Pages

Monday, 3 February 2014

Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

Abatangaza amakuru mujye munatugezaho FDU iyariyo. None se ko FDU igizwe n'ibice 2, tuzajya tumenya gute FDU iyariyo yakoze ibi n'ibi. Mujye rwose mwandika FDU (nyirayo) kugira ngo tumenye itandukanyrizo.



From: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Sunday, 2 February 2014, 23:41
Subject: Re: *DHR* Re: [Nzinink] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

 
Oya.
FT yandikiye amashyaka, FDU irasubiza, igisubizo ikigeza no kuri plateforme, nyuma yaho plateforme ibona gusubiza.


On Feb 2, 2014, at 18:11, Olivier Nduhungirehe <oliviernduhungirehe@yahoo.fr> wrote:

 
Nzinink,
 
To summarize, Twagiramungu yandikiye amashyaka agize Platform RNC-FDU-Amahoro, ariko iyi Platform aba ari yo isubiza, n'ubwo itigeze itumirwa ! Platform rero yandikiye Twagiramungu ivuga ko itazitabira iriya nama, iyinenga ko yari « not timely, not well prepared », kandi ikanasobanura ko the Platform "did not know neither the agenda, who will chair the meeting, the venue nor participating organisations".
 
FDU-Inkingi ariko yabirenzeho, yo yitabira inama ku giti cyayo, itamenyesheje abandi bagize Platform, ku buryo  Gallican Gasana w'Amahoro People Congress, yageze aho avuga ko « FDU yahagaragaye [mu nama ya Twagiramungu ari] cya gice kitari muri platform! ».
 
Noneho ndabyumvise, la situation est d'une clarté sans pareil !
 
Heureusement que le ridicule ne tue pas !
 
Rwemalika Théoneste
 
  


