IHURIRO NYARWANDA IJAMBO RISOZA UMWAKA Dr. Theogene Rudasingwa Umuhuzabikorwa BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI BAYOBOKE B'IHURIRO NSHUTI BAVANDIMWE MWESE AHO MURI HOSE UMWAKA MUSHYA MUHIRE W' 2013 HAPPY NEW YEAR BONNE ANNEE! UMWAKA W' 2012 URARANGIYE UW' 2013 URATANGIYE MW'IZINA RY'IHUHURIRO NYARWANDA TUBIFURIJE IBYIZA, AMAHORO, UBUMWE NYAKURI, UMUDENDEZO N'UBURUMBUKE MU BUZIMA BWANYU BWITE NO MU MIRYANGO YANYU. TUBANZE DUSHIMIRE IMANA Y'I RWANDA IHORA ITAMBAGIRA AHO UMUNYARWANDA WESE ARAYE, MU RWANDA NO HANZE YARWO. ABAGIFITE UBUZIMA TUBUYISHIMIRE. ABATAKAJE ABABO NABO TUYISHIMIRE IMYAKA BABANYE NATWE. BAVANDIMWE, BAYOBOKE B'IHURIRO, NAMWE NSHUTI MUDAHWEMA GUSHYIGIKIRA IBIKORWA BY'IHURIRO: TURABASHIMIRA BYIMAZEYO KUBA MWARASHOBOYE GUSHIRIKA UBWOBA MUGASHYIRA HAMWE NK'IMBAGA Y'INYABUTATU MU KUBAKA IRI HURIRO RIRI KW'ISONGA YO KUVANAHO UBUTEGETSI BW'IGITUGU, BWICANA, BUSAHURA, BUHEJEJE BENSHI MU BUHUNZI, KANDI BUBIBA UMWIRYANE, URWIKEKWE, N'AMACAKUBIRI MU BANYARWANDA. TUTARONDOGOYE NGO TUBIRONDORE DORE BIMWE IHURIRO RYASHOBOYE KUGERAHO MU MYAKA IBIRI GUSA Y'AMAVUKO: 1. RYAGARAGARIJE ABANYARWANDA UBUBI BW'AGATSIKO GATEGEKESHA IGITUGU, UBUTEGETSI BWICA, KANDI PEREZIDA KAGAME ABEREYE KW'ISONGA. ABANYARWANDA B'INGERI ZOSE BABYAKIRIYE NEZA, BAYOBOKA IHURIRO KU MUGARAGARO, ABANDI MU RWIHISHO. ABO MU RWANDA NTIMUSIBA KUDUTUMAHO KO MUSHYIGIKIYE IHINDURAMATWARA MU RWATUBYAYE 2. IHURIRO RYAGARAGARIJE AMAHANGA UBUBI BW'UBUTEGETSI BW'AGATSIKO, N'IBIBAZO BUTERA ABANYARWANDA N'ABATURANYI MU KARERE. IHURIRO RYATANGIYE RIVUGA KO KAGAME N'AGATSIKO AKORESHA ARI BA GASHOZANTAMBARA. TWATANGIYE TUBWIRA ABANYARWANDA KO ABARI INSHUTI ZE KO TUZABAMUTESHA. NONE INKURU YABAYE IMPAMO. AHO TUVUGIRA UBWO BUTEGETSI BUSA NK'UBUGOTEWE I KIGALI BWABAYE RUVUMWA MU KARERE K'IBIYAGA BIGARI, MURI AFURIKA YOSE, NO MU RUBUGA MPUZAMAHANGA, AHO BAFATIYE U RWANDA IBYEMEZO BIKARISHYE. LONI ITI KAGAME DORE IBIMENYETSO SIMUSIGA. ABONGEREZA BATI TUGUKATIYE INKUNGA. PEREZIDA OBAMA ATI KAGAME REKERA AHO GUTEZA INTAMBARA. ABADAGE, ABABILIGI, ABASUWEDI, ABAHOLANDI, UMURYANGO UHUZA IBIHUGU BY'IBURAYI, N'ABANDI BATI NATWE DUKASE INKUNGA. IBIHUGU BY'AFURIKA MU MURYANGO WA SADC BATI TUROHEREZA INGABO KURINDA UBUSUGIRE N'UMUTEKANO MURI KONGO. 