Pages

Wednesday, 5 February 2014

AHO GEN MUPENZI JEAN DE LA PAIX NTIYABA YARI MU BUTUMWA BWO KUGIRIRA NABI IMPUNZI ZO MURI ZAMBIYA?

 

AHO GEN MUPENZI JEAN DE LA PAIX NTIYABA YARI MU BUTUMWA BWO KUGIRIRA NABI IMPUNZI ZO MURI ZAMBIYA?

5 février 2014
Hashize igihe kitari kirekire, hadutse umutwe w'ingabo wari wiswe COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA (CFCR)utaramaze kabiri, kubera ko uwari wawushinze, ariwe Gen Mupenzi Jean de la Paix, yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano z'igihugu cya Zambiya, ashinjwa gukora ibikorwa by'ubutasi muri icyo gihugu. Igitangaje nuko n'amashyaka yavugaga ko bakorana ubu yaruciye akarumira. Ese aya mashyaka yaba yarafunguje Gen wabo?
Gen Mupenzi Jean de la Paix
Gen Mupenzi Jean de la Paix
Iki kibazo nicyo abanyarwanda benshi bamaze iminsi bibaza, bakandikira Ikaze Iwacu ngo ibatohoreze aho ibya Gen Mupenzi bigeze. Ikaze Iwacu yagerageje gushaka amakuru afatika ku by'uyu musirikari w'icyaduka, maze dusanga ko kuva yagera i Kampala mu Buganda, Mupenzi ngo yagiye agaragara cyane mu tubari tw'abahoze ari abarwanyi ba M23. Umumaneko wa DMI ya Uganda wavuganye n'Ikaze Iwacu, yavuze ko imikorere ya Mupenzi babonaga idasobanutse, kubera ko yatorotse kurwanira M23, ariko muri Kampala abahoze muri uwo mutwe nibo bari inshuti ze.
Uyu mu DMI kandi yatubwiye ko nabo bari bafite umugambi wo kumufata, maze abaca mu rihumye bayoberwa aho yarigitiye. Amakuru agera ku ikaze Iwacu aturutse i Lusaka, avuga ko ngo Mupenzi yafashwe yari hafi kumara amezi abiri ahageze. Mupenzi ngo yaba yarageze muri Zambiya ari kumwe n'umugore, (ntituzi niba ari uwe), akaba yaraje ahasanga musanzire we! Akihagera ngo hari abanyarwanda babwiwe ko hari umukuru wa FDLR waje, bagira amatsiko yo kujya kumureba, bagezeyo yanze gukorana inama nabo, ahubwo yahise yigendera, yari mu modoka ifite numero za plaques zo muli Tanzaniya!
Hashize igihe gito, Mupenzi yaragarutse, abwira abo yahuye nabo ko FDLR itabaho, ko ahubwo we afite umutwe w'ingabo ukorera muri Tanzaniya. Ibyo byatumye bamwe bamukeka amababa, batangira kumugendera kure, kubera bumvaga bidasanzwe ukuntu yavuga ko afite ingabo muri Tanzaniya, ariko akaza kuba muri Zambiya. Amakuru makeya Ikaze Iwacu yabonye avuye muri bamwe bakora mu nzego z'umutekano za Zambiya, avuga ko Mupenzi yafashwe avuye ku mupaka wa Zambia na Malawi avuye kwakira abantu babiri bari bavuye muri Mozambike!
Ibi n'ibintu umuntu yavuga ko biteye ubwoba, cyane cyane ko bimaze kumenyekana ko Mozambike ari indiri y'abicanyi ba FPR, kandi na bamwe bari bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera Patrick Karegeya, bakimara kurekurwa na Mozambike, bahise bajya muri Malawi. Abakurikira rero ibibera hariya muri biriya bihugu, bemeza ko Mupenzi yaba ari abo bagabo yari agiye guhura nabo. Ikindi kidasanzwe nuko Mupenzi yafashwe hari hashize iminsi mike uwitwa Kazungu Nyirinkwaya wa PPR-imena, ishyaka rikorera FPR mu Bubiligi, akubutse mu ruzinduko muri Mozambike. 
Ibyo Gen Emmanuel Habyalimana aherutse gutangariza kuri Radio Itahuka ko Mupenzi yafashwe ari mu bikorwa byo gushaka abazamufasha, sibyo, ahubwo abahuye nawe bagiraga ngo bashire amatsiko, bitewe nibyo yagendaga avuga ko FDLR itabaho. 