Le Dimanche 2 février 2014 17h15, Nzinink <nzinink@yahoo.com> a écrit :
@Olivier:
Ndabona ukataje muri debat sterile.
Ariko ni mu gihe, FDU nta gihe itakuvugishije amangambure.
Uragira uti:
1-None se niba Twagiramungu atari yatumiye Platform, ni kuki Platform isubiza utarayandikiye, ikamubwira ko itazitabira inama itatumiwemo ?
Nonese ushaka kunyemeza ko plateform yariyaratumiwe? Biranagaragara ko unavuga ibyo utazi kubera iyo uba warabonye ibikubiye mu nyandiko ya platform ntuba wabajije iki kibazo. Menya kandi ko kuba amashyaka yose agize platform yaratumiwe,nta kibi kirimo ko yose yishyira hamwe akohereza ubutumwa bugenewe abazaba bari muri iyo nama, bitabujije ko na buri shyaka rigize iyo platform ryisubiriza ku giti cyaryo, ari nabyo FDU yakoze.
Wibuke kandi ko na CNCD yasubije kandi itari yaratumiwe. Nayo se uri buyanjame?
Niba kuba platform yarasubije biguteye ikibazo, pole sana. Icyo nakubwira ni uko FT yabyakiye neza kandi n'ibitekerezo byatanzwe bikaba byaragejejwe ku bari mu nama.
2-Niba se Platform ari yo yasubije Twagiramungu, si ukuvuga justement ko yanditse mu izina ry'amashyaka individuels arigize ?
Oya. FDU yarisubirije ku giti cyayo, imenyesha FT umuntu uzayihararira, inamubwira ko hari amabwiriza uwo muntu yahawe agomba kubahirizwa. Ujye rero uvuga ibyo uzi, ureke kuburana urwa ndanze.
3-ni kuki Musangamfura yijijishaga ngo  inama ya Twagiramungu « was not timely, not well prepared », akanongeraho ngo they "did not know neither the agenda, who will chair the meeting, the venue nor participating organisations".
Ibi Sixbert yanditse biri no mu butumwa bwihariye FDU yageneye FT imubwira ko kubera iyo mpamvu umuntu uzayihagararira yahawe amabwiriza ntarengwa. Niba ubona iyi mikorere ikocamwe, birakureba. Icya ngombwa ni uko abayoboke ba FDU nta kibazo babibonamo.
4-ni kuva ryari FDU-Inkingi yitabira inama ivuga ko ari « not timely, not well prepared », ivuga ko idafitiye agenda, ivuga ko itazi uzayiyobora ndetse n'abazayitabira ?
Izo mpuhwe za bihehe twarazihaze.
Kuri wowe, rero wari kujya igorora iyo FDU ititabira iriya nama!
Ndahamya ko uzi neza ko "ababiri bajya inama baruta ijana rirasana". 
FDU yagaye imitegurire y'inama ntiyagaye igitekerezo cyo guhuza abantu. Byabaye ngombwa ko ibyo twanenze ku mitegurire y'iyo nama tujya kubivugira muri iyo nama aho kubivugira mu matamatama. Kandi rero nk'uko nabivuze, ibyo bitekerezo byakiwe neza kandi binashyirwa mu bikorwa.
5-Ni kuva ryari mbese FDU-Inkingi yitabira inama, contre l'avis de la Plateforme RNC-FDU-Amahoro ?
Nongere mbisubiremo, FDU ni ishya ryigenga, rifite amasezerano y'ubufatanye n'andi mashyaka ahuriye muri platform. Hari ibikorwa bihuriweho n'ibikorwa buri shyaka ryihariye. Kwitabira iriya nama ntibyarebaga platform; byarebaga buri shyaka ku giti cyaryo.
6-FDU-Inkingi yaba se mama yarabonye amakuru mashya yifuzaga ku byerekeye iriya nama, ku buryo yagarutse kuri decision yayo yo kutayitabira, ariko ayo makuru ntiyasangire na bagenzi bayo bo muri platform ?
Aha naho ndabona uvuga ibyo utazi. Wigeze ubona itangazo rya FDU rivuga ko itazitabira iriya nama kuburyo wakwihandagaza uti FDU yisubiyeho? Niba utabizi menya ko Platform yasubije nyuma ya FDU.
Niba utanyuzwe n'ibi bisobanuro nguhaye, ushobora gukomeza kumbaza, upfa cyokora kudasubira mu byo nasubije Kubera ko nta gihe mfite cyo gupfusha ubusa.
Merci

 
From: Olivier Nduhungirehe <oliviernduhungirehe@yahoo.fr>
To: "democracy_human_rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; "imbona-nkubone@yahoogroupes.fr" <imbona-nkubone@yahoogroupes.fr>; rwanda-l <rwanda-l@yahoogroups.com
Sent: Sunday, February 2, 2014 4:16 PM
Subject: *DHR* Re: [Nzinink] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -
 
Nzinink,
Uragira uti: « Ese uzi ko FT atariyatumiye Platform/ coalitions agatumira gusa amashyaka ku giti cyayo. Iyo plateforme uvuga rero menya ko itari yanatumiwe ».
Cyo re ! None se niba Twagiramungu atari yatumiye Platform, ni kuki Platform isubiza utarayandikiye, ikamubwira ko itazitabira inama itatumiwemo ? Niba Twagiramungu yaratumiye amashyaka ku giti cyayo, ni kuki atari yo yamwishubirije ? Niba se Platform ari yo yasubije Twagiramungu, si ukuvuga justement ko yanditse mu izina ry'amashyaka individuels arigize ?
Ikindi kandi, niba uvuga ko buri shyaka rigize Platform ryari ryatumiwe ku giti cyaryo, hanyuma FDU-Inkingi igataba mu nama RNC na Amahoro People Congress, ni kuki Musangamfura yijijishaga ngo  inama ya Twagiramungu « was not timely, not well prepared », akanongeraho ngo they "did not know neither the agenda, who will chair the meeting, the venue nor participating organisations".
Ikibazo cyanjye rero ni iki : ni kuva ryari FDU-Inkingi yitabira inama ivuga ko ari « not timely, not well prepared », ivuga ko idafitiye agenda, ivuga ko itazi uzayiyobora ndetse n'abazayitabira ? Ni kuva ryari mbese FDU-Inkingi yitabira inama, contre l'avis de la Plateforme RNC-FDU-Amahoro ?
FDU-Inkingi yaba se mama yarabonye amakuru mashya yifuzaga ku byerekeye iriya nama, ku buryo yagarutse kuri decision yayo yo kutayitabira, ariko ayo makuru ntiyasangire na bagenzi bayo bo muri platform ?
Bwana Nzinink, ngirango ibyo bibazo ni ibibazo byoroshye gusubiza !
Rwemalika Théoneste


