----- Forwarded Message ----
From: Parti Social Imberakuri <info@ps-imberakuri.net>
Sent: Thu, January 31, 2013 5:43:59 AM
Subject: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ubutegetsi bwa Kigali ikibazo.
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 002/P.S.IMB/013
URUZINDUKO RW'UMUNYAMABANGA MUKURU W'ISHYAKA RUKOMEJE GUTERA IKIBAZO LETA YA KIGALI
Mu gihe Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka ry'Imberakuri Madamu Immakulata UWIZEYE KANSIIME akomeje uruzinduko rw'akazi ku mugabane w'i Burayi, ubutegetsi bwa Leta ya Kigali burakora iyo bwabaga kugirango buce intege abarwanashyaka. Ni muri urwo rwego, inzego zitandukanye za leta zihase abayobozi bo mu nzego z'ishyaka zitandukanye, zishaka kubatera ubwoba kandi barabutsinze ari nako zibakangisha uduhendabana tw'amafaranga hamwe n'imyanya ikomeye.
Twakwibutsa ko kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2012, iri terabwoba ryari ryibasiye abagize komite nyobozi y'ishyaka PS Imberakuri gusa. None aho umunyamabanga mukuru atangiriye urugendo rwe, ubu noneho abayobozi b'inzego zose, kuva kuri komite nyobozi, inzego z'intara, iz'uturere, iz'abahagarariye amashuri makuru na kaminuza, abajyanama b'ishyaka ndetse n'imiryango yacu turibasiwe.
Kuba rero Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka akomeje urugendo ku mu gabane w'i Burayi aho ahura n'abanyarwanda n'abanyamahanga b'inzego zitandukanye byateye ubwoba leta iyobowe na FPR. Ni muri urwo rwego bakora ibishoboka byose ngo basenye ishyaka PS Imberakuri nk'uko babigerageje muri Werurwe 2010. Amakuru atugeraho, n'uko hejuru y'iryo terabwoba ryibasiye abayobozi, ngo hari gahunda yo gufunga Visi Perezida wa Mbere w'ishyaka, Bwana Alexis BAKUNZIBAKE, ibyo bigakorwa mbere yuko Umunyamabanga Mukuru agaruka mu Rwanda kugirango bimutere ubwoba ntagaruke, bityo ibyifuzo byabo bikaba bishyizwe mu bikorwa. Ikindi, ngo n'uko Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka naramuka agarutse, bazamufunga nyuma y'iminsi mike, dore ko ngo yihanganiwe igihe kirerekire. Wagirango hari uwo dusaba uburenganzira bwo guharanira uburenganzira bwacu.
Nk'uko tutahwemye kubitangaza "kubaho kw'imishwi si impuhwe z'agaca, kandi umwanzi agucira akobo, Imana igucira icyanzu". Kuba muri 2010, leta ya Kigali yarifashishije Madamu MUKABUNANI Christine wari visi prezida hamwe na HAKIZIMFURA Noel, ndetse na NITEGEKA Augustin kugirango ibone uko ifunga Umuyobozi w'ishyaka Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA maze ishyaka PS Imberakuri rigasigara kw'izina gusa ntibyashobotse kandi ntibyaciye intege abarwanashyaka. Ahubwo aba bambari b'ingoma nibo barimo gusubiranamo.
Kugeza uyu munsi, usibye kugararagariza abanyarwanda ndetse n'amahanga ko leta ya Kigali itemera demukarasi n'ukwishyira ukizana kwa buri wese, nta kindi byatwaye Imberakuri, ari nayo mpamvu leta yabuze amahwemo. Kuba rero Visi Perezida wa Mbere n'Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka cyangwa se undi muyobozi uwo ari we wese w'ishyaka bafungwa cyangwa bagakorerwa ibindi bibi ntabwo bishobora guhagarika inkundura ya demukarasi. Imbuto ya demukarasi twabibye imaze gusesekara hose kandi ngo "Aho kwica Gitera, ica ikibimutera". Ntabwo banasubiza amaso inyuma ngo baboneko no mu mateka yabo, ko kuba intwari Fred GISA RWIGEMA yaratabarutse ku munota wa mbere bitababujije kugera ku ntsinzi.
