Nzinink na mwe banyarubuga,
Twifatanije n'umuryango wa nyakwigendera Oreste Hasingizwimana abasilikare ba FPR Inkotanyi yiciye i Bangui. Mu mahame y'ishyaka ryacu prm/mrp-abasangizi page 14 tuvuga ko abaturage/abenegihugu ari bo bukungu bwa mbere bwa buri gihugu, ko umutugare wese, umwenegihugu wese upfuye nk'uyu Oreste aba ari igihombo gikomeye ku gihugu kuko haba hari ibyo yakoraga cyangwa yajyaga kuzakora bizaba bitagikozwe.FPR Inkotanyi yo kuva taliki ya 1/10/1990 hagurukiye kumara abahutu. Umugambi wayo ngo ni ukubavana kuri 85% by'abayarwanda bose ikabamanura kugeza ku mubare mukeya wose ushoboka. Niyo mpamvu FPR/APR Inkotanyi yakoze genocide y'abahutu hirya no hino ku misozi yose yo mu Rwanda no muri Congo-DRC. None n'abayihungiye kure hirya nka Oreste Hasingizwimana imusanze i Bangui aho yahungiye kumwicirayo. Muri l'ONU/UN bibeshya ko ingabo z'u Rwanda rwa FPR Inkotanyi hari amahoro zishobora kugarura aho zigiye. Ntayo kuko ingabo nka ziriya zica abenegihugu bazo zakagombye kurengera, zikaba zarakoze genocide y'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu na nubu igikomeza mu cyayenge no mu mayeli yuziye ubugome nk'ariya, l'ONU nta kizere ikwiye kuzigirira. Muri Darfour kimwe mu mpamvu genocide ihakorerwa itazapfa ihagaze ni uko ingabo z'u Rwanda rwa FPR Inkotanyi zikorera umugenocidaire wundi nka zo nawe wica abenegihugu be nkazo ariwe Perezida Bashir wa Sudani. Hari umucongressman w'umunyamerika watanze igitekerezo ko ingabo z'u Rwanda zikwiye gukurwa muri Darfour, nuko Perezida wa Sudan avuga ko niba l'ONU ikuye ingabo z'u Rwanda muri Darfour nta zindi ngabo azemerera ko ziza mu gihugu cye. Urumva nawe ko ari akagambane kari hagati ye na mucuti we Perezida Kagame udasiba kumuvugira ko urukiko mpuzamahanga ICC rudakwiye kumukurikirana kubera genocide ikorerwa abirabura bo muri Darfour. Perezida Kagame arengera Perezida Bashir kuko nawe afite ubwoba ko urukiko mpuzamahanga ICC ruzamukurikirana kubera genocide we na FPR ye bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo.Banyarwanda rero mube maso mwandike ibyo muzi byose bigaragaza ibimenyetso ko FPR yakoze genocide y'abahutu na nubu ikiyikora kugirango tubigeze kuri l'ONU no ku rukiko mpuzamahanga ICC.(Anastase Gasana, chairman wa prm/mrp-abasangizi ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inuma y'urugi).
2014-02-21 17:44 GMT-05:00 Nzinink <nzinink@yahoo.com>:
BANGUI: INGABO ZA RDF ZIMAZE KWIVUGANA UMUNYARWANDA WITWA ORESTE HASINGIZWIMANA.
21 février 2014Inkuru y’akababaro igeze ku Ikaze Iwacu iturutse i Bangui, umurwa mukuru wa Centre Africa, iravuga ko umunyarwanda witwa Oretse Hasingizwimana, wari umaze igihe yarahungiye muri icyo gihugu yishwe arashwe n’abantu bari kuri moto, mbese nkuko bajyaga bica abantu muri Kigali mu myaka ya za ’90.Kuva ingabo z’u Rwanda zagera mu mugi wa Bangui, aho byitwa ko zagiye kubahiriza amahoro, zahise zitangira ibikorwa by’ubutasi byo guhiga impunzi z’abahutu zahahungiye kuva mu myaka ya ’97-98. Twabibutsa ko impunzi hafi ya zose z’abahutu ziri i Bangui ari izarokotse jenoside yakorewe abahutu muri Congo, bakagenda Congo yose n’amaguru, imana ikabafasha ikabageza kure y’umwanzi.Kubera inzika idashira, FPR yabonye uwundi mwanya wo kwivugana nta nkomyi abo bacikacumu bari i Bangui. Si i Bangui gusa, kubera ko amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse mu batasi ba RDF i Bangui, avuga ko ubu ba maneko bajyanye n’ingabo za RDF i Bangui, bamaze gusesekara muri Cameroun, aho biteguye kugarika ingogo. Banyarwanda rero muri mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afrika muryamire amajanja, mwaratewe, abakibereye mu bitotsi nibasinzire neza, bazibuka ibitereko zasheshe!Tukimara kumva iyi nkuru y’inshamugongo, twabajije umwe mu nshuti magara ya nyakwigendera m’umusango i Bangui icyo uwo nyakwigendera yaba azize, maze atubwira ko yari umuntu ugira amatwara yo gushyira abantu hamwe kandi akabakangurira kwirengera no guhangana n’ingoma mpotozi ya FPR. Yatwoherereje kandi iyi inkuru ikurikira mu rurimi rw’igifaransa:« Un ami compatriote rwandais vient d’ être froidement abattu à Bangui. Selon les témoins deux personnes à moto l’ ont appelé par son nom et quand il est sorti de sa boutique située dans le quartier SICA II (près de l’ ex Palladium), ont ouvert le feu sur lui avant de prendre la fuite. Les soldats burundais (stationnés à la Paroisse Saint Sauveur) se sont immédiatement rendus sur les lieux mais Oreste, mon ami, avait déjà rendu l’ âme. Est-ce le scénario que l’ on craignait (le petit jeu criminel inter-rwandais) qui commence? Y aura-t-il une enquête? Va-t-on assister à d’ autres meutres ciblés? RIP Oreste«Mu kinyarwanda biravuga ngo: « Inshuti yanjye y’umunyarwanda imaze kwicwa i Bangui. Ababibonye, bavuga ko abantu 2 bari kuri moto bamuhamagaye mu izina rye, asohotse mu iduka rye riri ahitwa « quartier SICA II », hafi y’ahahoze Palladium, bahita bamurasa barahunga. Abasirikari b’abarundi bakambitse kuri Paroisse saint Sauveur, bahise batabara, ariko basanze Oreste, inshuti yanjye, yamaze kwitaba imana. Ese aho ntiwaba ari wa mukino w’ubwicanyi uba hagati y’abanyarwanda, twatinyaga utangiye? Ese hazaba itohoza? Ese hazicwa n’abandi banyarwanda? Oreste imana imuhe irihuko ridashira ».Ngayo nguko, RDF ngo yagiye kubahiriza amahoro, nyamara bagenzwa na twinshi. Uyu Oreste aragiye, ese mwe musigaye i Bangui, urupfu rwa Oreste rubabwiye iki? Abwirwa benshi, akumvwa na beneyo!Umva icyo Radio Itahuka ibivugaho, uhere ku munota wa ’30:http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2014/02/21/radio-itahuka-turakira-ibitekerezo-bitandukanyeGasigwa Norbert
__._,_.___
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.