yayo. Emera umere nk'umuvumba baha inzoga
> bamufatiye umuheha aho bashakiye bagashikuza cyangwa se ubavire aho. Ni uko
> bimeze.
> Ariko hari abanze kuva kw'izima nkanjye n'abandi nzi n'abo ntazi twese
> dushaka iriya nzira y'ubworoherane, ubwihanganirane, ubwubahane, ubunyakuri
> n'isangira ry'ibyiza by'igihugu cyacu twese abanyarwanda nta n'umwe
> uhejejwe inyuma y'urugi.Tuzabiharanira mpaka bigezweho kuko tuzi ko ariho
> ejo n'ejobundi h'u Rwanda hashingiye.(AnastaseGasana).
>
>
> 2014-02-25 8:39 GMT-05:00 <ngabo@arcor.de>:
>
> > Gasana,
> >
> > nkurikije analyses nakoze, ndetse n'ibigereranyo nakoze, navuga ko "La
> > République du Rwanda fût un mort-né!" Uti kuki?
> >
> > 1. Ibyabaye kuva muri 1959, byose byakozwe n'ababiligi. Abanyarwanda
> bitwa
> > "impirimbanyi za demokarasi", iyo ugenzuye usanga baraguye mu mutego
> > w'abakoloni, maze baba ibikoresho byabo (sinahamya ariko ko ubwo ba
> > Mbonyumutwa, Joseph Gitera, Kayibanda n'abandi babaga ibikoresho
> > by'ababiligi mu guhirika ubwami bw'u Rwanda, niba koko barumvaga ko
> barimo
> > kugwa mu mutego w'umwanzi - bashobora kuba barabibonye nyuma. Et c'était
> > trop tard!!!).
> >
> > 2. Muri 1963, "umugome yagomye ubwa kabiri!!!" Ababiligi bafashe
> > abanyapolitiki b'Aprosoma, RADER na LUNARI, maze babicira Nyamagumba,
> kuko
> > abo bifuzaga ko u Rwanda rwigenga koko (ntibashakaga gukomeza kuba
> > ibikoresho by'abakoloni!!! - ni ko nabivuga).
> >
> > 3. Muri 1972/73, ubwo Kayibanda yari amaze gucudika na Nyerere, "umugome
> > yagomye bwa gatatu", maze afata Habyarimana, nawe amugira igikoresho.
> >
> > Ibi bihe byose mvuze haruguru, niko byahitanaga abanyarwanda batagira
> > ingano. Intambara ya 1990 igitangira, Habyarimana yarasubiriye, yegura
> > ubwicanyi, yirara mu banyarwanda afatanije n'abambari be. Sinakubwira
> (kuba
> > atarahanaga ba Gatete na ba Kajerijeri bicaga abaturage bategeka, ni uko
> > yari abakingiye ikibaba!!!).
> >
> > Amarorerwa ubu bwicanyi bwose bwatugejejeho muri 1994, nta munyarwanda
> > ubuyobewe. Ariko iyo witegereje abanyamashyaka menshi, cyane cyane
> > abakorera mu buhungiro, wagira ngo aya mateka mabi twanyuzemo nta somo
> > bayakuyemo (nawe Gasana, isomo wakuyemo ntirigaragarira abanyarwanda!!! -
> > aho siyo mpamvu bamwe bakwita Rusisibiranya? Ubyihwezeko wa mugani
> > w'umuvantege).
> >
> > Ngabo
> >
> > P.S.: Isomo ku banyarwanda bose: n'ubwo bwose intambara ya kabiri y'isi
> > yose yasize iheruheru abadage, guhera ahagana muri 1949, abadage bose
> > bashyize hamwe, batizanya ingufu zo gusana igihugu cyabo. Ikindi birinze,
> > ni ukwirirwa bakorongana, kwirirwa bahanganye, bahangarana. Kandi icyo
> gihe
> > nabo bari bafite abapfakazi benshi cyaneee, ku buryo abagore bagize
> uruhare
> > rukomeye mu kongera kubaka Ubudage (abo abadage bita Trümmerfrauen -
> > "rubble women).
