Pages

Saturday 22 February 2014

[RwandaLibre] FDU-Inkingi yahaye Rukokoma ruswa y’ibihumbi bitanu by’amayero!

 

http://hungryoftruth.blogspot.com/2014/02/rwanda-fdu-inkingi-yahaye-rukokoma.html?m=1

Rwanda: FDU-Inkingi yahaye Rukokoma ruswa y'ibihumbi bitanu by'amayero!

Inkuru dukesha KAZUNGU NYIRINKWAYA
Yatangajwe na le Prophete.fr 

Tariki ya 21 Gashyantare 2014 

Mu kwezi gushize nahuriye na Bwana KAZUNGU NYIRINKWAYA mu kabari kari mu mugi wa LIEGE mu Bubiligi. Mu kanya gato abandi banyarwanda barahageze, twese dutangira gusesengura ibya politiki, n'imyitwarire y'abanyamashyaka bari muri opposition hano hanze.

Bwana KAZUNGU yarihanukiriye ati: "Ibya FDU nimubireke, ntabwo iramara amezi atatu ibyayo bidasigaye ari amateka gusa." Kubera ko nari mpari ndi umurwanashyaka wa FDU, byatumye mwotsa igitutu, twese hamwe dushyuha imitwe, turatongana karahava hafi yo kutwirukana muri ako kabari. Njye numvishaga KAZUNGU ko afitiye ishyari FDU, ko arakajwe n'uko ba HABIMANA bari bamaze kumwirukana mw'ishyakaryabo, PPR-IMENA.

Yahise anturumburira ijisho rye ryari rimaze gutukura.  Nibwo yihanukiriye ati : "FDU YANYU MURATA KO IKOMEYE KANDI IJEGEJEGA, YARANGIJE KUGURISHWA KERAAAAA...!". Yongera ho ati : "UBU FPR NIYO ICUNGA IBYANYU KUVA HASI KUGERA HEJURU!".

Ubushyamirane bwarakomeje, abonye tugiye kumutesha umutwe aradukangisha ngo : "MURASHAKA KO MBEREKA GIHAMYA ? Yahise asosora agafoto mu mufuka we, agakubita kuri comptoir yo muri ako kabari, mbese nk'ukina amakarita. Iyo foto twarayirwaniye ahubwo yariducikiye mu ntoki tutarayireba.

Kuri iyo foto hariho RUKOKOMA arimo yakira amafranga, intumwa za FDU zari zatumwe kumushyikiriza ayo mafaranga zirimo kuyamuhereza.  Bwana KAZUNGU yadusobanuriye ko ayo mafaranga yatanzwe (5000 Euros) yakusanyijwe n'abayoboke ba FDU bo mu Bubiligi.

Nk'uko bigaragara kuri ako gafoto izo ntumwa za FDU ni abataximani babiri bitwa: LADISLAS na STRATON. Twabajije KAZUNGU igihe ibyo byabereye, n'uko yabimenye, adusobanurira agira ati : "Kubera ko muri iyo minsi ishyaka ryacu naryo ryiteguraga kujya kwandikishwa mu Rwanda, PPR-IMENA na RDI-Rwanda Rwiza ya RUKOKOMA, twari twarakoranye amanama y'uko tuzakorana mu Rwanda, n'uburyo tuzitwara kuri FPR mu nzira yo kwandikisha amashyaka yacu. Kuberako twari tunazi ko muri FDU hari igice kiyobowe na Joseph BUKEYE cyashakaga ko ishyaka ryandikwa, n'ubwo Kongere bakoze umwaka ushize yari yarabyamaganiye kure, twe twari tuzi ko uwo mugambi BUKEYE akiwufite bwihishwa, cyane cyane ko muri urwo rwego yagiranaga imishyikirano ya bwihishwa natwe na RUKOKOMA."

Nahise numva ko igihe BUKEYE yari muri izo gahunda abandi bayobozi ba FDU batabizi, aribwo yitabaje ikipe imuri inyuma ya FDU mu Bubiligi (Comite Regional de Belgique). KAZUNGU yatubwiye ko, icyo gihe STRATON na LADISLAS bahaga RUKOKOMA izo noti, bamubwiye ko ayo mafranga yavuye muri fundraising yabaye by'umwihariko kugira ngo bagenere Rukokoma amafranga azamufasha ageze mu Rwanda. Ngo ni impamba ahawe na FDU.

