Pages

Friday 4 January 2013

Fw: *DHR* FDU-Inkingi Newsletter - Mutarama 2013



 
Akanyamakuru ka FDU-Inkingi - Mutarama 2013 : Umwaka Mushya Muhire

Ijambo ryo kwifuriza Abanyarwandakazi n'Abanyarwanda Umwaka Mushya Muhire wa 2013 
Eugène Ndahayo
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z'u Rwanda,

Umwaka wa 2012 urarangiye, twinjiye mu Mwaka mushya wa 2013.Nk'uko bisanzwe bigenda, ndagira ngo mbifurize, mw'izina ry'ubuyobozi bukuru n'abarwanashyaka ba FDU-Inkingi, umwaka mushya muhire, umwaka w'amahirwe n'uburumbuke. Tuzawurye ntuzaturye. Muri uyu mwaka dutangiye, icyizere ntikizaraze amasinde, ahubwo kizabe urufunguzo rw'ibikorwa bihamye byo kwibohoza
 
 
Bavandimwe dusangiye Igihugu,

Umwaka turangije wa 2012 ntiwaduhiriye na busa; wabaye uw'ibigeragezo no kubonywabonywa, kimwe n'indi yose yawubanjirije kuva tariki ya mbere Ukwakira 1990.Muri iyo myaka yose ishize, ntitwashoboye gusezerera agatsiko kacuze imiborogo mu bana b'u Rwanda. Abanyarwanda bashaka ubwisanzure na demokarasi kimwe n'imibereho myiza muri rusange bakomeje gutikira. Ingorane z'insobe, ihohoterwa, ubukene n'imidugararo, ni yo sura umwaka wa 2012 udusigiye. 

Mu ntangiriro y'uyu mwaka wa 2013, sinabura kwibuka abantu bose bagwiririwe n'amanzaganya y'ingoma mpotozi kimwe n'abo gahunda zo gupyinagaza no kwicisha inzara yagizeho ingaruka kabutindi.

Ndazirikana abarwayi badafite agatege ko kwizihiza uyu mwaka mushya.

Ndazirikana n'abimwe akazi, abadafite amikoro, abambuwe amasambu, abahinzi-borozi n'abakozi ba leta birya bakimara kugira ngo babone amahoro n'imisanzu ya hato hato, nkazirikana kandi abasirikare boherezwa ku rugamba kurwanirira inyungu z'agatsiko na ba Mpatsibihugu. 

Sinabura kandi kuzirikana abanyeshuri barangije amashuri bakaba bapfanye impamyabushobozi, amaso akaba yaraheze mu kirere bategereje kubona umurimo.
 
Nifurije buri wese umwaka mushya muhire wa 2013. 

By'umwihariko, ndifuza kuzirikana:
  • Abazize ubugome bw'ingoma muri uyu mwaka turangje, kimwe n'imiryango yabo:
  • Abishwe bose bazira guharanira ukishyira ukizana na demokarasi;
  • Abafungiwe akamama bazira gusa kuba baharanira demokarasi. Aha ndazirikana cyane Umuyobozi Mukuru w'Ishyaka ryacu FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Bwana Bernard Ntaganda, Perezida wa PS-Imberakuri, Bwana Déo Mushayidi, Perezida wa PDP-IMANZI, Bwana Théoneste Niyitegeka kimwe n'abanyamakuru nka Madamu Sayidati Mukakibibi na Madamu Anyesi Uwimana; ndazirikana na: 
  • Impunzi z'Abanyarwanda aho ziva zikagera, ariko cyane cyane iziba ku mugabane wa Afurika;
  • Abahinzi bugarijwe n'icyorezo cyitwa gahunda za leta zigamije kurandura imyaka bihingiye;
  • Abademokarate b'Abanyarwanda bafite inyota yitwa demokarasi. 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Uyu mwaka dutangiye wa 2013 urimo amahurizo akomeye tugomba byanze bikunze kubonera ibisubizo bihamye niba tudashaka gukomeza kuba imbohe n'ingaruzwamuheto. 2013 ntabwo ugomba kuba umwaka nk'iyindi. Ugomba kuba umwaka w'ibikorwa bidasanzwe bizandikwa mu mateka y'igihugu cyacu. Ugomba kutubera umwaka wo guhashya burundu ingoma y'agatsiko katuzengereje. Kubigeraho ni byo byonyine bizatuma umwaka wa 2013 witwa umwaka Muhire ku Banyarwanda.

Kugira ngo urwo rugamba turutsinde, tugomba mbere na mbere kugira icyizere muri twe ubwacu, mu bushobozi bwacu bwite, aho guhora duteze amaso i mahanga; ni twe ubwacu tugomba kwigira. Kandi ni byo koko inshuti ifasha uwifashije. Ni twe ubwacu tugomba gutengatira impinduramatwara, twiyibagirwa tugashyira imbere gusa inyungu rusange tutitaye ku macakubiri ashingiye ku moko n'uturere no ku nyungu zacu bwite. Tugomba kandi guhanga izindi nzira z'imiyoborere y'igihugu kuko guhambiriza Kagame n'agatsiko ke ntibihagije; igikuru ni ukugira ishusho-ngenga no kubaka ubushobozi bushingiye ku nshingano nshya zirebana n'urubyiruko n'ejo hazaza h'abana bacu n'ababakomokaho. 

Mu kurenga izo manga z'ibibazo by'uruhurirane, tugomba kwifashisha ubushishozi muri politiki tugahangira hamwe ejo hazaza hacu twese.  

