Pages

Saturday 28 June 2014

Re: [RwandaLibre] RWANDA: DMI YARAYE ICIWE UMUTWE MURI ZAMBIYA

 





Perhaps the most successful politician in Africa? The strong and determined president Paul Kagame in Rwanda. pic.twitter.com/XsgKEJ3zr5
Frederiksberg          



Le Vendredi 27 juin 2014 21h27, "Nzinink nzinink@yahoo.com [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com> a écrit :


 

ZAMBIYA: DMI YARAYE ICIWE UMUTWE.

27 juin 2014
Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, twabagejejeho inkuru y'itabwa muri yombi rya Gén. Professeur, Dogiteri, Pasteur Mupenzi Jean De La Paix, wari washinze umutwe w'ingabo witwa« COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA, CFCR », yabeshyaga ko wari ugamije kurwanya leta ya FPR, kandi mu by'ukuri yari maneko wa DMI. Mupenzi atabwa muri yombi, yari kumwe n'uyobora rya shami rya DMI mu mahanga ryitwa « Diaspora nyarwanda », ari we Rodrigue Maniriho.
Rodrigue Maniriho, uwo uri gufotora na telefoni, niwe wayoboraga DMI muri Zambiya none yahambirijwe
Rodrigue Maniriho, uwo uri gufotora na telefoni, niwe wayoboraga DMI muri Zambiya none yahambirijwe.
Kuva Gén. Mupenzi yafungwa, inzego z'iperereza za Zambiya ntizasinziriye, zakomeje gucukumbura ngo zimenye neza abandi bafatanya bikorwa ba Mupenzi, cyane cyane ko we ari bwo yari akihagera. Mu bakoranaga bya hafi na Mupenzi ari nawe wamwakiriye n'uwitwa Rodrigue Maniriho, ubu wari ukurikiye, DMI (« Diapora nyarwanda muri Zambiya »).
Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu avuye i Lusaka, umurwa mukuru wa Zambiya, aravuga ko ku munsi w'ejo, tariki ya 26-06-2014, ari bwo ibiro bishinzwe iperereza bifatanije n'ibiro by'abinjira n'abasohoka muri Zambiya, byabashije guhambiriza izuba riva, ruharwa wari ukuriye DMI muri icyo gihugu, Rodrigue Maniriho.
Ayo makuru akomeza avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi akurikiranwaho ibyaha biremereye byo kugambanira no kuneka igihugu cya Zambiya cyari cyaramubereye umubyeyi, kikamwakira nk'impunzi,kikamutunga mu gihe kigera ku myaka makumyabiri, bakamurihira amashuri kugeza ku rwego rwa UNIVERSITY, bakanamuha n'akazi mu bitaro bikuru bya university (UTH).
Ariko nyine kubera ko inkotanyi nta bumuntu zigira, uyu mugabo wari wubatse afite n'umwana umwe, yashatse ibya mirenge, dore ko usibye ay'inda, yanahembwaga agashahara gatubutse kubera ko Zambiya ubusanzwe ngo ihemba abakozi bayo neza! Gusa ku bamuzi bemeza ko ngo n'ubundi asanganywe akageso k'ubusinzi, uburaya no kurya udufaranga tw'impunzi azibeshya ko azazijyana i Burayi!
Umururumba we rero waje kumunanira nibwo, yagiranye igihango na DMI, umutwe w'ibyihebe ukorera FPR na Paul Kagame, mu kwica, kunyereza no gutera ubwoba impunzi n'abanyapolitike batavuga rumwe nawe! Amakuru kandi arakomeza avuga ko uyu Rodrigue yari amaze kwamamara mu gukangisha impunzi ko ashobora kuzica cyangwa akazikiza, gusa baca umugani ngo:
urucira muka so rugatwara nyoko. Uyu Rodrique Maniriho niwe wigeze kwigamba ngo niba hali umutunze agatoki, Lusaka yose Kagame azayigira imirambo. Tubibutse kandi ko se wa Rodrique Manirihio, ariwe Nyagasaza, yaba yarakatiwe na « Gacaca  » ya Ngoma i Butare, imyaka 35. Amakuru aturuka i Butare avuga ko umunsi Rodrigue Maniriho yatashye mu Rwanda, mu myaka nk'ine ishize, abiyita « abacikacumu » bazuye umugara, bagira ngo ni Nyagasaza watashye, gusa amerwe yasubiye mu isaho basanze ari umuhungu we!
