Pages

Wednesday 2 January 2013

Rwanda: Udushya twaranze ingoma y’igitugu ya Perezida Paul Kagame muri uyu mwaka turangije w’2012


Udushya twaranze ingoma y'igitugu ya Perezida Paul Kagame muri uyu mwaka turangije w'2012

Umunyagitugu Kagame
Ubutegetsi bwa Perezida Kagame bumaze imyaka n'imyaniko bwarabujije abanyarwanda epfo na ruguru. Abo butafunze, bwabaciriye i Shyanga, abandi burabisasira.Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho udushya twagiye turanga uyu mwaka wa 2012 .
Uyu mwaka wa 2012 urangiye uhitanye Superetendenti Camarade Rukabu, wari umaze igihe i Darfur mu bikorwa by'ingabo za Loni byo kurinda amahoro. Agatsiko k'abamaneko ba Kagame kamukuye ku isi ubwo yari atashye mu biruhuko i Kigali, azira ko ngo yanengaga ku mugaragaro ubutegetsi bw'igitugu bwa Perezida Kagame. Ku mabwiriza ya Kagame ubwe, bagenzi be babanaga i Darfur bamuhaye uburozi mu cyo kunywa, ubwo bari ku kibuga cy'indege cya Entebbe muri uku kwezi, agwa i Shyanga atyo.
Uyu mwaka wa 2012 unarangiye uhitanye umucuruzi witwa Rutagarama Alphonse. Agatsiko k'abicanyi ba Kagame bamwishe ku manywa y'ihangu, ubwo yari atashye iwe. Uyu mucuruzi yari amaze igihe atotezwa n'inzego z'umutekano za Perezida Kagame, zimubaza niba hari aho ahuriye n'abarwanya ubutegetsi bwe.
Uyu mwaka urangiye unahitanye Théogène Turatsinze, wahoze ari umuyobozi mukuru wa Banki y'u Rwanda itsura amajyambere. Abicanyi ba Kagame, bapangiye umugambi wo kumwica muri ambasade y'u Rwanda muri Tanzaniya, bamutsinze muri Mozambique, ubwo bamwicaga urw'agashinyaguro, bakamujugunya mu nyanja. Mu gihe abashoramari bo muri BRD bari batangiye gukora amagenzura ku bafitiye imyenda iyi banki, Nyakwigendera Théogène Turatsinze yari yatanze amabanga y'ubujura bwa Kagame bwo gufata amafaranga muri BRD ntayasubize.
Nk'uko bisanzwe kandi buri mwaka,abanyamakuru bakorera mu Rwanda bagomba kubonekamo ibitambo, abatishwe bagahunga.Umuyobozi wa «The Independent»i Kigali,James Hyabene , nawe yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano za polisi y'u Rwanda, kubera ibihumbi by'amadolari ubutegetsi bwa Kagame bwari bwamuhaye byo gusingiza ishyaka rya FPR ku isabukuru yaryo y'imyaka 25 rimaze rivutse. Dyabene yafungishijwe na mugenzi we Andrew Mwenda, ubu wirengagije ubwigenge bw'umwuga we, akaba yaratamitswe ifaranga n'ubutegetsi bw'umunyagitugu Paul Kagame, kugirango ajye amubyinira mu nyandiko zisohoka mu kinyamakuru cye.
Mu gihe kandi tukibuka akaga abanyamakuru bo mu Rwanda bahura na ko buri mwaka, ntidushobora kwibagirwa mugenzi wacu wakoreraga iki kinyamakuru, Jean-Léonard Rugambage, warashwe urufaya muri kamena 2010, arashwe n'abarinda umwidishyi mukuru, Paul Kagame. Nyakwigendera Rugambage yazize ko yari amaze igihe asohoye inkuru mu Umuvugizi, yemeza ko abagiye kwica Gen Kayumba Nyamwasa muri Afurika y'Epfo, bari boherejwe n'ubutegetsi bwa Kagame.
Uyu mwaka wa 2012 kandi urimo kurangira abandi bagenzi bacu babiri, Agnès Uwimana Nkusi na Saidati Mukakibibi, bakoreraga ikinyamakuru Umurabyo, bakiborera muri gereza za Kagame, kubera gusa ko ngo banenze ubutegetsi bwe, mu nyandiko zabo.
Ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame, uyu mwaka tunabwibukiraho ifungwa ry'abanyapolitiki bashakaga kuzana demukarasi mu Rwanda. Madamu Ingabire Victoire Umuhoza yakatiwe igifungo cy'imyaka umunani, kubera icyaha cy'uko yashatse kwandikisha ishyaka rye rya politiki, FDU-Inkingi. Ikindi cyaha gikomeye kuri Madame Ingabire, ni uko yanashakaga kuzahangana n'umunyagitugu Perezida Kagame, mu matora y'umukuru w'igihugu yo muri 2010.
Maitre Bernard Ntaganda w'ishyaka PS-Imberakuri, nawe yakatiwe gufungwa imyaka ine yose y'ubuntu.
Déo Mushayidi we, wayoboraga ishyaka PDP-Imanzi, na we wifuzaga kugera ikirenge mu cya bagenzi be bombi, yakatiwe n'ubutegetsi bw'igitugu, gufungwa ubuzima bwe bwose.
Umwaka wa 2012 kandi urangiye undi munyapolitiki, Charles Ntakirutinka, arekuwe nyuma y'imyaka icumi y'ubuntu yari yakatiwe n'ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame. Mugenzi we Pasteur Bizimungu, bafungiwe rimwe bazira gushinga ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame (PDR-Ubuyanja), we amaze igihe afungishijwe ijisho, yarabujijwe kujya kwivuza indwara yatumye asohoka muri gereza nyuma y'imyaka itanu ari igisenzegeri.