Ishyaka ry'Imberakuri ryongeye kwibutsa Leta ya Kigali ko nyamara ahubwo, abahanga bagira bati: "uwo mutavugarumwe ntuzamukumire, ahubwo azamwiyegereze muganire wumve ibyo atekereza.". Mureke tubabere urumuri rw'ibikenewe gukosorwa, maze twese hamwe twubake urwatubyaye, twitegurire ejo hazaza heza twifuza. Niwo muti rukumbi w'ibibazo byugarije abanyarwanda.
Bikorewe i Kigali, kuwa 31/01/2013
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa Mbere
Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Thursday, 31 January 2013
Rwanda: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ubutegetsi bwa Kigali ikibazo.
Rwanda: Urujijo ku ibura ry’umunyamabanga ushinzwe itumanaho muri Green Party
Urujijo ku ibura ry'umunyamabanga ushinzwe itumanaho muri Green Party
" Tumaze igihe dushakisha Oustazi Omar Leo ariko ejo navuganye nawe kuri telephone nkigera i Ikigali, duhana gahunda yoguhura saa kumi nebyiri kuri UTC, ndategereza ndaheba kandi telephone yiwe ntiyongeye gucamo. Nongeye kumutelefona mugitondo saa moya, duhana gahunda nyuma y'umuganda saa saba nigice kuri Club Rafiki i Nyamirambo, mpavuye saa cyenda namubuze kandi telephone itariho. Omar geregeza unshake bitarenze Lundi saa yine zomugitondo. Ushobora no kuza kuri office."
" KURI ASSISTANT COMMISSION KALISA Faustin UKURIYE IPEREREZA RYIHARIYE MUGIPOLISI CY'U RWANDA, REKURA OMAL LEO OUSTAZI UFUNGIWE MULI UTWO TWUMBA TURI KURI OFFICES ZAWE. WOWE SUPT MURANGIRA, CIP HODARI AMARASO Y'UYU MUSORE MUZAYABAZWA NIMURAMUKA MUMWISHE."
Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b’u Rwanda
Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b'u Rwanda
Inkuru zikunzwe cyane
Inkuru zahise
Facebook
Fwd: Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rumwe nayo batuye mu Bubiligi
"Karangwa Semushi azwiho gusenya andi mashyaka ya opposition, abitumwe na Jack Nziza na Musoni James, akorera ku mugabane w'Uburayi kuva za RUD kugeza ejo bundi yirirwa agendana na ba Kazungu na Habimana bategura inyandiko zisebya RNC, abashakira za contacts ngo bakore za conference de presse zisebya RNC, ukubahuza n'abahutu Kazungu yasuzuguye ngo bishyire hamwe ngo barwanye RNC nkaho ariyo shyaka riri ku butegetsi. Amakuru ducyesha ahizewe, ni uko iyi trio Kazungu, Karanga na Habimana yamaze kugaragara k'uburyo Semushi Gerard yatakaje agaciro mu buhungiro akaba agiye gusubira Kigali aho agiye gutaha akanashinyagurira Mushayidi bivugwa ko aguye mu buroko agambaniwe na bagenzi be bakuriwe na Gerard Semushi na Maitre Alfonse Ndoba.
Kubera ko misiyo ye yamunaniye ubu ngo akaba yarijejwe na Musoni James kuzagororerwa naramuka atashye agatahana nagashyirahamwe ke yihimbiye ka PDP.
Ngo ntibirenga ukwa gatandatu adatashye.
Mbabajwe n'abayoboke be agiye guta ku gasi, batazi gahunda zihishe muri iryo taha etc.
Byari kugaragara neza nibura iyo babanza bagaha icyubahiro uwahaye ihahiro Mushayidi bamukuza nibura muri iriya gereza.
Ariko nta nuwakurayo amaso kuko abagome kabuhariwe Jack Nziza na shebuja Paul Kagame bashobora kwemera gufungura Mushayidi bamaze kumuha twa tuzi nyuma bikazitwa ko yishwe n'ikindi kintu doreko ari abahanga muri manipulations y'inkuru baha rubanda", Uwase Liliane.
