Pages

Wednesday, 5 February 2014

Akanyamakuru ka Fdu-Inkingi Mutarama 2014 [1 pièce jointe]



 
[Pièces jointes 

MU KARERE ISHYAMBA SI RYERU : HARATUTUMBA INTAMBARA
 
Mu mwaka ushize, ikibazo cy'intambara yayogozaga akarere k'iburasirazuba bwa Kongo, aho inyeshyamba ziyise M23 zari zarigize akari aha kajya he, ni cyo cyari kw'isonga ry'ibibazo bihangayikishije ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigali n'umuryango mpuzamahanga. Byabaye ngombwa ko Leta y'u Rwanda ishyirwa ku nkeke n'ibihugu by'ibihangange kw'isi , cyane cyane USA na UK, kugirango intambara ihoshe.
 
Kuva kuri 25 Ugushyingo kugeza ku ya 5 Ukuboza 2103, ingabo za Loni na Brigade igizwe n'ingabo za Tanzaniya na Africa y'Epfo ndetse na Malawi zarashe urufaya inyeshyamba za M23 ; zibonye umuriro uzibanye mwinshi zikwirwa imishwaro, zimwe zihasiga agatwe, izisigaye zimanika amaboko, izindi zihungira mu Rwanda no muri Uganda.
 
Muri iyi minsi, iyo uteze amatwi ibivugwa, ukitegereza ibirimo kubera hirya no hino mu karere ugafata umwanya wo kubisesengura usanga nta kabuza intambara igiye kwongera kurota :
 
1-  Amakuru menshi aturuka mu karere aremeza ko, n'ubwo M23 yatsinzwe ku mugaragaro ndetse hagasinywa n'amasezerano arangiza intambara, M23 irimo kwisuganya ibifashijwemo n'ibihugu n'ubundi byari bisanzwe biyishyigikiye (Uganda n'u Rwanda). MONUSCO na yo irabihamya ; ndetse n'umuryango w'Abibumbye umaze gusohora raporo yongeye kugaragariza amahanga uruhare rwa Leta y'URwanda n'inkunga iyo Leta ikomeje gutera umutwe wa M23 muri gahunda yo kwubura imirwano.
 
2-  M23 imaze gutsindwa, Amasezerano ya Addis-Abéba (04/02/2013) umulyango mpuzamahanga wari wahereyeho ufata ingamba zo kurangiza ikibazo cya M23 ntiyubahirijwe uko byari byemejwe. Ayo masezerano ateganya ko nyuma ya M23 hagombaga gukurikiraho indi mitwe y'inyeshyamba ibarizwa ku butaka bwa RDC, na FDLR irimo. Iyi ngingo y'amasezerano iracyateza ikibazo. Ku ruhande rumwe, imitwe y'abanyecongo yihutiye kwishyira mu maboko ya MONUSCO inayishyikiriza intwaro maze n'abibishaka basaba kwinjizwa mu ngabo za Congo.
 
Kuri FDLR si ko byagenze : mu minsi ya mbere Leta ya Congo na Loni  bashimangiraga ko amasezerano ya Addis-Abéba agomba kwubahirizwa byanze bikunze. Nyuma imvugo yabaye nkihinduka, MONUSCO ivuga ko hagomba igihe cyo gutegura ubulyo bwo kurwanya FDLR kuko ubwakoreshejwe kuri M23 butagira icyo butanga : ngo n'ubwo zari inyeshyamba, M23 yari umutwe w'ingabo ukora kandi ufite imiterere nk'iy'ingabo zisanzwe ; FDLR yo ikaba ari inyeshyamba zivanze n'imiryango yazo, impunzi n'abandi baturage b'uturere ibarizwamo. Ibi Leta y'U Rwanda ntibikozwa ahubwo ibifata nk'akagambane,
 
3-     Ikibazo cya FDLR cyafashe indi ntera.
 