> >
> >
> >
> http://www.linguee.de/deutsch-englisch/search?source=auto&query=tr%FCmmerfra
> u
> > http://www.linguee.de/deutsch-franzoesisch?query=tr%FCmmerfrau
> >
> >
> http://www.hdg.de/lemo/html/Nachkriegsjahre/DasEndeAlsAnfang/truemmerfrauen.
> html
> >
> > Ikindi navuga, ni uko system y'Ubudage yubatse kuri system imaze imyaka
> > hafi 200. System yashyizweho na emperor/empereur w'Ubudage (navuga nka
> > administration communale, ubucamanza, igisirikare, igipolisi n'ibindi).
> > Naho kuri twe abanyarwanda, ushaka ikintu twaba dukora gishingiye ku muco
> > wacu, ukakibura neza neza!!! Kandi repubulika niyo yaje itwigisha kwanga
> > iby'iwacu
> >
> > ----- Original Nachricht ----
> > Von:     Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
> > An:      ngabo@arcor.de, Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr,
> > infotubeho@yahoo.fr, amakuruyurwanda@gmail.com
> > Datum:   25.02.2014 13:47
> > Betreff: Re: Re: (unknown)
> >
> > > Ngabo,
> > > Nkuko ubivuga hari abagamije gusebya umuntu wese warwanyije leta ya
> > > Habyarimana na MRND ye, abo ba Munyana na ba Shimamungu n'abandi
> bambari
> > ba
> > > MRND bari kuri izi mbuga. Ari jye ari na Safari niba twararwanije leta
> ya
> > > Habyarimana na MRND nuko yari leta mbi yavukiye mu maraso yica abantu
> > kuva
> > > taliki ya 05/07/1973, ica iguhugu mw'ibice bibiri birimo abo yise
> "Nduga
> > > elargi" n'abakiga, ishyiraho politiki y'iringaniza ry'amoko n'uturere
> mu
> > > kazi no mu mashuli, ikora ubwicanyi mu gihugu nko kwica padiri Silvio
> > > Sindambiwe wa Kinyamateka, kwica abanyapolitiki bo muri Nguga elargi
> nka
> > > Nyiramutarambirwa na Muganza, kwica abasilikare bakuru bo muri Nduga
> > elargi
> > > nka CDT Nyatanyi Pierre w'i Muhura muri Byumba, CDT Zihinjishi wo ku
> > > Kibuye, Capitaine Nyamwasa Gallican w'i Butare, Lieutenant Instructeur
> > > Parachutiste Gatarayiha Ephrem w'i Kabuye muri Kigali, Major Ndamiyinka
> > w'i
> > > Butare, Lieutenant Colonel BEM Kamanzi w'i Nyamabuye Gitarama, n'abandi
> > > benshi kugeza ikora genocide y'abatutsi n'itsembatsemba ry'abahutu
> > > batavugaga rumwe na Habyarimana na MRMD yabo. Legacy/heritage/umurage
> > > w'iriya leta yabo ni ukurenganya no kwica abantu gusa ari nayo mpamvu
> > > twayirwanyije kandi twari dufite ukuri. Imyaka 21 abantu bikoreye leta
> > mbi
> > > nk'iriya, byari ngombwa ko ihirima ikavaho, ibyago twagize akaba ari
> uko
> > > iyayisimbuye nayo ikora ibisa n'ibyatumye turwanya iyavuyeho bityo nayo
> > > tukaba tugomba kuyirwanya kuko nta gusimbuza ikibi ikindi kibi. Leta ya
> > > Habyarimana yari mbi , umunyarwnda wese yari afite uburenganziira bwo
> > > kuyirwanya ngo iveho. Leta ya Kagame na FPR ye nayo ni mbi bityo buri
> > > munyarwnda wese yaba umuhutu yaba umututsi umutwa cyangwa imvange ya
> > bose,
> > > buri wese ni uburenganzira bwe mu kugira uruhare muri politiki yo
> > kurwanya
> > > iriya leta ngo iveho. Kurwanya ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda  rero
> si
> > > akarima k'agatsiko runaka niyo kaba ak'abakiga. Ni inshingano ya buri
> > > munyarwanda wese, yaba Gasana yaba Safari yaba n'undi uwo ari we
> > > wese.(AnastaseGasana, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije
> > > gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe
> inyuma
> > > y'urugi).