From: Uwase Liliane <uwaseliliane108@yahoo.com>
Date: January 30, 2013, 12:21:42 PM PST
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rumwe nayo batuye mu Bubiligi
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
ABAHAGURUKIYE KUMARA ABATAVUGA RUMWE NA LETA MPOTOZI YA KAGAME AHA MU BUBILIGIMaze iminsi nkurikirana ibihuha bisohoka ku mbuga, ibinyoma bicishwaho n'abakorera leta ya Paul Kagame rimwe na rimwe bikanayobya ababisoma badashishoje ; none mpisemo kubagezaho ibyo nagezeho mu bushakashatsi bwanjye bigamije kubereka abatuyobya, biyita amazina aya naya etc. Dore rero uko intore, ba maneko, abicanyi bakorera Kagame aha mu Bubiligi bakurikirana :1. Ku isonga haza ucura imigambi yo kwica, kugura abatavuga rumwe na FPR, kubasenyera amago, kuroga, gutanga ibikoresho (uburozi, amafaranga, impapuro z'inzira, contacts etc) muri macye appui logistique et administratif. Uwo ni Jack Nziza, umwicanyi warengeje kamere, udasinzira iyo atagize uwo yivugana, ruharwa mu kubiba amacakubiri namatiku. Ababikurikiranira hafi bavuga ko ubukana afite mu kumara abana babanyarwanda abiterwa n'uko ari umunyamahanga (umufumbira wa za Gisoro) ariko akaba atanagira umuryango n'abavandimwe. Aba yaramaze abanyarwanda amahirwe ni uko ubwo bugome abuvanga n'ubuswa azwiho we na shebuja.2. John (Jeef) Uwamungu : Uyu ni musanzire wa Jack Nziza akaba nawe ataraza muri Ambassade y'uRwanda muri Belgique yarishe abanyarwanda batagira uko bangana (reba inyandiko bamwanditseho kuri DHR). Ubu niwe ubitse uburozi na pistolets zazakoreshwa n'uzemera kwica abantu bamwe bamaze kwemezwa bakorera muri RNC nk'uyikuriye mu bubiligi, majoro witwa Emmanuel Nkubana na Alexis Rudasingwa kubera uko bamaze kujegeza Let aya Kagame bicecekeye. Ni nawe uha logistique intore ziva Kigali zije mu Bubiligi kureshya abahutu bibisambo ngo bitabire za come and see, abagurwa ngo bakomeze kugambanira abandi, gukwirakwiza impuha n'ibinyoma. Abo bagaragaye cyane ni nka Mannasseh w'Umuhudi (uzwiho ubugambanyi kuva kubwa Let aya Habyarimana), igisambo Maitre Zitoni (uzwiho nawe ingeso y'ubusambanyi akaba akiri Ruhande hari aho yahanutse avuye gusambana hitwa Mont Zitoni) na Capiteni wasezerewe Rushema. Uyu Uwamungu ni nawe wirirwa atera za Sida abakobwa cyangwa abagore baba bsahaka ibyangombwa bibafasha mubyo baba bifuza aha ku mugabane w'Uburayi. Ni nawe ukora recrutement y'intore akanazitoza uburiganya, gukoresha impuha, abizewe gukoresha uburozi etc. Ikibazo afite gusa ni uko ubuzima bwe bujegeye cyane kubera sida, gukunda amayoga kuko plans ze zose zimenyekana zitarajya mu bikorwa, ubwumvikane bucye na Ambasaderi na Bwitare (ubu umwunganira kuko ako kuneka kamunaniye) ndetse ubu akaba anafite ubwumvikane bucye n'undi murwayi mugenzi we bafatanije sida witwa Lysette ngo kubera uwo Lysette yaba nawe aha abatavuga rumwe na Leta amakuru iyo abonye harimo utu Euros dutubutse ; ariko ntanahenda kuko ijana riba rihagije.3. Tacien Miheto Ndorimana na Aimable Karirima bashinzwe kugoresha itangazamakuru n'imbuga za internet mu gusakaza impuha , inzangano, amatiku, gusenya ingo zabananiranye