Kugira ngo tugire ejo hazaza heza, tugomba kugira ubushake bwa politiki butajegajega bwo kunoza no guhuriza hamwe uburyo bwo kuyobora Abanyarwanda. Ibyo birasaba imyumvire, imitekerereze n'imigirire mishya no gutahiriza umugozi umwe, kuko ari byo rukingo rw'amacakubiri n'imyiryane; bityo ukwishyira ukizana, ukureshya imbere y'amategeko, imibereho myiza no gusimburana ku butegetsi nta maraso agombye kumeneka bikabona bikaba ihame rusange mu Banyarwanda.

Kugira ngo ibyo byose bigerweho biradusaba guhana amahoro no kubana neza hagati yacu nk'Abanyarwanda nta kureba inkomoko, no kugira ubutwari bwo guhangana n'abicanyi n'abandi abo ari bo bose bagambiriye kuducamo íbice. 

Birasaba by'umwihariko abiyemeje guhindura ibintu, baba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo, kutizigama, bakagaragaza mu mu bikorwa no mu ngiro ko ari bo mizero y'ejo, ko bafite ubushobozi bwo gusimbura ingoma iriho kandi ko bafite imigambi ihamye yo kuboneza imiyoborere, uRwanda rukaba igihugu kigendera kuri demokarasi, bikagaragarira buri wese ko munyangire, ubutagondwa, irondakoko n'irondakarere bitagifite intebe, ahubwo ko ikimirijwe imbere ari ukubonera urukingo ibibazo byugarije Abanyarwanda, bahuriza hamwe ingufu zabo banagaragariza Abanyarwanda ko bahuriye ku ntango imwe ikubiyemo ibitekerezo, indangagaciro n'amahame ya politiki basangiye. 

Abenshi mu bagerageje gukorera hamwe ntibateye kabiri. Uburiganya n'ubutiriganya bushingiye ku nkomoko mu miryango n'uturere, kimwe n'imyifatire ya bamwe bigize ba nyirandabizi byahawe intebe, aho kugirango ibibazo by'ingutu byugarije u Rwanda abe ari byo byitabwaho.

Ku bireba FDU-Inkingi, ishyaka ryacu rihora kw'isonga y'abitabira gahunda zo gukorera hamwe n'abifuza gutera intambwe yisumbuye. Turizera gusa ko iryo bakwe rizasakara hose tukazahura igihugu cyacu, bityo tukirinda gusubira mw'icuraburindi y'amacakubiri, y'ibinyoma n'impuha z'urudaca zihora ziranga inyangabirama zishishikajwe gusa n'uko iyo nkubi yo kwishyira no gukorera hamwe yazima. Ntituzatinda ariko kubatamaza kuko imigambi yabo mibisha irimo kugenda yigaragaza. 

Banyarwanda bavandimwe,

Buri wese ku bimureba agomba gukora ibishoboka kugira ngo tuvane Igihugu cyacu ku ngoyi. Kuri uyu munsi mukuru w'Ubunani, nifuzaga gusaba buri wese kudata icyizere ahubwo agashishikarira kwitoza no gutoza abandi kubana no kubanirana. Abademokarate nabo barasabwa guhagurukira hamwe bakarwanya batizigamye ingoma y'igitugu na ba Rukarabankaba.

Uyu Mwaka wa 2013 uzabe uw'amahoro, uwo kwigobotora igitugu, n'uw'inzira iboneye ishyira demokarasi. 

Harakabaho u Rwanda n'Abanyarwanda.
 
Eugène Ndahayo 
Perezida w'inzibacyuho


Abanyarwanda si «ibiragi», ni uko batagira uruvugiro. Dr Jean-Baptiste Mberabahizi
 
 
Tariki ya 14 Ukuboza 2011, atangiza ya misa y'ubundi bwoko bise inama y'umushyikirano, Pawulo Kagame yatutse Abanyarwanda, cyane cyane abatavuga cyangwa abatavuga neza, abita «ibiragi». 
 
Iyo mvugo yari igayitse kandi n'uyu munsi iragayitse. Muri iki gihe ubumenyi n'ubuhanga bigezemo, ari ku isi ndetse no mu Rwanda, yagombye kumenya ko iryo jambo ridakwiye abantu. Kuvuga ngo iki-ragi, iki-muga, n'andi magambo nk'ayo, ni uguhakana ubumuntu bw'abo yita atyo. Muri iki gihe, abantu badashoboye kuvuga ntibitwa batyo. Kimwe n'uko «abatabona neza», kandi nawe abarimo, atari «impunyi».
 
Icyo gihe yarakomeje ati: «Niba batavuga, ni uko ari ibiragi, cyangwa hari ubafata ku munwa cyangwa ntacyo bafite kuvuga». Mu bushishozi bwabo, baramwihoreye, arakomeza aridoga. Batavuga. Si uko batari bananiwe kuvuga, ahubwo ni uko batashakaga kugira icyo bavuga. Impamvu batashakaga kugira icyo bavuga, ni cyo Kibazo.Kandi n'ubu kiracyariho. 
 
 Ikimenyimenyi, mu nama nk'iyo y'umwaka w'i 2012, tariki ya 13 Ukuboza, na none yarongeye, agarukana iyo mvugo, yerekana ko ntaho cyagiye. Ati: «Abanyarwanda niba batavuga, ni uko ntacyo bafite bavuga! ». Igitangaje ni uko ntawamushubije. Bamuteze amatwi, baramwihorera. Aribaza, arisubiza. Nawe aridogaaaa! Biratinda. Bicecekeye. Bazi neza ko «utazi ubwenge ashima ubwe».
 