Le Dimanche 2 février 2014 15h05, Nzinink <nzinink@yahoo.com> a écrit :
Olivier:
Ndabona udakurikira.
Ese uzi ko FT atariyatumiye Platform/ coalitions agatumira gusa amashyaka ku giti cyayo.
Iyo plateforme uvuga rero menya ko itari yanatumiwe. 
Ni nako byagenze kuri CNCD. Yo yanavuze ko amashyaka ayigize adashobora kwitabira iriya nama ngo cyeretse ari coalitions/ plateformes zitumiwe zigahura n'izindi coalitions/ plateformes. Niko Gen Habyarimana yabisobanuye vendredi dernier kuri radio itahuka.
Kubyerekeye uwahagarariye FDU muri iriya nama, egera Gallican umubaze uwo ariwe, maze urebe neza igiice cya FDU yaba aherereyemo.
Ni aho mu kanya.

On Feb 2, 2014, at 14:15, Olivier Nduhungirehe <oliviernduhungirehe@yahoo.fr> wrote:
Nzinink,
Musangamfura Sixbert aragira ati : « The Platform FDU-Inkingi, Rwanda National Congress and Amahoro People's Party did not attend Faustin Twagiramungu meeting in Brussels (1-2.02.2014) because it was not timely, not well prepared. "We did not know neither the agenda, who will chair the meeting, the venue nor participating organisations" »
Gallicana Gasana wa Amahoro People Congress nawe amaze kumbwira ibi bikurikira kuri facebook « FDU yahagaragaye [mu nama ya Twagiramungu] ni cya gice kitari muri platform! ».
None se Nzinink, ushobora gute gusobanura ko iriya nama yari « not timely, not well prepared », ko the Platform « did not know neither the agenda, who will chair the meeting, the venue nor participating organisations", kugeza aho iyo Platform ifata icyemezo cyo kutayitabira, ariko FDU-INKINgi (igize pourtant the same Platform), yo ikanga ikajyayo ku giti cyayo ? 
None se FDU-Inkingi yaba yari ifite des informations additionnelles kuri iriya nama, yabahumurije kugeza aho muyitabira, ariko mukibagirwa gusangira ayo makuru n'andi mashyaka yo muri Platform ? Mbese ubundi, mwitabira iriya nama ku giti cyanyu, mutabanje kubimenyesha bagenzi banyu ba Platform, ku buryo Gallican Gasana we ajijwa akemeza ko « FDU yahagaragaye [mu nama ya Twagiramungu ari ] cya gice kitari muri platform! ».
Bwana Nzinink, ubu koko urumva hano hatarimo urujijo ruhambaye ???
Icyumweru cyiza.
Rwemalika Théoneste
 
Le Dimanche 2 février 2014 13h54, Nzinink <nzinink@yahoo.com> a écrit :
@Olivier:
Urahushije rwose.
Niba utari ubizi menya ko Plateforme FDU-RNC-AMAHORO n'ishyaka FDU ari ibintu bibiri bitandukanye.
Ntuzongere rero kubyitiranya.
That's why Sixbert is right: 
FDU-Inkingi, but not the plateform, attended the meeting.
Are you still confused? 
Please feel free to ask for more clarifications.
Thanks.

