Pages

Sunday 27 January 2013

Kigali ngo ishobora kuba igiye kwibasirwa n’imyigaragambyo simusiga



carte_du-rwanda.jpg

Hari amakuru amaze iminsi avugwa ko Kigali yaba igiye guhura n'imyigaragambyo simusiga isa n'iyabereye mu bihugu by'Afurika y'Abarabu mu Majyaruguru y'Afurika mu myaka ibiri ishize aho abaturage bo mu bihugu nka Tuniziya, Misiri na Libiya bahagurutse bakirukana abari abayobozi b'ibyo bihugu babashinja cyane cyane gutegekesha igitugu no guhonyanga uburenganzira bw'ikiremwa muntu.

Ibi birego abaturage ba biriya bigihu baregaga abayobozi babo babisangiye n'ubutegetsi bwa leta ya Kagame gusa aho bisa n'aho bitandukanye gato ni uko muri ibyo bihugu ibintu bisa n'ibyatunguranye ubwo abaturage bari barambiwe itotezwa n'ikandamizwa ryabo hakoreshejwe igisirikari bagahaguruka rimwe gusa bagakuraho ubwo butegetsi, mu gihe mu Rwanda ho ibintu byabanje kuvugwa, Kagame akaregwa ibyaha ndetse bikageza n'aho abari bamushyigikiye bamwikuraho.

Muti byaba byaciye mu yihe nzira: iya demokarasi se, iy'intambara se, iyihe?

Aya ni amagambo Kagame yigeze kuvugira I Buruseli mu Bubiligi ubwo yahuraga na diaspora y'u Rwanda agakurira ku murima impunzi zivuga ko ngo zizataha ari uko Kagame atakiri ku butegetsi. Ibyo rero (niba ari byo koko) byatumye Kagame abishongoraho ko ntacyo bazamushoboza kandi koko ikizwi ni uko icyo gihe yati ashygikiwe n'ibihugu bikomeye by'amahanga birimo Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Bikaba byaramuhaga icyizere ko ntawe ushobora kumunyeganyeza dore ko n'ubundi ngo uhagarikiwe n'ingwe aravoma.

Nyamara Kagame nyuma y'icyo gihe nta mahoro yigeze agira ku buryo ibintu byagiye bimuhindukana buhoro buhoro kugeza n'ubwo za ngwe yari yishingikirije zitangiye kumwasamira ngo zimumire. Ni nabwo yatangiye imvugo z'ubwihebe kuko nta muperezida ukwiye kujya imbere y'abaturage ngo ababwire ko yiteguye gusubira mu ndaki kandi nta ntambara bigaragara ko arimwo. Aha ni naho abantu bahera bavuga bati Kagame aragiye koko !

I Kigali ngo ibintu biragenda birushaho gushyuha mu butita bw'ubwoba

Amakuru avugwa muri iyi minsi ni uko ngo haba hari imyiteguro y'imyigaragambyo ikaze ku buryo abantu batangiye kwemera ko Kagame ashobora koko kuva ku butegetsi. Ibi ngo biraturuka mu batuye Kigali ndetse no muri zimwe mu nkoramautima (zimwe ni inkoramaraso n'inkoramahano) z'ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame. Ku bw'ubwoba bw'ubutegetsi kandi ngo hatangiye ibikorwa by'ierabwoba ku batavuga rumwe n'ubutegetsi n'abo bakeka ko bashobora gukorana nabo ku buryo bworoshye.

Ayo makuru kandi akomeza avuga impamvu iyo myigaragambyo ishoboka, abazayitabira ndetse n'uburyo izakorwamo kugeza agatsiko kari ku butegetsi kabutaye kakiruka aka Ben Ali wa Tuniziya, kakarekura ubutegetsi aka Hosni Mubarack wa Misiri cyangwa kakameneshwa aka Muammar Kadhafi. Ababikurikirana bemeza ko ibintu bitazaba byoroshye na busa nk'uko FPR ibikeka kuko ngo bizitabirwa n'abantu benshi b'ingeri zose z'ubuzima ku buryo ngo bishobora kuzatungura Kagame atabikekaga nk'uko yirirwa avuga ko abaturage bamukunda n'ubwo azi neza ko banga kumutora abambari bakamushiraho ku ngufu (bamwibira amajwi) ndetse akitabaza n'inzego z'ubutegetsi bwe kugirango zibashe kumvisha abaturage bamusabire ngo guhindura itegeko nshinga ngo akomeze gutegeka ubuzira herezo.

Muti ese ibyo bintu bizagenda bite ? Bizashoboka bite ?