Hagati aho « intore » Rodrigue Maniriho uzwiho kuba ari we ntore nkuru ya FPR muri Lusaka, yamaze kurekurwa ndetse na Aminadab Rwaka utaramara igihe afashe passport ya Kigali, yararekuwe! Ubu Mupenzi niwe ukiri muri gereza. Uyu Rodrique Maniriho niwe wigeze ukunze kwigamba ngo niba hali umutunze agatoki, Lusaka yose Kagame azayigira imirambo.
Tubibutse ko se wa Rodrique Manirihio, ariwe Nyagasaza, yaba yarakatiwe na « Gacaca  » ya Ngoma imyaka 35. Amakuru aturuka i Butare avuga ko umunsi Rodrigue Maniriho yatashye mu Rwanda, abiyita « abacikacumu » bazuye umugara bagira ngo ni Nyagasaza watashye, gusa amerwe yasubiye mu isaho basanze ari umuhungu we!
Iyo umuntu yitegereje neza usanga ko leta y'u Rwanda, irangwa cyane n'ingeso y'inzika, idasinzira igihe cyose, impunzi z'abahutu muri Zambiya, zifite amahoro. FPR ntako itagize ngo icyure izo mpunzi byabaye iby'ubusa, hoherejwe abaministre, biranga, hoherejwe intumwa za PPR-Imena zari ziyobowe na Bonaventure Habimana ngo ahashinge za maneko zo kubuza impunzi amahwemo, ariko imana yagiye iburizamo iyo migambi mibisha ya FPR.
Ibi by'umutwe w'ingabo za Mupenzi, udasobanutse nabyo, n'ikindi gikorwa cyo guteranya impunzi z'abahutu na leta ya Zambiya izicumbikiye. Kubera ko amategeko agenga impunzi, avuga ko impunzi zitemerewe gukora ibikorwa bya politiki bihungabanya umudendezo igihugu bahunze. Ni ukuvuga ko iyo Mupenzi adafungwa agashinga ibirindiro muri Zambiya, yari kujya atangaza ko ari ho akorera, bityo bikitirirwa impunzi z'abahutu, maze bikaba ngombwa ko Zambiya ifata icyemezo cyo kubirukana. Nkuko u Rwanda muri iyi minsi rwibasiye Tanzaniya, ubwo Mupenzi yari kuba aciriye FPR ikindi cyanzu cyo kwibasira Zambiya bayishinja gufasha abashaka gutera U Rwanda.
Amakuru avuga iby'amashyaka n'imitwe y'ingabo idasanzwe ubu ni menshi cyane, kubera ko FPR yasohoye amakarita yayo yose mu kabati ngo yivugane abashaka kuyivana ku butegetsi. Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Inyenyerinews nayo ivuga uburyo FPR ikoresha ishyaka ryitwa RPRK mu kwica no gushimuta abanyarwanda. Ivuga kandi ku ngabo za RUD-urunana ngo zoherezwamo abamaneko, bagenda biyita ko baje kwiga igisirikari ngo bazarwanye leta ya Kagame. twabibutsa ko RUD-Urunana isanzwe ifite ubufatanye n'abahoze muri FPR biyita RPR-Inkeragutabara, bayoborwaga n'uwitwa Rukeba ubu wisubiirye mu Rwanda. Ni ukuba maso birakomeye!
Iyi migambi mibisha ya FPR na Paul Kagame yo guhungabanya Afrika, cyane cyane ibihugu byiganjemo aba « BANTU », abantu twese twagombye kuyamaganira kure itararimbura imbaga. Abanyapoltiki bareba hafi cyane, ntibamenye ko intambara ya FPR ari ugushinga igihugu cy'abatutsi muri Afrika, nkuko Israel yashinzwe mu gace k'abarabu, bakanguke; ikibazo ni icy'akarere kose si ka Rwanda gusa. Abanyarwanda bakwiye gutera ingabo mu bitugu ibihugu bya SADC byamaze kuvumbura uyu mugambi wa Empire Hima-Tutsi. Gushinga ingabo nibyo, ariko bibe mu mucyo, kubera ko abatutsi bo bafite ibihumbi n'ibihumbagiza by'ingabo, kandi byiteguye kurimbura abahutu. Tuve mu matiku, turengere natwe inyungu zacu na bene wacu.
 
Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.