Pages

Thursday, 31 January 2013

Rwanda: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ubutegetsi bwa Kigali ikibazo.

----- Forwarded Message ----
From: Parti Social Imberakuri <info@ps-imberakuri.net>
Sent: Thu, January 31, 2013 5:43:59 AM
Subject: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ubutegetsi bwa Kigali ikibazo.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 002/P.S.IMB/013

 

URUZINDUKO RW'UMUNYAMABANGA MUKURU W'ISHYAKA RUKOMEJE GUTERA IKIBAZO LETA YA KIGALI

 

Mu gihe Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka ry'Imberakuri Madamu Immakulata UWIZEYE KANSIIME akomeje uruzinduko rw'akazi  ku mugabane w'i Burayi, ubutegetsi bwa Leta ya Kigali burakora iyo bwabaga kugirango buce intege abarwanashyaka. Ni muri urwo rwego, inzego zitandukanye za leta zihase abayobozi bo mu nzego z'ishyaka zitandukanye, zishaka kubatera ubwoba kandi barabutsinze ari nako zibakangisha uduhendabana tw'amafaranga hamwe n'imyanya ikomeye.

 

Twakwibutsa ko kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2012, iri terabwoba ryari ryibasiye abagize komite nyobozi y'ishyaka PS Imberakuri gusa. None aho umunyamabanga mukuru atangiriye urugendo rwe, ubu noneho abayobozi b'inzego zose, kuva kuri komite nyobozi, inzego z'intara, iz'uturere, iz'abahagarariye amashuri makuru na kaminuza, abajyanama b'ishyaka ndetse n'imiryango yacu turibasiwe.

 

Kuba rero Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka akomeje urugendo ku mu gabane w'i Burayi aho ahura n'abanyarwanda n'abanyamahanga b'inzego zitandukanye byateye ubwoba leta iyobowe na FPR. Ni muri urwo rwego bakora ibishoboka byose ngo basenye ishyaka PS Imberakuri nk'uko babigerageje muri Werurwe 2010. Amakuru atugeraho, n'uko hejuru y'iryo terabwoba ryibasiye abayobozi, ngo hari gahunda yo gufunga Visi Perezida wa Mbere w'ishyaka, Bwana Alexis BAKUNZIBAKE, ibyo bigakorwa mbere yuko Umunyamabanga Mukuru agaruka mu Rwanda kugirango bimutere ubwoba ntagaruke,  bityo ibyifuzo byabo bikaba bishyizwe mu bikorwa. Ikindi, ngo n'uko Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka naramuka agarutse, bazamufunga nyuma y'iminsi mike, dore ko ngo yihanganiwe igihe kirerekire. Wagirango hari uwo dusaba uburenganzira bwo guharanira uburenganzira bwacu.

 

Nk'uko tutahwemye kubitangaza "kubaho kw'imishwi si impuhwe z'agaca, kandi umwanzi agucira akobo, Imana igucira icyanzu". Kuba muri 2010, leta ya Kigali yarifashishije Madamu MUKABUNANI Christine wari visi prezida hamwe na HAKIZIMFURA Noel, ndetse na NITEGEKA Augustin kugirango ibone uko ifunga Umuyobozi w'ishyaka Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA maze ishyaka PS Imberakuri rigasigara kw'izina gusa ntibyashobotse kandi ntibyaciye intege abarwanashyaka. Ahubwo aba bambari b'ingoma nibo barimo gusubiranamo.

 

Kugeza uyu munsi, usibye kugararagariza abanyarwanda ndetse n'amahanga ko leta ya Kigali itemera demukarasi n'ukwishyira ukizana kwa buri wese, nta kindi byatwaye Imberakuri, ari nayo mpamvu leta yabuze amahwemo. Kuba rero Visi Perezida wa Mbere n'Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka cyangwa se undi muyobozi uwo ari we wese w'ishyaka bafungwa cyangwa bagakorerwa ibindi bibi ntabwo bishobora guhagarika inkundura ya demukarasi. Imbuto ya demukarasi twabibye imaze gusesekara hose kandi ngo "Aho kwica Gitera, ica ikibimutera". Ntabwo banasubiza amaso inyuma ngo baboneko no mu mateka yabo,  ko kuba intwari Fred GISA RWIGEMA yaratabarutse ku munota wa mbere bitababujije kugera ku ntsinzi.

 

Ishyaka ry'Imberakuri ryongeye kwibutsa Leta ya Kigali ko nyamara ahubwo, abahanga bagira bati: "uwo mutavugarumwe ntuzamukumire, ahubwo azamwiyegereze muganire wumve ibyo atekereza.". Mureke tubabere urumuri rw'ibikenewe gukosorwa, maze twese hamwe twubake urwatubyaye, twitegurire ejo hazaza heza twifuza. Niwo muti rukumbi w'ibibazo byugarije abanyarwanda.

 

Bikorewe i Kigali, kuwa 31/01/2013

 

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi Prezida wa Mbere

 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.