Amakuru yatangiye kuboneka ku rubuga rwa facebook ubwo inshuti za
Oustazi Omar Leo, umunyamabanga ushinzwe ibijyanye n'itumanaho mu ishyaka riharanira demokarasi n'ibidukikije mu Rwanda, zatangiye kwibaza impamvu atakigaragara kuri urwo rubuga kandi yari asanzwe atanga ibitekerezo binenga ibitagenda atarya umunwa kandi akaba yari azwiho ubuhanga mu gusobanura birimo udukoryo ku buryo ku rubuga rwa facebook hari benshi bakurikiraga ibitekerezo bye umunsi ku munsi.
Icyateye urujijo kurushaho n'uko nyuma y'iminsi myinshi atagaragara ku rubuga rwa facebook abantu batangiye kumwandikira inbox, ku wa gatanu tariki ya 25 Mutarama 2013, habonetse umuntu wakoreshaga izina rya
Oustazi Omar Leo kuri facebook atangira gusobanura ko ariwe atabuze ahubwo yagize utubazo tujyanye na tekiniki. Ubwo butumwa bwagiraga buti:
" NICE WEEKEND GOOD FRIENDS.I'm Live ntawigeze angendaho ntan'itotezwa.Ni akabazo ka Technique gusa narindi ahantu hatari network.Kuruhande rumwe ndabashima umutima wo gutabarana mufite bigaragaza ko ntawazimira ngo muceceke.Kurundi ruhande ndabagaya guhubuka.sibyiza gushinja umuntu icyaha,ubugome …ushingiye kumarangamutima.UBU NDAHARI DUKOMEZE TUGANIRE BURYA NTAMVURA IDAHITA."Ariko benshi mu bamenyereye imyandikire ye bahise batangira gushidikanya bagaragaza ko uwo wiyita Omar Leo ashobora kuba atari we.
Omar Leo n'uwo wambaye imyanda ya kiyisilamu igihe bari mu nama ya Green party muri Hotel Umubano
Ku wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2013, umuyobozi w'ishyaka riharanira demokarasi n'ibidukikije, Bwana
Frank Habinezayacishije inyandiko ku rubuga rwa facebook asaba Omar Leo ko babonana:
" Tumaze igihe dushakisha Oustazi Omar Leo ariko ejo navuganye nawe kuri telephone nkigera i Ikigali, duhana gahunda yoguhura saa kumi nebyiri kuri UTC, ndategereza ndaheba kandi telephone yiwe ntiyongeye gucamo. Nongeye kumutelefona mugitondo saa moya, duhana gahunda nyuma y'umuganda saa saba nigice kuri Club Rafiki i Nyamirambo, mpavuye saa cyenda namubuze kandi telephone itariho. Omar geregeza unshake bitarenze Lundi saa yine zomugitondo. Ushobora no kuza kuri office."Kuri uwo wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2013, Bwana
Frank Habineza yari yatangaje ko nibigera ku wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2013,
Omar Leo ataraboneka azabimenyesha inzego za polisi y'igihugu. Ni nako byagenze kuko ku rubuga rwa facebook, Bwana
Frank Habineza yatangaje ko yabimenyesheje polisi ariko mu nkuru yatangajwe n'ikinyamakuru izuba rirashe umuvugizi wa polisi Supt. Theos Badege yagize ati;
"Ayo makuru y'ibura ry'uwo muntu ntabwo tuyazi; twebwe dutangira gushakisha umuntu iyo umuryango we cyangwa undi wese ubifitiye uburenganzira atwiyambaje. Ikibazo cyose tukimenya ari uko binyuze kuri sitasiyo ya Polisi."Ibi bikaba bikomeje gutera urujijo ku buryo benshi batatinye gutunga agatoki inzego z'umutekano mu Rwanda nk'uko bigaragara mu nyandiko ziri ku rukuta rw'urupapuro rwa
Omar Leo kuri facebook aho hari ugira ati:
" KURI ASSISTANT COMMISSION KALISA Faustin UKURIYE IPEREREZA RYIHARIYE MUGIPOLISI CY'U RWANDA, REKURA OMAL LEO OUSTAZI UFUNGIWE MULI UTWO TWUMBA TURI KURI OFFICES ZAWE. WOWE SUPT MURANGIRA, CIP HODARI AMARASO Y'UYU MUSORE MUZAYABAZWA NIMURAMUKA MUMWISHE."Twabibutsa ko uku guhangayika abantu bafite gufite ishingiro kuko atari ubwa mbere iri shyaka ryibasirwa kuko mu mwaka wa 2010 uwari umuyobozi wungirije w'iri shyaka, André Kagwa Rwisereka yishwe aciwe umutwe!