None se buriya yibwira ko ari iki? Ko u Rwanda ari paradizo ku buryo ntacyo bafite banenga? Ni uko se ari umuco, ngo «Abanyarwanda muri Kamere yabo ntibavuga? ». Niba se atari umuco, ahubwo si uko bazi neza uko bigendekera uvuze? Abanyamahanga se babivuga barabihimba, kuko «banga u Rwanda? »
 
Abanyamahanga ntibahimba, bavuga ibyo babona kandi bumvana Abanyarwanda
 
Cara Meintjes ni umushakatsi mu by'ubuhanga bwa politiki wo muri Kaminuza ya Stellenbosch, utuye Le Cap, muri Afrika y'Epfo. Mu nyandiko « Keeping the peace : Life in Rwanda post genocide », umuntu yashyira mu rurimi rwacu Atya: «Gusigasira amahoro: Ubuzima mu Rwanda rwa nyuma ya jenoside», yatangajwe n'ikinyamakuru cy'iwabo «Mail & Guardian», avuga ukuntu yasuye u Rwanda, akaganira n'abanyarwanda bakiri bato, baba abiciwe, baba abana b'impunzi za mbere ya 90, zatahutse intambara ikirangira, bose bakamubwira ibyo batatinyuka kuvuga ku mugaragaro, buri wese ku mpamvu ze.
 
Aravuga ati : « Ewujeni, umuhutu, abona inzira ze (mu gushaka uko yiga kaminuza) zizitiwe nkana n'inzego za Leta » naho Grace aramubwira amwerera ko Abahutu barenganywa ati ariko « Twe Abatutsi twarababaye bihagije » ku buryo kuba uko dufashwe na Leta bikwiye, ati ariko « Ndamutse nenze goverinoma, natakaza buruse yanjye nta kabuza. Nta ruvugiro tugira. »  
 
Ewujeni we yamubwiye ko « Abana b'Abatutsi barokotse jenoside biganye bose barihirwa na Leta, bakaba bari muri Kaminuza bose, mu gihe we akirwana no kubona ishuri n'ubwo ababyeyi be bombi nabo bishwe mu gihe cya jenoside ». Amubwira ko abona azira ko ari umwana w'umuhutu. 
Grace atekereza ko aramutse agize icyo atekereza, yatakaza buruse. Ewujeni aramutse avuze icyo atekereza, nta buruse afite yatakaza ariko yatakaza ubuzima cyangwa akajugunywa muri gereza, ku birego byo « gukwiza amacakubiri », cyangwa kugira « ingengabitekerezo ya jenoside ». Ngizo impamvu zituma Abanyarwanda batavuga. Mu by'ukuri Grace aribeshya. N'ubwo ari umututsikazi, guverinoma iriho ntiyamwambura buruse gusa. 

Unenze guverinoma n'ubwo yaba ari umunyamahanga, arabizira     
 
Undi munyamahanga, mu nyandiko yatangaje amaze kurangiza igihe cye ku kazi k'ubuganga mu bitaro by'akarere ka Burera mu Rwanda : «Reflections from a Safe Distance. An American Doctor in Rwanda» bivuga ngo « Ntekereze kuko ndi ahatagerwa. Umuganga w'Umunyamerika mu Rwanda », nawe yagaraje ukuntu ibitagenda bitavugwa.  Amaze no kugera iwabo, inyandiko ye yateje bagenzi be bakoranye kandi bakiri mu Rwanda, imbogamizi zikomeye, ku buryo byabaye ngombwa ko ayikura kuri Internet. Ngo « Maze kubona ubutumwa bwinshi, bumwe bunshima ubundi bunenga, nasanze ari ngombwa gusiba iyi nyandiko » mu rwego rwo « gushimangira uko mbona akazi bakoze gakomeye cyane, kandi bakaba bagakora mu bihe biruhije cyane ». Uyu muganga yakoreraga ibitaro bya Butaro, mu karere ka Burera (ahahoze ari mu Ruhengeri, ugana ku mupaka na Uganda), ibitaro bifashwa n'umuryango utegamiye kuri Leta « Partners in Health ». Ngo  « ntiyifuza/ga ko ibitekerezo bye byakwitirirwa ishyirahamwe iryo ariryo ryose yaba yarakoranye (akorana) naryo ». 
 
Ibi si bishya. Ahubwo yagize amahirwe kuko yambutse umupaka adafunzwe. Mwene wabo, Prof. Peter Erlinder, yagiye i Kigali mu w'i 2010 agiye kwunganira mu mategeko umuyobozi wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza, agezeyo baramufunga, bamurega « guhakana no gupfobya jenoside ». 
Mu mwaka w'i 2005, tariki ya 7 Nzeri, Padiri Guy Theunis yafatiwe ku kibuga cy'indege i Kanombe, mu gihe yari agiye kwurira indege ngo atahe iwabo, aregwa « gushishikariza abantu gukora jenoside ». Icyo yazizwaga ni uko Leta y'igitugu yaketse ko ariwe utuma ikinyamakuru « Dialogue », cyandikirwaga i Kigali mbere ya 94, nyuma kikaba cyari gisigaye cyandikirwa i Buruseli, mu Bubirigi, ngo kidasubizwa mu Rwanda, kugirango bagitegeke ibyo cyandika nk'uko bikorerwa ibindi bitangazamakuru byose bihakorera.
 
