Pages

Thursday, 27 February 2014

[RwandaLibre] IBINYOMA BYA MANEKO ZA KAGAME BIKOMEJE KUYOBYA RUBANDA NO KUYIHEZA MU GIHIRAHIRO

 

 
RWANDA: IBINYOMA BYA MANEKO ZA KAGAME BIKOMEJE KUYOBYA RUBANDA NO KUYIHEZA MU GIHIRAHIRO

Inkuru ya MBURENUMWE Simoni

Tariki ya 26 Gashyantare 2014

 
Nk'uko Bwana Michel NIYIBIZI yabikomojeho anyomoza rugikubita inkuru ya Jules MUTABAZI, reka nanjye nunge murye, nyomoza ibyo binyoma ariko nashimangire ko inkuru Jules MUTABAZI aherutse kwandika ku rubuga DHR igamigije guhuza uburari no guheza abanyarwanda mu gihirahiro.

 
Mu nkuru ye, Jules MUTABAZI a.k.a RUTWE, umwe muri za Maneko za Kagame zikorera muri ambasade y'u Rwanda i Buruseli mu Bubiligi, yavangavanze amakuru adafite umutwe n'ikibuno, agerageza gusobanura ibyerekeraye n'ishingwa ry'impuzamashyaka ya Faustin Twagiramungu (FT) yari iteganijwe gusinywa n'abanyamashyaka bashaka kwinjira muri iyo Mpuzamashyaka kuri uyu wa Gatandatu tariki ya mbere Werurwe 2014.

 
Hari umunyarubuga wibajije niba haba hari itangazo FT yaba yarasohoye muri iyi minsi rirarikira abantu kuzajya gutaha icyo gikorwa, kubera ko abakurikirana ibya politiki y'abarwanya Kagame n'ubutegetsi bwe baritegeje n'amatsiko menshi. Icyo nabwira uwo munyarubuga ni uko kugeza ubu nta kanunu kiryo tangazo!

 
Mu by'ukuri, FT yahuye n'ibibazo bikomeye, ubwo muri FDU hacikagamo ibice by'abashyigikiye ko iryo shyaka ryabo ryabyitabira, n'abandi babirwanyije batizigamye. Ibi bikaba bigaragaza ko FDU ari ryo shyaka rikomeye cyane kurusha ayandi yose arwanya buriya butegetsi bwa ruvumwa. FT yihengekanye igice cya FDU akarere ko mu Bubiligi, kirangajwe imbere na Joseph BUKEYE hamwe n'uwitwa Marcel SEBATWARE, bamwizeza ko aribo bafite ijambo muri iryo shyaka, ko abandi bose ari nk'indorerezi. Nibwo uwo mugambi wo gukururira FDU yose muri iryo tsinda FT yashakaga kubakururiramo ku ngufu bawutangije mu kwezi kwa 10 kw'umwaka ushize, ikindi gice cya FDU, bavuga ko kiri ku ruhande rwa NKIKO ntacyo kibiziho. Ariko kanndi na Bonifasi TWAGIRMANA umuFDU wo mu rwego nyobozi ruri i Kigali yari abirimo. Ni no muri urwo rwego FT yihengekanye Paulin MURAYI, wari umaze gutsindwa amatora y'ishyaka rya RNC mu karere ko mu Bubiligi.

 
Igihe ibyo gutangiza amanama k'umugaragaro yo gushyiraho iyo mpuzamashyaka, nibwo intugunda twese twakurikiranye ku mbuga no ku maradiyo zavutse muri ayo mashyaka yombi FDU na RNC, nyuma byibasira na PS-IMBERAKURI.  Kubyerekeye RNC ho nta kibazo gikomeye cyajemo kuko Paulin n'umugore babana bahise bava uri iryo shyaka bavuga ko bashinze iryabo. FT yahise yicinya icyara, ati: "Penaliti ya mbere irinjiye!"

