Pages

Wednesday 26 February 2014

Re: Re: (unknown)

 Ngabo namwe banyarubuga,
Ndemeranya na Ngabo aho yanditse hano hasi que "la republique fut un mort-ne". Mu mahame-remezo ya politiki y'ishyaka prm/mrp-abasangizi page 10 tuvuga ko Imitegekere y'ingoma ya Cyami ntutsi yari ishingiye ku buriganya n'ikinyoma, ivangurabwoko bw'abahutu n'umuco wo kwica twirira ubutwari. Repubulika mputu ya mbere n'iya kabiri nazo zaguye mu mutego w'ubwihimure zisimbuza ivangurabwoko bw'abahutu ryo ku ngoma ya cyami ntutsi irindi vangurabwoko noneho ry'abatutsi, na wa muco wo kwica urakomeza. Mbese ikibi gisimbura ikindi kibi.
Aho Repubulika ntutsi iziye muri 1994 nayo yabaye ikibi cyasimbuye ikindi kibi kuko nayo yaguye mu mutego w'ubwihimure ku bahutu.
Isomo ushaka jye nakuyemo ni uko u Rwanda rukeneye kuyoborerwa ku murongo wa politiki wo hagati ugororotse kandi ugorokeye abanyarwnda bose nta vangura habe na rimwe rijemo, icyo ryaba rishigiyeho icyo ari cyo cyose. Politiki y'ubuhezanguni yo kumpande zombi yagize igihe gihagije cyo kuyobora u Rwanda irarwangiza kugeza uyu munsi. Igomba kuvaho igasimburwa na politiki nshya y'ubworoherane, ubwihanganirane n'ubwubahane hagati y'abanyarwanda b'amoko yose.
Ibi nibyo twagerageje mu mashyaka MDR. PSD, PL, PDC, PDI na PSR kuva muri 1991 ndetse muri 1992 dukorana partenariat na FPR ari icyo tugamije. Ariko FPR imaze gufata ubutegetsi mu kwa karindwi 1994, yakoze gahunda mbisha yo kwigizayo buhoro buhoro umwe umwe abahutu moderes bose bashaka imikoranire myiza na bagenzi babo b'abatutsi. Naje kumenya ko bakoze liste noire y'abo bagomba kuvana mu nzira mbere ya 2003(mbere y'amatora), iyo liste ikaba yari iteye itya: Kibungo ngo basanze nta muhutu ufite calibre yo kuba yababuza hegemonie absolue bashaka barahasimbuka, Kigali bandika Gasana, Gitarama bandika Rugenera Marc, Butare bandika Dr. Rwangabo, Gikongoro bandika Ntakirutinka Charles, Cyangugu bandika Faustin Twagiramungu, Kibuye bandika Sendashongo Seth, Gisenyi bandika Pasteur Bizimungu, Ruhengeri bandika Major Maniraguha Jacques(yari umudepute wa MDR), i Byumba bandika Ngirabanzi Laurien. Aba bose n'abandi benshi ba depute Hitimana wo ku Kibuye, ba Col Cyiza w'i Cyangugu ba Capt Hategekimana, etcc. bashakaga kubaka u Rwanda rushya rusangiwe na bose abahutu n'abatutsi ariko kubera ko atari ibyo muri FPR bifuza, bakoze ibibi byose bishoboka kugirango bwarwanye kandi basenye burundu iriya groupe n'iriya esprit. Muri strategie yabo barakwica nkuko bishe Rwangabo, Sendashonga, Col Kiza, Capt Hategekimana n'abandi, cyangwa se ukajya muri gereza imyaka myinshi nka Perezida Bizimungu na Ministre Ntakirutinka, cyangwa se ugasunikirwa mu buhunzi bagamije ko watakaza ya politiki yubakiye ku ngengabitekerezo y'ubworoherane hagati y'abanyarwanda kubera ko bayanga; ngo irabavangira muri gahunda zabo ndende bafite: asseoir une domination tutsi absolue au Rwanda. Ibyo gusangira ubutegetsi n'ibindi byose byiza igihugu kigenera bene cyo mu buryo buri genuine, OYA. Iyo uzanye ibyo uba uje kuvangira FPR Inkotanyi kuko atari yo gahunda yayo. Emera umere nk'umuvumba baha inzoga bamufatiye umuheha aho bashakiye bagashikuza cyangwa se ubavire aho. Ni uko bimeze.
Ariko hari abanze kuva kw'izima nkanjye n'abandi nzi n'abo ntazi twese dushaka iriya nzira y'ubworoherane, ubwihanganirane, ubwubahane, ubunyakuri n'isangira ry'ibyiza by'igihugu cyacu twese abanyarwanda nta n'umwe uhejejwe inyuma y'urugi.Tuzabiharanira mpaka bigezweho kuko tuzi ko ariho ejo n'ejobundi h'u Rwanda hashingiye.(AnastaseGasana).