3. IHURIRO RIKOMEJE GUFATANYA N'ABANDI BANYARWANDA MU MIRYANGO ITANDUKANYE, HARIMO N'IYA POLITIKI KU RUGAMBA RWO KUVANAHO UBUTEGETSI BW'IGITUGU. UMUBANO HAGATI YA FDU, AMAHORO, PS IMBERAKURI NA CNR-INTWARI URAKOMEJE. 4. IHURIRO NA FDU-INKINGI BYATANZE IKEREGO MU RUKIKO MPUZAMAHANGA, I LA HAYE, KU BIJYANYE N' IBYAHA BIKOMEYE UBUTEGETSI BW'AGATSIKO BWAKOREYE ABANYARWANDA N'ABANYEKONGO MU RWANDA NO MURI KONGO. 5. IHURIRO RIKOMEJE KUBAKA INZEGO HIRYA NO HINO KW'ISI, UBU RIKABA RYARATANGIYE KUBAKA IZO NZEGO NO MU RWANDA HAGATI. 6. IHURIRO NA FDU-INKINGI BYAFATANIJE GUTANGIRA URUGENDO RWO KWIBUKA ABANYARWANDA BOSE BISHWE NA ZA LETA ZITANDUKANYE. 7. IHURIRO RYATANGIJE IYI RADIO ITAHUKA, IKOMEJE KUBA IJWI RY'ABANYARWANDA BAVUKIJWE UBURENGANZIRA BWABO. 8. ABAYOBOKE B'IHURIRO BAHAGIZE UBWITANGE N'UMURAVA BIHANITSE KUGIRANGO IBI BYOSE BISHOBOKE. IBI RERO NI BIMWE MU BIGARAGAZA KO TURI MU NZIRA YO GUTSINDA KANDI UBUTEGETSI BW'AGATSIKO BURI MU NZIRA YO GUTSINDWA. MWUMVISE KAGAME AGANYA ATI ABAZUNGU BARATWANGA TWUBAKE AGACIRO FUND. MWARAMWUNVISE ATUKANA NK'UKO BISANZWE YITA ABATAVUGA RUMWE NAWE IBIROHWA. MWARAMWUNVISE AVUGA KO AZASUBIRA MU NDAKI. ESE AZAZIJYANAMO NANDE, AHARANIRA IKI, CYANGWA AZATSINDA? GUHARANIRA INDA YE NO GUTEGEKESHA IGITUGU. ESE KO INDAKI TWAZIMUTANZEMO AHO BUKERA ARIWE N'AGATSIKO KE BAZAFATWA MATEKWA? BAVANDIMWE MWESE DUSANGIYE UMUGAMBI WO KUVANAHO UBUTEGETSI BW'AGATSIKO NO KUBAKA U RWANDA RUGENDERA K'UMATEGEKO, RUSHINGIYE KU BUMWE NYAKURI, NO KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA BURI WESE: TWEMERE KO TUZATSINDA. UBU IGIHE CYO GUTSINDA KIKABA KEGEREJE, TUMAZE KUGABANYA HO IMYAKA IBIRI. BIRADUSABA TWESE GUHAGURUKIRA IMIRIMO IGANISHA GUSOZA URUGAMBA TWATANGIYE: • ABANYARWANDA BARABABAYE, BAFITE UBWOBA, BAFASHWE NK'INGWATE TUGOMBWA KUBAMARA UBWOBA BAGAHARANIRA UBURENGANZIRA BWABO. • ABANYARWANDA BARAFUNZE, TUGOMBA KUBAFUNGURA. BA INGABIRE, MUSHAYIDI, NTAGANDA, N'ABANDI. • IMPUNZI ZIGOMBA GUCYURWA KU BUSHAKE KANDI MU MAHORO. • ABANA B'ABANYARWANDA BAFASHE IMPUNDA BARI MU MASHYAMBA YA KONGO, BAFASHE INTWARO KU MPANVU ZIGARAGARIRA BURI WESE. DUFITE INSHINGANO YO GUKEMURA IBIBAZO MU RWANDA NGO BATAHE BAGIRE URAHARE MU KUBAKA U RWANDA. • HARI BENSHI BAGOMBWA KURENGANURWA KUBERA UBATEBERA