Pages

Tuesday, 4 February 2014

Ijambo ry'Ibanze No 01214: Ikibazo cy’u Rwanda ntikirarangira.


Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Twagiramungu Faustin amaze iminsi avuze ati  bibaye ngomwba hazabe intambara.

Ntawe ukeneye kongera gusubira mu ntambara, ariko iyo urebye neza imikorere ya  Kagame usanga ashaka intambara mu Rwanda. Ikibazo cy’u Rwanda ntabwo kirarangira. Ahubwo nho kigitangira. Ikibazo kiracyari cyose. Ntaho cyagiye kubera izi impamvu :

1.  Agatsiko kayobowe na Kagame niko kihariye ubutegetsi bwose  hiyongeyeho n’ubukungu n’ibindi bijyana n’imibereho myiza y’batuarage.
2.  Mu Rwanda ubutegetsi burangwa n’igitugu aho  umunyarwanda adafite ijambo akaba ayoborwa nk’inka
3.  Ikibazo cy’amoko ntaho cyagiye nubwo Kagame we yumva  ko kugikemura ari ukutavuga amako , ibi bikaba bigamije guhisha ubusumbane mu moko y’abanyarwanda
4.  Kuva Kagame yafata ubutegetsi dore hashize imyaka 20, nta terambere rigaragara mu Rwanda, abavuga ko hari itermbere ni babanyamahanga n’agatsiko ka Kagame bashaka akazi mu Rwanda kugira ngo bakomeze kubona amafaranga y’imfasahanyo ababeshejeho iwabo ndetse no mu Rwanda
5.  Ubwicanyi bwabaye urwitwazo rwo kugundira ubutegetsi no guha akato abahutu ngo kubera ko aribo bishe abatutsi.
Nyamara abanyarwanda b’amoko yose ntawe ingaruka z’ubwicanyi mu Rwanda zitagezeho. Abenshi inzo ngaruka Leta ya Kagame ntizemera ikomeza gushyira imbere gusa ingaruka zabaye ku bwoko bumwe aribwo bw’batututsi.
6.  Ubuhake, uburetwa n’ubusumbane  bwaranze ingoma ya cyami buracyakomeza ariko hakoreshejwe amayeri menshi : Ayo ni ‘Ndi Umunyarwanda’, abatutsi babe mu mijyi, abahutu babe mu cyaro bahinga, abatutsi bafashwe kandi bige mu mashuri yabo mu Rwanda no hanze, inzego z’ubuyobozi zose zifatwe n’abatutsi n’aho abahutu babe abakozi babo.
7.  Kagame akigera muri Kigali abahutu bose yarabirukanye, amazu arayafata ayakwizakwiza FPR n’abagande n’abandi batutsi bari batahutse, uwari ufite akazu cyangwa umurima muri Kigali bamuhaye udufaranga duke kugira ngo uwo murima cyangwa inzu ayivemo noneheo abafite amafaranga bubake amazu mashya yo kubamo, hoteli naho gucuruliza. Iyo gahunda yo iracyakomeza.
8.   Abakozi ba Leta barirukanywe muri za Ministeres n’ibigo bya Leta kugira ngo abatutsi n’abagande babone imyanya, ninabwo gahunda yo guhanagura igifaransa mu Rwanda yatangiye kuko abo bose basimbuye abahutu batashoboraga gukoresha igifaransa muri services za Leta. Ibyo birangiye hakurikiyeho uburezi aho abarimu bose birukanywe.

Umusozo

Ibyo bibazo tumaze kuvuga haruguru sibyo byonyine igihugu gifite. Ibindi tuzabivuga ubutaha. Igihe kibaye kirekire ibyo bibazo bihari bityo bikaba byarabaye nk’umuco mu banyarwanda.  Barabyemeye kandi babona ko aribwo buryo bwonyine bafite baba mu Rwanda.  Uwatekereza ko intambara ariyo yonyine yabikemura ntiyaba yibeshye kuko kurandura système  bisaba no kurandura abayishyizeho ndetse n’izengo zishyira mu bikorwa iyo système.

Groupe Ikangurambaga.

NB. Tuzajya tubagezaho Ijambo ry’ibanze rimwe mu  cyumweru.



No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.