 
Cyokora nyuma y'aho gato byaje kumukomerana kubera ko muri FDU ho bitagenze gutyo, n'ubwo BUKEYE, MICHEL na MARCEL bari barijeje FT ko muri FDU (igice bitirira NKIKO), akarere ko mu Bubiligi ari ko gafite ijambo, ko icyo kemeje cyose gitambuka nta nkomyi. Si uko byagenze rero, kubera ko mu makimbirane amaze imyaka n'imyaniko hagati ya BUKEYE na NKIKO, kubera ko FDU ifite amategeko igendera ho yemejwe n'abarwanashyaka bose, ikibazo cyose cy'ingutu cyavuka muri iri shyaka nta n'umwe ushobora kwibwira ngo, ni we ufite abamushyigikiye benshi kandi ngo batanga amafranga menshi mw'ishyaka, ngo kubera izo mpamvu, icyo yategeka nicyo kigomba guhita cyemerwa kitabanje kugibwa ho impaka. Bikaba bivuga ko impamvu nyamukuru itumye iyi Mpuzamashyaka FT ashaka gushyiraho ikomeje kudindira ari icyo kibazo cy'uko FDU itabyitabiye, kubera ibyo bibazo bwite ishyaka ryifitiye, noneho ibyo bigaca n'andi mashyaka intege, hagakubitiraho n'uko FT kuva rugikubita byose yabiteguye nabi abihishe abandi. N'igihe abibamenyeshereje k'umugaragaro byagaragaye ko yagiye yihengekana abantu bamwe bari mu mashyaka akomeye, iyo mikorere idahwitse ikayakururamo ibibazo, ku buryo agera n'aho acikamo ibice.

 
Ibyo FT arimo gukora ubu bimeze kimwe neza nk'ibyo yakoze muri za 1990, ubwo yakoreraga FPR (njye sinigeze mushira amakenga) abandi bibeshya ngo akorera MDR, maze amashyaka yose agacikacikamo ibice n'uduce. Cyakora nk'uko Maneko wa Kagame yabikojeho, ishyaka PDR rya Paul RUSESABAGINA ngo ryamenyesheje FT ko ritagisinye iyo Mpuzamashyaka. Ndetse na MUNYAMPETA wo muri PDP ngo yaba yarabwiye FT ko atasinya hatabanje kubaho umubonano hagati ye n'abo bantu bakuriye FDLR baba barasabye FT kubabera umuvugizi wahuriza hamwe opposition nyarwanda. Ibi rero bivuga ko MUNYAMPETA atizeye FT, ko ashaka kwibonera we ubwe ko FT atarimo ababuguza abajyana iyo batazi nk'uko abizoberewemo, kubera ko asanzwe ari umutekamutwe. Naho ibya PS-Imberakuri byo, twese twabonye ko Me NTAGANDA yaje kubyamagana. Nguwo umusaruro wa FT muri izo gahunda ze!

 
FT ngo ntaracika intege.

 
Nk'uko Mzee Don Bahizi aherutse kubikomozaho mu nyandiko ye yise "Ibitekerezo ku mashyaka n'ubufatanye bwayo", FT ntajya acica intege. Hari umuntu uherutse kunyongorera ko FT agitegereje uko ibyo muri FDU bizarangira. Ngo kubera buriya bufatanye rwihishwa FT afitanye na BUKEYE, MICHEL na MARCEL, ngo FT yizeyeko FDU, akarere ko mu Bubiligi, kimwe n'uko Paulin MURAYI yabigenje muri RNC, nayo izitandukanya na FDU bita igice cya NKIKO, noneho bagakomezanya.

 
Gihamya y'iyi gahunda mbisha yaragaragaye.

 
Nyuma ya ya myigaragambyo yakozwe kuwa Gatandatu ushize yo gushyigikira Madamu Ingabire, BUKEYE n'ingabo ze bavuze ko bagiye kwakira abashyitsi bo mu yandi mashyaka bari bitabiriye iyo myigaragambyo. Bakimara kugera muri salle, bataranarangiza kunywa kimwe, MARCEL yahise abirukana, ati: "Nimutahe dufite Inama Nkuru y'Abarwanashyaka ba FDU-Akarere ko mu Bubiligi". Inama koko yarabaye, inafata imyanzuro ko bategetse NKIKO gutumiza Kongre y'ishyaka byihutirwa, bitarenze ukwezi kwa Werurwe (Mars).

 
Cyokora n'ubundi mw'itangazo NKIKO yanditse avugako FDU ivuye mu mishyikirano iyobowe na FT, yamumenyesheje ko icyo kibazo cy'ubufatanye n'impuzamashyaka ye kizasuzumirwa muri Kongre bateganya muri iyi minsi. Ndetse na Bonifasi TWAGIRIMANA, wavuguruje itangazo rya NKIKO, na we yabikomojeho, avugako abazaza mu nama ya FT nta byemezo bazafata, ko bazaba ari indorerezi, ko Kongre ari yo izagira icyo yemeza.

