Pages

Sunday 2 February 2014

INGABO ZA ONU ZO GUKUMIRA UBWICANYI BWA FPR-INKOTANYI ZIRIHUTIRWA MU RWANDA.

 
 

INGABO ZA ONU ZO GUKUMIRA UBWICANYI BWA FPR-INKOTANYI ZIRIHUTIRWA MU RWANDA.

2 février 2014
Ndatabaza, ndataka kandi ntakira abahisi n'abagenzi.
Ndatakamba mfite intimba n'agahinda.
Ndatakamba ntabariza mwene kanyarwanda
Yemwe yemwe abumva ni mwumve iyi mpuruza yanjye.
unBavandimwe, nkoze m'umutana wanjye ngo ntanage iyinyandiko mbabwire ishavu n'agahinda nterwa n'uko mwene kanyarwanda agiye kuzima burundu. Ibihe biha ibindi kandi ngo iminsi n'imitindi. Ariko rero ngo amateka yo yisubiramo. FPR inkotanyi ibikorwa yakoze i Rwanda itegura jenoside kuva muri za 87, ubu noneho byakajije umurego. Ndagira ngo mwese ntawe uyobewe ko ibyobo byagiye bijugunywamo abantu byari byaracukujwe n'abateguye jenoside aribo FPR inkotanyi ikoresheje abatutsi bari mu gihugu imbere.
Ibimenyetso birahari bihagije kandi bitazasibangana
Ikimenyetso simusiga cyerekana ko iriya jenoside yateguwe na FPR inkotanyi ni uko: KUVA MURI 94 AHANTU HENSHI BAVUGA KO BATABURUYE ABANTU NI MU MASAMBU CYANGWA MU BIBANZA BYARI IBY'ABATUTSI. None se bishoboka bite ko abo bahutu bagerekwaho umutwaro ngo nibo bateguye iyo jenoside bagiye gucukura ibyobo bya metero cumi, cumi n'umunani mu isambu y'umututsi cyangwa imbere y'inzu ye? Abakora ubushakashatsi ku wateguye jenoside iki ni ikimenyetso kizahoraho n'ubwo imyaka izashira ari myinshi.
Muti amateka yisubiramo koko
Nkuko FPR inkotanyi yabitangiye kuva imyaka myinshi ntiyigeze iva ku izima. Jenoside ubu igeze mu kiciro cyayo gikomeye aho perezida amaze iminsi yivuga imyato, kandi anashishikariza abambari be kubirangiza vuba. Perezida yatanze amategeko ko uyu mwaka warangira icyo gikorwa cyarangiye mu gihugu cyose.Mu gihugu barimo baracukura ibyobo byo kuzashyiramo abantu, ndatabariza abanyarwanda (abahutu n'abatutsi babona ko imitegekere ya FPR yahinduka) cyane cyane abahutu kuko aribo bagamije gusibanganya muri kiriya gihugu.
(Mwisomere ibyo ikinyamakuru cyitwa imirasire.com cyanditse kivuga kuri ibyo byobo biri gucukurwa).
Mumenye kandi ko kuva akanama ka ONU gashinzwe umutekano karahaye umugisha ibyifuzo bya FPR inkotanyi, ko inkotanyi zishobora nako zizitwaza ko zirikwikiza abagifite ingengabitekerezo ya jenoside. Nkuko amakuru abivuga hari abaturage batangiye kugira impungenge z'ibyo byobo biri gucukurwa hirya no hino. Ibimenyetso by'uko iyi jenoside yo kumaraho abahutu burundu biragaragarira bose cyane cyane abari mu Rwanda, barabona abasirikare bamaze gukwirakwizwa mu turere twinshi tw'igihugu kandi ngo basa naho bahawe amabwiriza adasanzwe.
Umwanzuro
Mu gusoza iyi nyandiko ndasaba mbikuye k'umutima ko abanyarwanda (abaturage) bari mu gihugu ko bakwima amatwi abategetsi bashaka kubasubiza mu kaga no mu miborogo. Ngasaba kandi abanyarwanda bari hanze y'igihugu gutera akamo (akaruru) bereka amahanga barimo ibigiye kugwira igihugu cyacu.
Abanyamashyaka arwanya ubutegetsi bwa FPR inkotanyi nashyireho umurego akore igikorwa gikomeye cyo gusaba ONU ko yakohereza byihuta mu Rwanda ingabo zo gukumira amabi (force de prévention), mumenye ko amazi yamaze kurenga inkombe. Ndatabaza nsaba imiryango mpuzamahanga ko yatabara vuba cyane cyane igahagarara ku magereza yose kuko icyo gikorwa cy'ubwicanyi gishobora gutangirira ku mfungwa.
Ndasaba umuryango w'abibumbye ko utakomeza kurebera ibikorwa bya FPR ngo uceceke ubihe umugisha gusa, kuko ibimenyetso bimaze kuba byinshi by'uko uyu mwaka ari wo perezida Kagame yavuze ko ugomba kurangira akoze akantu.
 
Dusingize Emily
Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.