2014-02-25 8:39 GMT-05:00 <ngabo@arcor.de>:
Gasana,

nkurikije analyses nakoze, ndetse n'ibigereranyo nakoze, navuga ko "La République du Rwanda fût un mort-né!" Uti kuki?

1. Ibyabaye kuva muri 1959, byose byakozwe n'ababiligi. Abanyarwanda bitwa "impirimbanyi za demokarasi", iyo ugenzuye usanga baraguye mu mutego w'abakoloni, maze baba ibikoresho byabo (sinahamya ariko ko ubwo ba Mbonyumutwa, Joseph Gitera, Kayibanda n'abandi babaga ibikoresho by'ababiligi mu guhirika ubwami bw'u Rwanda, niba koko barumvaga ko barimo kugwa mu mutego w'umwanzi - bashobora kuba barabibonye nyuma. Et c'était trop tard!!!).

2. Muri 1963, "umugome yagomye ubwa kabiri!!!" Ababiligi bafashe abanyapolitiki b'Aprosoma, RADER na LUNARI, maze babicira Nyamagumba, kuko abo bifuzaga ko u Rwanda rwigenga koko (ntibashakaga gukomeza kuba ibikoresho by'abakoloni!!! - ni ko nabivuga).

3. Muri 1972/73, ubwo Kayibanda yari amaze gucudika na Nyerere, "umugome yagomye bwa gatatu", maze afata Habyarimana, nawe amugira igikoresho.

Ibi bihe byose mvuze haruguru, niko byahitanaga abanyarwanda batagira ingano. Intambara ya 1990 igitangira, Habyarimana yarasubiriye, yegura ubwicanyi, yirara mu banyarwanda afatanije n'abambari be. Sinakubwira (kuba atarahanaga ba Gatete na ba Kajerijeri bicaga abaturage bategeka, ni uko yari abakingiye ikibaba!!!).

Amarorerwa ubu bwicanyi bwose bwatugejejeho muri 1994, nta munyarwanda ubuyobewe. Ariko iyo witegereje abanyamashyaka menshi, cyane cyane abakorera mu buhungiro, wagira ngo aya mateka mabi twanyuzemo nta somo bayakuyemo (nawe Gasana, isomo wakuyemo ntirigaragarira abanyarwanda!!! - aho siyo mpamvu bamwe bakwita Rusisibiranya? Ubyihwezeko wa mugani w'umuvantege).

Ngabo

P.S.: Isomo ku banyarwanda bose: n'ubwo bwose intambara ya kabiri y'isi yose yasize iheruheru abadage, guhera ahagana muri 1949, abadage bose bashyize hamwe, batizanya ingufu zo gusana igihugu cyabo. Ikindi birinze, ni ukwirirwa bakorongana, kwirirwa bahanganye, bahangarana. Kandi icyo gihe nabo bari bafite abapfakazi benshi cyaneee, ku buryo abagore bagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka Ubudage (abo abadage bita Trümmerfrauen - "rubble women).

http://www.linguee.de/deutsch-englisch/search?source=auto&query=tr%FCmmerfrau
http://www.linguee.de/deutsch-franzoesisch?query=tr%FCmmerfrau
http://www.hdg.de/lemo/html/Nachkriegsjahre/DasEndeAlsAnfang/truemmerfrauen.html

Ikindi navuga, ni uko system y'Ubudage yubatse kuri system imaze imyaka hafi 200. System yashyizweho na emperor/empereur w'Ubudage (navuga nka administration communale, ubucamanza, igisirikare, igipolisi n'ibindi). Naho kuri twe abanyarwanda, ushaka ikintu twaba dukora gishingiye ku muco wacu, ukakibura neza neza!!! Kandi repubulika niyo yaje itwigisha kwanga iby'iwacu

