Pages

Monday, 3 February 2014

Rwarakabije ngo ntimukabeshyere RDF! Ahaaa!!!!!!!!!!

Hanyuma se uwo Rwarakabije yakomeje n'impunzi aziherekeje mu mashyamba  hose aho zahungiraga kugera he ku buryo zose yabonye ko ntawazirashe ?  Reka azabisobnure igihe ICC izatangira kurangiza icyo kibazo. Urumva nawe ko ubuhamya bwe ntawabwemera. Hari n'aba congolais ubwabo bafite ubwo buhamya. N'abo avuga ko bishwe n'amacinya na cholera ni ukubera FPR.



From: Rwema Yvan <rwemay@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 3 February 2014, 15:36
Subject: Re: *DHR* Mu gihe.com: Rwarakabije ngo ntimukabeshyere RDF! Ahaaa!!!!!!!!!!

 
Mu musabire ku mana gusa nawe aziko abeshya


Le Lundi 3 février 2014 16h04, Jean Baptiste SIBORUREMA <dsibojeba@yahoo.com> a écrit :
 
Yavuga iki kizima se Rwara?
Iyo Général yicyuye ayamanitse, agata ingabo agataha bunyago ni iki mwumva yavuga koko?
None se rwara we, le 13/05/1997 i Mbandaka hali iki cyatumaga impunzi bazihonyora,
None se Rwara we,le 26/01/1998 muli fleuve Congo au large ya Lukolela ko ari hagati ya za Congo zombi ni iki cyatumanye inkotanyi zitera ubwato Lamba bwuzuye impunzi zajyaga Brazzaville zikomotse Ndoundou, na Lilanga?
Abana b'indembe, abagabo bari imyite, abagore amabere yaratenengeye mu gituza koko nibo bateraga umutekano mucye mu Rwanda?
Ingero kandi ni nyinshi. cyane
kubeshya no guca inshuro byararikoze pe.


On Monday, February 3, 2014 2:21 PM, Jean eudes Kazamarande <jkazamarande@yahoo.com> wrote:
 

Maj Gen Rwarakabije ntiyumva kimwe n'abavuga ko Ingabo z'u Rwanda zishe impunzi muri Congo


Yanditswe kuya 3-02-2014 - Saa 14:34' na Deus Ntakirutimana


Jenerali Majoro Paul Rwarakabije, wahoze ari mu ngabo zahoze ari iz'u Rwanda (EX-FAR) wanayoboye ibitero by'abacengezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari mu ngabo z'u Rwanda (RDF) arahakana raporo zitandukanye zivuga ko ingabo zahoze ari iza APR zaba zarishe impunzi z'abaturage zihereye ruhande muri Congo. Abihakana nk'umuntu wabibonaga ahibereye.
Muri raporo zitandukanye ku Rwanda, harimo n'iyakozwe na Loni, yiswe UN Mapping Report, hari ahavuzwe ko ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zishe abaturage zibasanze mu nkambi zo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Maj Gen Paul Rwarakabije, wari ahavugwa ko habereye ibi bitero, ndetse akaba yari n'umwe mu bahanganye n'izi nkotanyi, ntahakana ko inkotanyi zitageze muri Congo zigiye gucyura impunzi, ariko ngo ntizari zigiye kwica abaturage nk'uko bivugwa, ahubwo zari zigiye gushakira igihugu n'Abanyarwanda umutekano, kandi ngo zabigezeho zisenya inkambi zaturukagamo abateraga u Rwanda.
Mu buhamya yatanze tariki ya 1 Gashyantare 2014, ku munsi w'Intwari z'igihugu, bugatambutswa kuri Radiyo Huguka, ivugira mu karere ka Muhanga, Rwarakabije yavuze ko ayo makuru ari ukubeshya rwose.
Yasabye ko abantu bakwiye gusobanukirwa ko mu nkambi abasirikare ba EX-FAR babanaga n'impunzi, ingabo za RDF zikahajya zigiye guhagarika umutekano muke waterwaga n'abasirikare b'inyeshyamba zaje kub FDRL kuri ubu. Muri icyo gihe ngo abaturage benshi bakuwe mu nkambi barataha.
Ku bavuga ko hari abasivile bapfuye, Rwarakabije yavuze ko nta masasu izi ngabo zigeze zirasa agamije kurasa abasivile, ko ahubwo n'abishwe nayo ari uko amasasu adatoranya.
Yakomeje kandi avuga ko hari umubare munini w'abasivile bishwe n'indwara ya Macinya (Cholera).
Yagize ati : "Nta gahunda ingabo z'u Rwanda zafashe ngo zigiye kwica impunzi zituruke ruhande. Kuko iyo zibishaka zari kubikora. Ntawabibabujije, ariko bagiye kure aho badashobora kurasa izo mpunzi, njye ndabikubwira nk'umuntu wari aho ngaho."
Yakomeje agira ati : "Inkambi zisenyuka nari mpari, nk'inkambi nabagamo ya Katare ya Mugunga nayibonaga ndi hafi ahongaho,… abantu baragiye, ingabo twarwanaga zanyuzemo."
Akomeza avuga ko iyo haba harabaye kwica abaturage, batari gukurwa mu nkambi ngo batahe.
Ku batanga amakuru muri raporo zabo, Rwarakabije yavuze ko baba bafite izindi nyungu bakurikiye, ibi bikaba bigomba gusobanuka neza kuko ngo yari yibereye ahavugwa ko habereye iki gikorwa.
Akomeza avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira aho u Rwanda rugeze mu iterambere.
Rwarakabije wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe ku butegetsi bwa perezida Juvenal Habyarimana yahunze afite ipeti rya Liyetona Koloneli yahawe mu 1993.
Uyu mugabo se w'abana 3, yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu karere ka Nyabihu, tariki ya 15 Mata 1953.
Mu 1994, yahungiye mu cyahoze ari Zaire ubu cyahindutse Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yabaye mu nkambi ya Katare muri Rutchuru, nyamara ngo kubera ibikobwa bya gisirikare byakomeje kwisuganya yabijyagamo mu nkambi ya Mugunga yari hafi y'umujyi wa Goma kuko ariho habaga ibiro bikuru by'ingabo za Ex-FAR kuva mu 1994 kugera mu 1996 ubwo yazaga gusenywa n'ingabo za RDF.
Mu myaka ya za 1997 kugeza mu 1998, Rwarakabije yari ayoboye ibitero by'abacengezi byibasiye intara y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba bw'u Rwanda.
Yavuze ko ibi atabivugishijwe n'umwanya afite mu butegetsi bw'igihugu kuri ubu ngubu.
deus@igihe.com




No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.