BANGUI: INGABO ZA RDF ZIMAZE KWIVUGANA UMUNYARWANDA WITWA ORESTE HASINGIZWIMANA.
21 février 2014
Inkuru y'akababaro igeze ku Ikaze Iwacu iturutse i Bangui, umurwa mukuru wa Centre Africa, iravuga ko umunyarwanda witwa Oretse Hasingizwimana, wari umaze igihe yarahungiye muri icyo gihugu yishwe arashwe n'abantu bari kuri moto, mbese nkuko bajyaga bica abantu muri Kigali mu myaka ya za '90.
Kuva ingabo z'u Rwanda zagera mu mugi wa Bangui, aho byitwa ko zagiye kubahiriza amahoro, zahise zitangira ibikorwa by'ubutasi byo guhiga impunzi z'abahutu zahahungiye kuva mu myaka ya '97-98. Twabibutsa ko impunzi hafi ya zose z'abahutu ziri i Bangui ari izarokotse jenoside yakorewe abahutu muri Congo, bakagenda Congo yose n'amaguru, imana ikabafasha ikabageza kure y'umwanzi.
Kubera inzika idashira, FPR yabonye uwundi mwanya wo kwivugana nta nkomyi abo bacikacumu bari i Bangui. Si i Bangui gusa, kubera ko amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse mu batasi ba RDF i Bangui, avuga ko ubu ba maneko bajyanye n'ingabo za RDF i Bangui, bamaze gusesekara muri Cameroun, aho biteguye kugarika ingogo. Banyarwanda rero muri mu bihugu byo mu burengerazuba bw'Afrika muryamire amajanja, mwaratewe, abakibereye mu bitotsi nibasinzire neza, bazibuka ibitereko zasheshe!
Tukimara kumva iyi nkuru y'inshamugongo, twabajije umwe mu nshuti magara ya nyakwigendera m'umusango i Bangui icyo uwo nyakwigendera yaba azize, maze atubwira ko yari umuntu ugira amatwara yo gushyira abantu hamwe kandi akabakangurira kwirengera no guhangana n'ingoma mpotozi ya FPR. Yatwoherereje kandi iyi inkuru ikurikira mu rurimi rw'igifaransa:
« Un ami compatriote rwandais vient d' être froidement abattu à Bangui. Selon les témoins deux personnes à moto l' ont appelé par son nom et quand il est sorti de sa boutique située dans le quartier SICA II (près de l' ex Palladium), ont ouvert le feu sur lui avant de prendre la fuite. Les soldats burundais (stationnés à la Paroisse Saint Sauveur) se sont immédiatement rendus sur les lieux mais Oreste, mon ami, avait déjà rendu l' âme. Est-ce le scénario que l' on craignait (le petit jeu criminel inter-rwandais) qui commence? Y aura-t-il une enquête? Va-t-on assister à d' autres meutres ciblés? RIP Oreste«
Mu kinyarwanda biravuga ngo: « Inshuti yanjye y'umunyarwanda imaze kwicwa i Bangui. Ababibonye, bavuga ko abantu 2 bari kuri moto bamuhamagaye mu izina rye, asohotse mu iduka rye riri ahitwa « quartier SICA II », hafi y'ahahoze Palladium, bahita bamurasa barahunga. Abasirikari b'abarundi bakambitse kuri Paroisse saint Sauveur, bahise batabara, ariko basanze Oreste, inshuti yanjye, yamaze kwitaba imana. Ese aho ntiwaba ari wa mukino w'ubwicanyi uba hagati y'abanyarwanda, twatinyaga utangiye? Ese hazaba itohoza? Ese hazicwa n'abandi banyarwanda? Oreste imana imuhe irihuko ridashira ».
Ngayo nguko, RDF ngo yagiye kubahiriza amahoro, nyamara bagenzwa na twinshi. Uyu Oreste aragiye, ese mwe musigaye i Bangui, urupfu rwa Oreste rubabwiye iki? Abwirwa benshi, akumvwa na beneyo!
Umva icyo Radio Itahuka ibivugaho, uhere ku munota wa '30:
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2014/02/21/radio-itahuka-turakira-ibitekerezo-bitandukanye
Gasigwa Norbert
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.