----- Original Nachricht ----
Von:     Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
An:      ngabo@arcor.de, Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, infotubeho@yahoo.fr, amakuruyurwanda@gmail.com
Datum:   25.02.2014 13:47
Betreff: Re: Re: (unknown)

> Ngabo,
> Nkuko ubivuga hari abagamije gusebya umuntu wese warwanyije leta ya
> Habyarimana na MRND ye, abo ba Munyana na ba Shimamungu n'abandi bambari ba
> MRND bari kuri izi mbuga. Ari jye ari na Safari niba twararwanije leta ya
> Habyarimana na MRND nuko yari leta mbi yavukiye mu maraso yica abantu kuva
> taliki ya 05/07/1973, ica iguhugu mw'ibice bibiri birimo abo yise "Nduga
> elargi" n'abakiga, ishyiraho politiki y'iringaniza ry'amoko n'uturere mu
> kazi no mu mashuli, ikora ubwicanyi mu gihugu nko kwica padiri Silvio
> Sindambiwe wa Kinyamateka, kwica abanyapolitiki bo muri Nguga elargi nka
> Nyiramutarambirwa na Muganza, kwica abasilikare bakuru bo muri Nduga elargi
> nka CDT Nyatanyi Pierre w'i Muhura muri Byumba, CDT Zihinjishi wo ku
> Kibuye, Capitaine Nyamwasa Gallican w'i Butare, Lieutenant Instructeur
> Parachutiste Gatarayiha Ephrem w'i Kabuye muri Kigali, Major Ndamiyinka w'i
> Butare, Lieutenant Colonel BEM Kamanzi w'i Nyamabuye Gitarama, n'abandi
> benshi kugeza ikora genocide y'abatutsi n'itsembatsemba ry'abahutu
> batavugaga rumwe na Habyarimana na MRMD yabo. Legacy/heritage/umurage
> w'iriya leta yabo ni ukurenganya no kwica abantu gusa ari nayo mpamvu
> twayirwanyije kandi twari dufite ukuri. Imyaka 21 abantu bikoreye leta mbi
> nk'iriya, byari ngombwa ko ihirima ikavaho, ibyago twagize akaba ari uko
> iyayisimbuye nayo ikora ibisa n'ibyatumye turwanya iyavuyeho bityo nayo
> tukaba tugomba kuyirwanya kuko nta gusimbuza ikibi ikindi kibi. Leta ya
> Habyarimana yari mbi , umunyarwnda wese yari afite uburenganziira bwo
> kuyirwanya ngo iveho. Leta ya Kagame na FPR ye nayo ni mbi bityo buri
> munyarwnda wese yaba umuhutu yaba umututsi umutwa cyangwa imvange ya bose,
> buri wese ni uburenganzira bwe mu kugira uruhare muri politiki yo kurwanya
> iriya leta ngo iveho. Kurwanya ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda  rero si
> akarima k'agatsiko runaka niyo kaba ak'abakiga. Ni inshingano ya buri
> munyarwanda wese, yaba Gasana yaba Safari yaba n'undi uwo ari we
> wese.(AnastaseGasana, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije
> gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma
> y'urugi).
>
>
> 2014-02-25 1:30 GMT-05:00 <ngabo@arcor.de>:
>
> > Gasana,
> >
> > hariho critiques zifite ishingiro (nk'izo Evode yakoze), ariko hakabaho
> > n'ibigambo byo guharabika gusa, akenshi bivugwa n'abahezanguni ex-MRND,
> > bahora bagambiriye gusebya abantu bitandukanije na MRND rugikubita nka
> we.
> > N'ubwo waba waragize igitekerezo cyo gushyiraho jeunesse ya MRND, n'ubwo
> > waba ari wowe wabise interahamwe (ijambo ryiza en soi!), si wowe wacuze
> > umugambi wo kubigisha gucura "nta mpongano y'umwanzi" no kubigisha
> > kuyikoresha barimbura abanyarwanda. Ibi byakozwe n'abo bahezanguni
> > nk'uwiyita Sandra Munyana, bafatanije n'abandi bambari ba MRND (bamwe na
> > n'ubu bakiyisingiza!!!).
> >
> > Wabonye ukuntu Sandra Munyana yashatse gusebya Safari Stanley ngo "yabaye
