Pages

Wednesday, 2 January 2013

Re: *DHR* 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Indaki)


1. Kagame ati nimva ku butegetsi nzasubira mu ishyamba kurwana, ati ariko mwe musakuriza hanze ntimubishoboye.

2. Kagame ati ndatera Congo, ati ariko Congo yo ntishoboye gutera u Rwanda.

3, Kagame ati nshobora gukusanya amafaranga muri diaspora  yo gukomeza gufasha FPR kugira ngo igume ku butegetsi, ayo mafaranga nkayitilira AgFund,  ati mwe ntimwabishobora gukusanya amafaranga yo gufasha amashyaka yanyu akorera kuri Internet.

4. Kagame ati nica uwo nshatse wese yaba mu Rwanda cyangwa se mu mahanga, ati ariko abakozi banjye bo  bagenda ku isi yose nta kibazo bafite, ntacyo bishisha.

5.Ati icyo ntinya gusa ni imbunda  kandi ntazo mugira.

5. Ati mpereye kuri ibyo maze kuvuga haruguru, ntacyo mumaze, ntacyo mushoboye.

Gahunda ya Kagamebe yo gusubira ku rugamba ntabwo yamuhira nkuko byagenze muri  1990 na nyuma yaho. Ubwo Kagame azaba ahunze nkuko abatutsi bahunze abahutu bamaze gufata ubutegetsi muri 1959  binyujijwe mu nzira za demokarasi. Ni ubwo bwoba rero Kagame afite kandi nyompmavu yonyine izatuma yongera guhunga.

1. Nta mishyikirano ya Arusha izaba, abasigaye mu Rwanda bazamurwanya  kugeza bamwishe nka Savimbi
2. Nta barwanyi be bazashyirwa muri CND
3. Ntabwo azica abantu atera bombe mu gihugu nkuko yabikoze ngo bishoboke
4. Ntabwo azashobora gukoresha abahutu aho bari hose, mu Rwanda no hanze
5.U Rwanda noneho rushobora kuzifashisha ibindi bihugu nkuko Kabila yabigenje abohora Congo yatewe na Kagame na Museveni, cyangwa nkuko Centrafrica yifashisha ibindi bihugu.
6. Abo kumushykira nka ba Twagiramungu Rukokoma ntabo azabona
7. Kagame ntabwo aiz neza aho noheno yakura imbunda zo kwica abanyarwanda no gutera U Rwanda. Ntabwo Uganda yamufasha nkuko yamufashije. Ibintu bizaba byarahindutse mu Uganda.
8. Kagame ntabwo azi aho yahera atera ndetse n'aho yaba agaba ibitero mu Rwanda. Uganda ntiyamwerera ngo yongere abikore. Uganda kandi nta mpamvu yabikora kubera ko abatutsi yashakaga ko bamuva iruhande batagihari.
9. Kagame ntabwo azi uwo azahunga nawe. Nta mpamvu zigaragara abatutsi bamukurikira ngo bajye kuba mu nkambi ubwa kabiri.
10. Demokarasi ubu yasakaye isi yose, nta mahanga azamushyigkira ngo atere ubutegetsi abanyarwanda bitoreye.





From: INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Wednesday, 2 January 2013, 10:56
Subject: Re: *DHR* 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Indaki)

 
 
indaki
ashobora kuzayisohokamo yasamye nka Sadam, abira ibyuya nka Bagbo, cyangwa se atakamba nka Kadhafi.
 
Abanyarwanda bose, aho bari hose, amoko yose, amashyaka barimo yose, amadini barimo yose,... bakwiye gushyira hamwe bagashaka uburyo babuza akamasa kwinjira mu ndaki!
Kubaba bafite ubwenge bukora neza, bakurikira amateka, bazi neza uko biba byagenze kugirango UMUNYAGITUGU yinjire mu ndaki! Nimwibuke Hitler, Sadam Husein, Kadhafi, Bagbo.....bose binjiye mu ndaki bamaze gutuma ibihugu byabo bihindutse umuyonga! Ninde muntu muzima, ufite umutwe ukora neza, wakwifuriza u Rwanda kongera gusubira inyuma? Cyereka Intore za FPR nazo zataye umutwe kubera gusinda amaraso!
Byumwihariko, inkotanyi zo muri FPR zireba kure, zizi icyo zarwaniye, zaharaniye, nizifate iyambere zivugire hamwe ziti: "Twanze akamasa gashaka kudusubiza mu ndaki!"
Umwaka wi 2013, nube uwo kwiyama(kwikiza bishobotse) Sekibi nibibi bye, ushaka gusubiza u Rwanda mw'icuraburindi. Mumenye ko buri wese kugiti cye, azagira igihe cye cyo kubazwa ngo: "Wokoze iki?"
Byarabaye ntibikabe!
 