kugurwa etc. Ndorimana Miheto Tacien niwe wahawe misiyo yo gusenyera umuyobozi wa RNC aha muri Belgique byamunanira akazakora amahugurwa yo kumurangiza akoresheje uburozi, nyuma akazagororerwa umwanya muri Leta, niwe mumtsi mukuru wirirwa aririmba gahunda za FPR, niwe leta ikoresha kwigarurira abagore babapfakazi cyangwa abatandukanye n'abagabo babo bari muri opposition cyangwa bakiri akazuyazi kubera ingeso azwiho y'ubusambanyi kuburyo umugore we yashobewe akaba yaramwemeye uko ari kubera kwanga gutandukana nawe atinya ko atashobora guhangana n'ubuzima kuko umuryango we ufite abanzi batagira ingano kubera amafuti ya Tacien Ndolimana Miheto. Karirima Aimable niwe wirirwa acura amakuru yo guha igihe.com cya FPR no gutegurira Ambasaderi Masozera ibyo abeshya mu itangazamakuru. Aba bombi nibo Leta ya Kigali icishaho amafaranga yo gutunga Ambassade kuko compte zayo zifunze biciye muri ASBL bafunguye mu gihe gishize.4. Maurice Rwambonera na Chatale Karara. Aba bashinzwe recruitement muri come and see, nibo batojwe uko buriya burozi bwa Jack Nziza bukora, Maurice akabukoresha mu kabare ke yivugana uwamuyobeyeho usanzwe ushakishwa naho Chantale, indaya butwi, agakoresha ubusambanyi bwe gukurura abatavuga rumwe na FPR maze bamuyoberaho akabarangizanya n'ubwo burozi. Akoresha uwitwa Kavurati wahoze muri RNC kumushakira abagabo no kureshya abagomba kwivuganwa. Maurice Rwambonera yari yahawe misiyo yo kwivugana Dr Paulin Murayi na Winnie igihe yari afite umihango wo kurangiza ikiriyo, ariko Imana itega akaboko bamuca murihumye.5. Kazungu Gustave na Habimana Bonaventure. Aba bari abayobozi barifatiye RNC bayikoresha icyo bashatse, bayiba dore ko Habimana yari tresorier na Kazungu wakamugenzuye akaba perezida we. Amafaranga ya cotisation zabayoboke bayagabaniraga mu kabare kitwa ku ryinyo inama ikirangira, bibye amakarita ya RNC barayagurisha, Kazungu yagurishaga reccomendations z'abayoboke babaga bacyeneye muri procedure z'ubuhunzi. Bari barahawe misiyo na Jack Nziza yo kumukorera bari mu ishyaka. Bari barasabwe gukora uko bashoboye RNC ntigire abayoboke benshi kandi binyangamugayo, gusuzugura abayobozi b'andi mashyaka kugirango bayangishe RNC, akoresheje Kazungu, gusuzugura abahutu bityo bange urunuka RNC, kuzigarurira uwitwa Emmanuel Nkubana na JM Micombero igihe cyagera bakazabaha bwa burozi. Igihembo cya mbere kigizwe n'akayabo gatubutse k'ama euros cyazaniwe Habimana Bonaventure n'uwitwa Colonel Kalibata igihe yari yaraje gusura umugore we wari waraje kubyarira muri Belgique. Yayamushyikirije ku manywa y'ihangu kukabare kitwa ku Ryinyo. Icya kabiri cyakiriwe n'umudamu we igihe yabeshyaga ngo yagiye Kampala mu gihe yari ari Kigali, yanijejwe ko nasenya burundu RNC azagororerwa amwe mu mazu ya Mukuru we Nzirorera ari Kigali. Ariko kwari ukumukina kuko ayo mazu arimo ibikomerezwa bya FPR ku buryo iyo yibeshya agataha bari bamuteguriye twa mutoyi (dore ko yikundira igitsina kubi) maze agakatirwa urwo gufata ku ngufu akarangiriza ubuzima bwe muru gereza, sida yanduye mu busambanyi bwe bw'indengakamere ikamukindura ataramara n'umwaka. Byaba