> > Aprosoma, ayivamo ajya muli MDR Parmehutu, ayivamo ajya muli MRND,
> ayivamo
> > ajya muli MDR", nyamara ntivuge kuri politiki mbi yaranze Repubulika ya
> > mbere, ari nayo yasenye amashyaka muri 1963. Nta gisebo kirimo rero,
> kubona
> > abarwanashyaka ba Aprosoma bamaze kwicwa, ishyaka rimaze guseswa, haciwe
> > iteka ko hemewe ishyaka rimwe gusa, noneho abarwanashyaka b'amashyaka
> > yasheshwe bagahinduka MDR!!!
> >
> > N'ubwato bwacu Muvoma turabuzi. Uwanditse igitabo "ubwato mu muhengeri",
> > ntibyamuhiriye (kandi yasabaga Habyarimana ko yakwemera utwato duto
> > tuzarokora abanyarwanda - bref amashyaka menshi - mais Habyarimana
> yahisemo
> > kuroha abanyarwanda).
> >
> > Ngabo
> >
> > ----- Original Nachricht ----
> > Von:     Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
> > An:      Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, infotubeho@yahoo.fr,
> > amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com
> > Datum:   25.02.2014 02:22
> > Betreff: Re: *DHR* (unknown)
> >
> > > Banyarubuga,
> > > Gusebanya nk'uku k'uwiyita Sandra Munyana ni umuco mubi mu bantu no
> muri
> > > politiki. Nabizi ko abanyarwanda mu muco wacu turi excessively
> > djugemental,
> > > ko tuzi guca imanza mu kubeshya no kubeshyera abandi, kubaharabika.
> > Ndetse
> > > bikagera n'aho abantu babikoresha nka intimidations nkuku nguku ariko
> jye
> > > sindi mubo bene izo za intimidations zishobora kugira icyo zikoraho.
> > > 1.Sinigeze ntona muri MRNDD nkuko uwita Sandra Munyana abibeshya
> abasomyi
> > > kuko nayivuyemo rugikubita amashyaka menshi amaze kuvuka kuko bwari
> > > uburenganzira bwanjye bwo guhitamo ishyaka nshaka kujyamo ku bushake
> > > bwanjye ntawe ubintegetse. Ndibuka ko icyo gihe muri 1991 ari jye wari
> > > Secretaire General wa Minisiteri jyenyine utari muri Club des
> Secretaires
> > > Generaux bari bashyikiye MRNDD, club yayoborwaga na Leon Mugesera wari
> > > Seccretaire General wa Minisiteri y'Abali n'Abategarugoli. Igihe iyo
> club
> > > yagiriyeho amashyaka menshi akivuka kirazwi n'abari bayirimo barazwi.
> > > Sinari mbarimo, nabyo birazwi.
> > > 2.Nagiye muri MDR muri 1991 interahamwe zitaravuka kuko zavutse muri
> > > Janvier-Fevrier 1992. Nabaye umwe mu bagize Bureau Politique ya MDR mba
> > na
> > > membre wa komisiyo Etudes et Programmes(party political strategist). Ni
> > > muri urwo rwego nakoze une etude ou petite recherche ku nterahamwe
> > nashyize
> > > ahagaragara taliki ya 14/05/1992 nise "Interahamwe za Muvoma ou les
> > > irreductibles du MRND: Essai de deracinement du mal".
> > > 3.MDR icikamo ibice bibiri, igice cya "hutu power" n'igice cya "hutu
> > > modere" si jye byaturutseho kuko ntari mu buyobozi bukuru bw'iryo
> shyaka.
> > > Nahisemo "hutu modere" kuko numvaga ari yo philosophie politique
> nemera.
> > > Ngurinzira uvuga nasimbuye ko uvuga ko yari yaranze gusinya ko
> inkotanyi
> > > ziza mu mugi wa Kigali mwamiciye iki mu minsi ya mbere y'ukwezi kwa
> kane
> > > 1994. Ese amasezerano y'igihugu nkariya ya Arusha kugirango yemerwe ko
> > > asinywa na perezida wa repubulika, we umushyira he muri ibyo birego
> > byawe.
> > > Kuki ubeshya ko Minisitiri w'ububanyi n'amahanga ari we wenyine ukora