BUTABAHO CYANGWA BWABOGAMYE. • UBUKENE MU RWANDA BURAVUGIRIZA. • INZEGO Z'UMUTEKANO UBU ZIHARIWE N'AGATSIKO K'ABATUTSI. • UBUTEGETSI BWOSE BW'IKUBIWE NA KAGAME, MADAMU WE N'AGATSIKO: BARASAHURA, BARICA, BARATEZA INTAMBARA Z'URUDACA ZO GUSAHURA ABATURANYI. NTA KURYAMA, NTA GUSINZIRA, URUGAMBA RURASHYUSHYE, UBUTEGETSI BURI KU MUNIGO, NTIDUWHEME KUGEZA IGIHE BUNOGERA: 1. URUGAMBA RUGOMBA KURWANWA MU RWANDA MU MAHORO ARIKO KURI BURI MU SOZI, MU BAKOZI BA LETA, MU NZEGO ZOSE Z'UMUTEKANO, MURI FPR, MU BIKORERA KU GITI CYABO, MU MADINI, MURI SOSIYETE SIVILI, NO HANZE Y'URWANDA MU NKAMBI Z'IMPUNZI…HOSE AHO UMUNYARWANDA AKORA CYANGWA ATUYE. 2. TUZAKOMEZA GUTANDUKANYA UBUTEGETSI BW'AGATSIKO N'AMAHANGA, MAZE BURUSHEHO KUBA RUVUMWA, IBISIGAYE TWEBWE ABANYARWANDA TUZABYIRANGIRIZA UBWACU, TUBIFASHIJWEMO N'INCUTI ZICISHA MU KURI ZIBONA KO BIFITE INYUNGU KUJYA KU RUHANDE RW'ABAHARINIRA KWIBOHOZA. 3. DUKOMEZE GUFATANYA N'ABANDI BANYARWANDA MU MIRYANGO ITANDUKANYE, TWUBAKE FONDASIYO IKOMEYE YA POLITIKE NU MUCO WO GUFATANYA, KWUBAHANA, KWOROHERANA, N' UBUMWE NYAKURI. 4. TWUBAKE INZEGO Z'IHURIRO ZIRANGWA N' IYO MICO, DEMOKARASI, DISIPULINI , GUKORA CYANE KURUSHA KUVUGA, GUKORESHA UBUHANGA, N'UBUYOBOZI NTANGARUGERO. 5. DUTANGE UMUSANZU WACU: IBITEKEREZO, IMPANO ZOSE IMANA YADUHAYE, N' UMUTUNGO WACU. BAVANDIMWE, TUZATSINDA NTA GUSHIDIKANYA. TURABARARITSE MUZE DUFATANYE URUGAMBA TUZATSINDE HAMWE, INTSINZI IZABE IYA BURI MUNYARWANDA. WE GUSIGARA INYUMA, SHIRIKA UBWOBA, UHARANIRE UBURENGANZIRA BWAWE, UZIGAMIRE ABANA BAWE N'ABUZUKURU BAWE. MURAKOZE, IMANA IBARINDE, IBAHE UMIGISHA. UMWAKA W'2013 UZABABERE UW'AMATA N'UBUKI. |
Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Tuesday, 1 January 2013
HURIRO NYARWANDA: IJAMBO RISOZA UMWAKA
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2013
(1063)
-
▼
January
(63)
- Rwanda: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ub...
- Rwanda: Urujijo ku ibura ry’umunyamabanga ushinzwe...
- Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b’u Rwanda
- Fwd: Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rum...
- FDU-Inkingi: Ijambo Bwana Nkiko Nsegimana yavugiwe...
- Ababyeyi bakomeje kugwa ku iseta kubera ubumenyi b...
- PS-Imberakuri-Madame Uwizeye Kansiime: “Badukubita...
