Pages

Saturday, 26 January 2013

Perezida Kagame mu mishyikirano ya rwihishwa na perezida Kabila


Perezida Kagame mu mishyikirano ya rwihishwa na perezida Kabila

janvier 26th, 2013 by rwanda-in-liberation

by Jb Gasasira on Saturday, January 26, 2013 at 1:47pm ·

kabila_kagame.jpg

Amakuru agera ku Umuvugizi aturutse mu nzego z'ubutasi za perezida Kagame, yemeza ko perezida Kagame aherutse kohereza intumwa ye idasanzwe ari yo ambasaderi Gasana Eugene, kujya guhura na perezida Kabila imbona nkubone, amutwariye ubutumwa bwihariye buturutse kuri Kagame ubwe. 

Nkuko maneko za Kagame zibyemeza, ambasaderi Gasana Eugene yavuye muri Amerika igitaraganya ajyanye ubutumwa bwihariye bwa perezida Kagame kw'itariki ya 18 mutarama 2013, aho yaje kwakirwa i Kishansa na perezida wa Kongo, Joseph Kabila.

Ubu butumwa ambasaderi Gasana yari ashyiriye perezida Kabila nta kindi cyari kirimo uretse ko perezida Kagame yashakaga kwihererana Perezida Kabila, nkuko yakunze kubigenza kuva cyera kugirango amushuke yemere gukorana n'inyeshyamba ze za M23, ibi bikaba biri mu rwego rwo kugabanya igitutu ibihugu by'amahanga bikomeje kotsa perezida Kagame, bimusaba guhagarika gufasha izi nyeshyamba za M23, inyeshyamba zikomeje koreka imbaga y'inzirakarengane, zigasiga n'abandi iheruheru, abandi  bakaba bangara hirya no hino mu bihugu bituranye na Kongo-Kinshasa.

Nkuko bamwe muri ba maneko ba Kagame babyemeza, perezida Kabila naramuka yongeye gushukwa na Kagame, akemera ko igihugu kivogerwa n'inyeshyamba za Kagame uko zishakiye, azaba agambaniye igihugu cye, dore ko n'amahanga yose yari amaze kumva ikibazo cy'igihugu cye kijyanye n'umutekano muke uterwa n'umutwe w'inyeshyamba perezida Kagame yishyiriyeho kugirango akomeze awugire ikiraro yambukiraho mu gusahura umutungo kamere wa Kongo-Kinshasa. 

Iyi mishyikirano ya rwihishwa perezida Kagame aherutse koherezamo intumwa ye idasanzwe, ikaba iherutse kuba na none nyuma y'indi yakunze kubera ku mugaragaro i Kampala muri Uganda, aho hari hemejwe ko hashyirwaho umutwe w'ingabo udafite aho uhuriye n'ikibazo cya Kongo, ibihugu bituruka mu muryango wa SADC hamwe na Tanzaniya bikaba byari birimo kwitegura kohereza ingabo zagombaga kunga mu rya Loni, mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy'umutekano mucye urangwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, uyu mutekano muke ukaba uterwa n'inyeshyamba za perezida Kagame, ziyise M23.

Abakurikiranira hafi ibya politiki bakaba bakomeje kwemeza ko iyi mishyikirano hagati ya perezida Kagame na Kabila nta kindi igamije uretse kumusaba ko yemera ko inyeshyamba ze za M23 zakwemererwa kuvangwa mu ngabo za Kongo (FARDC) cyangwa akemera kumvikana na zo zikagira igice kinini cya Kongo zigenzura, mu rwego rwo kugirango perezida Kagame akomeze kubona icyanzu asesereramo mu gusahura umutungo kamere wa Kongo, nta we umukomye mu nkokora.

Perezida Kabila akaba arimo kurohwa na Perezida Kagame mu gihe Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kari kamaze kumva neza ikibazo cy'umutekano mucye urangwa muri Kongo, ku buryo ibihugu by'ibihagange kw'isi byari bimaze kwemeza ko hoherezwa indege zitagira abaderevu, zagombaga kugenzura imipaka ya Kongo hamwe no kubona amakuru ku birindiro by'umwanzi utera Kongo muri iki gihe.

Minisitiri wa Suwede ushinzwe Iterambere n'Ubutwererane, Gunilla Carlsson, akaba na we yari aherutse kugirana ibiganiro byihariye n'abayobozi ba Uganda, Kongo ndetse n'u Rwanda, urwo rugendo rukaba nta kindi rwari rugamije uretse gushakira hamwe umuti wacyemura burundu ikibazo cy'umutekano mucye ukomeje kurangwa muri Kongo-Kinshasa. Nyuma y'ibi biganiro, madamu Carlsson akaba yarashyikirije ubutumwa bwihariye ku Rwanda, asaba abayobozi barwo kurekeraho gutera inkunga umutwe w'inyeshyamba za M23, umutwe ukomeje koreka imbaga y'inzirakarengane z'abasiviri, abandi bagakwirwa imishwaro mu bihugu bituranye na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Gasasira, Sweden. 

Rwanda in Liberation Process
Ubwanditsi

 

Posted in Politique | Réagir »


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.