Pages

Tuesday, 4 February 2014

[RwandaLibre] Re: [Nzinink] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

 

Ikibazo ni uko igihe VIU yafungwaga, le 14-10-2010, Ndahayo Eugene atari VP wa FDU.
Icyo gihe VP wa FDU yari( kandi aracyari) Boniface Twagirimana.
Icyo gihe Ndahayo Eugene yari President wa Comite de Soutien des FDU.
Uraboba rero ko ibi bisobanuro byawe bidahwitse.

Ikindi kandi dufasge urugero kuri Mandela, turasanga yarafunzwe ari President wa branche armee ya ANC (umkhonto we sizwe) akarida afungurwa akiyibereye President.
N'ubwo Mandela yasimbuwe ku buyobozi bwa ANC, akaba kandi atari we wayoboraga ibitero bya ANC byibasiraga les infrastructures gusa icyo gihe, ANC yamurekeye ku buyobozi bw'iriya branche armee comme symbole de lutte.

Iyo ANC itagira iriya branche armee ndahamya ko iba yararekeye Mandela ku buyobozi bwayo, cequi est le cas des FDU pour cequi est de VIU.

Aha rero umuntu yakwibaza ati: ese gukura VIU ku buyobozi "symbolique" bwa FDU si uburyo bwo gutuma yibagirana burundu sur la scene politique comme l'icone de notre lutte democratique au Rda?

Munsobanurire.


On Feb 4, 2014, at 17:19, Jean-Baptiste Mbera <jbmbera@yahoo.fr> wrote:

 

Bavandimwe,

Ndumva tudakwiriye guta umwanya no kuwutesha abasomyi kuri izi mbuga mu bintu bisobanutse kandi bisanzwe. 

Dr Ignace Murwanashyaka amaze gufungwa yasimbuwe ku buyobozi bwa FDLR na Gen. Byiringiro Victor, Président a.i. ubu ngubu. 

Présidente wa FDU amaze gukatirwa habaye 'constat d'empêchement'. Imirimo yari ashinzwe yagombaga kugira undi uyikomeza. Ni uko twashyizeho Président a.i. Eugene Ndahayo.

Ni uko bikorwa, ntakundi. Uretse ko ari nako amategeko tugenderaho abiteganya.

Muramukeho.


Le Mardi 4 février 2014 16h35, Nzinink <nzinink@yahoo.com> a écrit :
 
Komera Rugamba.
 
Uragira uti:
"FDU rero nifate icyemezo cya kigabo ikore divorce à l'amiable, buri wese akomeze ubuzima bwe ukwe".
 
Divorce a l'amiable uvuga ntishoboka kubera ko biriya wita ibice bya FDU byose bikiyitirira Mme Ingabire wagowe.
Wabonye ko Ndahayo kwiyita VP yabonye bidahagije akageraho na President a.i. kubera ko yabuze ubutwari bwo guhigika Ingabire ngo yigarurire ishyaka FDU avuga ko ryagarutse hanze rikaba rifite quelques cadres mu Rwanda!!
"After the visit, the UN Special Rapporteur held a meeting with FDU-Inkingi cadres Flora Irakoze and Fabien Twagirayezu at the Human Rights Watch office in Kigali", Jean-Baptiste Mberabahizi.
Iri tangazo Boniface Twagirimana, VP wa FDU yaribeshyuje agira ati:
Icyo abanyarwanda ( n'abanyamahanga) bakunda FDU bagomba gusesengura (kandi ndahamya ko abenshi babikoze deja ariko bakaryumaho) ni ukumenya neza igice kiri inyuma ya Mme Ingabire:
kugeza ubu ni ikihe gice kiri en contact n'umuryango we,
ni ikihe gice kiri en contact na Mme Ingabire buri munsi,
ni ikihe gice kigemurira Mme Ingabire,
ni ikihe gice cyamubaye hafi (kandi kikaba kikimuri hafi) mu rubanza rwe na Kagame,
ni ikihe gice Mme Ingabire yemera ko aricyo kiyobora ishyaka FDU?
Ibi bintu ndumva nta muntu utabizi, ndetse nawe Rugamba ndahamya ko ubizi neza.
Ubaye utabizi byaba bibabaje kuba kugeza ubu utarabitekejeho cg ngo ubitohoze, ugahitamo kwumva amabwire no gushyushya imitwe ya rubanda.
 
