Pages

Sunday 2 February 2014

Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

http://generationmobiles.net/wp-content/uploads/2013/07/223007625_7.jpgNk'uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/02/2014, i Buruseli mu Bubiligi hateraniye inama y'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.Ku mashyaka icumi yari yatumiwe, ayabonetse mu nama ni atandatu (60%), ari yo :


1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ;

2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ;

3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ;

4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ;

5. Parti Social (PS-Imberakuri) ;

6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza).

Ihuriro FCLR - Ubumwe naryo ryari rihagarariwe muri iyo nama.

 

Mu gutangira inama, abayijemo batoye umuyobozi wayo. Bamaze gusuzuma no kwemeza umurongo w'ibyigwa, bemeje ko muri iki gihe, ubufatanye  bw'amashyaka ya opposition ari ngombwa cyane  kugira ngo abaharanira impinduka mu Rwanda bahuze imbaraga mu gukemura ibibazo byihutirwa byugarije Abanyarwanda, ari abari imbere mu gihugu, ari n'impunzi. Basanze  kandi ibiganiro bagiranye ari ingirakamaro, biyemeza ko bazongera guhura mu minsi ya vuba, kugira ngo hafatwe ingamba zidakuka zo gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho.


Abari mu nama basabye uwayitumije, ko yakomeza imishyikirano n'amashyaka yamumenyesheje ko atabonye igihe gihagije cyo kwitegura uwo mubonano, kugira ngo noneho azashobore kuza kwifatanya n'andi muri icyo gikorwa ngobokagihugu, himirijwe imbere inyungu z'Abanyarwanda,  kurusha iz'amashyaka cyangwa iz'abantu ku giti cyabo.

 

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 02/02/2014.

 


Umuyobozi w'Inama,

Twagiramungu Faustin (sé).

 

DIM 2 FÉV 2014AUCUN COMMENTAIRE

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.