On Feb 2, 2014, at 13:21, Olivier Nduhungirehe <oliviernduhungirehe@yahoo.fr> wrote:
Nzinink,
Uragira uti : « Ninde wakubeshye ko FDU-Inkingi na FDLR bititabiriye iriya nama? »
Ariko ibntu byo muri FDU-Inkingi ndabona birushaho kuba urujijo ! Dore ibyo Musangamfura Sixbert amaze kwandika kuri Facebook :
The Platform FDU-Inkingi, Rwanda National Congress and Amahoro People's Party did not attend Faustin Twagiramungu meeting in Brussels (1-2.02.2014) because it was not timely, not well prepared. "We did not know neither the agenda, who will chair the meeting, the venue nor participating organisations", wrote the coordinators of those political organisations in a letter to Mr. Faustin Twagiramungu, dated 31.01.2014.
__________

IMPAMVU PLATFORM YACU ITAGIYE MU NAMA YA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU i Bruxelles, ku wa 1-2 gashyantare 2014:

Lausanne, 31 Mutarama 2014

Nyakubahwa Faustin Twagiramungu
Prezida wa RDI RWANDA RWIZA

Ibaruwa mwandikiye buri wese mu bayobozi b'imitwe ya politiki iri muri muri Platform
ihuriweho na AMAHORO PC, FDU-INKINGI, RNC, idutumira mu nama yo ku wa 1 - 2
Gashyantare 2014, twarayibonye kandi twayunguranyeho ibitekerezo.

Turashima iki gitekerezo cyo kuganira hagati y'imiryango ya politiki itavuga rumwe na Leta
ya FPR Inkotanyi nk'uko cyakomeje kwifuzwa n'abantu benshi. Iyo nama y'ingirakamaro
irakenewe koko. Kugira ngo abo bireba bose bashobore kubyitabira bakwiye guhabwa
uruhare ruhagije mu kubitegura bityo bakegeranya ibitekerezo by'ingenzi ku ngingo
zizaganirwaho, aho inama izabera, igihe izabera, uko izayoborwa kandi bakanashaka
n'amikoro ajyanye n'ingendo n'amacumbi.

Murakarama.

Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa
Komite mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi
Lausanne, Switzerland
Etienne Masozera, Prezida.

