Pages

Wednesday, 5 February 2014

Alexis Bakunzibake: Igihugu cyose kimaze kuba Imberakuri kugeza n’aho abaza kudufata babanza kubitubwira


Igihugu cyose kimaze kuba Imberakuri kugeza n'aho abaza kudufata babanza kubitubwira: Alexis Bakunzibake

bakunzibake

Kuva mu cyumweru gishize abambari b'ingoma iyoborwa na FPR bakomeje gukwirakwiza ibihuha ko banshimuse aho nari I Remera ndetse bongeraho ko ubu yaba telephone,  facebook,e-mail n'ibindi aribo bari kubikoresha. Ibi bije bikurikira isaka rya hato na hato ry'ahantu hose nkekwa ko naba ndi n'ubwo ntacyo babashije kugeraho kuko abenshi mu basaka ingo z'Imberakuri ni nabo badukemera.

Ubu kuri uyu wa 04/02/20114 hiriwe havugwa ihamagarwa ry'abantu batandukanye bahamagarwa n'abambari b'ubutegetsi bakoresheje numero zitagaragara babumvisha ko babafitiye ubutumwa nabageneye.

Kuba abambari b'ubutegetsi baranshimuse bakihutira kubibwira abantu bose bazi ko tuziranye ibyo twumve ko hari impuhwe bamfitiye, niba bazifite bakabaye bangaragaza cyangwa ntibatere abantu ubwoba.

Icyo ndashidikanyaho nuko impuhwe bamfitiye ari nka zimwe za Bihehe! Ikibyihishe inyuma nta kindi usibye gutera ubwoba abantu bose dukorana, tuvugana, abo tuziranye muri rusange maze bacike intege zo gukomeza urugamba bariho rwo guharanira demukarasi mu gihugu cyacu, ibi kandi bikagenda bishimangirwa n'ibitangazamakuru aho bimwe na bimwe bitihomera maze bikadushyira ku rutonde rw'abanzi b'igihugu bari imbere mu gihugu.

Banyarwanda, banyarwandakazi, Mberakuri, .. abambari ba FPR Inkotanyi bafite amayeri menshi cyane ndagirango mbabwire ko ntawe natumyeho numwe mwitonde, ikindi nuko abambari b'ingoma bibeshya ngo bafite abanyamuryango kandi igihugu cyose kimaze kuba Imberakuri kugeza n'aho abaza kudufata babanza kubitubwira.

Ntawe utabona ibibazo biri muri iki gihugu ku buryo yakwiteranya, ari nayo mpamvu nshimira Imberakuri aho ziva zikagera kandi nzisaba kwitonda kuko tugeze mu bihe bikomeye kubinyuramo birasaba imbaraga ziyongereyeho iz'Imana, sinifuza ko hari uzasigara aciwe intege n'ibi arimo abona ubu.

Alexis Bakunzibake


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.