> > >
> > >
> > > 2014-02-25 1:30 GMT-05:00 <ngabo@arcor.de>:
> > >
> > > > Gasana,
> > > >
> > > > hariho critiques zifite ishingiro (nk'izo Evode yakoze), ariko
> hakabaho
> > > > n'ibigambo byo guharabika gusa, akenshi bivugwa n'abahezanguni
> ex-MRND,
> > > > bahora bagambiriye gusebya abantu bitandukanije na MRND rugikubita
> nka
> > > we.
> > > > N'ubwo waba waragize igitekerezo cyo gushyiraho jeunesse ya MRND,
> > n'ubwo
> > > > waba ari wowe wabise interahamwe (ijambo ryiza en soi!), si wowe
> wacuze
> > > > umugambi wo kubigisha gucura "nta mpongano y'umwanzi" no kubigisha
> > > > kuyikoresha barimbura abanyarwanda. Ibi byakozwe n'abo bahezanguni
> > > > nk'uwiyita Sandra Munyana, bafatanije n'abandi bambari ba MRND (bamwe
> > na
> > > > n'ubu bakiyisingiza!!!).
> > > >
> > > > Wabonye ukuntu Sandra Munyana yashatse gusebya Safari Stanley ngo
> > "yabaye
> > > > Aprosoma, ayivamo ajya muli MDR Parmehutu, ayivamo ajya muli MRND,
> > > ayivamo
> > > > ajya muli MDR", nyamara ntivuge kuri politiki mbi yaranze Repubulika
> ya
> > > > mbere, ari nayo yasenye amashyaka muri 1963. Nta gisebo kirimo rero,
> > > kubona
> > > > abarwanashyaka ba Aprosoma bamaze kwicwa, ishyaka rimaze guseswa,
> > haciwe
> > > > iteka ko hemewe ishyaka rimwe gusa, noneho abarwanashyaka b'amashyaka
> > > > yasheshwe bagahinduka MDR!!!
> > > >
> > > > N'ubwato bwacu Muvoma turabuzi. Uwanditse igitabo "ubwato mu
> > muhengeri",
> > > > ntibyamuhiriye (kandi yasabaga Habyarimana ko yakwemera utwato duto
> > > > tuzarokora abanyarwanda - bref amashyaka menshi - mais Habyarimana
> > > yahisemo
> > > > kuroha abanyarwanda).
> > > >
> > > > Ngabo
> > > >
> > > > ----- Original Nachricht ----
> > > > Von:     Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
> > > > An:      Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, infotubeho@yahoo.fr,
> > > > amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com
> > > > Datum:   25.02.2014 02:22
> > > > Betreff: Re: *DHR* (unknown)
> > > >
> > > > > Banyarubuga,
> > > > > Gusebanya nk'uku k'uwiyita Sandra Munyana ni umuco mubi mu bantu no
> > > muri
> > > > > politiki. Nabizi ko abanyarwanda mu muco wacu turi excessively
> > > > djugemental,
> > > > > ko tuzi guca imanza mu kubeshya no kubeshyera abandi, kubaharabika.
> > > > Ndetse
> > > > > bikagera n'aho abantu babikoresha nka intimidations nkuku nguku
> ariko
> > > jye
> > > > > sindi mubo bene izo za intimidations zishobora kugira icyo
> zikoraho.
> > > > > 1.Sinigeze ntona muri MRNDD nkuko uwita Sandra Munyana abibeshya
> > > abasomyi
> > > > > kuko nayivuyemo rugikubita amashyaka menshi amaze kuvuka kuko bwari
> > > > > uburenganzira bwanjye bwo guhitamo ishyaka nshaka kujyamo ku
> bushake
> > > > > bwanjye ntawe ubintegetse. Ndibuka ko icyo gihe muri 1991 ari jye
> > wari
> > > > > Secretaire General wa Minisiteri jyenyine utari muri Club des
> > > Secretaires
> > > > > Generaux bari bashyikiye MRNDD, club yayoborwaga na Leon Mugesera
> > wari
> > > > > Seccretaire General wa Minisiteri y'Abali n'Abategarugoli. Igihe
> iyo
> > > club
> > > > > yagiriyeho amashyaka menshi akivuka kirazwi n'abari bayirimo
> barazwi.