> > > negiciationS kandi yarabaga ari kumwe n'abahagarriye amashyAka
> yose(MRND,
> > > MDR, PSD, PL, PDC, PDI).
> > > 4. KUVA NAVUKA NABAHO NAGIYE MU MASHYAKA ABIRI KU BUSAKE BWANJYE:
> ISHYAKA
> > > RYA MDR N'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI.Leta ya FPR Inkotanyi yashe she
> MDR
> > >  muri 2003 ndi impunzi muri America narasezeye muri iyo leta ku bushake
> > > bwanjye bityo akaba nta ruhare habe na ruke nagize muri iryo seswa rya
> > MDR
> > > nkuko uwiyita Munyana abibeshya abasomyi. Sinigeze mu buzima bwanjye
> mba
> > > umunyamuryango wa FPR Inkotanyi; hari benshi hanze aha bahoze muri FPR
> > > uzababaze bazakubwira ko batanzi muri iryo shyaka cyangwa umuryango.
> > > Anastase Gasana.
> > >
> > >
> > > 2014-02-24 8:46 GMT-05:00 Sandra Munyana <sandra_munyana@yahoo.fr>:
> > >
> > > >
> > > >
> > > > Kuva kuri Anastase Gasanda kugera kuri Evode Uwizeyimana unyuze kuri
> > > > Safari Stanley, hari abanyapolitike b'abahutu bahinduwe
> imfashanyigisho
> > > > (matériél didactique) mu kwigisha Inkotanyi zitabyirukiye mu Rwanda
> > > > imyifatire n'imikorere y'abanyapolitiki b'abahutu basanze mu Rwanda,
> > > bityo
> > > > bikabafasha kumenya uko babifataho cyangwa ngo ntibatangazwe n'iyo
> > > > myifatire rimwe na rimwe itumvikana ku bantu basanzwe.
> > > > Mu gihe abo banyapolitike bo bibwira ko bazi kubeshya bakinyuza
> ahantu
> > > > hose, ko babeshye inkotanyi, ko babeshye interahamwe, ko babeshye aba
> > <<
> > > > modérés >> ko kandi ibyo byabahiriye ariko buzuza inda zabo,...
> ntibazi
> > > ahubwo
> > > > ko Inkotanyi  zo zibazi neza cyane kandi zibakoresha n'iyo baba
> > batakiri
> > > ku
> > > > ruhande rwazo kuko zibafasha kwumvisha abatari bazi uko abahutu
> bateye
> > > > murizo basobanukirwa , kubera izo ngero zifatika babaha. Dore
> > > > insanganyamatsiko nke muzo inkotanyi zigisha zifashishije imyitwarire
> > ya
> > > > bamwe mubanyapolitike b'abahutu :
> > > > -    Iyo bari ku mbehe basunikiwe na nyirurugo, bakora uko bashoboye
> > ngo
> > > > bumvikanishe ko biteguye kurengera urwo rugo kurusha nyirarwo ;
> > > > -    Iyo bageze hanze bagahura n'uhanganye na nyirurugo bamvumvisha
> ko
> > > > byacitse iyo avuye, ko ahubwo uwari abahatse bamuzi nabi kuko
> > batamusebya
> > > > bihagije ;
> > > > -    Iyo bagarutse kwa shebuje ntibagira isoni zo gushaka kwerakana
> ko
> > > > barusha abahagumye kurambarara kuri shebuja ;
> > > > -    Iyo bagize amahirwe bakongera kuhava, nanone bagera hanze biyuha
> > > > akuya ko bakize mpore shebuja wa kirimbuzi !
> > > > Ingero zifatika zitangwa :
> > > > 1)    Anastase Gasana : kugira ngo atone muli MRNDD, yashinze umutwe
> > > > w'Interahamwe avuga ko hagomba abasore bazahangaba n'abo mu mashyaka
> > > > yavukaga muli 1991. Uyu Gasana nanone niwe wagiye kugurisha uwo
> > mushinga
> > > > muli MDR kugira ngo bamwemere ko ataje kubaneka. MDR imaze gucikamo
> > > kabiri,
> > > > Gasana yigiriye mu majyogi acunga umwanya kuko abandi ba cadres bose
> > bari
> > > > bahunze Twagiramungu. Aba abaye Minaffet ajya mu mishyikirano ya
> > Arusha.
> > > > Agezeyo ahita yibera Inkotanyi  asinyira ibyo Ngulinzira yasimbuye
> yari
> > > > yaranze ( kuzana abasirikare b'inkotanyi  muli CND) . Twagiramungu