Maze kumenya icyo kintu nararakaye cyane, nibuka ukuntu BUKEYE n'iyo ikipe ye baduhoza ho induru ngo amafranga yo kuriha ba avocats ba Madamu INGABIRE yarabuze, ariko bakabona mu kanya k'ubusa ibihumbi bitanu byo guha RUKOKOMA, bafatanya mu bugambanyi bwo kujyana ishyaka mu byo KONGERE yaryo yamaganye k'umugaragaro. Kubera ko iyo mpamba yari iyo kugira ngo Rukokoma azafatanye na BONIFASI TWAGIRIMANA, Umuyobozi wa FDU wungirije w'agateganyo, kubahiriza ibyo FPR ishaka, bandikisha ishyaka FDU, we na BUKEYE bakarijyana mu kwaha kwa FPR, kandi Kongre  ya FDU yarabyamaganye.

Ngicyo ikibazo na n'ubu kirimo gukurikirana FDU, gisobanura impamvu BONIFASI TWAGIRIMANA yavuguruje itangazo ryaNKIKO NSENGIMANA, byose bikuruwe na RUKOKOMA ufite mission yahawe na FPR yo gusenya FDU, bityo abo RUKOKOMA na BUKEYE bita intagondwa bakarivamo, FDU igasigara ari icyo gice cya BUKEYE, bakandikisha ishyaka, bagafatanya na FPR mu kwereka amahanga ko nta opposition igihari.

Hari abemeza ko iyo ngo yaba ariyo condition KAGAME yahaye BUKEYE na BONIFASI kugira ngo afungure Madamu INGABIRE.

Umuntu akaba yakwibaza ati : "Ese BUKEYE na BONIFASI nibamara kwisenyera ishyaka, ni iyihe garantie bafite ko KAGAME yazubahiriza ayo masezerano, cyane cyane ko we azaba amaze kugera k'umugambi we wo gusenya ishyaka rya mbere rya opposition ryari rimubangamiye? Ni ryari KAGAME yigeze yubahiriza amasezerano asinyanye n'uwo ariwe wese?"

Twabajije KAZUNGU uko we yabyinjiyemo, adusobanurira ko icyo gihe atari yagashwanye na ba HABIMANA ko iyo migambi bari bayifatanyije na RUKOKOMA na BUKEYE bwihishwa. Yongeye ho ati:  "Ndetse ni nanjye icyo gihe wari utwaye RUKOKOMA mu modoka yanjye mujyanye ku kibuga cy'indege Zaventem, agiye guherekeza KARANGWA SEMUSHI, ku buryo ubwo LADISLAS na STRATONI bazanye iyo mpamba bise iya FDU kuri RDI, nanjye nari mpari nkafata n'aka gafoto mberetse k'urwibutso."

Ibi bintu byatumye nsobanukirwa neza n'impamvu y'aya makimbirane ari mw'ishyaka ryacu FDU, bituma nsuzuma uburyo BUKEYE n'isakoshi ye, MICHELI NIYIBIZI, babyitabiriye, na n'ubu bakaba bagikomeje kwigomeka ku mabwiriza bahawe n'ishyaka biturutse muri KONGERE yabaye mu kwezi kwa Karindwi 2013, BUKEYE agaca inyuma, agasaba BONIFASI uri i KIGALI kuvuguruza k'umugaragaro NKIKO, nyuma na NKIKO akabisohora byose kuri Radio Itahuka.

Ubu njye ikinshishikaje ni ukumenya niba ibyo bihumbi bitanu by'amayero FDU yahaye RUKOKOMA yarabisubije kubera ko atakigiye mu Rwanda. Biranashoboka kandi ko ubwo RUKOKOMA yafataga ibyo bihumbi, yari anazi neza ko atakigiye mu Rwanda, ariko akabyikubitira i poche! N'ubwo NKIKO na we atari miseke igoroye, ariko imitwe ya BUKEYE muri FDU yitwaje ubucuti bw'umwihariko afitanye na Madamu INGABIRE (niko hanze aha bivugwa) niyo igiye gutuma ishyaka ryacu rigera iwa Ndabaga.

Ni ah'abatabazi, naho ubundi ni ugutangira gucukura imva....!

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.