> > > > > Sinari mbarimo, nabyo birazwi.
> > > > > 2.Nagiye muri MDR muri 1991 interahamwe zitaravuka kuko zavutse
> muri
> > > > > Janvier-Fevrier 1992. Nabaye umwe mu bagize Bureau Politique ya MDR
> > mba
> > > > na
> > > > > membre wa komisiyo Etudes et Programmes(party political
> strategist).
> > Ni
> > > > > muri urwo rwego nakoze une etude ou petite recherche ku nterahamwe
> > > > nashyize
> > > > > ahagaragara taliki ya 14/05/1992 nise "Interahamwe za Muvoma ou les
> > > > > irreductibles du MRND: Essai de deracinement du mal".
> > > > > 3.MDR icikamo ibice bibiri, igice cya "hutu power" n'igice cya
> "hutu
> > > > > modere" si jye byaturutseho kuko ntari mu buyobozi bukuru bw'iryo
> > > shyaka.
> > > > > Nahisemo "hutu modere" kuko numvaga ari yo philosophie politique
> > > nemera.
> > > > > Ngurinzira uvuga nasimbuye ko uvuga ko yari yaranze gusinya ko
> > > inkotanyi
> > > > > ziza mu mugi wa Kigali mwamiciye iki mu minsi ya mbere y'ukwezi kwa
> > > kane
> > > > > 1994. Ese amasezerano y'igihugu nkariya ya Arusha kugirango yemerwe
> > ko
> > > > > asinywa na perezida wa repubulika, we umushyira he muri ibyo birego
> > > > byawe.
> > > > > Kuki ubeshya ko Minisitiri w'ububanyi n'amahanga ari we wenyine
> ukora
> > > > > negiciationS kandi yarabaga ari kumwe n'abahagarriye amashyAka
> > > yose(MRND,
> > > > > MDR, PSD, PL, PDC, PDI).
> > > > > 4. KUVA NAVUKA NABAHO NAGIYE MU MASHYAKA ABIRI KU BUSAKE BWANJYE:
> > > ISHYAKA
> > > > > RYA MDR N'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI.Leta ya FPR Inkotanyi yashe
> she
> > > MDR
> > > > >  muri 2003 ndi impunzi muri America narasezeye muri iyo leta ku
> > bushake
> > > > > bwanjye bityo akaba nta ruhare habe na ruke nagize muri iryo seswa
> > rya
> > > > MDR
> > > > > nkuko uwiyita Munyana abibeshya abasomyi. Sinigeze mu buzima
> bwanjye
> > > mba
> > > > > umunyamuryango wa FPR Inkotanyi; hari benshi hanze aha bahoze muri
> > FPR
> > > > > uzababaze bazakubwira ko batanzi muri iryo shyaka cyangwa
> umuryango.
> > > > > Anastase Gasana.
> > > > >
> > > > >
> > > > > 2014-02-24 8:46 GMT-05:00 Sandra Munyana <sandra_munyana@yahoo.fr>:
> > > > >
> > > > > >
> > > > > >
> > > > > > Kuva kuri Anastase Gasanda kugera kuri Evode Uwizeyimana unyuze
> > kuri
> > > > > > Safari Stanley, hari abanyapolitike b'abahutu bahinduwe
> > > imfashanyigisho
> > > > > > (matériél didactique) mu kwigisha Inkotanyi zitabyirukiye mu
> Rwanda
> > > > > > imyifatire n'imikorere y'abanyapolitiki b'abahutu basanze mu
> > Rwanda,
> > > > > bityo
> > > > > > bikabafasha kumenya uko babifataho cyangwa ngo ntibatangazwe
> n'iyo
> > > > > > myifatire rimwe na rimwe itumvikana ku bantu basanzwe.
