Pages

Tuesday 24 June 2014

[RwandaLibre] RNC guteranyaho FDLR ni nka 0+0 – Brig. Gen. Nzabamwita

 


RNC guteranyaho FDLR ni nka 0+0 – Brig. Gen. Nzabamwita

 

Aganira n'Umunyamakuru wa Radiyo KFM ikorera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kamena; umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko ukwishyira hamwe kw'ishayaka RNC n'umutwe wa FDLR ari nka zero kongeraho indi zero bityo bidakwiye kugira impungenge n'imwe bigira uwo bitera.

Brig Gen Nzabamwita, umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda

Brig Gen Nzabamwita, umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda

U Rwanda n'Abanyarwanada muri rusange bari kwitegura kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro yawo ya 20 uzaba kuwa 04 Nyakanga ubwo hazaba hanasozwa iminsi 100 yahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro cyari kigamije kugira ibyo asobanurira Abanyarwanda ku myiteguro yo kwizihiza uyu munsi wo kwibohora, umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda yatangaje ko nta muntu n'umwe ukwiye guterwa impungenge no kwishyira hamwe kw'Ishyaka RNC n'Umutwe wa  FDLR byose birwanya Leta y'u Rwanda kuko we abifata nko guteranya zero ebyili.

Umunyamakuru yari amubajije niba igisirikare cy'u Rwanda kidatewe impungenge no kumenerwa amabanga bitewe no kuba hari abo muri RNC bahoze bari mu ngabo z'u Rwanda.

Asubiza iki kibazo yagize ati "nta banga Igisirikare cy'u Rwanda tugira, ubu se naje aha ntaje kuvuga iby'Igisirikare cyacu?, Inshingano z'Ingabo z'u Rwanda ni ukurinda umutekano w'Abanyarwanda n'abandi mu gihe bibaye ngombwa, kandi ndumva ibi nta banga na rito ririmo".

Abajijwe niba nta mpungenge ku bufatanye bw'iri shyaka ririmo abahoze mu ngabo z'u Rwanda ( RNC) n'umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Yasubije nawe amubaza; agira ati " zero uteranyijeho zero uvanamo iki?"

Umunyamakuru yamusubije ko bibyara zero ariko yongera kumubaza agira ati "naho RNC kongeraho FDRL bibyara iki?"

Yamusubije agira ati " One criminal Plus One criminal ubona iki? ( Umunyabyaha umwe wongeyeho undi munyabyaha bibyara iki )?;……. Nothing,( nta na kimwe),ntawe ukwiye guterwa impungenge cyangwa ubwoba na baringa, Abanyarwanda baryame basinzire nta kintu na kimwe gihari kizabahungabanyiriza ubusugire n'umutekano wabo kandi Ingabo z'u Rwanda natwe turi maso".

Yaboneyeho n'umwanya wo gusaba abanyarwanda kujya bashishoza bakareba kure bakirinda guterwa impungenge n'ibyo bumva mbere yo kwisesengurira bo ubwabo.

Asaba abanyarwanda gukomeza guharanira iterambere ry'igihugu nabo ubwabo.

Photo/M Niyonkuru/UMUSEKE

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.