> > yeguye
> > > > muli 1995 Gasana yigumira muli gouvernement ; we na Rwigema na Safari
> > > > babohoza ishyaka MRD. MDR isheshwe, abayobozi bayo bakicwa abandi
> > > > bagatotezwa, Gasana mu by'ukuri wari usanzwe ari inkotanyi
> ntawamutunze
> > > > agatoki. Yumvise ko amacenga ye basigaye barayagize << Byenda gusetsa
> > >>
> > > (
> > > > mwibuke Tito Rutaremara yibaza ngo Mbese Gasana agira indimi zingahe
> mu
> > > > kanywa ke ?) asaba
> > > > ubuhungiro... None kuva icyo gihe ngo asigaye arusha impuzamugambi
> > > > kwamagana Inkotanyi !
> > > > 2)    Stanley Safari : uwo musaza yabaye Aprosoma, ayivamo ajya muli
> > MDR
> > > > Parmehutu, ayivamo ajya muli MRND, ayivamo ajya muli MDR. Inkotanyi
> > > zifashe
> > > > ubutegetsi aba Deputé , Senateur. Aba mubasheshe iryo shyaka (MDR)
> > > barirega
> > > > kugira << Ingengabitekerezo >> ya Génocide ( ikijambo cyahimbwe na we
> > na
> > > > Gasana), ashinga agashyaka kagombaga gukorera mu kwaha kwa FPR...
> > > Bimuyobeye
> > > > arahunga. None ubu ngo ari muli RNC ariko akaba yirigwa yigisha
> impunzi
> > > ko
> > > > FPR ari mbi, ko atigeze ayikorera !
> > > > 3)    Me Evode Uwizeyimana : uwo musore yatangiye ibya politike muli
> > MDR
> > > > ya Twagiramungu. Inkotanyi zifashe igihugu asigarana nawe , Rukokoma
> > > > ahunze mili 1995 asigara yo. Rukokoma agarutse kwiyamamaza muli 2003
> > > > amusubiraho aramufasha. Rukokoma asubiye hanze we arasigara. Bigeze
> > muli
> > > > 2007 abura aho afatwa arahunga; ageze hanze aba kw'isonga mu bavuga
> > ububi
> > > > bwa FPR. Twagiramungu ashinze RDI, Evode ajyamo, yumvise ko
> > Twagiramungu
> > > > ashaka gutaha avamo avuga ngo "Ntashaka kwiyahura!!!" Bimaze
> kugaragara
> > > ko
> > > > Twagiramungu atagitashye, Evode asesekara I Kigali ahabwa akazi muli
> > > > Minijust ko kunyomoza ibibi bivugwa kuri FPR. Ngo Inkotanyi nta nzika
> > > > zigira!!!
> > > > 4)    Rucagu Boniface: yabaye Sous-préfet ku Kabaya mu Bushiru
> > > ndani...igihe
> > > > cya MRDN, membre du comité préfectoral, député, mu gihe cy'amashyaka
> > > mensi
> > > > akomeza muli MRND. Inkotanyi  zimaze gufata iwabo mu Kirambo akajya
> > > > azigemurira amahene. Ariko akababa mu bashinze radio RTLM ; zimaze
> > gufata
> > > > igihugu zimugira préfet puis gouverneur ; none ubu niwe utegeka
> Itorero
> > > > ry'igihugu, rishinzwe kwigisha abantu bose amatwara ya FPR inkotanyi.
> > > > Muri make rero twavuga ko bariya bantu bibwira ko barusha abandi
> > ubwenge
> > > > ngo kuko barya ku ngoma zose kandi bagahindura imyumvire n'imyifatire
> > > > nk'uko bahindura amashati, hari nibura uruhande rumwe muzo bakoreye
> > kandi
> > > > banarwanyije ruzi kubabyaza umusaruro : urwo nta rundi ni
> >  FPR-Inkotanyi
> > > > kuko zo iyo zikeneye impfashanyigisho (Matériel Didactique) yo
> > kwerakana
> > > > ukuntu abapoliticiens b'abahutu ari indimanganya: Inkotanyi zihita
> > > zitunga
> > > > agatoki Gasana, Safari, Evode, Rucagu n'abandi...abo kandi bakaba
> > ntacyo
> > > > bazitwaye kuko zishobora kubikiza igihe cyose zishakiye cyangwa
> > > zikabareka
> > > > bakagumya kwandavura.
> > > >
> > > >
> > > >
> > >
> >
>

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.