> > > > > > Mu gihe abo banyapolitike bo bibwira ko bazi kubeshya bakinyuza
> > > ahantu
> > > > > > hose, ko babeshye inkotanyi, ko babeshye interahamwe, ko babeshye
> > aba
> > > > <<
> > > > > > modérés >> ko kandi ibyo byabahiriye ariko buzuza inda zabo,...
> > > ntibazi
> > > > > ahubwo
> > > > > > ko Inkotanyi  zo zibazi neza cyane kandi zibakoresha n'iyo baba
> > > > batakiri
> > > > > ku
> > > > > > ruhande rwazo kuko zibafasha kwumvisha abatari bazi uko abahutu
> > > bateye
> > > > > > murizo basobanukirwa , kubera izo ngero zifatika babaha. Dore
> > > > > > insanganyamatsiko nke muzo inkotanyi zigisha zifashishije
> > imyitwarire
> > > > ya
> > > > > > bamwe mubanyapolitike b'abahutu :
> > > > > > -    Iyo bari ku mbehe basunikiwe na nyirurugo, bakora uko
> > bashoboye
> > > > ngo
> > > > > > bumvikanishe ko biteguye kurengera urwo rugo kurusha nyirarwo ;
> > > > > > -    Iyo bageze hanze bagahura n'uhanganye na nyirurugo
> bamvumvisha
> > > ko
> > > > > > byacitse iyo avuye, ko ahubwo uwari abahatse bamuzi nabi kuko
> > > > batamusebya
> > > > > > bihagije ;
> > > > > > -    Iyo bagarutse kwa shebuje ntibagira isoni zo gushaka
> kwerakana
> > > ko
> > > > > > barusha abahagumye kurambarara kuri shebuja ;
> > > > > > -    Iyo bagize amahirwe bakongera kuhava, nanone bagera hanze
> > biyuha
> > > > > > akuya ko bakize mpore shebuja wa kirimbuzi !
> > > > > > Ingero zifatika zitangwa :
> > > > > > 1)    Anastase Gasana : kugira ngo atone muli MRNDD, yashinze
> > umutwe
> > > > > > w'Interahamwe avuga ko hagomba abasore bazahangaba n'abo mu
> > mashyaka
> > > > > > yavukaga muli 1991. Uyu Gasana nanone niwe wagiye kugurisha uwo
> > > > mushinga
> > > > > > muli MDR kugira ngo bamwemere ko ataje kubaneka. MDR imaze
> gucikamo
> > > > > kabiri,
> > > > > > Gasana yigiriye mu majyogi acunga umwanya kuko abandi ba cadres
> > bose
> > > > bari
> > > > > > bahunze Twagiramungu. Aba abaye Minaffet ajya mu mishyikirano ya
> > > > Arusha.
> > > > > > Agezeyo ahita yibera Inkotanyi  asinyira ibyo Ngulinzira
> yasimbuye
> > > yari
> > > > > > yaranze ( kuzana abasirikare b'inkotanyi  muli CND) .
> Twagiramungu
> > > > yeguye
> > > > > > muli 1995 Gasana yigumira muli gouvernement ; we na Rwigema na
> > Safari
> > > > > > babohoza ishyaka MRD. MDR isheshwe, abayobozi bayo bakicwa abandi
> > > > > > bagatotezwa, Gasana mu by'ukuri wari usanzwe ari inkotanyi
> > > ntawamutunze
> > > > > > agatoki. Yumvise ko amacenga ye basigaye barayagize << Byenda
> > gusetsa
> > > > >>
> > > > > (
> > > > > > mwibuke Tito Rutaremara yibaza ngo Mbese Gasana agira indimi
> > zingahe
> > > mu
> > > > > > kanywa ke ?) asaba
> > > > > > ubuhungiro... None kuva icyo gihe ngo asigaye arusha
> impuzamugambi
> > > > > > kwamagana Inkotanyi !
