Kigali : Abubatse banyuranyije n'amategeko bahawe iminsi itatu yo kwisenyera
Inkuru dukesha ikinyamakuru www.igihe.com
Bamwe mu batuye Akagari ka Ruliba mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko hahawe iminsi itatu yo kuba barangije kwisenyera inzu bubatse nta byangombwa ariko bakibaza aho bazerekeza mu gihe umurenge uvuga ko wabihanangirije kenshi.
Mu mvugo irimo ikiniga rimwe na rimwe iherekezwa n'amarira, aba baturage batangarije IGIHE ko ibi babisabwe n'ubuyobozi mu nyandiko, ariko bakavuga ko batazi aho bazerekeza kuko ngo batahabona.
Nahimana Beline uri mu bahawe ubu butumwa bwo gusenya inzu abanamo n'abana be batatu na muramukazi we, yatangarije IGIHE ko ibyo basabwe bumva bibarenze bakaba barabuze icyo bakora. Yibaza aho azerekeza namara kwisenyera. Avuga ko adashobora kwisenyera, kuko ngo iyi nzu yayubatse ku mafaranga agera kuri miliyoni eshanu yagujije kandi ataranarangiza kwishyura.
Aba baturage bavuga ko bubaka babifashijwemo n'ubuyobozi bw'umudugudu. Hari urugero umwe uvuga ko yahaye umukuru w'umudugudu amafaranga agera ku bihumbi 150 ngo amureke yubake.
Abayobozi b'imidugudu ariko bo barabihakana. Uwitwa Kanyarutoki Dieudonne wo mu Mudugudu wa Ruhango ugomba gusenywamo inzu umunani avuga ko abo baturage babeshya, kuko baca mu jisho ubuyobozi bakubaka bavumburwa bakabwitakana.
Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali Munyaneza Aimable, avuga ko bakunze gusaba abaturage kwirinda ibikorwa nk'ibyo ariko bakarengaho bakabikora. Ngo ni yo mpamvu bishobora kubagiraho ingaruka, mu gihe nyamara ngo usabye icyangombwa cyo kubaka agihabwa.
Munyaneza yongeraho ko gusenya izo nzu nta tegeko bizaba birenzeho, kuko biri mu mabwiriza agenga imyubakire mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko uwatangiye ibikorwa by'ubwubatsi atabifitiye ibyangombwa bisenywa, agatanga n'amande kandi akishyura ibyakoreshejwe mu kuza kumusenyera.
Ku bayobozi bavugwaho ruswa Munyaneza avuga ko bagiye kubikurikirana, uwo azagaragaraho akazahanwa.
Uretse izi nzu zigomba gusenywa, hari zimwe zimaze iminsi zishenywe muri aka gace zirimo ibiraro by'inka byari byarahinduwemo inzu zo kubamo. Ubu izizasenywa zigera ku munani.
Amabwiriza agenga imyubakire mu Mujyi wa Kigali yashyizweho n'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali ishingiye ku itegeko ngenga No10/2006 ryo ku ya gatatu Werurwe 2006, muri iri tegeko ryasinyweho na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ingingo ya 49 ikaba iteganya ko uwarenze ku biteganywa na ryo ahanishwa ihazabu y'amafaranga ibihumbi icumi.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.