Abiciwe mu Rwanda kubera ibyo bazi cyangwa babonye bo ntawababara. Ari abanya-Espagne bo mu muryango Medicus Mundi, ari Padiri Guy Pinard, wishwe asoma misa, kugira ngo atazavuga ibyo yabonye, ari mugenzi we Padiri Vjeko Curic wiciwe i Buringa, ahahoze ari muri Gitarama, urutonde rwabo ni rurerure. Byerekana ko uzi ukuri, ni ubwo atagira icyo avuga, ashobora kwicwa igihe cyose.
 
Waba umuhutu, waba umutusi, ushobora kuzira kunenga ibitagenda
 
Abahutu bishwe cyangwa bakarigiswa, abandi bakajugunywa muri gereza, ntibagira ingano, bose bazira kunenga ibitagenda mu miyoborere y'igihugu. Abishwe ntawabarondora, byonyine byasaba igitabo cy'umutumba.  Abandi bajugunywe muri gereza, baboreramo. Abandi barahunga. Abanyamakuru nka Anyesi Nkusi Uwimana na Sayidati Mukakibibi bo mu kinyamakuru « Umurabyo » n'ubu baracyari muri gereza, kubera gusa kwandika ibitagenda mu miyoborere y'igihugu.  Muri uyu umwaka ushize w'i 2012, undi munyamakuru, Epaphrodite Habarugira, we yafungiwe kuba yaribeshye mu magambo, avuga amakuru kuri radiyo. 
 
Kuba umututsi si urukingo na busa. André Kagwa Rwisereka, n'ubwo yari umututsi wahungutse wari umuyobozi wungirije w'ishyaka ritaremerwa n'ubutegetsi « Democratic Green Party of Rwanda », yaciwe umutwe, ajugunywa mu bishanga nk'inyamaswa y'inkazi. N'abandikira kuri Internet ntibabarebera izuba. Umwaka ushize, Charles Ingabire, wandikaga « Inyenyeri News », yarasiwe mu mujyi wa Kampala, muri Uganda. Ntawe ushidikanya ko abamurashe bavugaga ikinyarwanda, bakaba n'ubu batarafatwa, bamujijije ibyo yandikaga.

Mu mwaka wa 2010, uwagerageje kwandika ku iraswa ry'uwahoze ari umugaba w'ingabo za FPR-Inkotanyi Kayumba Nyamwasa, umunyamakuru Jean-Leonard Rugambage, nawe yarasiwe ku irembo ry'urugo rwe i Kigali, ahita apfa, mbere y'uko atangaza iyo nyandiko ye.
 
Ibi ariko ntabwo bitangaje, abasirikare b'inkotanyi, leta ya Pawulo Kagame yiciye ntibagira ingano. Ibyabo bikwiye igitabo cy'umwihariko nabyo. Naho abo ifunga bo, ibyo ibarega ntibibura, ipfa kuba ifite impamvu zo kubafunga. Ariko uwo yigirijeho nkana ni Deogratias Mushayidi yakatiye igifungo cya burundu, kubera ko yerekanye gahunda iriho yo guteza akaduruvayo mu karere, bishingiye ku irondabwoko, ntiyatinya kumushinja « guhakana no gupfobya jenoside » n'ubwo ari umututsi w'umucikacumu wa jenoside.
 
Abanyarwanda si ibiragi, ni uko batagira uruvugiro
 
 Abanyarwanda bazi ubwenge. Babonye ukuntu Leta y'igitugu yica, igapfakaza, ikajugunya mu munyururu, ikamenesha cyangwa ikabuza uburyo ugize icyo anenga, kabone n'iyo yaba anenga mu ibanga, yiganirira n'inshuti ze cyangwa abavandimwe, ku buryo ntawe bakizera. Aho ubugizi bwa nabi bugeze, ntanukizera igicucu cye, uwo bashakanye, cyangwa umuvandimwe. Igihugu cyuzuye urwikekwe. Kugeza ubwo ugiye kugira n'icyo abwira umunyamahanga, abanza gukebaguza, akavuga yongorera, yikanga. Igihugu cyuzuye ibikange.
 
Nyamara abanyarwanda baravuga. Si umuco wabo kutavuga. Imigani y'imigenurano y'iwacu irabitwereka bihagije ku buryo bageze aho bavuga bati : «Findi findi iruta nyoko araroga ». Ubundi bati « aho kuniganwa ijambo wanigwa n'uwo uribwiye ». Bakongera bati « ntagahora gahanze » ari nayo mpamvu bacisha make, bagatega ikibi iminsi, nk'uko tubizi, baravuga ngo « iminsi iteka inzovu mu rwabya ». 
None se amaherezo ni ayahe ?
 
Abanyarwanda bazi ubwenge. Ntibashaka gupfakara, ntibashaka gusiga imfubyi, ariko bazi ko iyo igihe cyageze, bashobora gutanga n'ubuzima bwabo. Baravuga ngo « uratinya, ntutura nk'imisozi » kandi ngo « wima igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa ».  Amaherezo ni ukwibohoza. Kwibohoza ubwoba. Ubwoba bukwiye kugira uwabiciye. Kandi aranabufite. Iyo urebye ukuntu Pawulo Kagame ahora akanuye amaso, akarara amajoro, ahagaze, ugize icyo anenga akamutera ubwoba, bugacya amutumaho abarozi n'abandi bicanyi akoresha, agashora intambara zishingiye ku bwoba mu baturanyi b'u Rwanda, isi ikaba isigaye yuzuye abanzi be gusa, buriya ibyo byose ntabiterwa n'ubwoba bw'amaraso yamennye ?
 