 
Namenye kandi ko NKIKO ngo yaba yararangije gutumira iyo Kongre yo kwiga ibibazo byose biri mw'ishyaka, muri byo hakaba n'ibyo kujya kwifatanya na FT muri iyo Mpuzamashyaka ye. Kubera iyo mpamvu, ngo ubu muri FDU rurambikanye,  ni amacumu acanye! Biteganijwe ko icyo BUKEYE-MARCEL-MICHEL, barangaje imbere FDU-Akarere ko mu Bubiligi, bashaka ari ukugira ngo ubwo bufatanye na FT niburamuka bwanzwe n'iyo Kongre, bo bazahite bakora ikindi gice cya gatatu cya FDU, maze bagasinyana na FT.

 
NGIYO IMPAMVU NYAMUKURU FT NGO AGOMBA KUBA ATEGEREJE MBERE YO GUTUMIZA INAMA IZASINYIRWAMO ISHYIRWAHO RY'IRIYA MPUZAMASHYAKA YE, INAMA YARI ITEGANIJWE KURI UYU WA GATANDATU TARIKI YA MBERE WERURWE 2014.

 
Ibindi bisobanuro byose FT azabaha bizaba ari ibinyoma byambaye ubusa! Hari ndetse n'umuntu ushyigikiye FT watwongoreye ejo ati: "DUTEGEREJE IKIZAVA MURI KONGRE YA FDU IGOMBA KUBA IKITARAGANYA!" Aha rero niho hagaragarira ko FT n'amarimanganye ye ari we usigaye ucunga politiki interne yo muri FDU akoresheje BUKEYE n'ingabo ze, ku buryo ari we ugomba no kugena igihe Kongre y'iryo shyaka ibera, kugira ngo umutwe yatetse ukunde ushye.

 
Sinarangiza cyokorai ntagiriye inama FT yo kwibuka umugani w'igifaransa uvuga ngo "A MALIN, MALIN ET DEMI!" Ngenekereje mu Kinyarwanda navuga ko "INDYARYA IHIMWA N'INDYAMIRIZI." Icyo FT atazi ni uko na bariya arimo yibwirako bamusabye kubavugira nta n'umwe umwizeye. We yibwira ko yatsinze igitego cy'umutwe kubera ko yashoboye gusosora Paulin MURAYI muri RNC, ariko icyo atazi ni uko uwo MURAYI na we mu mitwe arimo ateka, uwa mbere ari uko ishyaka rye (ritanagira undi muyoboke uretse Madamu Winny babana), ari ryo ryazaba LA VRAIE BRANCHE POLITIQUE DES FDLR!

 
Umuntu rero yakwibaza icyo Impuzamashyaka ya FT (bavuga ko ariyo yakagombye gufata uwo mwanya w'ubuvugizi bwa FDLR), izaba imaze muri icyo gihe, cyanecyane  ko  Paulin MURAYI we yatangiye imibonano n'abaFDLR kuva kera, akiri muri RNC. Ibi bintu bijegajega gutya kandi byubakiye k'umucanga, usanga ababirimo bose batazi ibyo barimo, kubera ko batigeze bajya inama rugikubita ngo bose babijyemo bazi icyo bagamije, uwabizanye akorera nde mu by'ukuri?

 
Aha niho hakwiye kwibazwa ho, n'ubwo igisubizo kigaragara.

 
Mbere y'iri sahuranwa rya FT, n'ubwo amashyaka amwe n'amwe yari asanzwe afite ibibazo, ubu noneho amenshi arageragejwe. Nibe na Padiri THOMAS wabigendeye kure rugikubita! FT yanze kumutumira kubera ko bangana, kimwe n'uko FT yatinye kwegera NKIKO ushinzwe bene ibi bibazo by'ubufatanye n'andi mashyaka muri FDU, ahubwo akajya kwihererana ba BUKEYE azi neza ko hagati ya BUKEYE na NKIKO harimo amakimbirane amaze igihe kirekire. Kugendera nkana ku bibazo biri mu yandi mashyaka, uvuga ko ushaka kuyabumbira hamwe, ubwo bumwe bwashoboka bute? Umunyapolitiki nk'uyu FT utigira ku mateka ye mabi yageza iki ku bantu? Abashyira mu gaciro nimwirinde kuba ba BIRUKANKAMUBIHITA buhumyi, mwikomereze ibikorwa ibyanyu, kubera ko byibuze muzi neza ibikorwa mu maze mo igihe n'umusaruro ushimishije mwageze ho, kandi mukaba mushobora no kubikomeza mubibyaza umusaruro mwinshi kurusha ho, aho  guta igihe cyanyu, murangazwa n'iyi nkubiri ya FT.

 
Mbwirabumva!

 
Icyitonderwa:

Iyi nkuru yatangajwe na Le Prophete
Inonosorwa na Mamadou Kouyate

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.