Muvunyi Fred – Izuba rirashe, taliki ya mbere Mutarama 2013
"Generali Paul Rwarakabije yagize ati: "Ntabwo tuzi aho aba bantu baherereye, twatanze imyirondoro yabo tuyiha Polisi n'inzego z'ibanze kugira ngo badufashe kubashaka, ntituzi ko bamwe bakiriho cyangwa bari mu gihugu cyangwa se bari hanze y'igihugu, dufite impungenge z'umutekano iyo basubiye muri sosiyete nyarwanda muri buriya buryo gusa kuba tutarumva hari aho bakoze isubiracyaha nabyo aba ari ikimenyetso cyiza ko bagorowe."
Aba 1440 batorotse mu byiciro uhereye mu mwaka wa 2005 kugeza mu ntangiriro z'umwaka wa 2012, mu Karere ka Gakenke honyine hamaze gutoroka 93 harimo 15 bakomoka by'umwihariko muri ako Karere.
Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside iramagana iri toroka ariko ikanasaba inzego z'ibanze kugira uruhare mu gutanga amakuru kugira ngo aba bantu basubizwe mu mirimo nsimburagifungo.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 uvuga ko utewe impungenge n'aba bantu basubira mu muryango nyarwanda batarangije ibihano ngo kuko ari ikimenyetso cyuko batemeye kugororwa.
Perezida wa IBUKA, Prof Dusingizemungu Jean Pierre yagize ati: "Kuba twemera ko bajya muri TIG ni ibyaha badukoreye, ni ukwihangana gukomeye kuko abahawe gukora TIG bagabanyirijwe ibihano, twarabyemeye mu rwego rwo kongera kubaka sosiyete ariko biratubabaza iyo batoroka gutya."
Umuyobozi wa IBUKA yongeye ho ko hagomba kurebwa neza niba abatoroka atari bo basubira mu bikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu no kubatera ubwoba.
Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa ndetse n'imicungire y'abakora imirimo nsimburagifungo ruvuga ko hari abakora TIG babarirwa hagati ya 9.000-10.000."
http://www.izuba.org.rw/i-806-a-36010.izuba
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.