- VIDEO: HASHIZE IMYAKA 52 U RWANDA RUBAYE REPUBLIKA.
- FDU-Inkingi: Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demo...
- VIDEO; IMYIGARAGAMBYO YO GUSHYIGIKIRA INGABIRE VIC...
- Kigali : Abubatse banyuranyije n’amategeko bahawe ...
- Rwanda: Nyuma ya Adré Kagwa Rwisereka muri Green P...
- Kigali ngo ishobora kuba igiye kwibasirwa n’imyiga...
- Bwana Faustin Twagiramungu yaganiriye na Radio Ita...
- Urugendo rwo kwifatanya na Madame Ingabire i Burus...
- Perezida Kagame mu mishyikirano ya rwihishwa na pe...
- Leta y’u Rwanda irimo irakoresha uko ishoboye ngo ...
- Olivier Nduhungirehe na we arivuguruje...
- Bruxelles 26 Janvier 2013: Marche de soutien à Mme...
- Hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa haranuka urunturuntu
- [Audio] UBUKUNGU MU RWANDA BWABA BWIFASHE GUTE NYU...
- IKINYOMA CYA LETA Y’I KIGALI N’INTORE ZAYO CYABA K...
- Kongo: Amashirahamwe ategamiye leta atunga urutoke...
- Jeannette Kagame mu bujura akoresheje restaurant y...
- Mu Rwanda guhiga ibyitso birakomeje
- Muri Eritrea abasirikari bigometse ku butegetsi bw...
- Ku bw’amaco y’inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko...
- Rwanda: Indirimbo za Victoire Ingabire
- Nyuma y’uko twanditse inkuru ku itahuka ry’uwitwa ...
- Rwanda in Liberation Process
- Inuma news: amakuru anyuranye k'urwanda
- Rwanda : Gisagara – Kabirikangwe Jean Paul yashimu...
- Rwanda: Perezida Kagame yahamagaje ba maneko bakor...
- Rwanda: Ibijya gucika bica amarenga: Isesengura ku...
- Rwanda: INGOMA YA KAGAME NA FPR-Inkotanyi KU NKOMB...
- Rwanda: Nadine Gakarama arasubiza ikinyamakuru Igi...
- Ikindi gitotsi mu biganiro bya M23
- Igihe cyose Kagame afashe ijambo muri iki gihe asi...
- Noneho Kagame ati umuzigo w’abanyarwanda uzahora w...
- Rwanda: Imiryango y’abihayimana irasaba Leta Zunze...
- Rwanda: Ibyo FPR irimo gukorera abatavuga rumwe n’...
- Sit-in ya buri wa kabiri ibangamiye Ambasade y’u R...
- ABDULLAH AKISHULI KURI RADIO ITAHUKA: FPR NTIYAFAS...
- Rwanda: Umwe mu bashinje umuyobozi wa FDU-Inkingi ...
- Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC ...
- Mzee Rutagambwa Umubyeyi Wa Nyakubahwa Paul Kagame...
- Ishyano ryabuze gihana: Ubwicanyi buzarangizwa no ...
- RWANDA: IKINJIRO RYA KAMI KWIMURIRWA NDEGO.
- FDLR IRAGIRWA INAMA YO GUSABA IMISHYIKIRANO NA LET...
- Icyo perezida Kagame na Bizimungu bapfuye intambar...
- USA: Ambasaderi Kimonyo yaraserewe==Radio Itahuka...
- Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro mu majyarugur...
- Fw: *DHR* INTASHYO Y’UMWAKA MUSHYA 2013
- IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION
- Inuma Newsletter: Amakuru y'uRwanda
- Fw: *DHR* FDU-Inkingi Newsletter - Mutarama 2013
- Fw: *DHR* 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Ind...
- Re: *DHR* 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Ind...
- Rwanda: aba TIG barenga 1000 bamaze gutoroka
- Rwanda: Udushya twaranze ingoma y’igitugu ya Perez...
- 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Indaki)
- FDU-INKINGI IRIFURIZA ABANYARWANDA UMWAKA MUSHYA M...
- HURIRO NYARWANDA: IJAMBO RISOZA UMWAKA
-
▼
January
(63)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.