Kazungu cyanga se Habimana baje gutungurwa bagaragaye mu gucuruza RNC bakubiswe inshuro bajugunywa hanze batarasoza uwo mugambi. Ababikurikirana hafi bavuga ko impuha n'ibisebo bigaragara ku mbuga bisebya RNC aribo babikora bakoresheje za pseudo zitandukanye babazwa n'uko batakaje umugati no gucuruza abanyarwanda. By'umwihariko Habimana asanzewo ubusambo bukabije kuko akiri na tresorier muri MRND yibyeyo akayabo gatubutse anacuza abana ba Nzirorera utwo bari bahawe na se muru testament.Karangwa Semushi azwiho gusenya andi mashyaka ya opposition, abitumwe na Jack Nziza na Musoni James, akorera ku mugabane w'Uburayi kuva za RUD kugeza ejo bundi yirirwa agendana na ba Kazungu na Habimana bategura inyandiko zisebya RNC, abashakira za contacts ngo bakore za conference de presse zisebya RNC, ukubahuza n'abahutu Kazungu yasuzuguye ngo bishyire hamwe ngo barwanye RNC nkaho ariyo shyaka riri ku butegetsi. Amakuru ducyesha ahizewe, ni uko iyi trio Kazungu, Karanga na Habimana yamaze kugaragara k'uburyo Semushi Gerard yatakaje agaciro mu buhungiro akaba agiye gusubira Kigali aho agiye gutaha akanashinyagurira Mushaidi bivugwa ko aguye mu buroko agambaniwe na bagenzi be bakuriwe na Gerard Semushi na Maitre Alfonse Ndoba. Kubera ko misiyo ye yamunaniye ubu ngo akaba yarijejwe na Musoni James kuzagororerwa naramuka atashye agatahana nagashyirahamwe ke yihimbiye ka PDP. Ngo ntibirenga ukwa gatandatu adatashye. Mbabajwe n'abayoboke be agiye guta ku gasi, batazi gahunda zihihe muri iryo taha etc. Byari kugaragara neza nibura iyo babanza bagaha icyubahiro uwahaye ihahiro Mushaidi bamukuza nibura muri iriya gereza. Ariko nta nuwakurayo amaso kuko abagome kabuhariwe Jack Nziza na sebuja Paul Kagame bashobora kwemera gufungura Mushaidi bamaze kumuha twa tuzi nyuma bikazitwa ko yishwe n'ikindi kintu doreko ari abahanga muri manipulations y'inkuru baha rubanda.Basomyi rero murabe maso mujye mwidegembya ku mugabane w'uburayi buzi ko inkoramaraso..__._,_.___http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights
Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.
__,_._,___
Tuesday, 29 January 2013
FDU-Inkingi: Ijambo Bwana Nkiko Nsegimana yavugiwe i Bruseli taliki ya 26 Mutarama 2013
FDU-Inkingi : Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demokrasi, Leta y'igitugu itwimira
- Dushimire Madamu Victoire Ingabire Umuhoza
- FDU Inkingi yambuye Prezida Kagame ikamba ry'ubuziranenge yiyambitse
- Nari umugabo ntihabwa intebe
- Inzira y'ugutsinda
- Harakabaho Isabukuru ya demokrasi y'imyaka 52
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2013
(1063)
-
▼
January
(63)
- Rwanda: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ub...
- Rwanda: Urujijo ku ibura ry’umunyamabanga ushinzwe...
- Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b’u Rwanda
- Fwd: Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rum...
- FDU-Inkingi: Ijambo Bwana Nkiko Nsegimana yavugiwe...
- Ababyeyi bakomeje kugwa ku iseta kubera ubumenyi b...
- PS-Imberakuri-Madame Uwizeye Kansiime: “Badukubita...
- VIDEO: HASHIZE IMYAKA 52 U RWANDA RUBAYE REPUBLIKA.