3.1. Mu myaka 20 ishize, Leta y'u Rwanda yihatiye kwemeza isi yose ko inyeshyamba z'Abanyarwanda zibarizwa muri Kongo ndetse n'impunzi ziri muri icyo gihugu ku bulyo bwa rusange ari interahamwe n'ingabo za Leta ya cyera n'abandi bicanyi bagize uruhare muri jenoside.
 
Ubwo intambara ya M23 yari imaze kwambika ubusa Leta y'u Rwanda, Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, yabaye nk'uca inka amabere ubwo yavugiraga ku mugaragaro ko nta mahoro arambye ashobora kuboneka mu karere igihe cyose Leta y'u Rwanda itazagirana imishyikirano na FDLR. Icyo cyifuzo cyahungabanyije bikomeye Leta y'u Rwanda.  Ndetse ntawabura no kuvuga ko cyahinduye byinshi muri politiki yo mu karere.
 
Ibitutsi byavunderejwe kuri Perezida Kikwete n'abayobozi b'inzego nkuru za Leta y'i Kigali, kugeza n'ubwo Perezida Kagame akoresha imvugo y'iterabwoba avuga ko « azamwasa », byerekana ubulyo Kigali yashegeshwe n'iryo hinduka ritunguranye mu myumvire y'ibibazo byo mu karere, kandi ko izakora ibishoboka byose igakumira icyo ari cyo cyose gishobora kwerekeza kuri iyo myumvire kuko bitabaye ibyo akayo kaba kashobotse.
 
3.2. Mu matangazo yayo FDLR imaze iminsi ishimangira ko ikibazo cy' u Rwanda kizarangizwa n'imishyikirano ; bityo kugirango ihe amahirwe iyo mishyikirano FDLR ivuga ko yafashe icyemezo cyo gushyira intwaro hasi ikayoboka inzira ya politiki nk'andi mashyaka atavuga rumwe na FPR, yizera ko FPR izemera imishyikirano. Kugeza ubu MONUSCO ariko ntiratangaza niba hari umuhango wabaye wo kwakira intwaro za FDLR.
 
3.3. Ashingiye ku cyerekezo gishya muri politiki y'akarere cyatanzwe na Perezida Kikwete no ku cyemezo cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi, amwe mu mashyaka akorera mu gihugu n'andi akorera hanze yahise yiyemeza gukorana na FDLR ku mugaragaro. Ibintu bitashobokaga mu mezi ashize.
 
4-  Gushyira hamwe kwa FDLR n'amashyaka atavuga rumwe na FPR si inkuru nziza ku butegetsi bw'i Kigali n'ababushyigikiye. FPR ntabwo yifuza ubwo bufatanye kuko bwagabanya ipiganwa hagati y'abashaka ko ibintu bihinduka bagahuriza hamwe imbaraga zabo bigatuma ubutegetsi bwayo bujegajega ndetse bukanahirima.

Koko rero, biramutse bishobotse amashyaka agashyira hamwe, icyakurikiraho, nk'uko n'ayo mashyaka abyivugira, ni ugusaba imishyikirano na FPR. Ndemeza ntashidikanya ko FPR izanga kuvugana n'iryo huriro rishya ry'amashyaka na FDLR, yitwaje ko ari igikunde cy'abicanyi, nk'uko na mbere  muri 2002 byagenze igihe cya ADRN-Igihango ndetse na CPODR.

5- Leta ya Kagame niyanga imishyikirano, hazakurikiraho iki? Nta kindi ni intambara. Atari ibyo nta mpamvu amashyaka yaba yaragiye gushaka ingufu za gisilikari muri FDLR. Ayo mashyaka kandi na yo arabyivugira. Kuri FPR yo ni ibisanzwe : impamvu zatumye irasa indege muri 94, ikubura imirwano, ni nazo zizatuma yongera guteza intambara ivuga ko ari ukwirengera. Ni byo kandi koko iramutse yemeye imishyikirano, amashyaka akandikwa, agakorera ku mugaragaro ndetse akinjizwa mu nzego z'ubutegetsi, igisirikare cya  RDF kikavanga na FOCA n'abandi maze kikanavugururwa, amatora yakurikiraho FPR yayatsindwa. Ntabwo rero Leta ya Kagame ishobora kubyemera itarananirwa gukoresha ingufu. Ni yo kamere kayo. Izabanza rero iteze intambara kubera ko yanayiteguye.
 