Nahinde umushyitsi koko. Kuko umunsi we wegereje. Umunsi Abanyarwanda n'abanyamahanga yahekuye, ari abaturanyi bo muri Congo, ari Abanyayuganda yiciye i Kisangani, ari Abarundi yahotoreye i Byumba no mu mashyamba ya Kongo, umunsi uregereje ngo bose bahurize hamwe ingufu, bipakurure ingoma mpotozi ye. Ahimbaza isabukuru ya FPR arongoye, yabonye inshuti asigaranye. Iminsi y'ingoma ye irabaze. 
 
Dr Jean-Baptiste Mberabahizi
Umunyamabanga Mukuru n'Umuvugizi wa FDU-Inkingi 

Ingoro yo gushinyagura igiye kubakwa ku Mulindi ! Jean de Dieu TULIKUMANA

 
Kw'itariki ya 17 Ukuboza 2012, Perezida Kagame yagiye ku Mulindi aho yashyize Ibuye ry'ifatizo ahazubakwa icyo bise ingoro ndangamateka y'urugamba rwo kubohora igihugu. Uwo muhango wabereye mu murenge wa Kaniga ho mu Karere ka Gicumbi Inkotanyi zabatije "Umulindi w'Intwali" zikanavuga ko ari naho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye.

Abanyarwanda bari baciye akenge muri icyo gihe baribuka ko kuva Inkotanyi zitera u Rwanda tariki ya mbere Ukwakira 1990, abaturage ba Perefegitura ya Byumba aribo zahereyeho zirabatikiza, zibasiga iheruheru, abarusimbutse barahunga.

Murabibuka basaga miliyoni bari muri burende INyacyonga. Intambara yongeye kubura muri Mata 1994, bamwe muri bo bahungiye za Kibeho, Abandi barambuka bajya muri Kongo. Muri Mata 1995, abari Kibeho Inkotanyi zabasanzeyo zirabarimarima, abo muri Kongo bo zabatsinzeyo mu mwaka wakurikiyeho. Mu by'ukuri, urebye ubwicanyi bwibasiye abaturage b'iyo Perefegitura, ntawashidikanya ko abahonotse ayo mahano basigaye ari mbarwa.

Ngo Ingoro ndangamateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu izubakwa ku Mulindi w'Intwari !

Niba atari ugushinyagura ni ugukungura. Ariko se, uretse abazi kwishyira heza, koko mu by'ukuri Inkotanyi zabohoye nde? Ahubwo tuzi Abanyarwanda benshi zaboshye zikoresheje ya tekiniki mbisha y'akandoyi. Naho abo zabohoye bo bagomba kuba ari mbarwa. Cyakora ngo nta murozi wabuze umukarabya. 

Zizi no kuyobya uburari kakahava. Ko tuzi twese ko urugamba zarutangiriye Kagitumba, kuki zitinya kubivuga zikajya ku Mulindi wa Kaniga . Ariko birumvikana ntabwo zahingutsa Kagitumba kuko zahanyagiriwe n'imvura y'amahindu zikanahatakariza umugaba mukuru wazo Fred Rwigyema n'abandi basilikare bakuru nka Bunyenyezi na Bayingana.

Ngo ku Mulindi niho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye! Ariko koko ngo utajya Ibwami abeshywa byinshi. Mu by'ukuri bari bakwiye kuvuga mu buryo butaziguye ko ariho urugamba rwo gutsemba ubwoko bw'abahutu rwatangiriye. Kandi koko ni impamo, ni uko ibintu biri. Kuva zatangiza intambara y'amoko muri 1990, Inkotanyi zikomye uwo ari we wese badahuje isura. Abenshi muri bo bahasize agatwe, abahonotse zabagize ingaruzwamuheto n'abacakara mu gihugu cyabo. Abashatse kwinyagambura cyangwa kwinubira ingoyi zirabica cyangwa zikabafunga, abanyamahirwe bakayabangira ingata. 

Nk'uko Umwe mu banyamakuru bakurikiranye uwo muhango abivuga, ngo nyuma yo gusura íbice bigize iyo ngoro, Perezida Paul KAGAME yahuye n'abaturage bo mu Karere ka Gicumbi biganjemo abatuye mu gace k'Umulindi, bongera kwibukiranya amateka basangiye anabashimira uruhare bagize mu kubohora igihugu. Nta soni koko kubona umuntu akoresha inama abaturage yamariye ababo, agahindukira akabashimira uruhare babigizemo? Ubu ni ubugome ndengakamere.

Ntawabuza Inkotanyi kwiyita Intwari no Kubaka ingoro zo gushyingura ibigwi byazo. Byose ni ukumenya gusesengura ntitwibagirwe ko ubwo butwari n'ibyo bigwi byashobotse ari uko zigaritse ingogo. Mu by'ukuri rero, ibigwi n'ubutwari bivuga ubwicanyi, ubuhemu, ubugome ... Kuva Inkotanyi zaza, amagambo ya kinyarwanda zayahinduye ukundi, ni ukumenya kujya tuyasesengura mu rurimi rwa gikotanyi. Nk'iyo zivuze ngo mu Rwanda hari umudendezo cyangwa umutekano tugomba kujya twumva ko ibintu bicika.

Igikorwa cyo Kubaka ingoro ndangamateka y'urugamba rwo kwibohora kirajyana na cya kindi giherutse cyo gutangiza iyubakwa ry'ingoro ya Mukotanyi. Ibi binyibutsa ko mbere y'Inkotanyi, hari Abandi nabo bubatse ingoro n'amagorofa kandi byose barabisize.Nazibwira iki yaba zabyubakaga kuri buri murenge cyangwa mu rugo rwa buri muturage. None se wa mugani wa wa Murundi, hari amapine bazubakiraho ngo bazazikurure igihe bazakwira imishwaro. Erega ngo iminsi iteka inzovu mu rwabya!  

