Pages

Tuesday 25 February 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Me Evode Uwizeyimana arasaba imbabazi abakomerekejwe n’ibyo yavugiraga kuri BBC

 


Amakuru

Me Evode Uwizeyimana arasaba imbabazi abakomerekejwe n'ibyo yavugiraga kuri BBC

 1870

 23/02/2014
Me Evode Uwizeyimana, impuguke mu by'amategeko (Ifoto/Niyigena F.)


Me Evode Uwizeyimana wumvikanye cyane mu makuru y'ikinyarwanda n'ikiganiro cy'Imvo n'Imvano bya BBC, yeruye asaba imbabazi abanyarwanda bose bakomerekejwe n'ibyo yagiye avugira mu itangazamakuru mpuzamahanga.

Ubu asigaye akorana na Leta y'u Rwanda muri Minisiteri y'Ubutabera, nyuma y'igihe kinini anenga imikorere y'ubutabera bwo mu Rwanda abicishije muri Radio BBC, VOA na Radio Itahuka y'ishyaka rya RNC ikorera kuri interineti.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 23 Gashyantare 2014, Me Evode Uwiringiyimana yagize ati, 

"Nabivuze ntanga opinions (ibitekerezo), nabivuze nganira, nabivuze bivanze n'ibyubaka. Nta soni mfite zo kubwira abo bantu ngo bambabarire. Gusa ndanasaba Abanyarwanda kwiga umuco wo kumenya ko abantu twese tutagomba kubona ibintu kimwe kandi itegeko nshinga ritwemerera kuvuga uko tubona ibintu. Gusa kuko uburenganzira bwo kuvuga ibyo ushaka kugira aho kugarukira, niba hari abantu baba barahungabanyijwe n'ibyo navuze, ndabasamba imbabazi kuko ndi umuntu utemera ko amafuti y'umugabo aribwo buryo bwe cyangwa ko umugabo yihindukiza mu buriri gusa ariko ko atihindukiza mu ijambo."

Nyuma gato y'uko atangiye imirimo muri Minisiteri y'Ubutabera, hari radio yatangaje ko yaba agiye kugirwa Minisitiri w'Ubutabera. Aya makuru yavuze ko nta shingiro afite habe na mba.

Me Evode yabwiye abanyamakuru ko ari mu Rwanda ku mpamvu z'akazi yasabye muri MINIJUST nk'uko n'abandi bagasabye kandi ko yagahawe ku bw'ubushobozi (competence) yagaragaje.

Ati "niba umugisha ari uwanjye, mwaretse nanjye ako gafaranga nkagakorera nkanakorera n'igihugu. Nzakora ibyo nshoboye byose biteza imbere u Rwanda ariko sinzigera njya kuduhira mu gutwi ku muyobozi runaka yaba Minisitiri cyangwa umukuru w'igihugu, nteranya undi muntu kugira ngo nkunde mbone akantu runaka."

Ubundi akora iki muri MINIJUST?

Me Evode ari muri Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST) nk'umugishwanama (consultant) mu byo gukora, kunononsora no kwandika imbanzirizamushinga (drafts) z'amaraporo u Rwanda rugomba kuzajyana mu miryango mpuzamahanga bwerekana uko uburenganzira bwa muntu bwitaweho mu Rwanda ndetse na gahunda y'imyaka iri imbere ijyane no kubahiriza uburenganzira bwa muntu hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga u Rwanda rwagiye rushyiraho umukono.

Izi drafts mu Rwanda zari zizanzwe ahanini zikorwa n'abanyamahanga. Iyo zimaze gukorwa; zemezwa n'inama y'Abaminisitiri. Me Evode avuga ko atangazwa no kumva abantu batunguwe no kuba ari gukora ako kazi kandi we yumva ari ibintu afite uburenganzira nk'umunyarwanda ariko by'umwihariko akaba abifitiye ubushobozi.

Ni umunyarwanda w'umunyamategeko utuye muri Canada akanagira ubwenegihugu bw'icyo gihugu. Ni umwarimu muri kaminuza ya Montreal muri Canada, akaba ari n'impuguke mu by'amategeko (legal expert) wunganira abandi muri Canada. 

Yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2007 aho yakoraga mu bucamanza. Yahakanye amakuru avuga ko aba hanze nk'impunzi ya politiki . Ati "nabonye hari abantu bo muri RNC bari gukwirakwiza kuri za interineti amakuru y'ibyo najyaga mvuga kuko bakeka ko Leta nibyumva byose izahita impitana hanyuma bongere bavuge bati "twarabivuze ko i Kigali hatangendwa."