- FDU-Inkingi: Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demo...
- VIDEO; IMYIGARAGAMBYO YO GUSHYIGIKIRA INGABIRE VIC...
- Kigali : Abubatse banyuranyije n’amategeko bahawe ...
- Rwanda: Nyuma ya Adré Kagwa Rwisereka muri Green P...
- Kigali ngo ishobora kuba igiye kwibasirwa n’imyiga...
- Bwana Faustin Twagiramungu yaganiriye na Radio Ita...
- Urugendo rwo kwifatanya na Madame Ingabire i Burus...
- Perezida Kagame mu mishyikirano ya rwihishwa na pe...
- Leta y’u Rwanda irimo irakoresha uko ishoboye ngo ...
- Olivier Nduhungirehe na we arivuguruje...
- Bruxelles 26 Janvier 2013: Marche de soutien à Mme...
- Hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa haranuka urunturuntu
- [Audio] UBUKUNGU MU RWANDA BWABA BWIFASHE GUTE NYU...
- IKINYOMA CYA LETA Y’I KIGALI N’INTORE ZAYO CYABA K...
- Kongo: Amashirahamwe ategamiye leta atunga urutoke...
- Jeannette Kagame mu bujura akoresheje restaurant y...
- Mu Rwanda guhiga ibyitso birakomeje
- Muri Eritrea abasirikari bigometse ku butegetsi bw...
- Ku bw’amaco y’inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko...
- Rwanda: Indirimbo za Victoire Ingabire
- Nyuma y’uko twanditse inkuru ku itahuka ry’uwitwa ...
- Rwanda in Liberation Process
- Inuma news: amakuru anyuranye k'urwanda
- Rwanda : Gisagara – Kabirikangwe Jean Paul yashimu...
- Rwanda: Perezida Kagame yahamagaje ba maneko bakor...
- Rwanda: Ibijya gucika bica amarenga: Isesengura ku...
- Rwanda: INGOMA YA KAGAME NA FPR-Inkotanyi KU NKOMB...
- Rwanda: Nadine Gakarama arasubiza ikinyamakuru Igi...
- Ikindi gitotsi mu biganiro bya M23
- Igihe cyose Kagame afashe ijambo muri iki gihe asi...
- Noneho Kagame ati umuzigo w’abanyarwanda uzahora w...
- Rwanda: Imiryango y’abihayimana irasaba Leta Zunze...
- Rwanda: Ibyo FPR irimo gukorera abatavuga rumwe n’...
- Sit-in ya buri wa kabiri ibangamiye Ambasade y’u R...
- ABDULLAH AKISHULI KURI RADIO ITAHUKA: FPR NTIYAFAS...
- Rwanda: Umwe mu bashinje umuyobozi wa FDU-Inkingi ...
- Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC ...
- Mzee Rutagambwa Umubyeyi Wa Nyakubahwa Paul Kagame...
- Ishyano ryabuze gihana: Ubwicanyi buzarangizwa no ...
- RWANDA: IKINJIRO RYA KAMI KWIMURIRWA NDEGO.
- FDLR IRAGIRWA INAMA YO GUSABA IMISHYIKIRANO NA LET...
- Icyo perezida Kagame na Bizimungu bapfuye intambar...
- USA: Ambasaderi Kimonyo yaraserewe==Radio Itahuka...
- Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro mu majyarugur...
- Fw: *DHR* INTASHYO Y’UMWAKA MUSHYA 2013
- IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION
- Inuma Newsletter: Amakuru y'uRwanda
- Fw: *DHR* FDU-Inkingi Newsletter - Mutarama 2013
- Fw: *DHR* 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Ind...
- Re: *DHR* 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Ind...
- Rwanda: aba TIG barenga 1000 bamaze gutoroka
- Rwanda: Udushya twaranze ingoma y’igitugu ya Perez...
- 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Indaki)
- FDU-INKINGI IRIFURIZA ABANYARWANDA UMWAKA MUSHYA M...
- HURIRO NYARWANDA: IJAMBO RISOZA UMWAKA
-
▼
January
(63)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|