Muri iyi minsi hari iterabwoba ryibasiye abakoresha urubuga rwa facebook banenga ubutegetsi bw'u Rwanda bari mu gihugu, ku buryo benshi baterwa ubwoba, ibitutsi byo ntitwavuga ariko muri iyi minsi by'umwihariko bibasiwe n'udutsiko tw'abavugira Leta natwo dukorera kuri facebook dukoresha amazina y'amahimbano ndetse no kugerageza kumenya aho baherereye hakoreshejwe ikorana buhanga. Ubu benshi bafite ubwoba uretse ko hari benshi bahebeye urwaje bagakomeza gutanga ibitekerezo byabo.
Inyandiko
Oustazi Omar Leo yakunze gucisha ku rubuga rwa facebook benshi bemeza ko ashobora kuba yazize n'ubwo nta gihamya kiraboneka cy'ibyaba byamubayeho. Zimwe muri izo nyandikon'izi:
FPR irizihiza imyaka 25 imaze ivutse.Na 22 imaze ishoje intambara idafite impamvu mu RWANDA yaje kuvamo iyicwa ryinzirakarengane z,abatutsi zirenga miliyoni.Ibyo yabigezeho iciye mumacakubiri ashingiye ku moko.muw'1975 nibwo NDATABAYE yahimbaga ingengabitekerezo ya T.I.P(Tutsi International Power) yari igizwe ningingo 16 zagombaga gukoreshwa mukwigarurira EAST AFRICA na RDC ikajya mumaboko y,abatutsi.nyamara bamwe mubatutsi b,imfura nka RWIGEMA ntibabikozwaga bibaviramo kwicwa.Ubu T.I.P yagezweho muri RDC
Muvandimwe, ABDOU.iyi foto irakwereka Abana FPR yajanditse muntambara ibakuye mu ishuli i KABALE binyuranyije namasezerano ya Geneve abuza gushyira abana mugisirikare.Abo ni BUDEYI Petro,IYAKAREMYE na BIZIMUNGU Francis.ibi babivugiye kuri radio rwanda ubwo bafatirwaga i KAGITUMBA bagashyikirizwa CICR uko niko FPR yakundaga abana? Muntu wese ubonye iyi foto,Mbwira niba aba bana bari bazi iby,ubwoko kuburyo FPR ibita abatutsi baharaniraga gutaha baciye muntambara
Late Maj.NDUNGUTSE alias NDUGUTEYE KALISHOLISHO(uwo wambaye jumelles) uwo begeranye ni KADOGO(umwana utagejeje kuri 15 ans)Iyi foto irakwereka uburyo FPR yacaga kumasezerano ya GENEVE abuza iyinjizwa mugisirikare ry,abana batagejeje kuri 18 ans.(Convention de Geneve relative a la protection des personnes civiles en temps de guerre du 12 Aout 1949:titre II article 24,section III article 50)Ibi bigaterwa nuko ABANA bakora ibyo bategetswe badatekereje kuburyo bakuranye UBUGOME."
Twizere ko uyu murwanashyaka wa Green Party azaboneka ari muzima, Imana ibane nawe.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.