De : Nzinink <nzinink@yahoo.com>
À : Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Envoyé le : Mercredi 2 janvier 2013 5h39
Objet : *DHR* 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Indaki)

 

2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Indaki)

January 1, 2013 By Rwema IT Webmaster Leave a Comment
Nyuma y'uko Kagame aburiye abanyarwanda ko azasubira mu ndaki nibiba ngombwa (ubanza ahari byegereje) abantu bakomeje kwibaza kubyo yahanuraga ariko hafi ya bose bakavuga ko kujya mu ndaki bitazamuhira. Banabigereranya n'ibyo mu gihe cya Saddam Hussein wayoboraga Irak, Kadafi wategekaga Libye hamwe na Gbagbo wahoze ategeka Cote d'Ivoire. Aba bose ngo bazwiho kuba baragiye mu ndaki kwihishayo ariko ay'ubusa bakabaturumburamo.
Dore nanone umwe mu basomyi ba Democracy Human Rights yabyanditse:
2012 iraheze yo gahera!
Iragiye ariko isize Kagame ka Rutagambwa ayitanzemo ubuhanuzi(ubuhamya) nubwo guhanura abahahamutse bitoroshye.
Ubwo buhanuzi(buhamya) ni: "Turi babandi badatinya gusubira mu Ndaki".
Ubwo buhanuzi(buhamya) burakomeye kuko bugaragaza ko Kagame yasohotse mu Ndaki ariko ko Indaki itamusohotsemo.
Ubwo buhanuzi(buhamya) burakaze kuko bwagaragaje ko "Akabaye icwende katoga, niyo koze ntigacya, niyo gacyeye ntigashira umunuko".
Ubwo buhanuzi(buhamya) burakomeye kuko burerekana ko Kagame yafashe ubutegetsi asohotse mu Ndaki kandi ko azabuvaho nabwo asohotse mu Ndaki!
Icyakora ubwo buhanuzi(buhamya) ntibusigura neza niba azasohoka mu Ndaki yasamye nka Sadam, abira ibyuya nka Bagbo, cyangwa se atakamba nka Kadhafi.
Kagame yaciriye amarenga babandi biyita abanyapolitiku (na Demokrasi yabo) ko uko yaje ariko azagenda: "yaje atera umusomyo mu mivu y'amaraso azagenda atera umusomyo mu mivu y'amaraso!".Mbega akaga kagiye kugwirira u Rwanda !
Pahulo Kagame yeretse za ntore za Rucagu ko iyo zivuga "Ubumwe n'ubwiyunge" ziba zirota zihagaze nk'izasinze urumogi.
2012 iragiye ariko idusigiye ibisobanuro bya twenti twenti vijoni: ni "INDAKI !" ntabwo ari Singapore! Naho ibyari kuba Singapore bizaba byabaye umurundo w'ibinonko bivanze n'ibirahure biri hejuru y'imirambo akangari.
Birababaje kuba nyuma y'imyaka hafi 20,umutegetsi agitekereza "Indaki" aho gutekereza autoroutes, gari ya moshi, ibitaro, amashuli meza,cyangwa se tram……..
Abanyarwanda  bati: "Bazirunge zange zibe isogo" baracyari babandi!
Babandi bazitwikira ijoro bakica inzirakarengane! Babandi batazatinya gushelinga ibitaro, abana mu mashuli, n'abaturage mu isoko!
Babandi badatinya gutera za grenades muri za Kiliziya, mu ma Taxi, muma Bus no mu makwe!
Babandi bica abagore n'abana na mashinigani nta SHIDA!
Imana yari ikwiye gutabara u Rwanda, Kagame akazavaho adasohotse mu Ndaki!
Inkuru yo kuri DHR


__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.