Pages

Monday, 10 February 2014

Re: *DHR* Abahutu bo ha mbere y'intambara na jenoside

Rob,
Ndemeranya nawe mu mwanzuro wawe aho uvuga ko buri munyarwnda yari akwiye kumenya ko akarengane kagiririwe umuhutu kagira ingaruka ku mututsi uyu akaba agomba kukarwanya, n'agakorewe umututsi kakagira ingaruka ku muhutu nawe akaba agomba kukarwanya.
Gusa muri posting yawe sinumva impamvu uhera muri 1959 nkaho mbere yaho u Rwanfda rw'abahutu n'urw'abatutsi n'ako karengane uvuga katabagaho. Ikibazo cy'abahutu n'abatutsi cyatangiye mu myaka ya za 1600 igihe abatutsi bicaga abami b'abahutu nta mpamvu bakajya babashahura amabya bakayambika Kalinga; kuva ubwo umwami w'u Rwanda akagomba kuba umututsi gusa n'umugabekazi n'abiru n'abajyanama b'umwami n'ingabo z'umwami ari nazo zari ingabo z'igihugu,n'abatware n'ibisonga byabo, mbese ubutegetsi bwose bukiharirwa n'abatutsi gusa, umuhutu agahezwa muri byose akagirwa umucakara mu gihugu cye.
Iyo situation y'ubucakara abahutu bayimazemo imyaka 400 kugeza bibohoza muri 1959 hariya wahereye. Ushobora rero mu bibazo byawe wabajije abahutu, no kubaza abatutsi kuki betereye iyo bakemera ko bagenzi babo b'abahutu baba mu bucakara no mu karengane kangana kuriya ari nako katumye intambara yo muri 1959 hagati y'abatutsi n'abahutu iba. U Rwanda kuva rwabaho rwategetse n'abakuru b'ibihugu 35, barimo abami 32 n'abaperezida bitiriwe regimes zabo 3 abahutu babiri n'umututsi umwe. Ni ukuvuga ko u Rwanda kuva rwabaho rwategetswe n'abakuru b'igihugu b'abatutsi 33 n'abahutu 2 gusa. Bishyire no mu myaka urebe urasanga abo baperezida 2 b'abahutu barategetse u Rwanda imyaka 33 gusa ku myaka 500 u Rwanda rumaze rubaye u Rwanda.Ushobora no guhera aha agasuzuma responsabilites za buri bwoko mu mateka no mu butegetsi b'u Rwanda.
Ikindi utavuze ni uko kuva amashyaka menshi amaze kwemerwa mu Rwanda muri Nyakanga 1991 amashyaka yari yiganjemo abahutu ariyo MDR, PSD, PL, PDC, PDI yavugaga mu gihugu cyose muri mitingi zayo ku karengane kagirirwa abatutsi ko kagomba kuvaho, kimwe n'akagirirwaga abiswe abanyanduga icyo gihe. Ariya mashyaka muri gahunda za politiki zayo yarwanyaga ivangurabwoko bw'abatutsi n'ivangurakarere mu mashuli no mukazi. Leta yari iyobowe n'umuhutu Minisitiri w'intebe Ndengiyaremye n'umuhutukazi Agata Uwiringiyimana wari minisitiri w'amashuli niyo yakuyeho ivangurabwoko mu mashuli yisumbuye abana bakayajyamo hakurikijwe abatsinze hadakurikijwe ubwoko.
Muri 1994 mu gihe cya genocide aba officiers b'abahutu bari barangajwe imbere na General Rusatira Leonodas banditse communiques de presse ebyiri bavuga ko ubwicanyi barimo babona n'amaso yabo bukorerwa abatutsi ari genocide. Bariya bahutu ni bo babaye abambere gukoresha ririya jambo genocide ku mabi yarimo abera mu Rwanda. Ntibategereje ko L'ONU/UN ibanza ngo kuba ariyo ibyemeza. Nyamara birazwi ko FPR/APR Inkotanyi yakoze genocide y'abahutu mu Rwanda no muri Congo kuva 1/10/1990 kugeza ubu ariko abatutsi hafi ya bose barinumiye abandi bakabeshya ngo abahutu bapfuye ni abahitanywe n'amasasu y'imirwano yo mu ntambara kandi atari byo. Habuze ABATUTSI bagira ukuri nkukw'abahutu General Leonidas Rusatira na bagenzi be bo muri ex-FAR ngo bavugishe ukuri kuri genocide y'abahutu yakozwe na FPR/APR kandi yarakozwe bahari bareba. Keretse umututsi Mushayidi Deo wenyine ni we wavuze ko FPR/APR Inkotanyi yakoze genocide ku bahutu mu Rwanda no muri Congo, ariko nawe reba ko ukuri kwe yagukuyemo gukatirwa na leta ya FPR gufungwa ubuzima bwe bwose. Kwibaza ibibazo ni byiza, ariko ugomba no kuba balanced and fair ukabaza impande zose, abahutu aha n'abatutsi hariya, kuri responsabilites za buri bwoko mu mabi yose yabaye mu mateka y'u Rwanda.(Gasana Anastase, chairaman wa prm/mrp-abasangizi, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).