Jean de Dieu TULIKUMANA

« Politiki mbi yica abantu, ikica n'ibintu byose ». Benoit NDAGIJIMANA

 
Ayo ni amwe mu magambo Perezida Paul KAGAME yavuze mu ijambo yagejeje ku banyeshuli barokotse Jenoside bibumbiye mu muryango « Association des Etudiants et Elèves Rescapés du Génocide » (AERG) tariki ya 26 Ugushyingo 2012, ubwo yasozaga umwiherero wa bamwe mu banyamuryamungo b'iryo shyirahamwe.
 
Nk'uko bisanzwe, ijambo rye ryaranzwe no kunenga ibintu bimwe na bimwe, aboneraho no kuvuga uko we ku giti cye abona ibintu. Ni muri urwo rwego yavuze ko yifuza gukosora abo banyeshuli, abarezi, n'igihugu cyose muri rusange, ku ngingo yerekeranye no kumva ko « kwiga ari ukwiga ukagera muri kaminuza, ukaminuza, ariko akenshi umuntu akaminuza nta na kazi ashobora gukora ! » Iyo myumvire ndetse Perezida Paul KAGAME akaba akeka ko ijyanye n'amateka y'abakoloni.

Ngo usanga abantu bararangije za Kaminuza, bafite 'amadiplomes', ariko ugasanga nko mu bantu ibihumbi bitanu, ntawe uzi gutandukanya hahandi bacomeka amashanyarazi (socket/plug), ugasanga ngo uri kwerekera umuntu ngo gira utya, comeka hano cyangwa hariya, ugasanga ibintu by'inyubako zirahengamye, ntawe ushobora kubishyira mu buryo, ugasanga bose birukira kugura amamodoka ariko umuntu adashobora no guhindura umupira watobotse. N'ibindi. Ibyo byose Perezida Paul KAGAME akaba yarashakaga gusobanurira abamwumva ko abanyarwanda barangiza amashuri badafite ubumenyi bw'imyuga ijyanye no gukoresha amaboko.
 
Ngo iyo ugiye mu mahoteli, usanga abatechniciens ari ukugomba kubakura mu bihugu byo hanze (importation). Amashanyarazi yabura, ugasanga abantu bose babuze aho bakwirwa bashakisha uwaba asobanukiwe n'iby'amashanyarazi kugira ngo abarwaneho. Yashimangiye uruhare rw'abatechniciens, batari ba ingénieurs, avuga ko igihugu kidashobora gukomeza kubaho gutyo. Ngo kwiga si ukujya muri kaminuza gusa. Ngo Abanyarwanda bagomba gukunda umurimo, bakitabira amashuri y'imyuga (technical and vocational training), dore ko ngo kuba barize iby'imyuga bitababuza nyuma kuzakomeza bakajya no muri za kaminuza bakamenya ibyiza byazo.
 
Yatanze urugero rw'ibihugu byateye imbere kubera ko bifite uburezi bwiza, bifite abantu b'inzobere mu murimo kubera ko bize ibya « science na technology » muri urwo rwego rw'amashuri y'imyuga . Yatanze urugero rw'Ubudage, Koreya y'Epfo na Singapuru. Ngo Koreya y'Epfo mu myaka mirongo itatu ishize yari ku rwego rw'ibihugu by'Afurika, none ubu ubukungu bwayo bwikubye inshuro 100 ubw'abatuye ibihugu byacu muri Afurika.Yakomeje avuga ko uburezi Leta yifuza ali ubutuma abanyarwanda bashobora gupiganwa n'abandi ku masoko y'akazi mu rwego mpuzamahanga. 
 
Yaboneyeho kunenga uburezi bwahozeho mbere, ( ni ukuvuga mbere y'uko FPR ifata ubutegetsi, mu mwaka w'1994). Paul KAGAME ati :« Politiki mbi yica abantu, ikica n'ibintu byose ».Yagize ati : « Kera,(… ) mwasanze 'amauniversités' angahe mu Rwanda, yigisha ibiki? Igihugu uko cyari kimeze n'abari bakiyoboye, byari ibintu byo gusinziriza. Kugusinziriza bakagutera ikinya, ugahora nyine uririmbaaa…, uririmba ko muri ibitangaza, Eh ! …Bakakubwira ko u Rwanda ari abahinzi, ari aborozi, n'ubwo badahinga ; wowe umurimo wawe waba guhinga kandi ukicwa n'inzara?. At the same time ? Bikaba ibyo, abantu bose! Ariko bo barangiza, abayobozi, igihugu cyose bakibujiije ku…(...), umuyobozi agafata umwana we akajya kumwigisha hanze . Aba rubanda bakaguma mu rugo, sibyo ? Niko byari bimeze ga ndababwira ibyo muzi. Akaguma imuhira bakamuha isuka, ni uko ! Nayo ntibe guhinga ikaba iyo guhondagura hasi gusa ! Kuko ntacyo abantu bezaga. Hein ? u Rwanda, amateka tunyuzemo, ibintu byose bigomba guhinduka. Ariko ikigomba kubanza guhinduka ni imitekerereze y'uko ibintu bigomba kugenda. »
 