Inyuma y'igihugu na ho hagiye haba udushya twagiye dukorwa n'ingoma y'igitugu y'umwidishyi Paul Kagame. Mu ntangiriro y'uyu mwaka wa 2012, uwari maneko muri ambasade y'u Rwanda i Stockholm, yahambirijwe n'ubutegetsi bwa Sweden. Ikirego ni igisanzwe ku ngoma ya Kagame, kuko uyu mukozi mukuru wa ambasade yari akomeje kwibasira impunzi zahungiye muri Sweden.
Akarere k'Ibiyaga bigari, indiri y'abicanyi ba Kagame.
Ingoma y'igitugu ya Paul Kagame ntiyibasira abari mu gihugu n'abayihunze gusa. Muri uyu mwaka turangije, ni bwo ubutegetsi bw'akandare bwa Kagame bwasanze bugomba no gushakisha uburyo bwahirika ubwa Kongo-Kinshasa, bubinyujije mu gakingirizo k'abiyise inyeshyamba za M23. Aba barwanyi batozwa, bakanahabwa intwaro n'ubutegetsi bwa Kagame, ubu ni bo barimo kuyogoza uturere twinshi two muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Bafata abana n'abagore ku ngufu, bakica inzirakarengane ubutegetsi bwa Kagame bubashyigikiye, burebera.
Ni ngombwa kwibutsa ko iyi ntambara y'inyeshyamba ziyise M23, yashojwe ikanashyigikirwa n'u Rwanda, ibi bikaba byaranaviriyemo ubutegetsi bwa Kagame guhagarikirwa inkunga n'ibihugu bikomeye byo ku isi, Sweden, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubudage, Ububiligi n'ibindi bihugu.
Ubutegetsi bw'agahotoro muri uyu mwaka, bwategetse buri munyarwanda kwishyura ibyo atariye no gutanga ibitambo ku ntambara yashojwe n'u Rwanda muri Kongo-Kinshasa. Kugirango ibi bitambo hagire abagomba kubigwamo, Leta y'u Rwanda yashyizeho ikigega kiswe «Agaciro Development Fund» cyo kuziba icyuho cy'inkunga amahanga yamenaga mu mifuka y'abidishyi bari ku isonga mu buyobozi bw'igihugu cyacu.
Iki kigega kitagira ugicunga uzwi, kimaze gukama abanyarwanda amafaranga arenga miliyari y'amanyarwanda. Iyi minyago ikaba ikoreshwa mu ntambara yiswe iya M23, intambara ifatwamo abagore n'abana ku ngufu, abayirokotse bagakwirwa imishwaro mu bihugu bituranye na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
N'ubwo ubutegetsi bwa Kagame bukeka ko uhagarikiwe n'ingwe avoma, si ko bikimeze. Raporo y'impuguke za Loni, zimaze kwitegereza akajagari kose Kagame yateje mu karere k'ibiyaga bigari, zashyize ahagaragara raporo yazo, ishobora kuzahagama ubutegetsi bwi Kigali. Iyi raporo yemeje ko u Rwanda rutoza, rukanaha intwaro inyeshyamba za M23, inyeshyamba mu by'ukuri zigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, bwatowe n'abaturage. Perezida Kagame, uri inyuma yo guhirika ubu butegetsi bwa mugenzi we wa Kongo, icyo agamije ni ukwigarurira akarere ka Kivu y'Amajyaruguru, kiganjemo amabuye y'agaciro. Aya mabuye akaba n'ubundi ari yo yamukijije, dore ko indege ze bwite ari zo ziyapakira ziyavana muri Kivu kuyagurisha mu bihugu byo hanze. Ibi bikorwa by'ubujura Kagame abifashwamo na Gen Bosco Ntaganda, yakingiye ikibaba kugirango adafatwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, rukorera i La Haye mu Buholandi.
Muri uyu mwaka duhiritse kandi, abanyamurengwe b'ingoma y'igitugu yo mu Rwanda ntibanahwemye gusesagura umutungo wa Leta. Perezida Kagame n'abamuherekeje batabarika, bahora mu ngendo zo gupfusha ubusa ibike rubanda iba yaruhiye.
Muri uyu mwaka bari i Boston n'i Paris mu kiswe «Rwanda Day», abitabira iyi «Rwanda Day» baba ari abacuruzi bo mu Rwanda bashyirwaho agahato ko guherekeza Kagame muri ibi bikorwa by'umurengwe, abanze bagasubizwa ku isuka. Iyi «Rwanda Day» initabirwa n'abanyarwanda baba batuye mu bihugu izaberamo, abenshi bakaba ari abishyurirwa n'ubutegetsi ingendo n'amacumbi, kugirango ubu butegetsi bwereke amahanga ko bukunzwe n'imbaga y'abitabira iyi mihango, imihango mu by'ukuri irangwamo amadisikuru yo kuvuga ubusa, kwishongora n'agasuzuguro biranga umwidishyi mukuru w'u Rwanda.
Ibibi byaranze ingoma y'igitugu ya Perezida Kagame, byose ntitwabirondora ngo tubirangize inyuma. Abahitanywe n'iyi ngoma, tubifurije iruhuko ridashira. Abajugunywe na yo mu magereza ndetse n'i Shyanga, na bo tubifurije kwihangana.
Abagitera akuka, Umuvugizi ubifurije umwaka mushya muhire w'2013; uzababere uw'amata n'ubuki.
Amiel Nkuliza, Sweden.
Byashyizweho na editor on Dec 31 2012. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.