Amakuru avugwa ni uko kugeza ubu gahunda zo gutangiza imyigaragambyo ngo zaba zaratunganijwe ku buryo izego nyinshi z'abantu batuye umujyi wa Kigali bashobora kuzayitabira, emwe n'abatarayikanguriwe ngo bashobora kuzibona bayirimo nk'uko bitangazwa na bamwe mu bari ku isonga muri iyo gahunda. Aha havugwa ko abari mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame (ni benshi mu buryo leta idashobora kubyibaza) afatanyije n'abakora imirimo yo gutwara abantu n'ibintu, abakora ubucuruzi buciriritse, bamwe mu basezerewe mu ngabo, bamwe mu bakiri mu gisirikari n'abandi bari mu gipolisi hamwe n'abandi bantu bake tutabasha kumenya inzego z'imirimo barimwo, nibo bashobora kuba ngo bazaba bari ku isonga muri iyo myigaragambo.

Amakuru tubona avuga ko iyi myigaragambyo ishobora kuzafata umujyi wose wa Kigali ndetse ngo ishobora no kubera na hamwe mu ntara. Intara ivugwa ko iyo myigaragambyo ishobora kutaba ni Amajyaruguru bitewe ngo n'amateka ya vuba yaharanzwe y'ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahatuye bityo baka ubu basa n'abahahamutse ku buryo na Rucagu ubwe yemera agahamiriza umutima waramezeho urubobi. Mu zindi ntara ngo iyi myigaragambyo ishobora kuzazisatira.

Ngo mu gihe abo twavuze haruguru (twibuke ko hari abapolisi n'abasirikari batagira ingano bamaze kwiyunga kuri opposition ariko rwihishwa kugirango baticwa impanda itaravuga) bazaba bamaze kwigabiza imihanda ya Kigali ngo ubuzima busa n'ubuzahagarara kuko nta bakozi bazaba bakibashije kujya mu mirimo. Ngo Kagame azabanza kubareka ngo adakoma rutenderi ariko nabona ibintu bimurangiriyeho azabashoramo intozo zen go zibamire bunguri kuko azaba yamaze gucika intege nta kundi afite abigenza, icyo gihe ngo nibwo amahanga azahaguruka afatanyije n'ingabo zizaturuka hanze y'igihugu zizaba ziryamiye amajanja maze bavuge ko batabaye kugirango mu Rwanda hatongera kuba jenoside. Icyo gihe abari abasirikari bakuru ba Kagame bazahita batangaza ko bamuvanye ku butegetsi hatangire inzira z'ibiganiro byo gushyiraho ubutegetsi bushya buzaba bufite imbaraga zidasanzwe mu kurangiza burundu ibibazo u Rwanda rufite ubu.

Cyakora aho Kagame azajya ho ntimuhambaze simpazi ndetse n'abazagwa muri ibyo bikorwa nabo ntimubambaze kuko ntazi iminsi bizamara n'imbaraga zizakoreshwa na buri ruhande. Gusa aya makuru niyo twabashije kubona bituma tuyageza ku basomyi bacu kugirango babshe kuba maso ejo batazagubwa gitumo ariko nanone tubibabwiye kugirango buri wese abashe kumva uruhande akwiye kujyamo ubu n'uko akwiye kuzifata muri ibyo bihe. Gusa kujya ku ruhande rwa Kagame abantu babona neza kugeza ubu ko ntaho ahagaze ni nko kwishora mu ruzi urwita ikiziba. Aha turahamagarira abiyita intore ngo birinde ibikorwa by'ubutore-ubuterahamwe byatangiye kubagaragaraho kuko iminsi ishobora kuba isigaye ari mike bakerekezwa mu nkiko kubazwa ibyo barimo gukorera abaturage. Abigize abahimbabinyoma b'ingoma ya Kagame mwibuke ko ejo ari mwe kandi ntaho muzabikwepera kuko mwabikoze mubyemera kandi mubishaka ntimuzitakane Kagame ko ari we wabashutse dore ko abo biyobeye bose ariwe bashyira mu majwi. Muve ibuzimu mujye ibuntu inzira zikigendwa.

Kagame na we afite amahirwe yo kwisubiraho agasubiza agatima impembero naho ubundi nakomeza kunangira umutima azicuza aka Pharaon cyangwa aka mucuti w Kadhaffi yihakanye izuba riva kandi ntawe utazi ko yari yaramushatseho ubucuti ariko nka bwa bundi bw'ingwe ihora igendagenda mu cyanya cy'intare kubera gushaka uko yabona imisigarizwa kuko intare itungwa n'umuhigo (guhiiga mu ishyamba) ifashe ako kanya. Ibisigaye ibita aho ikigendera ingwe nayo ikaba ibonye uwayo muhiigo.

Agapfa kaburiwe ni impongo

Ubwanditsi


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.