> > > > > > 2)    Stanley Safari : uwo musaza yabaye Aprosoma, ayivamo ajya
> > muli
> > > > MDR
> > > > > > Parmehutu, ayivamo ajya muli MRND, ayivamo ajya muli MDR.
> Inkotanyi
> > > > > zifashe
> > > > > > ubutegetsi aba Deputé , Senateur. Aba mubasheshe iryo shyaka
> (MDR)
> > > > > barirega
> > > > > > kugira << Ingengabitekerezo >> ya Génocide ( ikijambo cyahimbwe
> na
> > we
> > > > na
> > > > > > Gasana), ashinga agashyaka kagombaga gukorera mu kwaha kwa FPR...
> > > > > Bimuyobeye
> > > > > > arahunga. None ubu ngo ari muli RNC ariko akaba yirigwa yigisha
> > > impunzi
> > > > > ko
> > > > > > FPR ari mbi, ko atigeze ayikorera !
> > > > > > 3)    Me Evode Uwizeyimana : uwo musore yatangiye ibya politike
> > muli
> > > > MDR
> > > > > > ya Twagiramungu. Inkotanyi zifashe igihugu asigarana nawe ,
> > Rukokoma
> > > > > > ahunze mili 1995 asigara yo. Rukokoma agarutse kwiyamamaza muli
> > 2003
> > > > > > amusubiraho aramufasha. Rukokoma asubiye hanze we arasigara.
> Bigeze
> > > > muli
> > > > > > 2007 abura aho afatwa arahunga; ageze hanze aba kw'isonga mu
> bavuga
> > > > ububi
> > > > > > bwa FPR. Twagiramungu ashinze RDI, Evode ajyamo, yumvise ko
> > > > Twagiramungu
> > > > > > ashaka gutaha avamo avuga ngo "Ntashaka kwiyahura!!!" Bimaze
> > > kugaragara
> > > > > ko
> > > > > > Twagiramungu atagitashye, Evode asesekara I Kigali ahabwa akazi
> > muli
> > > > > > Minijust ko kunyomoza ibibi bivugwa kuri FPR. Ngo Inkotanyi nta
> > nzika
> > > > > > zigira!!!
> > > > > > 4)    Rucagu Boniface: yabaye Sous-préfet ku Kabaya mu Bushiru
> > > > > ndani...igihe
> > > > > > cya MRDN, membre du comité préfectoral, député, mu gihe
> > cy'amashyaka
> > > > > mensi
> > > > > > akomeza muli MRND. Inkotanyi  zimaze gufata iwabo mu Kirambo
> akajya
> > > > > > azigemurira amahene. Ariko akababa mu bashinze radio RTLM ;
> zimaze
> > > > gufata
> > > > > > igihugu zimugira préfet puis gouverneur ; none ubu niwe utegeka
> > > Itorero
> > > > > > ry'igihugu, rishinzwe kwigisha abantu bose amatwara ya FPR
> > inkotanyi.
> > > > > > Muri make rero twavuga ko bariya bantu bibwira ko barusha abandi
> > > > ubwenge
> > > > > > ngo kuko barya ku ngoma zose kandi bagahindura imyumvire
> > n'imyifatire
> > > > > > nk'uko bahindura amashati, hari nibura uruhande rumwe muzo
> bakoreye
> > > > kandi
> > > > > > banarwanyije ruzi kubabyaza umusaruro : urwo nta rundi ni
> > > >  FPR-Inkotanyi
> > > > > > kuko zo iyo zikeneye impfashanyigisho (Matériel Didactique) yo
> > > > kwerakana
> > > > > > ukuntu abapoliticiens b'abahutu ari indimanganya: Inkotanyi
> zihita
> > > > > zitunga
> > > > > > agatoki Gasana, Safari, Evode, Rucagu n'abandi...abo kandi bakaba
> > > > ntacyo
> > > > > > bazitwaye kuko zishobora kubikiza igihe cyose zishakiye cyangwa
> > > > > zikabareka
> > > > > > bakagumya kwandavura.
> > > > > >
> > > > > >
> > > > > >
> > > > >
> > > >
> > >
> >
>

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.