Muri ibi bikorwa by'ububisha, Rodrigue ngo yari yungirijwe na muganga Jonadab cg Aminadab Rwaka, n'undi mudogiteri tugishakisha amazina, ngo waba wifuza kuzaba ambassadeur w'u Rwanda ngo mu gihe Zambiya yaba yemereye u Rwanda kuhafungura ambasade; gusa ubanza bitazoroha dore ko ibihugu byinshi bimaze gutahura ko ambasade z'u Rwanda nta kindi zimaze, uretse kuba indiri ya ba maneko ba DMI.
Amakuru tugishakira gihamya, aravuga ko uyu muganga Rwaka, nawe ngo ashobora kuba yaratawe muri yombi ejo! Undi uvugwa muri iryo tsinda ryayogoje impunzi aho Zambiya n'uwitwa Abdul, nawe wigeze gutabwa muri yombi agahambirizwa akarago, yagera muri Kenya agatoroka akagaruka Zambiya rwihishwa, ngo yaje gutakamba abifashijwemo n'umudamu w'uwahoze ari perezida wa Zambiya, Mwanawasa, ngo yarapfukamye, maze aca bugufi, kubera ko mu bihugu by'abongereza iyo wicishije bugufi bakubabarira.
Kugira ngo bamuhe imbabazi bamusabye ko atazongera kwijandika mu bikorwa bya FPR, byo kugirira nabi impunzi no guhungabanya ubusugire bw'igihugu cya Zambiya, ariko abashinzwe iperereza ntibigeze bamuvanaho ijisho, ndetse ngo na mushiki we yaratorotse atinya ko yazatabwa muri yombi.Tukivuga kuri iyi nkuru ya RODRIGUE, amakuru atugeraho aravuga ko yaba ari mu gaco gaherutse guhitana umugabo w'impunzi y'umunyarwanda ahitwa GARDEN-HOUSE, tutari twamenya amazina, kubera impamvu z'iperereza, ngo iyo mpunzi y'inzirakarengane yishwe nabi, ku buryo abazi uko DMI yica batigeze bashidikanya ko ari yo yabikoze.
Bamwishe nabi cyane, kuko bamuteye inkota mu mugongo ihingukira mu gatuza ngo baramubwira ngo ngaho nagende. Ikindi cyerekana ko ari DMI,NGO N'UBURYO abishi babwiye uyu nyakwigendera, ko bahawe akayabo ka milioni 50 z'amakwacha, ifaranga rikoreshwa aho. Ibyo bikaba bitangazwa n'ababyumvaga batuye hafi aho. Ikaze Iwacu yashoboye kuvugana n'umuntu wari hafi aho maze atubwira ibyo yumvise agira ati:« nyakwigendera twabanaga neza, yabwiye abo bicanyi ngo bamureke abahe akubye kabiri ayo ngayo bamureke, ariko baranga, umwe ngo ashatse kwemera, ufite inkota yahise abwira nyakwigendera ko batumwe, ko nta cyo bamumarira, niko guhita amukubita icyuma, nyakwigendera arakigendana agera iwe ahita anogoka »!
Uyu muntu yakomeje agira ati: « mba naratabaye, ariko nagize ubwoba kubera ko abo bicanyi bari bafite n'imbunda ». Uyu mugambi rero ni umwe mu migambi miremire ya DMI, yo guhungabanya impunzi! Mwibuke kandi ko ako gaco ari kanini, atari Rodrigue wenyine ukagize, harimo n'abakoranaga na Mupenzi Jean De la Paix, babarizwa ahanini mu masengero.Mpunzi rero muri Zambiya, mwirinde mumenye abo musangira, bagabo mukunda iraha, mwitondere utwana tw'udukobwa tw'utwangavu natwo DMI iradukoresha, namwe mukunda kurya ibyo mubonye byose, nimwe mubwirwa, umwanzi ntajya agoheka. Ngo abwirwa benshi akumva bene yo, kandi ngo agapfa kaburiwe… Kuri DMI yo, baravuga ngo umutego mutindi…..
 
Uwimana Joseph


__._,_.___

Posted by: Emmanuel Gasinzigwa <egasinzigwa@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.