Pages

Tuesday 25 February 2014

[RwandaLibre] Re: Gasana ni Rusisibiranya !!!!!!!!!!!!!!!!!!

 



"Kuva natangira gufatanya urugamba rwa politiki na FPR muri 1992, nihatiye iteka gushyira imbere ubufatanye, ubwuzuzanye n'ubwubahane hagati yanjye na bagenzi banjye, baba aba FPR cyangwa se n'abandi. Nta double standards nigeze ngira. ....", Dr Gasana Anastase.

Sinsubiriza Gasana, ariko niba iyi barwa ari yo gihamya ko Gasana yabaye muri FPR njye mbona idahagije.
None se ko muri kiriya gihe (1992) na Faustin Twagiramungu yakoranaga n'Inkotanyi akanakomeza mpaka azibereye misitiri w'intebe kugeza muri 1995, nose se tuvugeko na we icyo gihe cyose yari muri FPR?
Mu ibarwa ye, Gasana avuga neza, atarya iminwa, ko kuva kiriya gihe kugeza yeguye akaba impunzi 
yihatiye iteka gushyira imbere ubufatanye, ubwuzuzanye n'ubwubahane hagati ye na bagenzi be, baba aba FPR cyangwa se n'abandi.
Nta na hamwe Gasana avuga ko "yinjiye umuryango w'Inkotanyi muri 1992 kandi ko atahwemye kuwitangira"
nk'uko Bwana Lucky ashaka kubidutsindagiramo.
Twirinde gusesereza bagenzi bacu tubahimbira ibyo ibikorwa batakoze. Bitabaye ibyo, ntaho twaba dutaniye n'abambari b'iriya ngoma mpotozi iduhejeje ishyanga.
From: Lucky <jbilly007@yahoo.fr>
To: DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Sent: Tuesday, February 25, 2014 5:18 AM
Subject: [fondationbanyarwanda] Tr : *DHR* Gasana ni Rusisibiranya !!!!!!!!!!!!!!!!!!

 
Bwana Gasana, muri iyi nyandiko iri hasi uravuga uti:"
4. KUVA NAVUKA NABAHO NAGIYE MU MASHYAKA ABIRI KU BUSAKE BWANJYE: ISHYAKA RYA MDR N'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI.Leta ya FPR Inkotanyi yashe she MDR  muri 2003 ndi impunzi muri America narasezeye muri iyo leta ku bushake bwanjye bityo akaba nta ruhare habe na ruke nagize muri iryo seswa rya MDR nkuko uwiyita Munyana abibeshya abasomyi. Sinigeze mu buzima bwanjye mba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi; hari benshi hanze aha bahoze muri FPR uzababaze bazakubwira ko batanzi muri iryo shyaka cyangwa umuryango."
None se se iyi barwa wandikiye Perezida Kagame ukiri Ambasaderi uremeza ko atari iyawe? Ko wivugira ko winjiye umuryango w'Inkotanyi muri 1992 kandi ko utahwemye kuwitangira?

http://www.veritasinfo.fr/article-nyuma-y-iyi-baruwa-gasana-anastase-yandikiye-kagame-paul-ni-irihe-banga-ritumye-gasana-anastase-a-77032399.html
"Kuva natangira gufatanya urugamba rwa politiki na FPR muri 1992, nihatiye iteka gushyira imbere ubufatanye, ubwuzuzanye n'ubwubahane hagati yanjye na bagenzi banjye, baba aba FPR cyangwa se n'abandi. Nta double standards nigeze ngira. ....",
Dr Gasana Anastase
Ambassador Permanent
Representative of Rwanda to the
United Nations
(Sé)



Le Mardi 25 février 2014 2h22, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> a écrit :
 
Banyarubuga,
Gusebanya nk'uku k'uwiyita Sandra Munyana ni umuco mubi mu bantu no muri politiki. Nabizi ko abanyarwanda mu muco wacu turi excessively djugemental, ko tuzi guca imanza mu kubeshya no kubeshyera abandi, kubaharabika. Ndetse bikagera n'aho abantu babikoresha nka intimidations nkuku nguku ariko jye sindi mubo bene izo za intimidations zishobora kugira icyo zikoraho.
1.Sinigeze ntona muri MRNDD nkuko uwita Sandra Munyana abibeshya abasomyi kuko nayivuyemo rugikubita amashyaka menshi amaze kuvuka kuko bwari uburenganzira bwanjye bwo guhitamo ishyaka nshaka kujyamo ku bushake bwanjye ntawe ubintegetse. Ndibuka ko icyo gihe muri 1991 ari jye wari Secretaire General wa Minisiteri jyenyine utari muri Club des Secretaires Generaux bari bashyikiye MRNDD, club yayoborwaga na Leon Mugesera wari Seccretaire General wa Minisiteri y'Abali n'Abategarugoli. Igihe iyo club yagiriyeho amashyaka menshi akivuka kirazwi n'abari bayirimo barazwi. Sinari mbarimo, nabyo birazwi.
2.Nagiye muri MDR muri 1991 interahamwe zitaravuka kuko zavutse muri Janvier-Fevrier 1992. Nabaye umwe mu bagize Bureau Politique ya MDR mba na membre wa komisiyo Etudes et Programmes(party political strategist). Ni muri urwo rwego nakoze une etude ou petite recherche ku nterahamwe nashyize ahagaragara taliki ya 14/05/1992 nise "Interahamwe za Muvoma ou les irreductibles du MRND: Essai de deracinement du mal".
3.MDR icikamo ibice bibiri, igice cya "hutu power" n'igice cya "hutu modere" si jye byaturutseho kuko ntari mu buyobozi bukuru bw'iryo shyaka. Nahisemo "hutu modere" kuko numvaga ari yo philosophie politique nemera. Ngurinzira uvuga nasimbuye ko uvuga ko yari yaranze gusinya ko inkotanyi ziza mu mugi wa Kigali mwamiciye iki mu minsi ya mbere y'ukwezi kwa kane 1994. Ese amasezerano y'igihugu nkariya ya Arusha kugirango yemerwe ko asinywa na perezida wa repubulika, we umushyira he muri ibyo birego byawe.
Kuki ubeshya ko Minisitiri w'ububanyi n'amahanga ari we wenyine ukora negiciationS kandi yarabaga ari kumwe n'abahagarriye amashyAka yose(MRND, MDR, PSD, PL, PDC, PDI).
4. KUVA NAVUKA NABAHO NAGIYE MU MASHYAKA ABIRI KU BUSAKE BWANJYE: ISHYAKA RYA MDR N'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI.Leta ya FPR Inkotanyi yashe she MDR  muri 2003 ndi impunzi muri America narasezeye muri iyo leta ku bushake bwanjye bityo akaba nta ruhare habe na ruke nagize muri iryo seswa rya MDR nkuko uwiyita Munyana abibeshya abasomyi. Sinigeze mu buzima bwanjye mba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi; hari benshi hanze aha bahoze muri FPR uzababaze bazakubwira ko batanzi muri iryo shyaka cyangwa umuryango.
Anastase Gasana.










__._,_.___






No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.