 

From: Rugamba <rugamba@ymail.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Tuesday, February 4, 2014 7:29 AM
Subject: Re: *DHR* RE: Imbonankubone : Re: [Nzinink] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

 
Ariko abantu bo muri FDU (zombi) ni abanyarwenya, iyaba ibintu bitari bikomeye twabiseka tukarekera iyo.
Aho ibintu bigeze rero niba barananiwe kwicarana ngo bumvikane, birakwiye ko bafata icyemezo cyo gusesa ihuriro ryabo dore ko n'ubundi FDU yari impuzamashayaka, hanyuma buri wese akaguma aho ari ubu, kuko bigaragara ko FDU yo itacyibaho.
Ahari byazanatuma abashaka guhuza opposition biborohera kurushaho, kuko uyu munsi iyo utumiye amashyaka yose, buri gice cya FDU gisaba gutumirwa cyonyine, nyuma bikavamo ko platform kirimo yanga kuza ngo kuko rimwe mu mashyaka ayigize ritaje, etc...bityo opposition yose ikahadindirira.
FDU rero nifate icyemezo cya kigabo ikore divorce à l'amiable, buri wese akomeze ubuzima bwe ukwe.

Rugamba


De : David Horana <horanadavid@yahoo.fr>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Mardi 4 février 2014 13h10
Objet : Re: *DHR* RE: Imbonankubone : Re: [Nzinink] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

 
Muvandimwe Bahembera,

Ariko abantu turasetsa? Ari wowe wanditsi ibi (msg yawe), ari na Mberabahizi, ubwo twamenya uvuga ukuri ari nde? Kubera se ko wanditse, duhite twemeza ko ecrit yawe ari decret presid./ministeriel .... ikuraho igice kindi cya FDU kigizwe na la majorite yabari muri komite muri za 2006 (batatu) maze twemere igice cy'umuntu umwe wari muri komite icyo gihe (Nkiko)? Murarwana n'ubusa kuko twe tutari muri FDU tubona ukuri. Ibyiza mugerageze kwishira hamwe, kandi nimubigeraho muzaba mudukoreye. Nibura twaruhuka ako kajagari kari muri FDU. Ese mubona abantu batarambiwe ibyanyu? 

Gira amahoro ariko nawe uyahe abandi. Urakarama!
Horana 


Le Mardi 4 février 2014 12h51, "bahembera@yahoo.com" <bahembera@yahoo.com> a écrit :
 
Mberabahizi,
 
waramutse. Ndaobona usa nk'ugisinziriye ukiri muri 2006. Hagati aho byarahindutse turi muri 2014. Wa mu bya Hobe-Ibyansize.  Ntukiri mu bayobozi ba FDU reka kuyivangira. Ubushize nanditse ko rimwe na rimwe bindushya kwumva ibyo urimo nako ngo urashaka imyanya yo kwitwa ba Sec. Géneral. Ko uzi neza ko iyo myanya mwayikuyeho ngo ishyaka ribone uko ryubakwa mu Rwanda mwayisubijweho na nde? Uranyibutsa umugabo witwa Amadou Ahidjo. Yikuye ku buperezida abuha Paul Biya bukeye yibwira ngo kuko asakuje gusa arabusubiraho. Urusaku rwawe sirwo rusubiza isaha inyuma ngo usubirane imyanya yo muri 2006. Nari umugabo ntihabwa intebe.
 
Eric Bahembera








__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.