AMAHORO People's Congress
Ottawa, Canada

Dr. Theogene Rudasingwa, Umuhuzabikorwa.
Ihuriro, Rwanda National Congress (RNC)
Washington DC, USA"
Uwitwa Gallican Gasana, amaze kandi kunsobanurira kuri Facebook ko igice cya FDU-Inkingi cyitabiriye iriya nama ya Twagiramungu, ari ikitari muri Platform na RNC. Bivuze ko igice cya Ndahayo na Mberabahizi ari cyo kitabiriye iriya nama. None se Nzinink, ko tukuzi muri FDU-Inkingi ya Nkiko na Musangamfura, waba warahinduye ntitubimenye ?
Ugire icyumweru cyiza.
Rwemalika Théoneste
Le Dimanche 2 février 2014 12h56, Nzinink <nzinink@yahoo.com> a écrit :
@Gasana:
Ninde wakubeshye ko FDU-Inkingi na FDLR bititabiriye iriya nama?
Ongera usome neza rino tangazo:
Merci.
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr 
Sent: Sunday, February 2, 2014 12:41 PM
Subject: Re: *DHR* Re: [uRwanda_rwacu] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -
Banyarubuga,
1.Ni byiza ko inama y'ivanguramashyaka yari yaratumiwe na Twagiramungu ibaye fiasco. Turashimira amashyaka yatumiwe akaba yanze kwitabira inama nk'iriya bigara ko ishyize imbere ivanguramashyaka. Amashyaka yatumiwe agashyira mu gaciro akanga kujyayo ni ayo gushimirwa ari yo aya: (1)Convention Nationale pour la Republique NCR-INTWARI, (2) RNC, (3)FDU-INKINGI, (4)Amahoro Peace Congress, (5)Forces Democratiques de Liberation du Rwanda, (6)RDU-Urunana rw'abaharanira ubumwe na demokarasi.
2.Turashimira Minani JMV perezida w'ishyaka Isangano na bagenzii be, na Rutayisire Boniface perezida w'ishyaka Banyarwanda bose banditse bamagamana iriya nama ya Twagiramungu y'ivanguramashyaka bagasaba abayitumiwemo kutayijyamo bakanatangaza ko ibizayivamo nta gaciro bazabiha habe na gake.
3.Mw'itangazo ryabo tres lapidaire kuko nta contenu bifitiye, bavuzemo "kwemeza ibiri ku murongo w'ibyigwa" ariko ntibavuge ibyo ari byo kuko ntabyo.Ubundi ngo "bemeje ko ubufatanye bw'amashyaka ari ngombwa". Wabyemeza ute urimo ukoresha inama y'ivanguramashyaka? Ngo "bazongera guhura mu minsi ya vuba kugirango hafatwe ingamba zidakuka zo gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho" Ibihe se? ntabyo bavuga. Byahe birakajya! Ubundi ngo inama yabo y'ivanguramashyaka "yasabye uwayitumiye gukomeza imishyikirano n'amashyaka yanze kujya muri iriya nama avuga ko atabonye igihe cyo kwitegura neza". Barakoze bashyize mu gaciro banga kujya mu nama ishyize imbere ivangura kandi babona neza ko ntacyo izageraho.(Gasana Anastase, chairman wa prm/mrp-abasangizi, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
2014-02-02 Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>:
Ibi nibyo rwose ni ugukomereza aho.
From: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
To: Nzinink <nzinink@yahoo.com
Sent: Sunday, 2 February 2014, 14:43
Subject: [uRwanda_rwacu] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -
Nk'uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/02/2014, i Buruseli mu Bubiligi hateraniye inama y'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.Ku mashyaka icumi yari yatumiwe, ayabonetse mu nama ni atandatu (60%), ari yo :
1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ;
2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ;
3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ;
4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ;
5. Parti Social (PS-Imberakuri) ;
6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza).
Ihuriro FCLR - Ubumwe naryo ryari rihagarariwe muri iyo nama.
Mu gutangira inama, abayijemo batoye umuyobozi wayo. Bamaze gusuzuma no kwemeza umurongo w'ibyigwa, bemeje ko muri iki gihe, ubufatanye  bw'amashyaka ya opposition ari ngombwa cyane  kugira ngo abaharanira impinduka mu Rwanda bahuze imbaraga mu gukemura ibibazo byihutirwa byugarije Abanyarwanda, ari abari imbere mu gihugu, ari n'impunzi. Basanze  kandi ibiganiro bagiranye ari ingirakamaro, biyemeza ko bazongera guhura mu minsi ya vuba, kugira ngo hafatwe ingamba zidakuka zo gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho.
Abari mu nama basabye uwayitumije, ko yakomeza imishyikirano n'amashyaka yamumenyesheje ko atabonye igihe gihagije cyo kwitegura uwo mubonano, kugira ngo noneho azashobore kuza kwifatanya n'andi muri icyo gikorwa ngobokagihugu, himirijwe imbere inyungu z'Abanyarwanda,  kurusha iz'amashyaka cyangwa iz'abantu ku giti cyabo.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 02/02/2014.
Umuyobozi w'Inama,
Twagiramungu Faustin (sé).
DIM 2 FÉV 2014AUCUN COMMENTAIRE
.
Description: http://geo.yahoo.com/serv?s=97490468/grpId=6510735/grpspId=2123800538/msgId=236971/stime=1391379331 
 
 
__

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.