6- Mu rwego rwo kugirango igihe iyo ntambara izaba ibaye Abanyarwanda n'isi bazashobore kumva ko yari ngombwa, Leta ya Kigali yatangiye ibikorwa byo gutegura imitima  (propagande)  mu bitangazamakuru, mu madisikuru y'abayobozi, mu biganiro mbwirwaruhame. Ingingo zigaruka kenshi ni izo navuze hejuru mu gika cya 2,3 na 4 :
 
§  Kudakurikirana FDLR kandi biteganywa n'amasezerano ya Addis-Abéba bibangamiye umutekano w'u Rwanda.
§ Ibihugu bimwe na bimwe nka Tanzaniya bigambanira u Rwanda bitera inkunga abayobozi ba FDLR bibacumbikira, bibaha impapuro z'inzira bikanabavugira.
§   Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko FDLR na RNC ari bo bari inyuma y'ibikorwa by'iterabwoba nko gutega no gutera ibisasu hirya no hino mu gihugu. Iki ni cyo imanza  ziswe iz'iterabwoba (procès dit de « terreur ») zigamije.
§       Ihuriro rya FDLR n'amashyaka atavuga rumwe na Leta ni ikimenyetso cy'umugambi w'abicanyi bihishe muri ayo mashyaka wo kwongera gutsemba imbaga bafatanije n'Abatutsi na bo b'abicanyi n'ibisambo. Ibi bikaba bikorwa kandi mu gihe harimo kwibukwa jenoside ku nshuro ya 20. Ni n'amahirwe kuri Leta ya Kigali kuko noneho na Loni yahinduye inyito ya jenoside : inyito yavuye kuri « jenoside nyarwanda » iba « jenoside yakorewe abatutsi ».

7-     Mu bindi bihugu byo mu karere na ho birashya bishyira intambara :

§ Abayobozi ba M23 na bamwe mu barwanyi b'uwo mutwe bahungiye i Bugande no mu Rwanda barakidegembya ; nta n'umwe wigeze akurikiranwa n'ubucamanza bwo muri ibyo bihugu cyangwa ubucamanza mpuzamahanga ku marorerwa bakoze. Niba bidakorwa ni uko hari indi mishinga ibateganyirijwe.
§       Ingabo za Uganda zasubiye muri Kongo ku mugaragaro zivuga ko zigiye guhiga inyeshyamba za LRA.
§  Muri Kongo, n'ubwo imitwe myinshi y'inyeshyamba yarambitse intwaro hasi, biravugwa ko hari ishobora kuvuka kubera ko ubutegetsi bwa Kabila bukomeje guseta ibirenge mw'ivugurura ry'ubutegetsi n'imiyoborere myiza ; ibi bikaba biha icyuho abakomeje kwemeza ko Kabila afite abandi akorera atari Kongo.

8-     Ikibazo gisigaye ni ukumenya igihugu intambara izabera mo, uzayishoza n'abazayirwana.

§   Ibyo ari byo byose, intambara ntizabera muri Tanzaniya cyangwa mu Rwanda cyangwa se mu Buganda. Abashyamiranye bose icyo bashaka ni Kongo : baba abayifasha kwitabara, baba abayihungabanya.
 
§       Uzashoza intambara si Tanzaniya. Ntiyatera u Rwanda kuko nta nyungu ibifitemo zo gutera ikindi gihugu atari mu rwego rwo kwitabara. Icyo na yo ishaka ni RDC ntabwo ari u Rwanda. Ni yo mpamvu ifite batayo muri Brigade ya Loni irinze umutekano mu karere k'uburasirazuba bwa Kongo. Tanzaniya ntiyatera u Rwanda gusa ngo kubera ko ifitanye amasinde na Kagame akaba ari na yo mpamvu havugwa ko Tanzaniya ishyigikiye abatavuga rumwe na Leta ya Kigali.
 