Perezida Paul KAGAME yakomeje agira ati : « Kwiga , turashaka ko mwiga. Hanyuma tugasigara twikosora mu buryo bw'imyigire, ku buryo abana bacu mu burezi, mu myigire, biga ibintu bijyanye n'isoko bijyanye n'ubuzima tuzi buhesha abantu agaciro, tukava mu bintu byo gusinziriza. Gusinziriza ni ukuvuga ngo nshobora kukwigisha ukarangiza ishuri, ukarangiza kaminuza, ariko nyine warangiza ukabura akazi. Ubwo se wize ? Hein? Eee, hari ikibazo! Ni ukuvuga ngo mu igenamigambi ryawe hari ikintu watakaje, utarebye neza, utatunganije. Turashaka ko abana bacu biga barangiza bakabona akazi cyangwa se benshi kurusha bakihangira n'imirimo nyine. »
 
Maze kumva uburyo Perezida Paul KAGAME anenga politiki mbi yaranze Leta za kera, cyane cyane mu rwego rw'uburezi, byatumye nsubiza amaso inyuma. Yanyibukije inyandiko nigeze gusohora mu kanyamakuru kacu ko mu kwezi kwa Gashyantare 2012 yitwa « Des politiques sociales anti-démocratiques » . 
 
Ni byiza kuba Perezida Paul KAGAME abona ko politiki mbi yica abantu ikica n'ibintu ! Gusa sinzi niba yumva we icyo kibazo kitamureba. Byaba bitangaje kandi bihangayikishije. 
 
Tutiriwe tuvuga abantu barimbuwe na politiki mbi ya FPR kimwe n'ibintu byangijwe n'iyo politiki mbi, reka tugaruke ku kibazo cy'uburezi, dore ko yagitinzeho mu ijambo rye.

Ni byiza ko akangurira abanyarwanda kutinenaguzwa amashuri yigisha imirimo y'amaboko kuko ari umusingi w'iterambere. Ariko hari ibintu adasobanura neza. Arashaka kuvuga se ko mbere ya 1994, abanyarwanda batigaga ibintu bifitiye igihugu akamaro ? Arashaka se kuvuga ko mbere ye, (nubwo bizwi ko ntacyo byatanze cyane), abandi bayobozi batagerageje kuvugurura uburezi n'imyigishirize ? Urugero rwa hafi ni ivugururwa ry'amashuri (réforme scolaire) ryo mu mwaka w'1979. Imyaka ibiri yari igamije kwigisha iby'imyuga. Urubyiruko rutagiraga amahirwe yo kujya mu mashuri yisumbuye, rwaganaga ibigo byigisha imyuga (CERAI). Abenshi muri bo bashoboye kwiteza imbere kubera iyo myuga, cyane cyane ububaji.

Icyo navuga gusa gitandukanya cyane système y'uburezi ya kera n'iy'ubu, ni uko mbere hahamagarwa benshi mu mashuli abanza, nyuma hagatorwa bake mu mashuli yisumbuye na Kaminuza. Ubu bisigaye byijyana (automatique), buri wese ashobora kwiga akagera muri Kaminuza, dore ko amashuli makuru na za Kaminuza byabaye munange mu Rwanda ! Inzitizi gusa ikomeye ni ubukene, kuko abana bakomoka mu miryango ikennye batakibona imfashanyo ya Leta yagenerwaga abanyeshuli bose biga muri Kaminuza. Ibyo bikaba bituma abanyeshuri b'abakene badashobora kwiga Kaminuza, n'abagerageje bagacumbika amasomo kubera kubura amafaranga (bourse).
 
Mbere hari uburezi bugendera ahanini ku bushobozi bw'umunyeshuli (qualité), none ubu uburezi bwimirije imbere umubare w'abanyeshuli bagomba kwiga (quantité). Itandukaniro rero rikomeye ahubwo Perezida Paul KAGAME yirengagije ni uko kera iyo umuntu yarangizaga amashuri yisumbuye cyangwa se Kaminuza, yabaga azi neza ibyo yigiye. None ubu abenshi bararangiza amashuri makuru na za Kaminuza batazi no kwandika ibaruwa isaba akazi ! Ibyo binagaragarira mu buryo mu bihugu by'i Burayi kera bemeraga impamyabushobozi zatangiwe mu Rwanda, none ubu umuntu arava mu Rwanda yakwerekana impamyabushobozi ye, bati « imyigire yanyu turayizi yasubiye inyuma ; ugomba kubanza gukora ikizamini tukareba niba ufite ubumenyi bujyanye n'iyo mpamyabushobozi utweretse!»
 
Ni byo koko, ubu ngubu amashuri yarogeye mu gihugu, 'ama-universités' ashingwa buri munsi, abafite impamyabushobozi zo mu rwego ruhanitse (Master's degrees) bamaze kuba uruhuri, ariko mu by'ukuri abenshi ni ukuvuga ko bize gusa, nta bushobozi bafite ! Kubera iki ? Kubera politike mbi y'uburezi.
 
Nawe se ?! Uragira ngo umuntu agire icyo amenya gute n'akajagari kakomeje kuranga politiki y'uburezi mu Rwanda ? Ngaho abanyarwanda bagomba kwiga mu cyongereza, kandi amateka y'uburezi mu Rwanda ashingiye ku rurimi rw'igifaransa, ngaho igifaransa kiraciwe nk'ururimi rukoreshwa mu myigishirize, ngaho abana bo mu mashuli abanza bagomba kwiga mu kinyarwanda, n'ibindi n'ibindi. Ako kajagari katumye abarimu benshi babura akazi, barakena karahava kubera ko batazi kwigisha mu rurimi rw'icyongereza, abanyeshuri nabo usanga nta rurimi bumva neza, bavuga neza cyangwa se bandika neza, kubera uko guhora bahindura indimi zigishwamo no kubera kubura abarimu bahagije bashoboye kwigisha mu rurimi Leta yahisemo. Erega koko politiki mbi yica abantu, ikica n'ibintu byose !
 