Ibyo yavuze kuri Twagiramungu, RNC, RDI, Gahima, Rusesabagina, Gasana…

Me Edove Uwizeyimana avuga ko atigeze aba umurwanashyaka wa RNC, RDI Rwanda Nziza, FDU Inkingi n'andi mashyaka yose arwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ariko yemera ko abayashinze bose abazi ndetse bamwe muribo bagiye baza kumusaba ubufatanye.

Me Evode avuga ko yababazaga ati, "Murashaka gukuraho Kagame na FPR ariko nimunyereke ukuntu muzabigeraho", ati "bati ubwo Inkotanyi zaguhaye cash"

Uyu munyamategeko yakomeje abwira abanyamakuru ati, "ba Twagiramungu, Rusesabagina bansaze muri Canada bambwira ko bashaka gukuraho Kagame, bakambwira ko hari abazungu bazabibafashamo ariko nkabona batazi icyo bashaka. Ikibazo cyari ukuvuga ngo kuki ushaka gukuramo Kagame? Ese numukuraho urashyiraho iki? Dore ibyo yakoze ariko wowe umaze imyaka 20 uvuza induru, ni ibiki uzamurusha adakora?"

Ku ruhande rwe avuga ko Leta ikwiye kubarwanya kuko bafite umugambi wo gusenya aho kubaka. Yatanze urugero rw'ibisasu byatewe mu Rwanda mu bihe n'ibice bitandukanye, bigahitana ubuzima bwa benshi.

Uyu munyamategeko ufite impamyabushobozi y'ikirenga (Doctorate) avuga ko ku bw'inyungu z'amafaranga yakoranye na Faustin Twagiramungu inshuro 2. Ubwa mbere hari muri 2003 ubwo Twagiramungu yari mu matora. Ati "narabibonaga ko adashobora gutsinda ariko niyo habaho impanuka agatsinda, ese yari kuyobora ate?"

Ubwa kabiri avuga ko yamukoreye ni aho Twagiramungu yamusabye kuba umunyamuryango wa RDI Rwanda Nziza ariko we akamubwira ashobora kuza kuba umujyanama mu by'amategeko ariko bakaba baraje gutandukana ubwo yari amaze kubonana na Nyakwigendera Inyumba Aloisea ubwo yari muri Canada muri 2011 kuko Twagiramungu yavugaga ko nta burenganzira yari afite bwo kubonana na Inyumba.

Me Evode uvuga ko azi neza aba bagabo bavuga ko barwanya ubutegetsi barimo Twagiramungu, Gahima, Kayumba, Rusesabagina n'abandi, avuga ko batagira umurongo wa politiki kandi ko nta n'icyo bashobora kugeraho kuko ubwabo nabo batumvikana. Asobanura ko uko kutumvikana ari ko gutuma buri munsi havuka ishyaka kandi rishingwa n'abivumbuye kuryo bavuyemo ku buryo ngo we abona ayo atari amashyaka ahubwo ari nka twa butike ubishatse wese ashinga aho atuye.

Yatanze urugero kuri Gasana Anastase na Faustin Twagiramungu, avuga ko ubashyize hamwe ukareba ku ruhande bamarana. Uku kutumvikana ngo guterwa no kurwanira ubutegetsi n'ubuyobozi kuko buri wese aba ashaka kuyobora.

Ibisobanuro bya Evode bigaragaza ko hari Abanyarwanda bagumye hanze kubera amakuru mabi bahabwa n'abababwira ko ubutegetsi bwo mu Rwanda ari ubw'abicanyi. Yatanze urugero rw'ukuntu ngo Karegeya Patrick yamwibwiriye ko umunsi ko azakandagira mu Rwanda, n'ubutaka yakandagiyeho bazabukuraho.

Mu mwaka wa 2017 mu Rwanda hateganyijwe amatora y'umukuru w'igihugu ariko Me Evode avuga ko abari muri ayo mashyaka baramutse biyamamaje bakwegukana amajwi ari munsi ya zero.

Me Edove Uwizeyimana ni umugabo w'impuguke mu by'amategeko mpuzamahanga, akaba intyoza mu kuvuga.

Akazi ari gukora mu Rwanda avuga ko gafite amezi 6 uhereye muri Mutarama ariko contaro ye y'akazi ikaba ishobora kuzongerwa niba koko atanga umusaruro.

Avuga ko gukorana na BBC abifitiye kontaro kandi abihemberwa.

Icyakora ngo ubu kuba ari umukozi wa Leta afite uko agomba kwitwara kugira ngo agire ibanga ry'akazi arimo gukora.
Me Evode mu kiganiro n'itangazamakuru (Ifoto/Niyigena F) 

 1870

 23/02/2014
Share on Facebook 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.