Indi mpamvu Tanzaniya itafata iyambere mu gutera u Rwanda ni uko izi ko Kagame ashobora kubona amaboko ya Uganda, Ethiopia cyangwa Eritreya cyangwa zombi. Birumvikana ko icyo gihe na Africa y'Epfo (isanzwe ifite ingabo muri Kongo) n'ibindi bihugu bya SADC byakwinjira mu ntambara ku ruhande rwa Tanzaniya. Byaba bibaye intambara y'akarere kose. Intambara nk'iyi rero iri kure

U Burundi bwo ntabwo bwajya muri iyo ntambara y'akarere kose, kubera ko ingabo zabwo zirimo aba-FAB batakwemera kurwanya Kagame. Kandi i Burundi no muri Tanzaniya hari amatora umwaka utaha.

§   RDC nayo si yo izashoza intambara kuko nta ntambara ishaka na Kigali. Ntiyanayitsinda. Nta n'intambara igishaka ku butaka bwayo.

Nta wundi rero uzashoza urugamba atari Kagame, kuko ari we wenyine ubifitemo inyungu kubera ko ari na we ufite ibibazo. Ibimenyetso byinshi ni we bigaragaza ko arimo gutegura intambara. Gusa na we ntashobora gutera Tanzaniya kuko azi neza ko bitamugwa neza. Icyoroshye ni ukwongera gutera Kongo yitwaje gukumira ibitero bya FDLR n'amashyaka akorana na yo, Leta ya Kigali yemeza ko bari mu mugambi wo gushaka gutera igihugu.
 
Ikibazo ashigaje kubonera igisubizo ni aho azatera aturutse : k'umupaka w'u Rwanda na Kongo yitwaje ko abagombaga kurangiza ikibazo byabananiye cyangwe bitabashishikaje ? Ni ihurizo rikomeye kuko yasakirana na MONUSCO na ya Brigade y'abasilikari ba Tanzaniya na Africa y'Epfo berekanye ko batisukirwa ubwo bashushubikanyaga M23. Azabyirinda rero. Ni yo mpamvu bitatangaza Kagame akoresheje andi mayeli agashinga undi mutwe w'inyeshyamba, nk'uko yabikoze na M23, na CNDP, na RCD mbere yaho. Icyo gihe ariko, kugirango bidafatwa nko gushoza intambara ku ngabo za Loni na Brigade y'ingabo za Tanzaniya na Africa y'Epfo,  uwo mutwe (mu by'ukuri waba ugizwe ahanini n'ingabo za RDF) wavukira mu bice biri inyuma y'ibirindiro bya FDLR rukahambikanira n'ingabo za FDLR baziturutse inyuma bazerekeza kuri MONUSCO.
 
Aha ntawabura kwibaza niba ibyatangajwe ku wa gatatu taliki ya 29 Mutarama 2014, n'uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Bwana Martin Kobler, mu kiganiro n'itangazamakuru i Kinshasa aho yemeje ko kimwe mu bikorwa byihutirwa by'ingabo za MONUSCO muri uyu mwaka wa 2014 ari ukwambura intwaro abarwanyi b'umutwe wa FDLR ndetse bataretse n'uw'inyeshyamba za Uganda ADF/Nalu, atari ubulyo bwo gukumira intambara na Loni na yo isanga iri hafi niba ntagikozwe.
 
Birabe ibyuya !
 
Lyon, ku wa 31 Mutarama 2014
 
Eugène NDAHAYO
Umuyobozi Mukuru w'Inzibacyuho
__._,_.___
Pièce(s) jointe(s) de =?utf-8?B?TkRBSEFZTyBFdWfDv2ZmZmZmZmZmZmZlOG5l?= | Consulter les pièces jointes en ligne.\
1 sur 1 fichier(s)


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.