Byongeye kandi, Perezida KAGAME aranenga ko abategetsi ba kera boherezaga abana babo kwiga hanze, aba rubanda bagasigara bandagaye aho. None se ko mbona n'ubutegetsi bwe ari ko bukora ? Bwakosoye iki ? Harya umuhungu we Cyomoro simperuka yaramwohereje kwiga hanze?!
 
Mu ijambo rye, Perezida Paul KAGAME arahakana ko abanyarwanda batari abahinzi-borozi, ngo kuko umuhinzi mworozi atakwicwa n'inzara ! Ese ko inzara ikomeje kuvuza ubuhuha mu Rwanda, ni ukuvuga ko abicwa n'inzara badahinga da ? Ngo abatajya ibwami babeshywa byinshi. Perezida Paul KAGAME arashaka kutwemeza ko igihugu cyongeye kuba igihugu, ubutaka bwongera kurumbuka, ari uko FPR ifashe Leta ? Icyo kibazo abakiriho mu mpuguke mu by'ubuhinzi ba kera, bagombye kumfasha kugisubiza. Ibyo aribyo byose, ndumva Perezida Paul KAGAME yagombye kuba asobanukiwe nibura n'ikigo cya ISAR. Siniriwe mwibutsa ko ishami rya kaminuza y'u Rwanda ryigisha iby'ubuhinzi n'ishuli rikuru ryigisha iby'ubuhinzi n'ubworozi ry'i Busogo bitatangiye muri 1994.
 
Byaravuzwe ko FPR yazanye iterambere n'ikoranabuhanga mu Rwanda, ko Kigali yubatswe ikaba ndetse itangiye gufata intera nk'iy'imijyi y'ibihugu byateye imbere, ko imihanda yubatswe, ko amashanyarazi yakwirakwijwe hirya no hino mu gihugu, n'ibindi n'ibindi.
Ibyo birashoboka koko. Ariko nta gitangaza kirimo, ku muntu usobanukiwe n'uburyo isi igenda itera imbere, akanasobanukirwa n'amateka y'igihugu cyacu. None se ? Iyo umujyi wa Kigali uza kuba ishyamba gusa muri 1994, ubu uba umeze uko umeze uku ?
 
Mu yandi magambo, iterambere ry'u Rwanda ntabwo rishingiye ku byakozwe ku butegetsi bwa FPR gusa. Rishingiye ku ruhererekane rw'ibikorwa byagiye bikorwa guhera kera cyane. Ubutegetsi bwa FPR bwakomereje aho ubwabubanjirije bwagejeje. Urugero: Birazwi ko igishushanyo mbonera cy'imihanda mikuru (les principaux axes routiers) ihuza ibice by'igihugu (Uburasirazuba-Uburengerazuba-Amajyaruguru-Amajyepfo) cyakozwe kuli Republika ya Mbere, ni ukuvuga igihe cy'ubutegetsi bwa Geregori KAYIBANDA, imihanda myinshi iza kurangizwa cyangwa se kubakwa kuli Republika ya Kabili, ni ukuvuga ku butegetsi bwa Yuvenali HABYARIMANA. Byaba bitangaje rero kandi bigayitse, Leta ya FPR-Inkotanyi iyobowe na Paul KAGAME iramutse itarashoboye kubaka umuhanda cyangwa se gusana imihanda yangiritse. Ibyo ntabwo ariko bivuga ko ariyo yubatse imihanda mikuru y'ingenzi iri mu gihugu. Byaba bitangaje kandi bigayitse, nta kintu cyigeze gikorwa mu myaka 18 ishize FPR ifashe ubutegetsi! Ni yo mpamvu u Rwanda rwo muri 94 atari rwo Rwanda rw'ubu muri 2012. Birumvikana.
 
Niba hari ibintu bishya bijyanye na science na technology byageze mu Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Paul KAGAME, nta gitangaza kirimo. Ni ko bigomba kugenda kuko ibihe biha ibindi! Ntawakwihandagaza ngo avuge ko Leta zabanjirije iya FPR zananiwe no kuzana ikoranabuhanga tuzi muri iki gihe, kuko ibyo bitabagaho ! Ibintu n'igihe cyabyo. No mu bihugu bivugwa ko byateye imbere, ibyinshi byahageze guhera muri za 1990 : Personal Computer(PC), Lap Top, Internet, GSM, IPOD, IPAD,…Gushyiraho amashuri yigisha imyuga cyangwa kuyateza imbere si igitekerezo gishya mu mateka y'ubuyobozi bw'igihugu cyacu; igishya ni ikoranabuhanga rijyanye n'igihe tugezemo rizigishwamo.
 
Harya nk'uko twabibonye, si Perezida Paul KAGAME we ubwe wivugiye ikibazo cyo gusinziriza ! Ndasanga rero Leta ayoboye ishobora gupiganwa mu isoko ry'inzobere mu gutera ikinya no gusinziriza abaturage. Nyamara nk'umuyobozi mukuru w'igihugu, yagombye guhora azirikana ko"politiki mbi yica abantu, ikica n'ibintu byose „ kandi ko icyo kibazo ari we kireba mbere y'abandi banyarwanda.
 
Benoit NDAGIJIMANA
Visi Perezida wa Kabiri
 
 
__._,_.___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.