2014-02-09 17:07 GMT-05:00 <robmillecollines@ymail.com>:
 

Iyo umuntu yibaza ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda akibaza ku cyayiteye, ntekereza ko kwemeza ko urupfu rwa perezida Juvenal Habyarimana ari ngo imbarutso bidahagije.

Mu bindi bibazo haza: jenoside yarateguwe? Nande? Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe umugambi wa jenoside mu Rwanda watangijwe. Nta n'ubwo kanaka wafashe icyo cyemezo azwi. Ibyo ni debat mu rwego rw'inkiko/ubutabera no mu rw'Amateka.

Ariko noneho umuntu usanzwe yakwibaza ati: Abanyarwanda b'abahutu bo hambere y'intambara na jenoside, bigeze babona akarengane kakorerwaga bene wabo b'abatutsi? Ngaho ivangura muri byose, guhezwa, no gutotezwa buri myaka icumi (1959; 1960; 1970; 1980; 1990)! Kuba Leta icyo gihe yari mu maboko y'abahutu yari izi ko ako karengane kabagaho --ariko nyine ntibe yabyemera--, ntabwo byagarukwaho. Ariko se abaturage basanzwe b'abahutu, icyo gihe bagiye bakora iki kigaragara ngo bamagane ako karengane? Ahubwo ni nk'aho abari mu nzego zose za société (ibigo byigenga n'ibya Leta) bari bazi ibyakorwaga na Leta ariko bakabyirengagiza. Wenda hari ababonaga akarengane kakorerwaga abatutsi ariko ntibabe bagira ubutwari bwo kukamagana kubera gutinya kwiteza Leta; kwiyubikira imbehe wenda... Ikigaragara n'uko icyo gihe cyose abaturarwanda b'abahutu muri rusange bitwaraga nkaho bitabareba (stricto sensu, ntibyanabarebaga koko) kandi bitazanabagiraho ingaruka! Kugirana ubucuti na bene wabo b'abatutsi ariko bikagarukira aho gusa, buri wese agakomeza ubuzima kurwe ruhande: umuhutu mu bibazo by'umuzima bisanzwe,naho umututsi, nawe mu bibazo by'ubuzima bisanzwe ariko hakiyongeraho ka karengane ka buri munsi azira uko yavutse! Ntekereza ko icyo gihe abatutsi benshi bari baramaze kwiheba no kwemera ako karengane. Ni nabo bari benshi mu baturarwanda guhitamo kwigira mu mahanga ya hafi no kure (dukuyemo nyine abari barakuwe mu byabo n'igitugu).

No mu gihe cy'intambara na jenoside, abaturarwanda b'abahutu bari baratwawe n'ubuzima busanzwe bwabo (routine) ku buryo nibwira ko bake muri bo gusa batekerezaga kuba bahunga. Guhora mu bwoba n'akarengane byari iby'abatutsi!

 

Nyuma y'intambara na jenoside, abahutu bagahunga, ni nk'aho bakubiswe n'inkuba! (le choc!) Ariko ntibatinze guhera ko bataka ngo akarengane karabamaze! Koko! Abasigaye mu gihugu nabo, ngaho kubika umutwe, kwikandagira no guhorana akoba; ibintu kera ari nk'aho byari byarahariwe abatutsi!

 

Abanyarwanda b'abahutu babaye ibigwari kera igihe bo bari ku nkongoro y'amata mu gihe bene wabo b'abatutsi bahezwaga. Icyi gihe, Abanyarwanda b'abatutsi nabo, nyuma y'imyaka myinshi mu karengane, baje kwisubiza uburenganzira bwabo bw'abanyagihugu nk'abandi. Ariko, muri rusange, umuntu asanga ari nk'aho nta somo bakuyemo; kubona mwene wanyu w'ubwoko ubwo ari bwo bwose arengana, atotezwa, ugaceceka, ugahitamo kwibera "ntibindeba". Nyamara, buri Munyarwanda yagakwiye kwiyumvisha ko, akarengane gakorewa umututsi, kagira ingaruka ku muhutu, et vice versa.

 

__Rob

 

__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.